Ufite impamvu zo kugira ibyishimo
IBYO Yehova yaremye byose biri kuri gahunda, uhereye ku ngirabuzima fatizo nto cyane ukageza ku njeje nini cyane ziri mu matsinda mato n’amanini. Ibyo ntibitangaje kubera ko Umuremyi ‘atari Imana y’akaduruvayo’ (1 Kor 14:33). Gahunda Imana yashyizeho yo kuyisenga na yo iratangaje cyane. Reka dusuzume ibyo Yehova yakoze. Yashyizeho umuteguro umwe mu ijuru no mu isi ugizwe n’ibiremwa bifite ubwenge bibarirwa muri za miriyoni amagana. Ibyo biremwa ni abantu hamwe n’abamarayika bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye kandi bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri. Mbega ibintu bihebuje!
Muri Isirayeli ya kera, igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana cyari gihagarariwe na Yerusalemu, ahari urusengero rwa Yehova, hakaba n’umwami yasutseho amavuta. Umwisirayeli wari warajyanywe mu bunyage i Babuloni yagaragaje uko yumvaga ameze iyo yatekerezaga uwo murwa wera, agira ati “ururimi rwanjye ruzafatane n’urusenge rw’akanwa nintakwibuka, nintashyira Yerusalemu hejuru ngo nyirutishe ikintu kintera ibyishimo kuruta ibindi.”—Zab 137:6.
Ese nawe ni uko wumva umeze iyo utekereje ku muteguro w’Imana muri iki gihe? Ese ni wo wishimira cyane kuruta ikindi kintu cyose? Ese abana bawe basobanukiwe amateka y’igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana n’imikorere yacyo? Ese basobanukiwe ko ari bamwe mu bagize umuryango wo ku isi hose w’Abahamya ba Yehova, kandi se babiha agaciro (1 Pet 2:17)? Kuki utakoresha ibitekerezo bikurikira muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, kugira ngo abawugize barusheho kumenya umuteguro wa Yehova no kuwishimira?
Jya uvuga ibyo “mu bihe bya kera”
Buri mwaka, imiryango y’Abisirayeli yateraniraga hamwe kugira ngo yizihize Pasika. Igihe uwo munsi mukuru watangizwaga, Mose yahaye abantu amabwiriza agira ati “nyuma yaho, abana banyu nibababaza bati ‘ibyo bisobanura iki?’ Muzajye mubabwira muti ‘Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga z’ukuboko kwe, adukura mu nzu y’uburetwa’” (Kuva 13:14). Ibyo Yehova yari yarakoreye Abisirayeli ntibyagombaga kwibagirana. Nta gushidikanya ko abagabo benshi b’Abisirayeli bakurikije iryo tegeko rya Mose. Nyuma y’ibinyejana byinshi, hari Umwisirayeli wasenze ati “Mana, twarabyiyumviye n’amatwi yacu. Ba sogokuruza batubwiye ibyo wakoze mu gihe cyabo, mu bihe bya kera.”—Zab 44:1.
Muri iki gihe, umuntu ukiri muto na we ashobora kumva ko amateka y’Abahamya ba Yehova yo mu myaka isaga 100 ishize ari ayo “mu bihe bya kera.” Wakora iki kugira ngo abana bawe barusheho kumva ko ayo mateka ari ukuri? Kugira ngo ababyeyi bamwe na bamwe babigereho, bakoresha igitabo kivuga amateka y’Abahamya ba Yehova (Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu), Igitabo nyamwaka, inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho zisohoka mu magazeti yacu n’ibindi bintu bivuga amateka ya gitewokarasi, hakubiyemo DVD yacu nshya ivuga amateka y’ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Za videwo zivuga ukuntu abavandimwe bacu batotejwe mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi mu Budage, zigisha imiryango kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe cy’ibigeragezo. Mujye mwifashisha ibyo bikoresho muri gahunda yanyu y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Ibyo bizatuma abana banyu bagira ukwizera gukomeye kuzabafasha mu gihe bazaba bahanganye n’ibintu bigerageza ubudahemuka bwabo.
Icyakora, inkuru zivuga iby’amateka zishobora guhita zirambira abakiri bato. Ku bw’ibyo, ujye ubareka babigiremo uruhare. Urugero, ushobora gusaba umuhungu wawe guhitamo igihugu kimushishikaza, agakora ubushakashatsi akamenya amateka yacyo ya gitewokarasi, hanyuma akageza ku bagize umuryango bimwe mu byo yamenye. Mu itorero ryanyu hashobora kuba harimo Abakristo bamaze igihe kirekire bakora umurimo mu budahemuka. Mushobora kubatumira bakifatanya namwe muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Wenda umukobwa wanyu ashobora kubabaza ibibazo, bakababwira inkuru z’ibyo biboneye mu muteguro. Cyangwa ushobora kubwira umwana wawe agashushanya ibintu by’ingenzi byabaye mu mateka ya gitewokarasi, urugero nko kubaka ibiro by’ishami, ikoraniro mpuzamahanga cyangwa igihe mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu hakoreshwaga icyuma cyafataga amajwi kikanayasohora.
Jya umenya uko ‘igice cyose gikora umurimo wacyo cyagenewe’
Intumwa Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’‘umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe’ (Efe 4:16, Bibiliya Yera). Kumenya uko umubiri w’umuntu ukora bituma turushaho gushimira Umuremyi wacu kandi tukamwubaha. Mu buryo nk’ubwo, iyo turebye uko itorero ryo ku isi hose rikora, dutangazwa cyane n’“ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi bunyuranye.”—Efe 3:10.
Yehova asobanura ukuntu umuteguro we ukora, hakubiyemo n’igice cyawo cyo mu ijuru. Urugero, atubwira ko ibyahishuwe yabanje kubiha Yesu Kristo, ‘na we atuma umumarayika we, maze binyuze kuri uwo mumarayika, abyereka umugaragu we Yohana mu bimenyetso. Yohana uwo ni we wabihamije’ (Ibyah 1:1, 2). Ese niba Imana ihishura uko igice kitagaragara cy’umuteguro wayo gikora, ntiyifuza ko tunasobanukirwa uko ku isi ‘igice cyose gikora umurimo wacyo cyagenewe’?
Urugero, niba umugenzuzi w’akarere ari hafi gusura itorero ryanyu, kuki utasuzumira hamwe n’abagize umuryango wawe inshingano ze, n’imigisha abagenzuzi basura amatorero babonera mu murimo wabo? Bafasha bate buri wese muri twe? Ibindi bibazo mushobora gusuzuma ni nk’ibi bikurikira: kuki ari ngombwa gutanga raporo y’umurimo? Amafaranga umuteguro w’Imana ukoresha ava he? Inteko Nyobozi ikora ite, kandi se ni mu buhe buryo itanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?
Iyo dusobanukiwe imikorere y’abagize ubwoko bwa Yehova, bidufasha nibura mu bintu bitatu: bituma turushaho guha agaciro abantu bakorana umwete kugira ngo badufashe (1 Tes 5:12, 13). Bituma dushishikarira gushyigikira gahunda za gitewokarasi (Ibyak 16:4, 5). Hanyuma, iyo tubonye ko hifashishwa Ibyanditswe mu gufata imyanzuro no gushyiraho izindi gahunda, bituma turushaho kwiringira abatuyobora.—Heb 13:7.
“Mugenzure iminara yayo”
Bibiliya igira iti “nimuzenguruke Siyoni muyiheture, mubare iminara yayo. Mwerekeze imitima yanyu ku bihome byayo, mugenzure iminara yayo. Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza” (Zab 48:12, 13). Aho ngaho umwanditsi wa zaburi yateye Abisirayeli inkunga yo kureba Yerusalemu bayegereye. Ese ushobora kwiyumvisha ibintu bihebuje byibukwaga n’abagize imiryango y’Abisirayeli bakoraga ingendo bajya mu murwa wera kwizihiza iminsi mikuru yabaga buri mwaka, bakibonera urusengero rwaho rw’akataraboneka? Birashoboka ko bumvaga bagomba ‘kubitekerereza ab’igihe kizaza.’
Tekereza ku mwamikazi w’i Sheba wabanje gushidikanya ku byo bamubwiraga ku birebana n’ubutegetsi butangaje bwa Salomo n’ubwenge bwe bwinshi. Ni iki cyatumye yemera ko ibyo yari yarumvise byari ukuri? Yaravuze ati “sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye” (2 Ngoma 9:6). Koko rero, ibyo twibonera n’‘amaso yacu’ bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye.
Ni mu buhe buryo wafasha abana bawe kwibonera n’‘amaso yabo’ ibintu bitangaje by’umuteguro wa Yehova? Niba hafi y’iwanyu hari ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, mujye mukora uko mushoboye mubisure. Urugero, aho Mandy na Bethany bakuriye ni ku birometero 1.500 uvuye kuri Beteli yo mu gihugu cyabo. Nyamara, ababyeyi babo bakundaga gukora gahunda yo gusura ibiro by’ishami, cyane cyane igihe abakobwa babo bari bakiri bato. Baravuze bati “mbere y’uko dusura Beteli, twatekerezaga ko ari ahantu hatoroshye kuba, haba abantu bashaje gusa. Ariko twahasanze abakiri bato bakorera Yehova babigiranye umwete kandi babyishimiye! Twabonye ko burya umuteguro wa Yehova utagarukira mu gace gato dutuyemo, kandi uko twasuraga Beteli ni na ko twumvaga twongerewe imbaraga mu buryo bw’umwuka.” Kuba Mandy na Bethany barirebeye umuteguro w’Imana bawegereye, byatumye batangira gukora umurimo w’ubupayiniya kandi baza no gutumirirwa kumara igihe runaka bafasha kuri Beteli.
Hari ubundi buryo dufite bwo ‘kwibonera’ umuteguro wa Yehova Abisirayeli bo mu gihe cya kera batari bafite. Mu myaka ya vuba aha, abagize ubwoko bw’Imana babonye za kaseti videwo na za DVD zigaragaza ibintu bitandukanye biranga umuteguro w’Imana, urugero nka videwo ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza” (Les Témoins de Jéhovah : organisés pour prêcher la bonne nouvelle), ivuga ngo “Umuryango wacu wose w’abavandimwe” (Toute la communauté des frères), ivuga ngo “Kugeza ku mpera z’isi” (Jusqu’aux extrémités de la terre) n’ifite umutwe uvuga ngo “Inyigisho ziva ku Mana zatumye twunga ubumwe” (Unis grâce à l’enseignement divin). Iyo wowe n’abagize umuryango wawe mubonye ukuntu abagize umuryango wa Beteli, abakora imirimo y’ubutabazi, abamisiyonari n’abavandimwe bategura amakoraniro bose bakorana umwete, nta gushidikanya ko bituma murushaho guha agaciro umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose.
Buri torero ry’abagize ubwoko bw’Imana rigira uruhare rukomeye mu kubwiriza ubutumwa bwiza no gushyigikira Abakristo bo mu karere ririmo. Icyakora, wowe n’abagize umuryango wawe mujye mufata igihe mwibuke ‘umuryango wose w’abavandimwe banyu bo ku isi.’ Ibyo bizatuma wowe n’abana bawe mukomeza ‘kugira ukwizera gukomeye,’ muzi ko mufite impamvu zo kugira ibyishimo.—1 Pet 5:9.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Umuteguro w’Imana Ingingo mukwiriye gusuzuma
Dufite ibintu byinshi bishobora gufasha buri wese kumenya byinshi ku birebana n’amateka y’umuteguro wa Yehova n’imikorere yawo. Ibibazo bikurikira bishobora kubibafashamo:
☞ Umurimo w’abagenzuzi basura amatorero muri iki gihe watangiye ute?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1996, ku ipaji ya 9-14.
☞ Ni ikihe kintu gishishikaje cyabaye ku “Munsi w’Abana” mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1941?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2001, ku ipaji ya 8.
☞ Inteko Nyobozi ifata imyanzuro ite?—‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye,’ ku ipaji ya 108-114.