ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/10 p. 32
  • “Kamfasha kugera abantu ku mutima”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kamfasha kugera abantu ku mutima”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • “Bibaye ngombwa ko tugusezerera ku kazi”
    Nimukanguke!—2010
  • Icyo abantu bavuga ku birebana n’isengesho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/10 p. 32

“Kamfasha kugera abantu ku mutima”

UMUGI wa Porto Alegre uri mu majyepfo ya Brezili, uherutse kwakira inama mpuzamahanga yigaga ku bibazo birebana n’imibereho y’abaturage. Abantu babarirwa mu bihumbi bari bayijemo baturutse mu bihugu 135. Iyo abari baje muri iyo nama babaga bafashe akaruhuko, itsinda ry’Abahamya bo mu itorero ry’i Porto Alegre begeraga bamwe muri bo kugira ngo babagezeho ubutumwa bw’Ubwami bwo muri Bibiliya. Baganiraga na bo bate?

Umupayiniya witwa Elizabete yaravuze ati “twakoreshaga agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose.” Yongeyeho ati “abenshi mu bari baje muri iyo nama ntibari barigeze bumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ariko bakiriye neza ubutumwa bwacu. Twaganiriye n’abantu bo muri Boliviya, mu Bushinwa, mu Bufaransa, mu Buhindi, muri Isirayeli no muri Nijeriya. Twari dufite ibitabo biri mu ndimi za bamwe mu bari baje muri iyo nama, kandi twarabibahaye babyakira bishimye.”

Mu mugi wa Mexico umupayiniya witwa Raúl na we akoresha ako gatabo kandi akagira icyo ageraho. Hari igihe yakoresheje ako gatabo abwiriza umugabo w’Umwarabu wari ufite imyaka 80 wari uherutse gupfusha umugore. Uwo mugabo amaze gusoma ipaji yariho ubutumwa bw’Ubwami mu cyarabu, yasutse amarira y’ibyishimo. Kubera iki? Kubera ko igihe yasomaga mu rurimi rwe kavukire isezerano ry’Imana ry’uko urupfu rutazongera kubaho nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 21:3, 4, byamukoze ku mutima. Ikindi gihe ubwo Raúl yabwirizaga mu buryo bufatiweho, yahuye n’umugabo uvuga igiporutugali. Uwo mugabo na we yari yarapfushije umwana. Raúl yamweretse ipaji yo muri ako gatabo yanditse mu giporutugali ngo ayisome. Uwo mugabo amaze kuyisoma yavuze ko yifuzaga kumenya byinshi ku birebana na Bibiliya kandi yemera kwiga Bibiliya.

Raúl yakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose kugira ngo abwirize abantu bavuga ikinyarumaniya, igishinwa, icyongereza, igifaransa, ikidage, igihindi, igikoreya, ikimigisi, igiperesi, ikirusiya n’ikizapoteki. Yaravuze ati “nabonye ko ari ngombwa gukoresha ako gatabo mu murimo wo kubwiriza. Kamfasha kugera abantu ku mutima nubwo naba ntavuga ururimi rwabo.”

Uko abantu bagenda barushaho gutembera no kwimukira mu bindi bihugu, ni na ko turushaho kubona uburyo bwo guhura n’abantu bavuga urundi rurimi. Tuzashobora kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose. Ese ujya ukitwaza?

[Amafoto yo ku ipaji ya 32]

Raúl afite agatabo kamufasha kugera abantu ku mutima

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze