Ibanga rya 4
Jya ugira ubwenge mu guhitamo incuti
NI IKI BIBILIYA YIGISHA? “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.
KUKI BITOROSHYE? Incuti zacu zishobora gutuma tunyurwa, cyangwa zigatuma tutanyurwa. Uko zibona ibintu hamwe n’ibiganiro tugirana na zo, bishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona ubuzima.—1 Abakorinto 15:33.
Urugero, reka dusuzume inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’abagabo 12, bari bavuye mu butumwa i Kanani. Abenshi muri bo “bakomeje kubarira Abisirayeli inkuru mbi ku bihereranye n’igihugu bari baragiye gutata.” Nubwo byari bimeze bityo, babiri muri bo bavuze ubwiza bw’igihugu cya Kanani, bacyita “igihugu cyiza cyane.” Ariko inkuru mbi ya ba batasi icumi yasakaye mu baturage. Bibiliya igira iti ‘iteraniro ryose ritera hejuru, Abisirayeli bose baritotomba.’—Kubara 13:30–14:9.
No muri iki gihe, abantu benshi ‘baritotomba, bakinubira uko bari’ (Yuda 16). Gukomeza kunyurwa kandi uhorana n’incuti zitajya zinyurwa, biragoye!
WAKORA IKI? Gerageza gusuzuma ibiganiro ugirana n’incuti zawe. Ese incuti zawe zikunda kurata ibyo zitunze, cyangwa zihora zitotomba kubera ko hari ibyo zidafite? Ubundi se zo zikubona zite? Ese ushishikariza incuti zawe kurarikira ibyo ufite, cyangwa uzitera inkunga yo kunyurwa n’ibyo zifite?
Reka dufate urugero rwa Dawidi wari kuzaba umwami, n’urwa Yonatani wari umwana w’Umwami Sawuli. Dawidi yari yarahungiye mu butayu. Umwami Sawuli yumvaga Dawidi amubangamiye, maze ashaka kumwikiza. Nubwo ubusanzwe Yonatani ari we wari kuzasimbura se ku ngoma, yari incuti magara ya Dawidi. Yonatani yari azi ko Imana yari yaratoranyije Dawidi kugira ngo azasimbure Sawuli ku ngoma, kandi yari ashimishijwe no gushyigikira iyo ncuti ye.—1 Samweli 19:1, 2; 20:30-33; 23:14-18.
Ukeneye incuti nk’izo zihatira kunyurwa, kandi zikwifuriza ibyiza (Imigani 17:17). Birumvikana ko kugira ngo ubone incuti nziza nk’izo, nawe usabwa kugira iyo mico myiza.—Abafilipi 2:3, 4.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ese incuti zawe zituma unyurwa cyangwa zituma utanyurwa?