Urubuga rw’abakiri bato
Yakize ibibembe!
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Namani, Elisa n’akana k’Akisirayelikazi katavuzwe izina
Ibivugwamo muri make: Umugaba w’ingabo z’Abasiriya witwaga Namani yakize indwara iteye ishozi, nyuma y’uko akana k’Akisirayelikazi kamugiriye inama yo kujya kureba Elisa.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA—SOMA MU 2 ABAMI 5:1-19.
Utekereza ko ako gakobwa k’Akisirayeli kumvaga kameze gate, bitewe no kuba kari karatandukanyijwe n’abagize umuryango wako batinyaga Imana?
․․․․․
Iyo utekereje ko Namani yari arwaye ibibembe kandi yari umuntu ukomeye, wumva yari afite agahinda kangana iki?
․․․․․
Ukeka ko Namani n’abagaragu be bavuganaga bate, igihe bagiranaga ikiganiro kivugwa ku murongo wa 11 kugeza ku wa 13?
․․․․․
Ukurikije ibivugwa guhera ku murongo wa 15, ni iki kigaragaza ko Namani yari yahinduye imitekerereze?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Ni iki gishobora kuba cyarateraga Namani ubwibone? (Ongera usome umurongo wa 1.)
․․․․․
Koresha ibikoresho by’ubushakashatsi ushobora kubona, maze ugaragaze ibivugwa ku ndwara y’ibibembe yo mu bihe bya Bibiliya.a (Urugero, ni iki kigaragaza ko iyo ndwara yari mbi cyane? Ese yaranduraga? Yavurwaga ite?)
․․․․․
Utekereza ko ako kana k’Akisirayelikazi kumvise kameze gate, igihe kamenyaga ko Namani yakize?
․․․․․
Ni mu buhe buryo igisubizo Elisa yahaye Namani gishobora kuba cyaramubereye ikigeragezo? (Soma umurongo wa 10)
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akaga gaterwa n’ubwibone.
․․․․․
No kuvuga ibirebana n’imyizerere yawe ushize amanga.
․․․․․
N’ubushobozi Yehova afite bwo gukiza indwara.
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
SOMA IZINDI MFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA KU MUYOBORO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Indwara yo muri iki gihe iterwa na mikorobe yitiriwe Hansen, iri mu bwoko bw’indwara y’uruhu yabagaho mu bihe bya Bibiliya, izwi ku izina ry’ibibembe.