Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese nagombye kugira idini mbarizwamo?
▪ Ese ujya utinya kujya mu idini runaka bitewe n’uko udakunda uburyarya n’amacakubiri arangwa mu bayoboke b’amadini, ndetse no mu bayobozi bayo? Niba ari uko bimeze, ushobora kuba wemeranya n’umugani w’igifaransa ugira uti “uri hafi y’urusengero, akenshi aba ari kure y’Imana.”
Birashoboka ko wubaha Bibiliya, kandi ukaba wemera ko abategetsi n’abandi bantu bagombye kubahiriza uburenganzira umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka. Ariko ushobora kuba wibaza uti “ese koko Imana ivuga ko abantu bayisenga mu buryo yemera bagomba kugira idini babarizwamo?”
Muri make igisubizo ni yego. Ibyo tubibwirwa n’iki? None se ibyo bishatse kuvuga ko umuntu agiye mu idini iryo ari ryo ryose abonye, nta cyo byaba bitwaye?
Reka dufate urugero rwa Yesu. Ese yari afite idini? Akiri muto, yifatanyaga n’abagize umuryango we bari Abayahudi hamwe n’abandi bantu bari bafite akamenyero ko kujya gusengera mu rusengero rw’i Yerusalemu (Luka 2:41-43). Amaze kuba mukuru, yajyanaga na bagenzi be b’Abayahudi gusengera Imana mu isinagogi yo mu gace k’iwabo (Luka 4:14-16). Igihe yavugishaga umugore wari mu rindi dini, yaramubwiye ati “twe dusenga uwo tuzi” (Yohana 4:22). Muri uyu murongo, Yesu yagaragaje ko yari mu idini twakwita iry’Abayahudi.
Nyuma yaho, Yesu yavuze ko bitewe n’uko Abayahudi bamwanze, Imana na yo yari kwanga iyo gahunda yabo yo gusenga yari yarononekaye (Matayo 23:33–24:2). Icyakora, yagaragaje ko abifuza gusenga Imana mu buryo yemera, bari kugira itsinda babarizwamo. Yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Umwigishwa wa Kristo yagombye kwifatanya na bagenzi be bahuje ukwizera, kugira ngo abone uko abagaragariza urukundo. Yesu yagaragaje ko amadini aganisha abantu mu nzira ebyiri. Yagaragaje ko inzira imwe “ari ngari kandi ari nini,” ikaba ijyana abantu “kurimbuka.” Ku rundi ruhande yaravuze ati “irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.”—Matayo 7:13, 14.
Ubwo rero, biragaragara ko amadini yose atari ko azageza abantu kuri ubwo buzima. Bibiliya iduha umuburo wo kwirinda kwifatanya n’abantu ‘bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko ntibemere imbaraga zako.’ Ijambo ry’Imana rikomeza rigira riti “bene abo ujye ubatera umugongo” (2 Timoteyo 3:5). Ku rundi ruhande, iyo tumenye abantu bari mu nzira iyobora ku buzima kandi tukifatanya na bo, bitugirira akamaro cyane. Badutera inkunga bakanadushyigikira muri iki gihe, kandi bigatuma tugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.—Abaheburayo 10:24, 25.
None se wamenya ute ko idini runaka riri muri iyo nzira ifunganye? Niba ushaka igisubizo gishingiye kuri Bibiliya, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, igice cya 15.a Icyo gitabo kizagufasha guhitamo idini wajyamo ushingiye ku cyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.