ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/12 pp. 4-6
  • Ese dushobora kubona ibiremwa by’umwuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese dushobora kubona ibiremwa by’umwuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana y’ukuri mu iyerekwa
  • Abanzi b’Imana n’abantu
  • Ese iyo abantu bapfuye bajya mu ijuru?
  • Ibiremwa byo mu ijuru biteye bite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ukwigomeka mu Buturo bw’Imyuka
    Imyuka y’Abapfuye​—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?
  • Ni Bande Baba mu Buturo bwo mu Buryo bw’Umwuka?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/12 pp. 4-6

Ese dushobora kubona ibiremwa by’umwuka?

NUBWO wakwitegereza mu kirere ute, ntushobora kubona Imana cyangwa ibiremwa by’umwuka, kandi nubwo watega amatwi ute, ntushobora kumva ijwi ryabyo. Nyamara ushobora kwemera ko bibaho. Bifite ubwenge bwinshi n’imbaraga, kandi bifite amazina atandukanye n’imico itandukanye. Bimwe bitugirira neza, ibindi bikatwifuriza ibibi. Nanone byose bishishikazwa n’ibyo dukora.

Imana y’ukuri ubwayo ni Umwuka (Yohana 4:24). Ifite izina ryihariye riyitandukanya n’izindi mana z’ibinyoma. Iryo zina ni Yehova (Zaburi 83:18). Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati ‘Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane. Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose. Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro; ariko Yehova we yaremye ijuru. Icyubahiro n’ikuzo biri imbere ye; imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.’—Zaburi 96:4-6.

Imana y’ukuri mu iyerekwa

Bibiliya igira iti “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Nk’uko umuntu wavutse ari impumyi adashobora kumenya amabara, ni ko natwe tudashobora kwiyumvisha isura y’Imana n’ikuzo ryayo. Ariko nk’uko umwarimu mwiza asobanurira abanyeshuri ibintu bigoye akoresheje amagambo bashobora kumva, Imana na yo idusobanurira ibintu tudashobora kubona ikoresheje ibyo dushobora kubona, binyuriye ku Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Ibyo Yehova yagiye yereka abagaragu be b’indahemuka ba kera, bidufasha kumenya ibibera mu ijuru no gusobanukirwa imishyikirano tugirana n’ababayo.

Urugero, umuhanuzi Ezekiyeli yabonye ikuzo rya Yehova risa n’umuriro, umucyo, ibuye rya safiro n’umukororombya. Mu rindi yerekwa, intumwa Yohana yabonye Yehova ari ku ntebe y’Ubwami, maze avuga ko Imana “yasaga n’ibuye rya yasipi, n’ibuye ry’agaciro ritukura,” kandi ko “iyo ntebe y’ubwami yari igoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.” Ibyo bisobanuro bitwereka ko ahantu Yehova aba, harangwa n’ubwiza budasanzwe kandi buhebuje. Aho hantu haba hashimishije kandi harangwa n’umutuzo.—Ibyahishuwe 4:2, 3; Ezekiyeli 1:26-28.

Umuhanuzi Daniyeli na we yabonye Yehova mu iyerekwa, aho yabonye ‘[abamarayika] ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bahagaze imbere ya [Yehova]’ (Daniyeli 7:10). Mbega ukuntu iryo yerekwa rigomba kuba ryari rishishikaje! Kubona umumarayika umwe mu iyerekwa byonyine, bigomba kuba biteye ubwoba. Ngaho noneho tekereza uko byaba bimeze ubonye abamarayika batagira ingano kandi batunganye!

Abamarayika bavugwa muri Bibiliya incuro zigera kuri 400, hakubiyemo abaserafi n’abakerubi. Muri Bibiliya, amagambo y’ikigiriki n’igiheburayo yahinduwemo “umumarayika” asobanura “intumwa.” Ni yo mpamvu abamarayika bashobora kuvugana hagati yabo. Ndetse mu bihe bya kera bavuganaga n’abantu. Abamarayika si abantu bahoze batuye ku isi. Yehova yaremye ibyo biremwa by’umwuka kera cyane mbere y’uko arema umuntu.—Yobu 38:4-7.

Daniyeli yabonye abamarayika benshi mu iyerekwa bateraniye hamwe, biteguye kubona ikintu gitangaje. Hanyuma Daniyeli yabonye “usa n’umwana w’umuntu” yegera intebe y’ubwami ya Yehova, maze ahabwa “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera” (Daniyeli 7:13, 14). Uwo ‘mwana w’umuntu’ ufite umwanya ukomeye mu biremwa by’umwuka, ni Yesu Kristo wazutse wahawe ubutware bwo gutegeka isi yose. Vuba aha, ubutegetsi bwe buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose, kandi buvaneho indwara, agahinda, gukandamizwa, ubukene ndetse n’urupfu.—Daniyeli 2:44.

Nta gushidikanya ko abamarayika benshi b’indahemuka, bo bifuriza abantu ibyiza, bishimye cyane igihe Yesu yimikwaga. Ikibabaje ariko, ni uko ibiremwa by’umwuka byose bitabyishimiye.

Abanzi b’Imana n’abantu

Abantu bakiremwa, umwe mu bamarayika yararikiye gusengwa, atera Yehova umugongo maze aba yihinduye Satani, iryo zina rikaba risobanura “Urwanya.” Satani ni mubi cyane, kandi arwanya Yehova, we Mana y’urukundo. Hari abandi bamarayika bafatanyije na Satani kwigomeka. Abo bamarayika Bibiliya ibita abadayimoni. Kimwe na Satani, abadayimoni na bo bihinduye abanzi b’Imana n’abantu. Imibabaro myinshi duhura na yo ku isi, akarengane, uburwayi, ubukene n’intambara, ahanini biterwa na bo.

Nubwo amenshi mu madini yiyita aya gikristo atagikunda kwigisha ibirebana na Satani nk’uko byahoze, igitabo cyo muri Bibiliya cya Yobu gisobanura neza kamere y’uwo mumarayika wigometse n’intego ze. Icyo gitabo kigira kiti “nuko umunsi uragera maze abana b’Imana y’ukuri barinjira bahagarara imbere ya Yehova, Satani na we yinjirana na bo.” Mu kiganiro cyakurikiyeho, Satani yashinje Yobu ko yakoreraga Imana bitewe gusa n’uko hari ibyo yamuhaye. Kugira ngo Satani agaragaze ko ibyo yashinjaga Yobu byari ukuri, yamuteje ibyago bikomeye, yica amatungo ye n’abana be bose uko bari icumi. Nyuma yaho, yateje Yobu ibishyute biteye ishozi byuzura umubiri we wose. Ibyo bitero byose Satani yamugabyeho nta cyo byagezeho.—Yobu 1:6-19; 2:7.

Yehova afite impamvu zumvikana zo kuba yarihanganiye Satani igihe kirekire, ariko ibyo si ko bizahora. Satani azarimburwa vuba aha. Nk’uko bisobanurwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intambwe za mbere zaratewe. Icyo gitabo kigaragaza ikindi kintu cy’ingenzi cyabereye mu ijuru tutari kuzigera tumenya, aho kigira kiti “nuko mu ijuru habaho intambara: Mikayeli n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo ariko nticyanesha, kandi umwanya wabo ntiwongera kuboneka ukundi mu ijuru. Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.

Zirikana ko iyo mirongo igaragaza ko Satani ‘ayobya isi yose ituwe.’ Kugira ngo ayobye abantu, ateza imbere ibinyoma by’amadini bityo agatuma batera Yehova umugongo kandi bakirengagiza Ijambo rye. Kimwe muri ibyo binyoma ni ikivuga ko iyo umuntu apfuye ajya kubana n’ibiremwa by’umwuka. Icyo gitekerezo bakivuga kwinshi. Urugero, muri Afurika no muri Aziya, abantu benshi bizera ko iyo umuntu apfuye ajya kubana n’imyuka y’abakurambere ahantu hatagaragara. Inyigisho ya purugatori n’umuriro w’iteka, na zo zishingiye ku gitekerezo cy’uko umuntu akomeza kubaho na nyuma yo gupfa.

Ese iyo abantu bapfuye bajya mu ijuru?

Bite se ku bihereranye n’inyigisho abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi bizera, ivuga ko abantu beza bose bajya mu ijuru? Ni iby’ukuri ko hari abantu beza bajya mu ijuru, ariko umubare wabo ni muto uwugereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye. Bibiliya igaragaza ko abantu 144.000 “bacunguwe bavanywe mu isi,” ari bo bazaba “abatambyi” kandi ko “bazategeka isi” (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3). Bo hamwe n’Umwana w’umuntu Yesu Kristo, bazaba bagize ubutegetsi bwo mu ijuru, ari bwo Bwami bw’Imana. Ubwo butegetsi buzarimbura Satani n’abadayimoni be, kandi buzahindura isi paradizo. Hanyuma, abenshi mu bantu bapfuye bazazurwa bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri iyo si izaba yahinduwe Paradizo.—Luka 23:43.

Ubwo rero, twavuga ko hari benshi baba aho hantu haba ibiremwa byinshi by’umwuka. Yehova Imana, we Muremyi wa byose, aruta ibiremwa byose by’umwuka. Abamarayika benshi b’indahemuka baramukorera. Hari abandi bamarayika bigometse kuri Yehova bayobowe na Satani, kandi bakaba bayobya abantu. Uretse abo, hari umubare muto w’abantu “bacunguwe” cyangwa batoranyijwe bakava ku isi, bakajyanwa mu ijuru gusohoza inshingano zihariye. Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume uwo twagombye gushyikirana na we mu baba aho hantu haba ibiremwa by’umwuka, ndetse turebe n’uko twashyikirana na we.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze