ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/12 pp. 15-17
  • “Numva ari imigisha”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Numva ari imigisha”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ukwizera n’urukundo byarigaragaje mu gihe cy’umutingito wo muri Hayiti
    Nimukanguke!—2011
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2011
  • 1. Imitingito
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibikorwa by’ubutabazi 2022—Uko Abavandimwe bagaragarizanya urukundo
    Uko impano utanga zikoreshwa
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/12 pp. 15-17

Ibaruwa yaturutse muri Hayiti

“Numva ari imigisha”

NYUMA y’umutingito wo muri Hayiti wabaye kuwa 12 Mutarama 2010, kureba amakuru agaragaza ukuntu hasenyutse ubwabyo byarangoraga. Nyuma yaho, ku itariki ya 20, incuti yanjye Carmen yarampamagaye maze ansaba ko twajya gufasha muri Hayiti. Nari naramenyanye na Carmen mu myaka mike mbere yaho, aho twari twaritangiye kuvura abantu ahubakwaga Inzu y’Ubwami. Kuva icyo gihe, twagiye dufasha abantu no mu tundi duce, nuko tuza kuba incuti magara.

Nabwiye Carmen ko ntari kubona imbaraga zo gukorera muri Hayiti, kandi ko kwihanganira ibyari byahabaye byari kungora. Yanyibukije ko twagiye dukorera hamwe, kandi ko twari kuzajya duterana inkunga. Ayo magambo yambwiye yarampumurije, maze mpamagara i Brooklyn muri leta ya New York, ahari ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova, mvugana n’umuntu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari ushinzwe gutegura ibikorwa by’ubutabazi. Namubwiye izina ryanjye kugira ngo anshyire ku rutonde rw’abantu bari biteguye kujya gufasha. Namubwiye ko na Carmen abishaka, kandi ko nifuzaga gukorana na we. Yambwiye ko yaba jye cyangwa Carmen, atatwizeza ko twari kuzahamagarwa cyangwa ko twari kuzakorana.

Ku bw’ibyo nisubiriye mu byanjye, kuko numvaga ko batari kuzanyemerera kujyayo. Hashize iminsi ine, ni ukuvuga kuwa mbere tariki ya 25, i Brooklyn barampamagaye maze bambaza niba byashoboka ko njya muri Hayiti bukeye bwaho. Numvise bindenze, ariko mbizeza ko nari kuzakora uko nshoboye kose. Nabanje gusaba konji, hanyuma mpamagara Carmen ariko nsanga we batamwemereye kubera ko atazi igifaransa. Narishimye ariko nanone numva ngize ubwoba. Ku itariki ya 28 Mutarama, igihe nari maze kugura itike, nafatiye indege i New York maze nerekeza mu mugi wa Santo Domingo muri République Dominicaine, ihana imbibi na Hayiti.

Umuhamya ukiri muto yaje kumfata ku kibuga cy’indege, maze anjyana ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri République Dominicaine. Uwo munsi haje abandi baganga babiri bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze turara mu nzu imwe. Bukeye, batujyanye i Port-au-Prince ku biro by’ishami bya Hayiti, hakaba hari urugendo rw’amasaha arindwi n’igice mu modoka.

Tumaze kwambuka umupaka, twinjiye muri Hayiti maze twibonera ukuntu hangiritse. Kwiyumvisha ukuntu umutingito wamaze amasegonda 35 wangije icyo gihugu cyiza cyane ntibyari byoroshye. Kubibona kuri televiziyo byari bigoye, ariko kubyibonera n’amaso byo byari ibindi bindi. Amazu menshi, harimo n’ibiro bya perezida wa repubulika, yari yangiritse, andi yabaye amatongo. Amenshi muri ayo mazu, yari ay’abantu bamaze igihe kirekire bakora kugira ngo bayubake; nyamara bose bayatakaje mu kanya nk’ako guhumbya. Icyo gihe niboneye neza ko kugira ubutunzi atari byo by’ingenzi mu buzima.

Tumaze kugera ku biro by’ishami, ushinzwe kwakira abantu yaratubonye, ava aho yari yicaye, adusanga ku muryango maze aduhoberana ubwuzu. Yadushimiye kuba twari twigomwe tukaza kubafasha. Tumaze gufata amafunguro ya saa sita, twagiye ku Nzu y’Amakoraniro yo hafi aho, bari bahinduye ibitaro. Nahahuriye n’abandi Bahamya bari baje gufasha, muri bo hakaba harimo umugabo n’umugore bashakanye bo mu Budage bari abaganga, uwari ushinzwe kubafasha hamwe n’umubyaza wari waturutse mu Busuwisi.

Nahise ntangira akazi muri iryo joro. Hari abarwayi 18 b’Abahamya n’abatari bo bari baryamye ku magodora yari ashashe hasi muri iyo Nzu y’Amakoraniro. Abaganga b’Abahamya bitaga ku barwayi bose kimwe, kandi bakabavurira ubuntu.

Iryo joro hapfuye umurwayi w’umugabo wari ufite imyaka 80. Jye n’umugore we hamwe n’uwo twabanaga twari tumuri iruhande. Nyuma y’ibyo, umugore ukiri muto witwa Ketly yatangiye gutaka cyane kubera uburibwe. Bari bamuciye ukuboko kw’iburyo bitewe n’ibikomere yari yatewe n’umutingito. Iruhande rwe hari Umuhamya wigishaga Ketly Bibiliya. Urebye, buri joro yararaga iruhande rwa Ketly aho yari arwariye mu Nzu y’Amakoraniro.

Nagiye kureba Ketly nifuza cyane kumumara umubabaro, ariko nsanga ikibazo yari afite kirenze ububabare bw’umubiri. Yambwiye ko igihe yari yagiye gusura incuti ye, ari bwo habaye umutingito maze bakayoberwa ibyarimo biba. Bahise basohoka bajya ku ibaraza bafatanye akaboko, maze urukuta rw’inzu rubagwaho baheramo. Yahamagaye iyo ncuti ye ariko ntiyamusubiza. Ketly yavuze ko yahise amenya ko iyo ncuti ye yari yapfuye. Umurambo w’iyo ncuti ya Ketly wari umurambarayeho, kugeza igihe abatabazi baziye kuwumukuraho nyuma y’amasaha ane. Ketly yacitse ukuboko kw’iburyo, gucikira ku rutugu.

Mu ijoro rya mbere namaze aho hantu, iyo Ketly yabaga agiye gusinzira yahitaga yibuka ibyo bintu byamubayeho. Yarambwiye ati “nzi icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’iminsi y’imperuka n’imitingito y’isi. Nzi ko dufite ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza, kandi nzi ko nagombye no kwishimira kuba nararokotse. Ariko gerageza kunyumva. Ngaho nawe tekereza umeze neza, noneho mu buryo butunguranye, ukisanga umeze utya.” Maze kubura uko mbyifatamo, naramuhobeye maze nanjye ntagira kurira. Twembi twakomeje kurira kugeza igihe asinziriye.

Buri munsi boherezaga umuganga n’abaforomo babiri ahantu hatandukanye, bagiye kuvura abarwayi. Jye noherejwe ahitwa Petit Goave, hari urugendo rw’amasaha abiri mu modoka, uturutse mu mugi wa Port-au-Prince. Najyanye n’abandi bantu babiri, harimo umuforomo wari uturutse muri leta ya Floride n’umuganga wo mu Bufaransa. Twagezeyo saa tatu n’igice za mu gitondo, maze dupakurura ibyo twari tujyanye, tubishyira mu Nzu y’Ubwami yo muri ako gace. Kubera ko abantu bari babwiwe ko twari mu nzira, baricaye baradutegereza.

Twahise dutangira akazi. Hari ubushyuhe bwinshi, kandi imirongo y’abantu bari baje kwivuza yakomezaga kwiyongera. Twaruhutse mu ma saa cyenda. Uwo munsi twese uko twari batatu, twakingiye abantu 114 kandi dusuzuma abagera ku 105. Nubwo nari naguye agacuho, nari nishimiye kuba nagize uruhare mu gufasha abari babikeneye.

Namaze muri Hayiti ibyumweru bibiri birengaho gato, ndi muri ibyo bikorwa by’ubutabazi. Hafi buri joro, namaraga amasaha 12 ku Nzu y’Amakoraniro ndi mu kazi. Ako ni ko kazi kamvunnye kuruta akandi nakoze. Icyakora, numvaga ko kuba nari ndi muri ako gace byari imigisha. Nishimira cyane kuba narashoboye gufasha abaturage bo muri Hayiti bahuye n’ibyago bikomeye.

Hari byinshi dushobora kubigiraho. Urugero, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 15 navuraga witwa Eliser, wari waciwe ukuguru. Nabonye ko yabikaga ibyokurya, kugira ngo abisangire na Jimmy wazaga kumuraraho. Yambwiye ko iyo Jimmy yazaga kumurwaza nijoro, hari igihe yabaga atabonye ibyokurya. Urugero rwa Eliser rwanyigishije ko gusangira n’abandi ibyo dufite bidasaba ko tuba dukize cyangwa ngo tube tumerewe neza.

Uwo mutima ni na wo warangaga abandi bantu twari mu itsinda rimwe. Umwe muri bo na we yumvaga atameze neza, naho undi yababaraga umugongo. Nyamara bombi barigomwe, maze babanza kwita ku byo abarwayi bari bakeneye. Ibyo byanteye inkunga nari nkeneye kugira ngo nkomeze ako kazi. Hari igihe twese twumvaga twaguye agacuho, tunaniwe mu bwenge ndetse no mu byiyumvo; ariko twateranaga inkunga, maze akazi kagakomeza. Ibyo nabonye sinzabyibagirwa. Nishimira cyane kuba ndi mu muryango w’Abakristo b’abagwaneza, bakundana kandi bitanga.

Mbere y’uko mva muri Hayiti, abarwayi babiri bari baraciwe ukuboko kw’iburyo banyandikiye amabaruwa yo kunshimira, ariko bansaba ko nyasoma ari uko maze kugera mu ndege, kandi ibyo narabyubahirije. Ayo mabaruwa yankoze ku mutima, ku buryo kwifata byananiye maze ngaturika nkarira.

Kuva aho nsubiriye iwacu, nakomeje gushyikirana na bamwe mu ncuti zanjye nshya namenyeye muri Hayiti. Mu bihe by’amakuba n’ingorane, ni bwo abantu bagirana ubucuti bukomeye, kandi ni na ho bugaragarira. Nizera ntashidikanya ko imishyikirano irangwa n’urukundo iduhuza, itazahagarikwa n’ingorane izo ari zo zose dushobora kuzahura na zo. Jye numva ari imigisha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze