ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/12 pp. 7-11
  • Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yesu yatubereye icyitegererezo
  • Kugira ishyaka bisobanura iki?
  • Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri
  • Komeza kubona ko ibintu byihutirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese ukurikira Kristo mu buryo bwuzuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ese ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Jya wigana Yesu ugire umwete mu murimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/12 pp. 7-11

Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.”​—MAT 9:37.

1. Bigenda bite iyo ibintu byihutirwa?

REKA tuvuge ko ufite inyandiko igomba kurara igeze ku wo igenewe. Wakora iki? Wayandikaho uti “IRIHUTIRWA!” Tuvuge noneho ko uri mu nzira ugiye guhura n’umuntu mufitanye gahunda yihutirwa, ariko ukaba wakererewe. Icyo gihe ubigenza ute? Ugenda wihuta cyane! Koko rero, iyo ufite umurimo ugomba kurangiza kandi igihe kikaba kigiye kugushirana, wumva uhangayitse kandi wabuze amahwemo. Umubiri wawe uhita ukora imisemburo ituma ukora vuba vuba kandi ugakorana imbaraga uko ushoboye kose. Icyo gihe ibintu biba byihutirwa!

2. Ni uwuhe murimo wihutirwa kurusha indi yose Abakristo b’ukuri bakora muri iki gihe?

2 Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri babona ko nta kindi kintu cyihutirwa kurusha umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose (Mat 24:14; 28:19, 20). Umwigishwa Mariko yasubiyemo amagambo ya Yesu, maze yandika ko uwo murimo ugomba “kubanza” gukorwa mbere y’uko imperuka iza (Mar 13:10). Ibyo birakwiriye rwose! Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.” Iyo imyaka yeze ntishobora gutinda mu murima; iba igomba gusarurwa mbere y’uko igihe cy’isarura kirangira.—Mat 9:37.

3. Ni iki abantu benshi bakoze bitewe n’uko umurimo wo kubwiriza wihutirwa?

3 Kubera ko tubona ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa, tugomba kuwugenera igihe gihagije, tukawukorana imbaraga zacu zose, kandi tukawitaho uko bishoboka kose. Igishimishije ni uko hari benshi babigenza batyo. Hari bamwe boroheje ubuzima kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose ari abapayiniya cyangwa abamisiyonari, cyangwa se ngo bakore kuri imwe muri za Beteli zo hirya no hino ku isi. Usanga bafite byinshi byo gukora. Bashobora kuba barigomwe ibintu byinshi kandi wenda bahura n’ingorane nyinshi. Icyakora, Yehova abaha imigisha myinshi kandi natwe turabishimira rwose. (Soma muri Luka 18:28-30.) Abandi badashobora kuba ababwiriza b’igihe cyose bakoresha igihe kinini uko bishoboka kose muri uwo murimo urokora ubuzima, ukubiyemo no gufasha abana bacu kugira ngo bazarokoke.—Guteg 6:6, 7.

4. Kuki hari bamwe bananirwa gukomeza kumva ko ibintu byihutirwa?

4 Nk’uko twamaze kubibona, ubusanzwe iyo ibintu byihutirwa biba bifite igihe ntarengwa bigomba kurangirira. Turi mu gihe cy’imperuka kandi hari ibihamya byinshi, byaba ibishingiye ku Byanditswe cyangwa ku mateka, bibigaragaza (Mat 24:3, 33; 2 Tim 3:1-5). Icyakora, nta muntu n’umwe uzi igihe nyacyo imperuka izazira. Igihe Yesu yasobanuraga mu buryo burambuye iby’‘ikimenyetso’ cyari kuranga “iminsi y’imperuka,” yaravuze ati “uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Mat 24:36). Kubera iyo mpamvu, uko umwaka ushira undi ugataha hari bamwe bananirwa gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa, cyane cyane iyo bamaze igihe kirekire babibona batyo (Imig 13:12). Ese nawe ibyo bijya bikubaho? Ni iki cyadufasha gukomeza kumva ko umurimo Yehova Imana na Yesu Kristo badushinze wihutirwa?

Yesu yatubereye icyitegererezo

5. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yari azi ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa?

5 Mu bantu bose bakoze umurimo w’Imana bumva ko wihutirwa, Yesu Kristo ni we watanze urugero ruhebuje. Imwe mu mpamvu zatumaga yumva ko ibintu byihutirwa, ni uko yari afite ibintu byinshi byo gukora mu gihe cy’imyaka itatu n’igice gusa. Icyakora, Yesu yakoze byinshi mu birebana na gahunda y’ugusenga k’ukuri kuruta undi muntu wese. Yamenyesheje abantu izina rya Se n’umugambi we, abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ashyira ahabona uburyarya bw’abayobozi b’idini n’inyigisho zabo z’ikinyoma, kandi ashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kugeza ku gupfa. Yagenze igihugu cyose yigisha abantu, abafasha kandi abakiza indwara (Mat 9:35). Nta muntu wigeze akora ibintu byinshi nk’ibyo Yesu yakoze mu gihe gito nk’icyo. Yesu yakoranye umwete uko bishoboka kose.—Yoh 18:37.

6. Ni iki Yesu yibandagaho mu mibereho ye?

6 Ni iki cyatumaga Yesu adacogora mu murimo wo kubwiriza? Ubuhanuzi bwa Daniyeli bushobora kuba bwaratumye Yesu amenya igihe yari asigaranye kugira ngo asohoze umurimo we, akurikije ingengabihe ya Yehova (Dan 9:27). Bityo, nk’uko ubwo buhanuzi bwabigaragaje, umurimo we wo ku isi wagombaga kurangira ‘icyumweru kigeze hagati,’ cyangwa nyuma y’imyaka itatu n’igice. Hashize igihe gito Yesu yinjiranye ikuzo muri Yerusalemu mu rugaryi rwo mu mwaka wa 33, yaravuze ati “igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo” (Yoh 12:23). Nubwo Yesu yari azi ko yari hafi gupfa, si byo yibanzeho cyane, ngo abe ari byo bituma akorana umwete. Ahubwo icyo yibandagaho ni ugukoresha uburyo bwose yabonaga kugira ngo akore ibyo Se ashaka kandi agaragaze urukundo akunda abantu. Urwo rukundo ni rwo rwatumye atoranya abigishwa kandi akabatoza, hanyuma abohereza kubwiriza. Ibyo yabikoze agira ngo bazasohoze umurimo yari yaratangiye, ndetse bakore byinshi kurushaho.—Soma muri Yohana 14:12.

7, 8. Abigishwa ba Yesu bibutse iki ubwo yezaga urusengero, kandi se kuki yabigenje atyo?

7 Hari ikintu cyabaye mu mibereho ya Yesu cyagaragaje neza ko yagiraga ishyaka. Hari mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 30, akaba ari bwo yari agitangira umurimo we. Yesu n’abigishwa be bagiye i Yerusalemu, bageze mu rusengero babona “abagurishaga inka n’intama n’inuma, n’abari bicaye bavunja amafaranga.” Yesu yakoze iki, kandi se ni iki ibyo byibukije abigishwa be?—Soma muri Yohana 2:13-17.

8 Ibyo Yesu yakoze n’ibyo yavuze icyo gihe byahise byibutsa abigishwa be ubuhanuzi bwo muri zaburi ya Dawidi, bugira buti “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya” (Zab 69:9). Kuki bibutse ayo magambo? Ni ukubera ko umuntu ufite ishyaka nk’iryo ari we wenyine wari gukora ikintu nk’icyo cyashoboraga kumuteza akaga gakomeye. Mu by’ukuri, abayobozi b’urusengero, ni ukuvuga abatambyi, abanditsi hamwe n’abandi, ni bo bari inyuma y’ubwo bucuruzi buteye ishozi bwo kwishakira indamu bwahakorerwaga. Igihe Yesu yashyiraga ahabona imigambi yabo kandi akayiburizamo, yari ahindutse umwanzi w’abayobozi b’idini bo muri icyo gihe. Nk’uko abigishwa be bari babitekereje, ‘ishyaka yarwaniraga inzu y’Imana’ cyangwa ishyaka yagiriraga gahunda y’ugusenga k’ukuri, ryaragaragaraga. Ariko se, kugira ishyaka ni iki?

Kugira ishyaka bisobanura iki?

9. Kugira ishyaka bisobanura iki?

9 Hari inkoranyamagambo ivuga ko “umuntu ufite ishyaka aba afite ubutwari n’umwete bituma agira ubwira mu gusohoza umurimo runaka.” Mu by’ukuri, umurimo Yesu yakoze waranzwe n’ibyo byose. Ni yo mpamvu hari Bibiliya imwe ihindura uwo murongo igira iti “Mana, ishyaka mfitiye inzu yawe ringurumanamo nk’umuriro” (Today’s English Version). Birashishikaje kuba ijambo “ishyaka” mu ndimi zimwe na zimwe zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Aziya, rigizwe n’amagambo abiri, afashwe uko yakabaye akaba asobanura ngo “umutima ugurumana,” nk’aho umutima waba waka umuriro. Ntibitangaje kuba abigishwa baributse amagambo ya Dawidi igihe babonaga ibyo Yesu yari akoreye mu rusengero. None se ni iki cyatumye umutima wa Yesu umera nk’aho ugurumana, kandi se ni iki cyamuteye gukora ibyo yakoze?

10. Ijambo “ishyaka” rikoreshwa muri Bibiliya risobanura iki?

10 Ijambo ishyaka ryakoreshejwe muri iyo zaburi ya Dawidi rituruka ku ijambo ry’igiheburayo rikunze guhindurwamo “gufuha” cyangwa “ifuhe” mu bindi bice bya Bibiliya. Hari aho Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya irihinduramo ‘kwiyegurira Imana nta kindi uyibangikanyije na cyo.’ (Soma mu Kuva 20:5; 34:14; Yosuwa 24:19.) Hari inkoranyamagambo isobanura ibya Bibiliya yerekeje kuri iryo jambo igira iti “akenshi rikoreshwa mu birebana n’ishyingirwa . . . Nk’uko umugabo cyangwa umugore afuhira uwo bashakanye bitewe n’uko aba ari uwe wenyine, ni ko Imana na yo isaba ko abagaragu bayo bayikorera nta kindi bayibangikanyije na cyo, kandi iharanira ubwo burenganzira ifite.” Ishyaka Dawidi yari afite ryari ifuhe, ni ukuvuga ko atashoboraga kwihanganira ko hagira ikindi kintu gihabwa icyubahiro kuruta izina ryiza ry’Imana, cyangwa ngo yihanganire ko ritukwa; yumvaga agomba kurivuganira cyangwa kugira icyo akora ngo rikurweho igitutsi.

11. Ni iki cyatumye Yesu agaragaza ishyaka ryinshi?

11 Abigishwa ba Yesu ntibibeshyaga ubwo bahuzaga amagambo ya Dawidi n’ibyo babonye Yesu akora mu rusengero. Yesu ntiyakoranye umwete abitewe n’uko umurimo we wari ufite igihe ntarengwa wari kurangirira, ahubwo yabitewe n’uko yari afitiye ishyaka, cyangwa ifuhe, izina rya Se na gahunda y’ugusenga k’ukuri. Igihe yabonaga izina ry’Imana ritukwa, yagize ishyaka cyangwa ifuhe, maze agira icyo akora kugira ngo arikureho igitutsi. Ubwo Yesu yabonaga abantu boroheje bakandamizwa kandi bagafatwa nabi n’abayobozi b’idini, ishyaka yari afite ryatumye agira icyo akora kugira ngo aborohereze imibabaro kandi aciraho iteka abo bayobozi b’idini babakandamizaga.—Mat 9:36; 23:2, 4, 27, 28, 33.

Jya ugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri

12, 13. Ni iki abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bakoze ku birebana na (a) Izina ry’Imana? (b) Ubwami bw’Imana?

12 Ibibera mu madini yo muri iki gihe bisa n’ibyabagaho mu gihe cya Yesu, niba bitararushijeho kuba bibi. Urugero, ibuka ko ikintu cya mbere Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba kirebana n’izina ry’Imana. Yaravuze ati “izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Ese hari ubwo tujya tubona abayobozi b’amadini, cyane cyane abakuru b’amadini yiyita aya gikristo, bigisha abantu kumenya izina ry’Imana no kuryeza cyangwa kuryubaha? Oya, ahubwo bagiye bagaragaza Imana uko itari bigisha inyigisho z’ikinyoma, urugero nk’inyigisho y’ubutatu, ukudapfa k’ubugingo, umuriro w’iteka, maze bituma abantu bumva ko iby’Imana ari amayobera, bakumva ko batayisobanukirwa, ko ari ingome ndetse ko yishimira kubabaza abantu. Nanone ibikorwa byabo by’agahomamunwa n’uburyarya bwabo byatukishije Imana. (Soma mu Baroma 2:21-24.) Byongeye kandi, bakoze ibishoboka byose kugira ngo abantu batamenya izina ry’Imana, ndetse bageze n’ubwo barikura mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya. Nguko uko batuma abantu bategera Imana ngo bagirane na yo imishyikirano ya bugufi.—Yak 4:7, 8.

13 Ikindi kandi, Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba Ubwami bw’Imana, agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Mat 6:10). Nubwo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo basubiramo iryo sengesho incuro nyinshi, bashishikarije abayoboke babo gushyigikira imiryango yo mu rwego rwa politiki n’indi miryango yashyizweho n’abantu. Nanone kandi, batesha agaciro abantu bihatira kubwiriza ubwo Bwami. Ibyo bituma abenshi mu bavuga ko ari Abakristo batacyizera Ubwami bw’Imana, habe ngo wakumva banavuga ibyabwo!

14. Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bapfobeje Ijambo ry’Imana?

14 Yesu yasenze Imana maze avuga yeruye ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yoh 17:17). Mbere y’uko Yesu ava ku isi, yavuze ko yari gushyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ wari guha abagize ubwoko bw’Imana ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Ese nubwo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bavuga ko bigisha Ijambo ry’Imana, bashohoje mu budahemuka umurimo Shebuja yabashinze? Oya, ahubwo bavuga ko ibivugwa muri Bibiliya ari inkuru z’impimbano. Aho kugira ngo abayobozi b’amadini bagaburire abagize umukumbi wabo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, bityo babahumurize kandi babafashe kurushaho kumenya Imana, bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva babigisha filozofiya z’abantu. Byongeye kandi, bapfobeje amahame y’Imana agenga iby’umuco, bayasimbuza icyo bita ko ari amahame mbwirizamuco mashya anezeza abayoboke babo.—2 Tim 4:3, 4.

15. Iyo urebye ibintu byose abayobozi b’amadini bagiye bakora mu izina ry’Imana, wumva umeze ute?

15 Abantu benshi bafite imitima itaryarya baramanjiriwe kandi bareka kwizera Imana na Bibiliya bitewe n’ibyo bintu byose byakozwe mu izina ry’Imana ivugwa muri Bibiliya. Bafashwe mpiri na Satani n’isi ye mbi. Ese iyo ubonye ibyo bintu biba buri munsi cyangwa ukabyumva, wumva umeze ute? Ese wowe mugaragu wa Yehova, iyo ubonye izina ry’Imana ritukwa, ntiwumva wakora ibishoboka byose kugira ngo urivaneho igitutsi? Ese iyo ubonye abantu b’imitima itaryarya babeshywa kandi bakanyunyuzwa imitsi, ntiwumva ushaka guhumuriza abantu nk’abo bakandamizwa? Igihe Yesu yabonaga abantu bo mu gihe cye “bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye,” ntiyumvise abagiriye impuhwe gusa, ahubwo yanahise “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mat 9:36; Mar 6:34). Natwe dufite impamvu zumvikana zo kugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri nk’uko Yesu yabigenje.

16, 17. (a) Ni iki cyagombye gutuma tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

16 Iyo tugize ishyaka mu murimo wo kubwiriza, amagambo Pawulo yavuze ari muri 1 Timoteyo 2:3, 4 arushaho kugira ireme. (Hasome.) Impamvu ituma tubwirizanya umwete si uko gusa tuzi ko turi mu minsi y’imperuka, ahubwo nanone ni uko tuzi ko ibyo ari byo Imana ishaka. Yifuza ko abantu bose bamenya ukuri kugira ngo na bo bige kuyisenga no kuyikorera maze babone imigisha. Impamvu y’ibanze ituma dushaka gukorana umwete umurimo wo kubwiriza si uko igihe kigenda kigabanuka, ahubwo ni uko dushaka kubaha izina ry’Imana no gufasha abantu kumenya ibyo ishaka. Tugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri.—1 Tim 4:16.

17 Kubera ko turi ubwoko bwa Yehova, yatumye tumenya ukuri ku birebana n’umugambi afitiye isi n’abantu. Dufite ibyangombwa byose kugira ngo dufashe abantu kugira ibyishimo n’ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza. Dushobora kubereka icyo bakora kugira ngo bazashobore kurokoka igihe iyi si ya Satani izarimburwa (2 Tes 1:7-9). Aho kugira ngo twumve ducitse intege bitewe n’uko umunsi wa Yehova usa n’aho utinze, twagombye kwishimira ko tugifite igihe cyo kugaragaza ishyaka muri gahunda y’ugusenga k’ukuri (Mika 7:7; Hab 2:3). Ni iki se twakora kugira ngo tugire ishyaka nk’iryo? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

Wasobanura ute?

• Ni iki cyatumye Yesu adacogora mu murimo wo kubwiriza?

• Iyo ijambo “ishyaka” rikoreshejwe muri Bibiliya, riba risobanura iki?

• Ni ibihe bintu tubona muri iki gihe byagombye gutuma tugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Icyo Yesu yibandagaho ni ugukora ibyo Se ashaka no kugaragariza bagenzi be urukundo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Dufite impamvu zumvikana zo kugirira ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze