Turirimbire Yehova
“Nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.”—ZAB 146:2.
1. Ni iki cyatumye Dawidi wari ukiri muto ahimba zimwe muri za zaburi ze?
IGIHE Dawidi yari akiri muto, yamaraga amasaha menshi mu gasozi hafi y’i Betelehemu aragiye umukumbi wa se. Iyo yabaga aragiye intama, yitegerezaga ibintu bitangaje Yehova yaremye, urugero nk’ijuru rihunze inyenyeri, “inyamaswa zo mu gasozi” n’“ibiguruka mu kirere.” Ibyo yabonaga byamukoze ku mutima bituma ahimba indirimbo zishishikaje zo gusingiza Uwaremye ibyo bintu bitangaje. Inyinshi mu ndirimbo Dawidi yahimbye ziri mu gitabo cya Zaburi.a—Soma muri Zaburi ya 8:3, 4, 7-9.
2. (a) Ni mu buhe buryo umuzika ushobora gufasha umuntu? Tanga urugero. (b) Ni iki tumenya ku birebana n’imishyikirano Dawidi yari afitanye na Yehova iyo dusomye muri Zaburi ya 34:7, 8 na Zaburi ya 139:2-8?
2 Uko bigaragara, icyo gihe ni bwo Dawidi yongereye ubuhanga yari afite mu muzika. Mu by’ukuri, yabaye umucuranzi w’umuhanga ku buryo yahamagariwe kujya acurangira Umwami Sawuli (Imig 22:29). Umuzika Dawidi yacurangaga wahumurizaga uwo mwami wabaga ahangayitse, nk’uko no muri iki gihe umuzika mwiza ukunze gutuma abantu bumva batuje. Igihe cyose Dawidi yafataga inanga ye agacuranga, ‘Sawuli yaroroherwaga akumva amerewe neza’ (1 Sam 16:23). Indirimbo z’uwo muririmbyi akaba n’umuhanzi watinyaga Imana na n’ubu ziracyafite agaciro. Tekereza nawe: muri iki gihe, nyuma y’imyaka isaga 3.000 Dawidi avutse, abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu mimerere itandukanye kandi batuye mu bice bitandukanye by’isi, basoma buri gihe zaburi za Dawidi kugira ngo babone ihumure n’ibyiringiro.—2 Ngoma 7:6; soma muri Zaburi ya 34:7, 8; 139:2-8; Amosi 6:5.
Umwanya w’ingenzi umuzika ufite muri gahunda y’ugusenga k’ukuri
3, 4. Ni izihe gahunda zakozwe mu gihe cya Dawidi kugira ngo indirimbo zera zijye ziririmbwa?
3 Dawidi yari afite ubuhanga, kandi yabukoresheje mu buryo bwiza cyane asingiza Yehova. Dawidi amaze kuba umwami wa Isirayeli, yatumye umuzika wongerwa kuri gahunda y’ibintu byakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro. Abalewi basaga kimwe cy’icumi cy’abakoraga mu rusengero, ni ukuvuga abagera ku 4.000, bari bafite inshingano yo ‘gusingiza’ Yehova, 288 muri bo bakaba bari ‘baratojwe kuririmbira Yehova, kandi bose bari babifitemo ubuhanga.’—1 Ngoma 23:3, 5; 25:7.
4 Dawidi ubwe yahimbye inyinshi mu ndirimbo Abalewi bacurangaga. Umwisirayeli wese wagiraga igikundiro cyo kuba ahari igihe zaburi za Dawidi zaririmbwaga, agomba kuba yarakorwaga ku mutima n’ibyo yumvaga. Nyuma yaho, igihe isanduku y’isezerano yajyanwaga i Yerusalemu, ‘Dawidi yasabye abatware b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu myanya yabo, bafite ibikoresho by’umuzika na nebelu n’inanga n’ibyuma birangira, kugira ngo baririmbe mu ijwi riranguruye indirimbo ituma abantu bishima.’—1 Ngoma 15:16.
5, 6. (a) Kuki ku ngoma ya Dawidi umuzika wahabwaga agaciro cyane? (b) Tuzi dute ko umuzika wari ufite umwanya w’ingenzi cyane muri gahunda yo kuyoboka Imana muri Isirayeli ya kera?
5 Kuki umuzika wahabwaga agaciro cyane mu gihe cya Dawidi? Ese byatewe gusa n’uko uwo mwami yari umucuranzi? Oya. Ibinyejana byinshi nyuma yaho, hari indi mpamvu yagaragajwe ubwo Umwami Hezekiya wari umukiranutsi yasubizagaho gahunda y’imirimo yakorerwaga mu rusengero. Mu 2 Ibyo ku Ngoma 29:25 hagira hati “umwami [Hezekiya] yari yategetse Abalewi guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma birangira, nebelu n’inanga, nk’uko byategetswe na Dawidi na Gadi wari bamenya w’umwami hamwe n’umuhanuzi Natani, kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko binyuze ku bahanuzi be.”
6 Ni koko, Yehova yategetse binyuze ku bahanuzi be ko abamusenga baririmba indirimbo zo kumusingiza. Abaririmbyi bakomokaga mu muryango w’abatambyi bari barasonewe imirimo abandi Balewi basabwaga gukora, kugira ngo babone igihe gihagije cyo guhimba indirimbo, kandi ahanini bashobore kubona igihe cyo kuzisubiramo.—1 Ngoma 9:33.
7, 8. Mu birebana no kuririmba indirimbo zacu z’Ubwami, ni ikihe kintu cy’ingenzi kiruta kugira ubuhanga?
7 Wenda wavuga uti “mu birebana no kuririmba, jye sinari gushyirwa mu baririmbyi b’abahanga baririmbiraga mu ihema ry’ibonaniro!” Ariko kandi, Abalewi b’abaririmbyi si ko bose bari abahanga mu kuririmba. Dukurikije ibivugwa mu 1 Ibyo ku Ngoma 25:8, muri bo hari n’‘abiga.’ Nanone kandi, dukwiriye kuzirikana ko mu yindi miryango y’Abisirayeli hashobora kuba harimo abacuranzi n’abaririmbyi b’abahanga cyane, ariko Abalewi ni bo Yehova yahaye inshingano yo kuririmba. Icyo dukwiriye kumenya ni uko Abalewi b’indahemuka bose, baba ‘abahanga’ cyangwa ‘abiga,’ bakoraga umurimo wabo n’umutima wabo wose.
8 Dawidi yakundaga umuzika kandi yari awuzi cyane. Ariko se, kuba umuntu afite ubuhanga mu gukora ikintu runaka ni byo byonyine Imana iha agaciro? Muri Zaburi ya 33:3, Dawidi yaranditse ati “mucurange mushishikaye kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo.” Icyo yashakaga kuvuga kirumvikana: igifite agaciro ni uko ‘dushishikara’ cyangwa dukora uko dushoboye kose mu gihe dusingiza Yehova turirimba.
Umwanya umuzika wari ufite nyuma y’igihe cya Dawidi
9. Vuga ibyo uba warabonye cyangwa warumvise iyo uza kuba uri mu mihango yo gutaha urusengero yabaye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo.
9 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo, umuzika wari ufite umwanya w’ingenzi muri gahunda y’ugusenga k’ukuri. Igihe batahaga urusengero, hari abacuranzi bafite ibikoresho by’umuzika bitandukanye, muri bo hakaba harimo 120 bavuzaga impanda. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 5:12.) Bibiliya igira iti “abavuza impanda [bose bari abatambyi] n’abaririmbyi bateruriye icyarimwe basingiza kandi bashimira Yehova, . . . ‘kuko ari mwiza, kandi ko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.’” Bakimara gutera iyo ndirimbo y’ibyishimo, ‘igicu cyahise cyuzura mu nzu,’ bigaragaza ko Yehova yari ayishimiye. Kumva amajwi y’izo mpanda zose n’ay’abaririmbyi babarirwa mu bihumbi avugiye icyarimwe, byari bishishikaje kandi bitangaje.—2 Ngoma 5:13.
10, 11. Ni iki kigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga umuzika muri gahunda yabo yo kuyoboka Imana?
10 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bakoreshaga umuzika muri gahunda yabo yo kuyoboka Imana. Birumvikana ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batateraniraga mu ihema ry’ibonaniro cyangwa mu rusengero, ahubwo bateraniraga mu ngo z’abavandimwe. Akenshi, ibitotezo n’ibindi bibazo bitandukanye byatumaga badaterana neza uko bikwiriye. Icyakora, ibyo ntibyababuzaga kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana.
11 Intumwa Pawulo yateye abavandimwe be b’Abakristo b’i Kolosayi inkunga igira iti “mukomeze . . . guhugurana mukoresheje za zaburi, musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka zishimishije” (Kolo 3:16). Nyuma y’aho Pawulo na Silasi bashyiriwe mu nzu y’imbohe, ‘baririmbye indirimbo zo gusingiza Imana,’ nubwo nta gitabo cy’indirimbo bari bafite (Ibyak 16:25). Uramutse ufunzwe, ni zingahe mu ndirimbo zacu z’Ubwami wabasha kuririmba mu mutwe?
12. Twagaragaza dute ko duha agaciro indirimbo zacu z’Ubwami?
12 Kubera ko umuzika ufite umwanya w’ingenzi muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana, byaba byiza twibajije tuti “ese nywuha agaciro ukwiriye? Ese nkora uko nshoboye kose kugira ngo ngerere igihe ku materaniro no ku makoraniro, bityo nifatanye n’abavandimwe na bashiki bacu mu kuririmba indirimbo ibimburira porogaramu, kandi se nyiririmbana ibyiyumvo? Ese ntera abana banjye inkunga yo kutabona ko indirimbo turirimba hagati y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo cyangwa iyo turirimba hagati ya disikuru y’abantu bose n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ari nk’ikiruhuko cyangwa uburyo baba babonye bwo kuva mu myanya yabo bitari ngombwa, wenda kugira ngo bananure amaguru gusa?” Kuririmba ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Koko rero, twaba turi ‘abahanga’ cyangwa ‘abiga,’ twese dushobora kunga amajwi mu ya bagenzi bacu dusingiza Yehova, kandi rwose twagombye kubikora.—Gereranya na 2 Abakorinto 8:12.
Uko igihe gihita ni ko n’ibyo dukenera bihinduka
13, 14. Kuririmba tubikuye ku mutima mu materaniro y’itorero bifite akahe kamaro? Tanga urugero.
13 Hashize imyaka isaga 100 Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni usobanuye imwe mu mpamvu indirimbo zacu z’Ubwami ari iz’ingenzi cyane. Waravuze uti “kuririmba amagambo agize inyigisho z’ukuri ni uburyo bwiza butuma abagize ubwoko bw’Imana bayafata mu mutwe kandi akabagera ku mutima.” Amenshi mu magambo yo mu ndirimbo zacu aba ashingiye ku mirongo y’Ibyanditswe. Bityo kwiga amagambo ya zimwe muri zo, bishobora kuba uburyo bwiza cyane bwo gucengeza ukuri mu mitima yacu. Akenshi, iyo abantu baje mu materaniro yacu ku ncuro ya mbere bakumva abagize itorero baririmba n’umutima wabo wose, bibakora ku mutima.
14 Ku mugoroba umwe, mu mwaka wa 1869, C. T. Russell yari atashye avuye ku kazi, maze yumva abantu baririmbira mu cyumba cyo hasi. Icyo gihe nta cyizere yari afite cy’uko yari kuzigera amenya ukuri ku byerekeye Imana. Ni yo mpamvu yiyemeje kwiyegurira ubucuruzi, atekereza ko nabona amafaranga azafasha abakene nubwo atari ashoboye kubafasha mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe Russell yinjiye muri icyo cyumba cyarimo umukungugu mwinshi kandi cyijimye, maze ahasanga abantu bari mu mihango y’idini. Yaricaye atega amatwi. Nyuma yaho yaje kwandika ko ibyo yumvise muri uwo mugoroba “byari bihagije kugira ngo, abifashijwemo n’Imana, yongere kwizera ibyahumetswe biboneka muri Bibiliya.” Zirikana ko indirimbo Umuvandimwe Russell yumvise ari zo zamushishikarije kujya aho abo bantu bari bateraniye!
15. Ni ibihe bintu byanonosowe mu bihereranye no gusobanukirwa inyigisho z’ukuri byatumye igitabo cy’indirimbo gisubirwamo?
15 Uko igihe gihita, hari ibintu tugenda turushaho gusobanukirwa mu Byanditswe. Mu Migani 4:18 hagira hati “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Nta gushidikanya ko umucyo ugenda urushaho kwiyongera utuma amagambo yo mu ndirimbo zacu na yo ahinduka. Mu myaka 25 ishize, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi bakoreshaga igitabo cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo “Dusingize Yehova turirimba.”b Kuva igihe icyo gitabo cyasohokeye, hari ingingo nyinshi zagiye zirushaho gusobanuka, kandi amwe mu magambo yakoreshejwe muri icyo gitabo ntagihuje n’igihe. Urugero, ntitukivuga ngo “gahunda nshya,” ahubwo tuvuga “isi nshya.” Kandi muri iki gihe ntitukivuga ngo “izina rya Yehova rizavanwaho umugayo,” ahubwo tuvuga ngo “izina rya Yehova rizezwa.” Birumvikana rero ko byari ngombwa ko hagira ibihinduka mu gitabo cyacu cy’indirimbo kugira ngo bihuze n’inyigisho zagiye zinonosorwa.
16. Igitabo cyacu gishya cy’indirimbo kizadufasha gite gukurikiza inama iri mu Befeso 5:19?
16 Kubera iyo mpamvu ndetse n’izindi zitavuzwe, Inteko Nyobozi yemeye ko hasohoka igitabo gishya cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo “Turirimbire Yehova.” Indirimbo ziri muri icyo gitabo gishya ni 135 gusa. Kubera ko ugereranyije dufite indirimbo nke zo kwiga, dushobora gufata mu mutwe amagambo ya zimwe muri izo ndirimbo nshya. Ibyo bihuje n’inama Pawulo yatanze mu Befeso 5:19.—Hasome.
Ushobora kugaragaza ko uzishimiye
17. Ni ibiki twatekerezaho bigatuma tudatinya kuririmba mu itorero bitewe n’uko ngo tutabizi neza?
17 Ese kumva ko tutazi kuririmba byagombye kutubuza kuririmba mu materaniro ya gikristo? Reka dufate urugero: ese mu birebana no kuvuga ‘twese ntiducumura kenshi’ (Yak 3:2)? Nyamara, kuba ducumura mu byo tuvuga ntibitubuza gusingiza Yehova tubwiriza ku nzu n’inzu. None se, kuki twareka gusingiza Imana turirimba, bitewe n’uko ngo tutazi kuririmba neza? Yehova, we “wahaye umuntu akanwa,” yishimira kumva amajwi yacu mu gihe turirimba tumusingiza.—Kuva 4:11.
18. Tanga ibitekerezo byafasha umuntu kumenya amagambo agize izo ndirimbo.
18 Mu ndimi nyinshi, hasohotse CD ifite umutwe uvuga ngo “Turirimbire Yehova—Umuzika n’amajwi y’abaririmbyi.” Irimo ibyuma by’umuzika n’amajwi meza y’abaririmbyi baririmba izo ndirimbo nshya. Kumva izo ndirimbo birashimisha cyane. Ujye uzumva kenshi; ntuzatinda kumenya amagambo ya zimwe muri izo ndirimbo zacu nshya. Amagambo agize inyinshi muri izo ndirimbo yateguwe ku buryo iyo uririmbye umurongo umwe, akenshi uba ushobora kwiyumvisha ibiri bukurikireho. Ku bw’ibyo se, kuki utagerageza kujyanirana n’abo baririmbyi mu gihe ucuranga iyo CD? Nta gushidikanya ko niwimenyereza kuririmba izo ndirimbo mu rugo, uzarushaho kuririmbana icyizere mu Nzu y’Ubwami.
19. Hakorwa iki kugira ngo indirimbo zacu z’Ubwami zicurangwe?
19 Dushobora kudaha agaciro umuzika twumva ku munsi w’ikoraniro ryihariye, mu ikoraniro ry’akarere no mu ikoraniro ry’intara. Hakorwa byinshi kugira ngo utegurwe. Iyo indirimbo zimaze gutoranywa, hari abacuranzi 64 ba Watchtower bohererezwa inyandiko zigaragaza uko izo ndirimbo zizacurangwa hakurikijwe ibikoresho by’umuzika bizakoreshwa, kugira ngo bategure uko bazazicuranga. Hanyuma abo bacuranzi bamara amasaha menshi basuzuma izo ndirimbo bagomba kwitoza gucuranga, nyuma yaho uwo muzika ugafatirwa muri stidiyo zacu ziri i Patterson muri leta ya New York. Icumi muri abo bavandimwe na bashiki bacu ntibaba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abo bose babona ko kugira uruhare mu gutuma haboneka umuzika mwiza cyane dukoresha muri gahunda zacu za gitewokarasi ari igikundiro rwose. Dushobora kugaragaza ko tubashimira ku bw’imihati yabo yuje urukundo. Mu gihe uhagarariye porogaramu y’amakoraniro adusabye kujya mu myanya yacu no gutega amatwi twitonze uwo muzika wateguranywe urukundo rwinshi, nimucyo tujye duhita tubikora.
20. Ni iki wiyemeje gukora?
20 Yehova yita ku ndirimbo turirimba tumusingiza. Abona ko ari iz’agaciro. Dushobora gushimisha umutima we turirimba tubikuye ku mutima igihe cyose duteraniye hamwe kugira ngo tumusenge. Koko rero, twaba turi abahanga cyangwa abiga, nimucyo ‘turirimbire Yehova’!—Zab 104:33.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igishishikaje ni uko nyuma y’ibinyejana icumi Dawidi apfuye, hari itsinda ry’abamarayika ryamenyesheje abashumba bari baragiye umukumbi mu gasozi hafi y’i Betelehemu ko Mesiya yavutse.—Luka 2:4, 8, 13, 14.
b Icyo gitabo cyarimo indirimbo 225 cyari cyarahinduwe mu ndimi zisaga 100.
Urabitekerezaho iki?
• Ni izihe ngero zo mu bihe bya Bibiliya zigaragaza ko umuzika ufite umwanya w’ingenzi muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana?
• Wowe ubona ko ari iyihe sano iri hagati y’itegeko Yesu yatanze muri Matayo 22:37 no kwifatanya mu kuririmba indirimbo z’Ubwami n’umutima wacu wose?
• Bumwe mu buryo twagaragazamo ko dushimira ku bw’indirimbo zacu z’Ubwami, ni ubuhe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ese ujya ubuza abana bawe kuva mu myanya yabo bitari ngombwa mu gihe cy’indirimbo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ese iyo uri mu rugo witoza kumenya amagambo agize indirimbo zacu nshya?