ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/14 p. 7
  • Indirimbo nshya zo gusingiza Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indirimbo nshya zo gusingiza Imana
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Turirimbire Yehova twishimye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ese witeguye kuririmbira Yehova mu materaniro?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Turirimbire Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 12/14 p. 7

Indirimbo nshya zo gusingiza Imana

1 Vuba aha, ku itariki ya 4 Ukwakira 2014 mu nama ngarukamwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania hatanzwe itangazo ry’uko igitabo cy’indirimbo dusanganywe kigiye kuvugururwa. Iryo ryari itangazo rishimishije rwose! Abantu bose bari aho bibukijwe uruhare rw’ingenzi indirimbo z’Ubwami zifite muri gahunda yacu yo gusingiza Imana.—Zab 96:2.

2 Ushobora kwibaza uti “ese byari ngombwa ko igitabo cy’indirimbo kivugururwa?” Hari impamvu zitandukanye zabiteye. Iya mbere, ni uko tugenda turushaho gusobanukirwa Ibyanditswe kandi ibyo bigira icyo bihindura ku magambo y’indirimbo zacu (Imig 4:18). Indi mpamvu yatumye igitabo kivugururwa ni uko hari amagambo menshi n’interuro byavanywe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya twari dusanganywe. Bityo rero, ayo magambo agomba guhuzwa na Bibiliya yavuguruwe. Kubera ko kunonosora amagambo y’izo ndirimbo ari akazi kenshi, byabaye ngombwa ko igitabo cy’indirimbo cyongerwamo indirimbo nke nshya.

3 Ese tuzategereza ko igitabo gishya gicapwa kugira ngo tubone kwiga izo ndirimbo nshya? Oya. Tunejejwe no kubamenyesha ko mu mezi ari imbere hari indirimbo nshya zizashyirwa ku rubuga rwa jw.org. Indirimbo nshya nisohoka, izajya ishyirwa kuri porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo yanditseho ngo “indirimbo nshya,” abe ari yo isoza amateraniro.

4 Uko tuzajya twiga izo ndirimbo nshya: Kwiga indirimbo nshya bishobora kugorana. Ariko kimwe nk’umwanditsi wa zaburi, twifuza kuririmbira Yehova turi mu iteraniro ry’abantu benshi aho ‘guceceka’ (Zab 30:12). Dore ibintu byoroshye wakora kugira ngo wige indirimbo nshya:

  • Jya utega amatwi incuro nyinshi umuzika w’indirimbo uzashyirwa ku rubuga rwacu. Uko uzagenda wumva uwo muzika incuro nyinshi ni na ko kuyibuka bizakorohera.

  • Jya wiga amagambo agize indirimbo kandi ugerageze kuyafata mu mutwe.

  • Jya uririmba ujyana n’umuzika. Uzabikore kenshi kugeza igihe uyimenyeye.

  • Mu gihe muri muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango mujye mufata igihe gito mwitoze kuririmba izo ndirimbo nshya, kugeza igihe abagize umuryango wanyu bazimenyeye.

5 Mu mezi ari imbere, niba indirimbo nshya ari yo yateganyijwe ngo abe ari yo isoza Iteraniro ry’Umurimo, abagize itorero bazajya babanza gutega amatwi umuzika w’iyo ndirimbo. Hanyuma, abateranye bazajya baririmba bajyanirana n’umuzika, nk’uko bisanzwe bigenda ku zindi ndirimbo.

6 Tekereza nawe, kuririmba igihe turi mu materaniro, bituma tugira ibyishimo kubera ko tuba duhuriza amajwi yacu hamwe mu gusingiza Yehova. Ubwo rero, ntitukagire akamenyero ko gusohoka bitari ngombwa mu gihe tugiye kuririmba mu materaniro yacu ya gikristo.

7 Hari ubundi buryo dushobora kugaragaza ko duha agaciro izo ndirimbo zera. Mu makoraniro hashyirwamo umuzika ubimburira buri cyiciro cya porogaramu. Incuro ebyiri mu mwaka, abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi baritanga bakirihira itike bakajya i Patterson muri leta ya New York, kugira ngo bakore umuzika mwiza dukoresha dusingiza Yehova. Bityo rero, igihe uhagarariye icyiciro cya porogaramu adusabye kujya mu myanya yacu kugira ngo dutege amatwi umuzika twateguriwe, tujye duhita twumvira. Kubigenza dutyo bizadufasha gutegurira imitima yacu kwakira inyigisho tuzaba tugiye guhabwa.—Ezira 7:10.

8 Uyu munsi turasoza amateraniro, turirimba indirimbo nshya ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami burategeka—Nibuze!” Iyi ndirimbo, ari na yo iherutse gusohoka mu nama ngarukamwaka, yahimbiwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Ubwami bumaze butegeka.

9 Koko rero, izi ndirimbo nshya ni “ibintu byiza” bituruka kuri Yehova (Mat 12:35a). Nimucyo twiyemeze kwiga izi ndirimbo nshya, kandi tujye tuziririmba tubikuye ku mutima bityo dusingize Imana yacu kandi tuyiheshe ikuzo.—Zab 147:1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze