Ibibazo by’abasomyi . . .
Kuki Satani yifashishije inzoka kugira ngo avugane na Eva?
▪ Nk’uko twabibonye ku ipaji ya 8 y’iyi gazeti, ushobora kuba wemera ko Satani ari we wavugishije Eva yifashishije inzoka. Mu by’ukuri, Bibiliya ni uko ibivuga. Icyakora, ushobora kwibaza uti “ubundi se, kuki ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga cyifashishije inzoka?”
Bibiliya ivuga ko Satani akoresha uburyo bw’“amayeri,” kandi ibyabaye muri Edeni birabigaragaza (Abefeso 6:11). Ibyabaye muri Edeni si umugani urimo inyamaswa zivuga, ahubwo ni urugero ruteye ubwoba rugaragaza ukuntu Satani akoresha ubucakura, kugira ngo ayobye abantu maze batere Imana umugongo. Mu buhe buryo?
Satani yahisemo uwo ashuka abyitondeye. Eva ni we wari muto mu biremwa byo mu ijuru no ku isi bifite ubwenge. Kubera ko Satani yari amaze kubona ko Eva yari ataraba inararibonye, yahise atangira gukoresha amayeri kugira ngo amushuke. Satani yagaragaje ubwenge yifashisha inzoka, ikaba ari inyamaswa igira amakenga, bityo bimufasha guhisha imigambi ye irangwa n’agasuzuguro no kurarikira (Intangiriro 3:1). Reka dusuzume ibindi Satani yagezeho igihe yakoreshaga inzoka igasa n’aho ivuga.
Icya mbere ni uko Satani yashoboye gushishikariza Eva ibyo yamubwiraga, ku buryo bimutwara umutima. Eva yari asanzwe azi ko inzoka zitavuga. Umugabo we yari yarise amazina inyamaswa zose hakubiyemo n’inzoka, uko bigaragara akaba yarabanje kuzigaho abyitondeye (Intangiriro 2:19). Nta gushidikanya ko Eva na we yari yaragenzuye iyo nyamaswa y’inyaryenge. Ku bw’ibyo, amayeri Satani yakoresheje yatumye Eva agira amatsiko, maze mu busitani bwose yibanda ku kintu kimwe Imana yari yaramubujije. Reka dutekereze ku kindi kintu cya kabiri gishoboka: niba Eva yarabonye iyo nzoka yubikiriye mu mashami y’icyo giti cyabuzanyijwe, ni uwuhe mwanzuro yashoboraga gufata? Ese aho ntiyaba yaratekereje ko icyo kiremwa cyoroheje kandi kitavuga, na cyo cyaba cyarariye kuri urwo rubuto, bikaba ari byo byatumye gishobora kuvuga? Ubwo se iyo biza kuba ari byo, urwo rubuto rukaba rwarahaye inzoka ubushobozi bwo kuvuga, byari kugenda bite iyo Eva na we aza kururyaho? Nta wamenya neza ibyo Eva yarimo atekereza, cyangwa niba iyo nzoka yarariye kuri urwo rubuto; ariko icyo tuzi ni uko igihe iyo nzoka yabwiraga Eva ko urwo rubuto rwari gutuma ‘amera nk’Imana,’ yasanze Eva yiteguye kwemera icyo kinyoma.
Nanone, amagambo Satani yakoresheje ahishura byinshi. Yateye Eva gushidikanya, kuko yatumye yumva ko hari ibyiza Imana yamuvutsaga kandi ko yamwimaga umudendezo bitari ngombwa. Kugira ngo Satani agere ku mugambi we, byari guterwa n’uko ibyari bishishikaje Eva birusha imbaraga urukundo yakundaga Imana, yo yari yaramuhaye ibyo yari atunze byose (Intangiriro 3:4, 5). Ikibabaje, ni uko ayo mayeri ya Satani yageze ku ntego. Yaba Adamu cyangwa Eva, nta n’umwe muri bo wari waritoje kugira umutima urangwa no gushimira Yehova no kumukunda nk’uko byari bikwiriye. Ese muri iki gihe Satani ntatuma abantu bagira umwuka nk’uwo w’ubwikunde, bakanatanga impamvu z’urwitwazo zituma bawugira?
Bite se ku bihereranye n’intego Satani yari afite? Ni iki yashakaga kugeraho? Muri Edeni, yagerageje guhisha uwo yari we n’intego ze. Ariko amaherezo yaje kwigaragaza. Igihe yashukaga Yesu, yari azi neza ko kwiyoberanya nta cyo byari kumara. Ni yo mpamvu yahise abwira Yesu ati ‘ikubite imbere yanjye undamye’ (Matayo 4:9). Uko bigaragara, kuva kera Satani yararikiye gusengwa, kandi bigenewe Yehova Imana. Ni yo mpamvu aba yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abuze abantu gusenga Imana, cyangwa kuyisenga mu buryo yemera. Icyo aba yifuza ni ukutubuza gukomeza kubera Imana indahemuka.
Bibiliya igaragaza neza ko Satani ari umunyamayeri wibasira abantu agamije kubarimbura. Igishimishije, ni uko tutazashukwa na Satani nk’uko yashutse Eva, “kuko tutayobewe amayeri ye.”—2 Abakorinto 2:11.