Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
BYAGENZE bite kugira ngo umukozi wo mu kabari wagiraga imvugo itameshe, ari umusinzi kandi anywa ibiyobyabwenge, ahindure imibereho ye? Ni iki cyatumye umuntu wari umunyapolitiki kandi yanga amadini, agera aho akaba umubwirizabutumwa? Ni izihe ngorane uwahoze atoza abapolisi bo mu Burusiya kurwana yahanganye na zo, kugira ngo abe Umuhamya wa Yehova? Isomere uko abo bantu babyivugiye.
“Ubu nsigaye mbanye neza na mama.”—NATALIE HAM
IGIHE NAVUKIYE: 1965
IGIHUGU: OSITARALIYA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NANYWAGA IBIYOBYABWENGE
IBYAMBAYEHO: Narerewe mu mugi muto witwa Robe wo mu Majyepfo ya Ositaraliya, ukorerwamo imirimo y’uburobyi. Muri utwo duce, abantu bahurira muri hoteli yo mu gace k’iwabo, bagasabana. Kubera ko ababyeyi bamara igihe kirekire muri hoteli, abana babo bakurira iruhande rw’abantu b’abanywi, bagira imvugo itameshe kandi banywa itabi.
Igihe nari mfite imyaka 12, nanywaga itabi, ngakoresha imvugo itameshe, kandi ngahora nshwana na mama. Maze kugira imyaka 15, ababyeyi banjye baratandukanye, maze nyuma y’umwaka n’igice mva mu rugo njya kwibana. Nabaye umusinzi, nywa ibiyobyabwenge kandi nishora mu bwiyandarike. Nahoraga ndakaye kandi numvaga narataye umutwe. Ariko kubera ko nari naramaze imyaka itanu niga kurwana, kandi narakoze imyitozo yo kwirwanaho yagenewe abagore, numvaga nshobora kwitunga. Icyakora iyo nabaga ntuje mfite akanya ko kwitekerezaho, agahinda karanyeguraga, maze ngasenga Imana kugira ngo imfashe. Gusa narayibwiraga nti “upfa kutansaba kujya mu rusengero.”
Hashize igihe, incuti yanjye yakundaga gusenga ariko itaragiraga idini, yampaye Bibiliya. Kimwe n’izindi ncuti zanjye, na we yanywaga ibiyobyabwenge. Nyamara yavugaga ko yizera Imana kandi yanyemeje ko nagombaga kubatizwa. Yanjyanye ku kiyaga cyo muri ako gace maze arambatiza. Kuva icyo gihe numvaga mfitanye n’Imana imishyikirano yihariye. Icyakora sinigeze mbona umwanya wo gusoma Bibiliya.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 1988, Abahamya babiri bakomanze iwanjye. Umwe muri bo yarambajije ati “ese uzi izina ry’Imana?” Uwo Muhamya yarambuye Bibiliya ye, maze ansomera muri Zaburi 83:18, hagira hati “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.” Numvise bintangaje cyane. Bamaze kugenda, nakoze urugendo rw’ibirometero 56, njya aho bacururiza ibitabo bya gikristo kugira ngo ndebe iryo zina no mu zindi Bibiliya, ndebe n’ibisobanuro byaryo mu nkoranyamagambo. Maze kwemera ko izina ry’Imana ari Yehova, nibajije niba hari ikindi nari nshigaje kumenya.
Mama yari yarambwiye ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’inzaduka. Sinari mbaziho byinshi, ariko numvaga ari abantu bakomera ku myizerere yabo, kandi batajya bishimisha. Ku bw’ibyo, iyo bazaga kunsura narabihishaga. Ariko igihe cyarageze nisubiraho ndabakira, maze bahita batangira kunyigisha Bibiliya.
Buri gihe iyo nabaga maze kwiga, ibyo banyigishaga nahitaga mbibwira umuhungu wari incuti yanjye witwaga Craig. Amaze kubona bimurambiye, yanyatse igitabo nigiragamo maze atangira kugisoma. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu, yari amaze kwemera ko yabonye ukuri ku byerekeye Imana. Jye na Craig twaje kureka ibiyobyabwenge no gusinda, kandi ndeka akazi nakoraga ko mu kabari. Twafashe umwanzuro wo gushyingiranwa kugira ngo tubeho dukurikiza amahame yo muri Bibiliya.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Igihe jye na Craig twatangiraga kwiga Bibiliya tuyigishwa n’Abahamya ba Yehova, twendaga gutandukana. Ubu Craig ni umugabo mwiza cyane, kandi twabyaranye abana babiri beza. Nanone twagize incuti nyinshi duhuje ukwizera.
Mama akimara kumenya ko nifatanya n’Abahamya ba Yehova, yararakaye. Ariko byaterwaga n’uko yari abazi nabi. Ubu jye na mama dusigaye tubanye neza. Sincyumva ko hari icyo mbuze muri jye. Ahubwo ubuzima bwanjye bufite intego, kandi nsigaye mfitanye n’Imana imishyikirano myiza.—Matayo 5:3.
“Hari ibintu byinshi bitangaje namenye muri Bibiliya.”—ISAKALA PAENIU
IGIHE NAVUKIYE: 1939
IGIHUGU: TUVALU
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUNYAPOLITIKI
IBYAMBAYEHO: Navukiye ku kirwa cyiza cyane cyo mu nyanja ya Pasifika cyitwa Nukulaelae, ubu akaba ari kimwe mu birwa bigize Tuvalu. Abapasiteri bigiye iyobokamana mu ishuri riri mu birwa bya Samowa, ni bo bari bafite uruhare runini mu mibereho y’abaturage bo kuri ibyo birwa. Abaturage b’icyo kirwa ni bo batungaga abapasiteri n’imiryango yabo buri munsi, bakabashakira aho batura, mbese bakabaha ibyo babaga bakeneye byose. Abo baturage bagombaga gutunga abo bapasiteri, ndetse no mu gihe bo ubwabo babaga badafite ibyokurya bihagije byo gutunga imiryango yabo.
Umupasiteri wo ku kirwa nari ntuyeho yayoboraga ishuri ryo mu gace nabagamo kandi akigisha iyobokamana, imibare n’ubumenyi bw’isi. Ndibuka ko nigeze kubona uwo mupasiteri ahondagura abanyeshuri kugeza ubwo baviriranye. Nta muntu n’umwe, yemwe n’ababyeyi, watinyukaga kumubwira ko ibyo yakoraga atari byo. Uwo mupasiteri yafatwaga nk’Imana.
Maze kugira imyaka icumi, navuye mu rugo njya kwiga mu ishuri rimwe rukumbi rya leta ryabaga muri ako karere, rikaba ryari ryubatse ku kindi kirwa. Maze kurangiza amashuri, natangiye gukora muri leta. Icyo gihe, ibirwa twari dutuyeho byari bimwe mu byakoronizwaga n’Abongereza, bikaba byaritwaga Ibirwa bya Gilbert na Ellice. Nakoze mu nzego zitandukanye za leta, mbere yo kuba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya leta cyasohokaga buri cyumweru. Ako kazi nagakoraga neza, ariko byaje guhinduka igihe nasohoraga ibaruwa muri icyo kinyamakuru. Umusomyi wanditse iyo baruwa, yanengaga uburyo amafaranga yakoreshwaga mu gutegura uruzinduko rw’igikomangoma cya Pays de Galles. Uwanditse iyo baruwa yari yakoresheje izina ritari ryo, kandi umuyobozi wacyo yansabye kumubwira izina nyaryo ry’uwo muntu. Narabyanze, maze icyo kibazo twagiranye kiramenyekana.
Ibyo bimaze kuba, naretse akazi ka leta maze njya muri politiki. Natsinze amatora yo muri Nukulaelae, maze mba ngizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Umutungo Kamere. Nyuma yaho, ubwo abaturage bo mu birwa bya Kiribati (yahoze ari Gilbert) na Tuvalu (yahoze ari Ellice) bahabwaga ubwigenge n’u Bwongereza, guverineri yambajije niba nakwemera umwanya wo kuba umukuru wa guverinoma ya Tuvalu. Icyakora, sinashakaga ko abantu babona ko nkorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’abakoloni. Ku bw’ibyo, nanze uwo mwanya maze niyemeza guhatanira umwanya wa politiki wo mu rwego rwo hejuru, ntashyigikiwe n’abakoloni. Icyakora sinatowe. Nyuma y’ibyo, jye n’umugore wanjye twasubiye ku kirwa cy’iwacu, maze twisubirira mu buzima busanzwe bw’icyaro.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Umunsi wo ku cyumweru wabaga ari Isabato, kandi abandi bose babonaga ko ari umunsi wera, uretse jye. Kuri uwo munsi, nitembereraga mu bwato, kandi nkajya kuroba. Sinashakaga kwitwa umunyedini. Data yambwiraga ko we n’abandi bababazwaga cyane n’ibyo nakoraga. Ariko nari nariyemeje kutazaba umuyoboke w’idini.
Igihe kimwe, ubwo najyaga mu murwa mukuru wa Tuvalu wubatse ku kirwa cya Funafuti, murumuna wanjye yarantumiye ngo tujyane mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho, umumisiyonari w’Umuhamya yampaye umurundo w’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yo gusoma. Nanone yampaye igitabo cyerekanaga inkomoko y’inyigisho za gipagani zo mu madini menshi yiyita aya gikristo. Nasomye icyo gitabo incuro nyinshi. Hari ibintu byinshi bitangaje namenye muri Bibiliya, muri byo hakaba harimo inyigisho y’uko Abakristo badasabwa kubahiriza Isabato ya buri cyumweru.a Nabwiye umugore wanjye ibyo nigaga, maze ahita ahagarika kujya mu rusengero.
Icyakora, nari nararahiriye kutazigera njya mu by’amadini. Nyuma y’imyaka ibiri, nari ncyibuka ibyo nize. Amaherezo naje kwandikira wa mumisiyonari w’i Funafuti mubwira ko nari niteguye guhinduka. Yafashe ubwato aza kunyigisha Bibiliya. Data amaze kubona ko nashakaga kuba Umuhamya wa Yehova, byaramurakaje cyane. Ariko namubwiye ko Abahamya banyigishije ibintu byinshi byo muri Bibiliya, kandi ko nari narangije gufata umwanzuro.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Mu mwaka wa 1986, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova, hanyuma mu mwaka wakurikiyeho umugore wanjye na we arabatizwa. Abakobwa bacu babiri na bo bize Bibiliya, maze biyemeza kuba Abahamya ba Yehova.
Ubu nshimishwa n’uko ndi mu idini rikurikiza urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ridatandukanya abayobozi b’idini n’abayoboke baryo (Matayo 23:8-12). Bakurikiza urugero rwa Yesu bicishije bugufi, maze bakabwiriza ibirebana n’Ubwami bw’Imana (Matayo 4:17). Ubu nshimira Yehova Imana kuko yatumye menya ukuri ku birebana na we hamwe n’ubwoko bwe.
“Abahamya ntibampatiraga kwemera ibyo banyigishaga.”—ALEXANDER SOSKOV
IGIHE NAVUKIYE: 1971
IGIHUGU: U BURUSIYA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NIGISHAGA KURWANA
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi wa Moscou, icyo gihe ukaba wari umurwa mukuru w’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Twabaga mu nzu nini, kandi abenshi mu baturanyi bacu bakoraga mu ruganda rumwe. Ndibuka ko binubiraga ko nagiraga amashagaga, bakambwira ko ntari kuzisazira, cyangwa ko nari kuzafungwa. Kandi koko, igihe nari mfite imyaka icumi, nari naramaze kugirana ibibazo n’abapolisi.
Maze kugira imyaka 18, nagiye mu gisirikare, nkaba nari mu basirikare bashinzwe kurinda umupaka. Nyuma y’imyaka ibiri nasubiye iwacu nkora mu ruganda, ariko ako kazi sinagakundaga. Ku bw’ibyo, natangiye gukora mu itsinda ry’abapolisi bari bashinzwe guhosha imyigaragambyo, maze nkajya mbigisha uburyo bwo kurwana hadakoreshejwe intwaro. Nafashaga mu bikorwa byo gufata ababaga bakoze ibyaha mu mugi wa Moscou maze tukabafunga. Nanone twajyaga hirya no hino mu gihugu ahabaga habaye imyivumbagatanyo. Nahoranaga uburakari ku buryo numvaga nenda guturika. Iyo nabaga ngarutse mu rugo, hari igihe nararaga ukubiri n’umugore wanjye, kuko natinyaga ko nashoboraga kumukubita nsinziriye.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kunyigisha Bibiliya, naje kubona ko kuba umunyarugomo bitari bihuje n’amahame ya Bibiliya. Nanone naje kubona ko nagombaga kureka itabi kandi nkagabanya inzoga nanywaga. Icyakora, numvaga ko ntari guhindura akazi nakoraga, kubera ko nta kindi kintu nari nzi cyari kumpesha akazi kamfasha gutunga umuryango wanjye. Uretse n’ibyo, numvaga ntari kuzashobora kubwiriza nk’uko Abahamya babigenzaga.
Icyakora naje kwemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Nahumurijwe n’ibivugwa muri Ezekiyeli 18:21, 22, havuga hati “umuntu mubi nahindukira akava mu byaha byose yakoze . . . , ibicumuro bye byose ntibizamubarwaho.”
Nashimishwaga n’uko Abahamya ba Yehova batampatiraga kwemera ibyo banyigishaga, ahubwo bakamfasha gutekereza ku byo nigaga. Nafashe amagazeti 40 cyangwa arenga, maze mbisoma mu byumweru bitatu. Ibyo nize byanyeretse ko nari nabonye idini ry’ukuri.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Mbere y’uko jye n’umugore wanjye twiga Bibiliya, twari hafi gutana. Icyakora ubu tubanye neza. Umugore wanjye na we yatangiye kwiga Bibiliya, hanyuma dufata umwanzuro wo gukorera Yehova, kandi ubu umuryango wacu urishimye. Nanone kandi, nabonye akazi katanyuranyije n’amahame ya Bibiliya.
Igihe natangiraga kubwiriza ku nzu n’inzu, numvaga mfite umujinya nk’uwo nabaga mfite igihe nabaga ngiye guhosha imyigaragambyo. Ubu nizeye ko nshobora gukomeza gutuza n’ubwo naba nshotowe. Uko igihe cyagiye gihita, nagiye nitoza kwihanganira abandi. Nubwo mbabazwa n’uko namaze igihe kirekire mfusha ubusa ubuzima bwanjye, ubu numva mfite ubuzima bufite intego. Nshimishwa no gukoresha imbaraga zanjye zose nkorera Yehova Imana, kandi ngafasha abandi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2010, ku ipaji ya 11-15.