Jya wigisha abana bawe
Yakundwaga n’Imana n’incuti ze
MURI iki gihe nta muntu uzi izina rye. Icyo tumuziho gusa ni uko se yitwaga Yefuta. Reka turebe icyo Bibiliya ibavugaho bombi. Turi buze kubona ko uwo mukobwa wa Yefuta yakundwaga n’incuti ze kandi agakundwa n’Imana.
Inkuru ya Yefuta n’umukobwa we iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Abacamanza, igice cya 11. Kubera ko Yefuta yari umugaragu w’Imana w’indahemuka, nta gushidikanya ko yakundaga kwigisha umukobwa we ibyanditswe.
Yefuta yabayeho mbere y’uko ubwoko bw’Imana bw’Abisirayeli busaba kuyoborwa n’umwami w’umuntu. Yefuta uwo yari umugabo w’umunyambaraga kandi w’intwari ku rugamba. Ku bw’ibyo, Abisirayeli bamusabye kubayobora ku rugamba, ubwo bari bagiye kurwana n’igihugu bahanaga imbibi cy’Abamoni, kandi cyakundaga kubatera.
Kubera ko Yefuta yifuzaga ko Imana yamufasha akanesha Abamoni, yayihigiye umuhigo. Yefuta yavuze ko Yehova namufasha akanesha Abamoni, yari kuzamuha umuntu wese wari gusohoka mu nzu ye bwa mbere agiye kumusanganira, mu gihe yari kuba atabarutse. Uwo muntu yari gukora mu ihema ry’Imana ubuzima bwe bwose, aho akaba ari ho ubwoko bw’Imana bwasengeraga icyo gihe. Waba uzi umuntu wasohotse bwa mbere?—a
Ni byo; ni umukobwa wa Yefuta. Ibyo byababaje Yefuta cyane, kubera ko yari afite umwana umwe. Ariko kandi, Yefuta yari yahigiye Yehova umuhigo, kandi yagombaga kuwuhigura. Umukobwa we yahise amubwira ati “data, niba warahigiye Yehova umuhigo unkorere ibihuje n’ibyo wavuze”. Hanyuma uwo mukobwa we yamusabye kumureka akajya mu misozi, akamara amezi abiri aririrayo. Uwo mukobwa yari ababajwe n’iki? Yari ababajwe n’uko guhigura umuhigo wa se, byari kumusaba kwigomwa gushaka no kubyara. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntiyigeze yumva ko ibyifuzo bye ari byo byari iby’ingenzi cyane. Yashakaga kumvira se no kubera Yehova indahemuka. Ese ibyo byaba byarashimishije Yehova hamwe na se?—
Yefuta yaramuretse aragenda, amara amezi abiri ari kumwe n’abakobwa b’incuti ze. Uwo mukobwa amaze kugaruka, se yahiguye umuhigo we maze amwohereza mu ihema ry’Imana ryari i Shilo, aho yabaye iminsi yose yari ashigaje kubaho. Buri mwaka, abakobwa bo muri Isirayeli bajyaga i Shilo kugira ngo batere inkunga uwo mukobwa wa Yefuta.
Ese waba uzi abana bakiri bato bubaha ababyeyi babo kandi bagakunda Yehova?— Byaba byiza ubamenye kandi ukabagira incuti. Nukurikiza urugero rw’umukobwa wa Yefuta, ukumvira kandi ukaba indahemuka, uzagira incuti nziza. Uzashimisha ababyeyi bawe, kandi na Yehova azagukunda.
Soma iyi mirongo muri Bibiliya
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.