ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yc isomo 4 pp. 10-11
  • Yashimishije se na Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yashimishije se na Yehova
  • Jya wigisha abana bawe
  • Ibisa na byo
  • Yakundwaga n’Imana n’incuti ze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Isezerano rya Yefuta
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Kuba indahemuka bituma umuntu yemerwa n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Isezerano rya Yefuta
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Jya wigisha abana bawe
yc isomo 4 pp. 10-11
Yefuta ari kumwe nʼumukobwa we akiri muto

ISOMO RYA 4

Yashimishije se na Yehova

Yefuta asenga Yehova mu gihe ingabo zʼAbisirayeli zirimo zirwana nʼabanzi bazo

Ni irihe sezerano Yefuta arimo asezeranya Yehova?

Yefuta agarutse mu rugo avuye ku rugamba, agahobera umukobwa we wari uje kumusanganira

Ntibyari byoroshye, ariko umukobwa wa Yefuta yakoze ibyo se yasezeranyije

Ese urabona uwo mwana w’umukobwa uri ku ifoto?— Ni umukobwa w’umugabo witwa Yefuta. Bibiliya ntitubwira izina rye, ariko tuzi ko yashimishije se na Yehova. Reka dusuzume inkuru ye na se Yefuta.

Yefuta yari umuntu mwiza kandi yamaraga igihe kinini yigisha umukobwa we ibyerekeye Yehova. Nanone yari umugabo w’intwari, akaba n’umuyobozi mwiza. Ni yo mpamvu Abisirayeli bamusabye kubayobora mu ntambara barwanaga n’abanzi babo.

Yefuta yasenze Imana kugira ngo imufashe gutsinda. Yefuta yasezeranyije Yehova ko natsinda yari kumuha umuntu wa mbere wari gusohoka mu nzu ye aje kumusanganira igihe yari kuba agarutse mu rugo. Uwo muntu yari kujya kuba mu ihema ry’Imana akaba ari ho akorera mu buzima bwe bwose. Icyo gihe, abantu bazaga gusengera Imana muri iryo hema. Yefuta yatsinze iyo ntambara! Ese waba uzi umuntu wasohotse mu nzu ye bwa mbere igihe yari agarutse mu rugo?—

Yee, ni umukobwa wa Yefuta! Ni we mwana wenyine yari afite, none yagombaga kumutanga. Ibyo byaramubabaje cyane. Ariko wibuke ko yari yabisezeranyije Imana. Ako kanya, umukobwa we yaramubwiye ati ‘papa, wagiranye na Yehova isezerano, bityo rero ugomba kurisohoza.’

Umukobwa wa Yefuta arimo ashaka inkwi zo gukoresha mu ihema ryʼibonaniro; incuti ze ziza kumusura

Buri mwaka, incuti z’umukobwa wa Yefuta zajyaga kumusura

Umukobwa wa Yefuta na we yari ababaye. Igihe yari kuba akora mu ihema ry’ibonaniro ntiyari gushaka umugabo ngo abyare abana. Ariko yifuzaga cyane ko se yubahiriza ibyo yasezeranyije kugira ngo ashimishe Yehova. Ibyo kuri we byari bifite agaciro kenshi kuruta gushaka no kubyara abana. Bityo rero, yavuye iwabo ajya kuba mu ihema ry’Imana ubuzima bwe bwose.

Ese utekereza ko ibyo yakoze byashimishije se na Yehova?— Yego, byarabashimishije! Nawe numera nk’umukobwa wa Yefuta, ukumvira Yehova kandi ukamukunda, uzashimisha ababyeyi bawe kandi ushimishe Yehova cyane.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:4-6

  • Abacamanza 11:30-40

  • 1 Abakorinto 7:37, 38

IBIBAZO:

  • Yefuta yari muntu ki? Ni iki yasezeranyije Yehova?

  • Kuki bitari byoroheye umukobwa wa Yefuta gukora ibyo se yasezeranyije?

  • Ni iki umukobwa wa Yefuta yifuzaga gukora kuruta ibindi byose?

  • Wakwigana ute umukobwa wa Yefuta?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze