IGICE CYA 36
Isezerano rya Yefuta
Abisirayeli bongeye kureka Yehova, batangira gusenga ibigirwamana. Ariko ibyo bigirwamana ntibyabakijije igihe Abamoni babateraga. Abisirayeli bamaze imyaka myinshi babayeho nabi. Nyuma babwiye Yehova bati: “Twakoze ibyaha. Turakwinginze, dukize abanzi bacu.” Abisirayeli bamenaguye ibigirwamana byabo, bongera gusenga Yehova. Yehova ntiyifuzaga gukomeza kubabona babayeho nabi.
Yehova yatoranyije umugabo w’intwari witwaga Yefuta ngo abayobore mu rugamba rwo kurwanya Abamoni. Yefuta yabwiye Yehova ati: “Nudufasha tugatsinda uru rugamba, ngusezeranyije ko nzaguha umuntu wa mbere uzasohoka mu nzu yanjye aje kunsanganira.” Yehova yumvise isengesho rya Yefuta amufasha gutsinda urwo rugamba.
Yefuta agarutse mu rugo, umukobwa we ari na we mwana wenyine yari yarabyaye, ni we waje kumusanganira bwa mbere. Yaje abyina kandi afite akagoma gato ari kukavuza. Yefuta yari gukora iki? Yibutse isezerano rye maze aravuga ati: “Ayiii mukobwa wanjye! Urambabaje cyane. Nahaye Yehova isezerano. Kugira ngo nkore icyo nasezeranyije Yehova, ngomba kukohereza i Shilo kumukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.” Umukobwa we yaramubwiye ati: “Papa, niba hari icyo wasezeranyije Yehova ugomba kugikora. Icyo nkwisabira ni uko wandeka nkajya mu misozi nkamarana amezi abiri n’abakobwa b’incuti zanjye. Hanyuma nzagaruka njyeyo.” Umukobwa wa Yefuta yakoreye Yehova mu budahemuka ubuzima bwe bwose ari mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Buri mwaka, incuti ze zazaga kumusura i Shilo.
“Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.”—Matayo 10:37