ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 p. 12
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 p. 12

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Mose yarakariye bene Aroni, ari bo Eleyazari na Itamari, nyuma y’urupfu rw’abavandimwe babo Nadabu na Abihu, kandi se ni iki cyatumye uburakari bwe bushira?​—Lewi 10:16-20.

Nyuma gato y’aho abatambyi bashyiriwe ku mirimo yabo, Yehova yishe Nadabu na Abihu, abahungu ba Aroni, kubera ko bari bazanye imbere ye umuriro utemewe (Lewi 10:1, 2). Mose yategetse abahungu ba Aroni bari barokotse kutaririra abavandimwe babo bari bapfuye. Nyuma yaho gato, Mose yarakariye Eleyazari na Itamari kubera ko batari bariye ku ihene y’igitambo gitambirwa ibyaha (Lewi 9:3). Kuki Mose yabarakariye?

Amategeko Yehova yari yarahaye Mose yavugaga mu buryo bweruye ko umutambyi watambye igitambo gitambirwa ibyaha, yagombaga kukiryaho ari mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro. Iyo yabigenzaga atyo, byagaragazaga ko agiweho n’igicumuro cy’abo yatambiye icyo gitambo. Icyakora, iyo habaga hari amaraso y’icyo gitambo yajyanywe Ahera Cyane, ni ukuvuga igice cy’imbere cy’ihema ry’ibonaniro, icyo gitambo nticyagombaga kuribwa. Ahubwo cyagombaga gutwikwa.—Lewi 6:24-26, 30.

Uko bigaragara, nyuma y’ibyo byago byari byabaye uwo munsi, Mose yabonye ko ari ngombwa kugenzura niba amabwiriza yose Yehova yari yatanze yubahirijwe. Igihe yatahuraga ko ihene y’igitambo gitambirwa ibyaha yari yatwitswe, yararakaye maze abaza Eleyazari na Itamari impamvu batari bayiriyeho nk’uko byari bitegetswe, kubera ko amaraso yayo atari yajyanywe Ahera Cyane imbere ya Yehova.—Lewi 10:17, 18.

Aroni ni we washubije icyo kibazo Mose yari abajije, kubera ko uko bigaragara, ibyo abo batambyi barokotse bakoze yari yabibahereye uburenganzira. Kubera ko abahungu babiri ba Aroni bari bamaze kwicwa, ashobora kuba yaribajije niba kuri uwo munsi hari umutambyi n’umwe wari kurya ku gitambo gitambirwa ibyaha afite umutimanama utamucira urubanza. Ashobora kuba yaratekereje ko kukiryaho bitari gushimisha Yehova, nubwo nta ruhare bari bafite mu ikosa ryari ryakozwe na Nadabu na Abihu.—Lewi 10:19.

Mu buryo bwihariye, Aroni ashobora kuba yaratekereje ko kuri uwo munsi abagize umuryango we bari bakoze imirimo yabo y’ubutambyi ku ncuro ya mbere, bagombaga kuba baritonze cyane kugira ngo bashimishe Imana no mu tuntu duto duto. Icyakora, Nadabu na Abihu bari batukishije izina rya Yehova, maze abasukaho uburakari bwe. Ku bw’ibyo, Aroni ashobora kuba yaratekereje ko abari bagize umuryango w’abatambyi icyo cyaha cyakorewemo, batagombaga kurya ku gitambo cyera.

Mose asa n’aho yemeye igisubizo umuvandimwe we Aroni yamuhaye, kuko uwo murongo urangiza ugira uti “Mose abyumvise yumva aranyuzwe” (Lewi 10:20). Uko bigaragara, Yehova na we yemeye icyo gisubizo cya Aroni.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze