Amakoraniro y’Intara yo mu mpeshyi abera mu Burusiya ahesha imigisha
BURI mpeshyi, Abarusiya bakunda ibyiza nyaburanga bata amazu babamo mu migi, bakajya mu cyaro ari benshi, maze bakamara igihe bibera mu tuzu tw’ibyatsi. Babona ko icyo ari igihe cyo kuruhuka akaduruvayo kaba mu migi. Mu mpeshyi zo mu myaka ishize, Abahamya ba Yehova benshi bo mu Burusiya na bo bagiye bajya iyo mu byaro, ariko batajyanywe no gutembera.
Nubwo mu migi imwe n’imwe yo mu Burusiya umurimo wo kubwiriza wabuzanyijwe, Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bakomeje guteranira hamwe ku mugaragaro, bashingiye ku burenganzira bahabwa n’itegeko nshinga bwo kwihitiramo idini bashaka. Icyakora, rimwe na rimwe abategetsi bazi Abahamya nabi cyangwa abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi barabarwanya kandi bakababuza amahwemo. Batuma Abahamya batabona mu buryo bworoshye amazu akwiriye yo guteraniramo mu makoraniro yo mu mpeshyi bagira buri mwaka. Ku bw’ibyo, Abahamya bagiye bategura amakoraniro, akabera ku gasozi, urugero nko mu “mashyamba” cyangwa “mu mirima.” Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2009, amakoraniro nk’ayo yo kwiga Ijambo ry’Imana yabaye incuro zigera kuri 40, abera mu duce 25 two hirya no hino mu Burusiya.
Umuhamya wo mu Burusiya umaze imyaka myinshi ajya mu makoraniro, yaravuze ati “mu myaka ishize, igihe twakodeshaga za sitade n’andi mazu mu migi minini, abantu benshi b’imitima itaryarya n’abategetsi bo mu gace amakoraniro yabaga yabereyemo, biboneraga abo turi bo bashingiye kuri gahunda n’isuku byaturangaga. Ariko ubu, byagiye biba ngombwa ko duteranira mu mashyamba, aho tuba dushobora kubonwa n’inyamaswa gusa. Birababaje kuba abantu badashobora kwitegereza ibibera muri ayo makoraniro ahebuje, aba yahuje abantu bakuriye mu mimerere itandukanye, b’amoko atandukanye n’amadini atandukanye.”
Nubwo ayo makoraniro aba ashimishije, hari Umuhamya wagize ati “nta gishimisha nko kubona ukuntu bagenzi bacu b’Abahamya bakorera Yehova mu bihe bigoranye, babigiranye ubwitange n’ubudahemuka. Ariko tuvugishije ukuri, iyo abayobozi batumye tudaterana neza mu makoraniro yacu, biratuvuna cyane kandi bikatubabaza. Nanone kandi, bituma tudasenga Imana yacu ishoborabyose mu bwisanzure no mu buryo bwiyubashye nk’uko twabishakaga.” None se, Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahanganye n’izo ngorane bate?
Amakoraniro abera mu mashyamba hirya no hino mu gihugu
Incuro nyinshi, iyo dukodesheje aho tuzateranira maze abo twakodesheje bakica amasezerano ku munota wa nyuma, abavandimwe bashinzwe gutegura ikoraniro baba bafite iminsi mike yo kureba ubundi buryo bwakoreshwa, kugira ngo abantu babarirwa mu bihumbi baba bazayazamo bashobore guterana. Urugero, mu mwaka wa 2008, Abahamya b’i Cheboksary muri Repubulika ya Chuvash bari bafite ikoraniro ry’intara, ryari kubera mu kibuga kinini abantu bakambikamo, gikikijwe n’ubwoko bw’ibiti birebire bifite amashami mato, aho bari kuba bitegereza Uruzi rwa Volga. Akazi kari kabategereje ntikari koroshye! Ku bashyitsi 1.930 bari bategerejwe, abagera ku 1.700 bagombaga gucumbikirwa kuri icyo kibuga. Bari bakeneye aho gukarabira, aho kogereza ibyombo kandi hari amazi ashyushye n’akonje, ubwiherero n’umuriro w’amashanyarazi. Ubwo kandi ntitwiriwe tuvuga ko abo bashyitsi bose bagombaga kugaburirwa.
Icyakora, abavandimwe bakoze uko bashoboye kugira ngo bakemure ibyo bibazo. Bashoboye kubona ababaji, abakora iby’amashanyarazi n’abakora iby’amazi. Habonetse itsinda ry’Abahamya 350 bitangiye gukora iyo mirimo, 14 muri bo bakaba baramaze iminsi icumi kuri icyo kibuga bahaba. Bakase imbaho, barundanya ibyatsi kandi babamba amahema, ndetse bubaka utuzu two kwiyuhagiriramo n’ubwiherero. Irindi tsinda ry’abavandimwe ryakoze ingendo zitandukanye, bajya mu mugi kugura ibyabaga bikenewe. Kubera ko nta hantu bashoboraga kubika ibyokurya, abavandimwe bafashe umwanzuro wo kujya batekera kuri icyo kibuga, maze bagaha buri wese ibyokurya bishyushye incuro eshatu ku munsi. Abayobozi b’iyo nkambi badufashije kubona abakozi bamwe na bamwe bo gutekera abashyitsi. Amaherezo, abashyitsi 500 bizaniye amahema, abandi 150 bikodeshereza amazu hafi y’iyo nkambi, naho 15 bemera kuryama ku byatsi mu kiraro cy’amatungo, abasigaye baba mu mahema yari yabambwe n’abavandimwe.
Abashyitsi bahageze, babonye intebe nyinshi z’ubururu za plasitiki zitondetse neza, ku buryo babonaga zimeze nk’inyanja. Imbere hari podiyumu ebyiri zubatswe mu buryo bworoheje zitatsweho indabo, imwe ikaba yari yagenewe abakoresha ururimi rw’ikirusiya, naho indi ari iy’abakoresha ururimi rw’igishuvashi. Buri wese yishimiye iyo gahunda yo kwiga Bibiliya, yishimira n’umurimo utoroshye wakozwe n’abavandimwe babyitangiye. Umwe mu bakozi batetse yaravuze ati “sinari kwemera ko abantu nkamwe bakora ibintu neza kandi kuri gahunda babaho, iyo ntaza kubyibonera n’amaso yanjye!” Hari abagereranyije ayo makoraniro n’Iminsi Mikuru y’Ingando yizihizwaga n’Abisirayeli mu bihe bya Bibiliya.
Mu yindi migi ho, akenshi Abahamya babaga bafite umunsi umwe wo gushaka ahandi hantu bateranira mu ikoraniro ry’intara. Uko ni ko byagenze ahitwa Nizhniy Novgorod, aho abakozi bakoze amanywa n’ijoro basimburana kugira ngo batunganye ikibanza bari bakodesheje. Bagombaga gutema ibiti n’ibihuru, bagakata ibyatsi kandi bakirukana imbaragasa n’intozi. Igihe abashyitsi bahageraga kuwa Gatanu mu gitondo, basanze abakozi babyitangiye bamaze gupanga intebe za plasitiki 2.000, bubatse ubwiherero bwimukanwa icumi, bubatse aho bogereza ibyombo, bubatse podiyumu kandi bazanye imashini itanga umuriro hamwe n’ibikoresho by’indangururamajwi. Hari umuvandimwe wavuze ati “igitangaje, ni uko abavandimwe bakoze amanywa n’ijoro batigeze bumva ko ari abantu b’ibitangaza. Mu gihe cy’ikoraniro, bakomeje gukorera abandi bicishije bugufi. Bitanze batizigamye kugira ngo abavandimwe na bashiki babo bashobore guterana neza, kandi bishimire inyigisho z’Ijambo ry’Imana.”
Hari undi muvandimwe wanditse ati “wabonaga rwose abantu basenyera umugozi umwe. Nubwo bwari ubwa mbere abavandimwe bategurira ikoraniro ahantu hatubakiye kandi bakaba bari bafite igihe gito cyane, bazirikanye ikintu cyose cyari gutuma abari kuzaterana batagira ibintu byinshi bibarangaza. Kandi koko, nta munaniro twumvaga. Ni nk’aho Yehova yari yaduhaye amababa!”
Uruhare rw’umwuka wera
Ukuntu Abahamya bo mu gace amakoraniro aberamo bakemuraga ibibazo bahuraga na byo bayategura, byatumye barushaho kunga ubumwe kandi bigaragaza ko umwuka w’Imana ubigiramo uruhare. Mu gace ka Smolensk, abenshi mu bari batwemereye amazu yo gukodesha bisubiyeho buri bucye ikoraniro rikaba. Hari umusaza w’itorero wavuze ati “igihe imodoka zari zizanye abashyitsi zahageraga saa saba z’ijoro, ntitwari dufite aho tubacumbikira. Natangiye kurira kubera ko nta cyo nari kubamarira. Nasenze Yehova mwinginga, musaba kumfasha kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Tekereza ibyishimo nagize, igihe nyuma y’isaha imwe gusa buri wese yari amaze kubona ahantu acumbika! Byari bitangaje kandi byagaragaje ko Yehova adatererana umukiranutsi mu gihe ari mu ngorane.” Muri rindi koraniro ryabereye mu ishyamba, abavandimwe bitabaje abaturage bo mu mudugudu wari hafi aho kugira ngo babafashe gucumbikira abashyitsi. Kubera ko Abahamya bazwi neza muri ako karere, abo baturage bishimiye gucumbikira abashyitsi bagera ku 2.000 mu gihe iryo koraniro ryamaze.
Hari Umuhamya wagize ati “kuba iryo koraniro ryarashoboye kuba, ni gihamya idashidikanywaho igaragaza ko kwishingikiriza kuri Yehova muri byose ari iby’ingenzi cyane. Ibyo byagaragaye igihe abantu batugwaga gitumo, bagateza akaduruvayo mu ikoraniro kugira ngo barihagarike. Mu gace ka Novoshakhtinsk, abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi bo mu Burusiya n’abandi bantu bigaragambyaga baraje, baririmba indirimbo z’idini bavugira mu ndangururamajwi kugira ngo barogoye uwatangaga disikuru. Icyakora, abapolisi bababujije kurogoya iryo koraniro. Igihe umugore w’Umworutodogisi wigaragambyaga yataga ubwenge akikubita hasi bitewe n’ubushyuhe bwinshi, abavandimwe bamushyikirije Urwego Rushinzwe Ubutabazi bw’Ibanze, maze baramuvura. Yumvise bimurenze.
Batangajwe n’ibyo babonye
Kubera gutinya ibikorwa by’iterabwoba, abashinzwe umutekano n’abaturage bo mu Burusiya bakurikiranira hafi ibibera ahantu hakoranira abantu benshi. Urugero, ikoraniro ryabereye mu ishyamba mu gace ka Volzhskiy, ryakurikiranywe n’abahagarariye itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurwanya intagondwa. Umwe muri bo yataye telefoni ye igendanwa mu gihe cy’ikoraniro, maze abavandimwe bamufasha kuyibona babifashijwemo n’Urwego Rushinzwe Ibyatakaye n’Ibyatoraguwe. Nyuma yaho gato, umupolisi mukuru yamuhamagaye kuri telefoni ashaka kumenya niba muri iryo koraniro hari abantu bashaka guteza urugomo, cyangwa niba nta ntagondwa zihari. Uwo mupolisi yaramushubije ati “nta kibazo gihari. Hano hateraniye abantu 5.000 kandi nta rugomo ruharangwa. Urugomo rwo nta rwo rwose. Iyo uhari wibaza byinshi. Uzi ko nataye telefoni yanjye, maze bayibona bakayinsubiza!”
Umwe mu bapolisi yatangajwe n’isuku yarangwaga aho hantu, kandi atangazwa n’ukuntu hari abana benshi, nyamara ntabone agashashi na kamwe ka bombo. Nyir’ikibuga cyabereyemo irindi koraniro yabonanye n’umupolisi wari wamenyeshejwe ko hari ikoraniro rinini ryo mu rwego rw’idini ryari rigiye kuba. Yajyanye umupolisi wari ufite ipeti rya liyetona ku ibaraza ry’igorofa rya gatatu ry’inzu yari iteganye n’icyo kibuga, maze aramubwira ati “ngaho nawe ihere ijisho, urabona badakora ibintu kuri gahunda?” Nyir’icyo kibuga yatangajwe n’uko Abahamya batanywaga itabi cyangwa inzoga, kandi bakahasiga hasukuye ku buryo wagira ngo nta muntu wigeze ahagera. Nanone yatangajwe n’ukuntu batoraguraga imyanda babaga bataye bakayijyana. Yaravuze ati “hari hameze nko muri paradizo!”
Ubwoko bw’Imana bwunze ubumwe
Nyuma y’ikoraniro ryabereye mu ishyamba, umuyobozi w’umudugudu wo hafi y’aho ryabereye yaravuze ati “ndabyumva ko muri abantu boroheje, ariko mu by’ukuri murakomeye. Mu gihe twe turi ba nyamwigendaho, mwe mwashoboye gutuma abantu bunga ubumwe.” Abaturage batuye hagati y’umugi wa Kaliningrad n’uwa Kamchatka yo muri icyo gihugu kinini, baracyatangazwa n’ubumwe buranga abagize ubwoko bw’Imana igihe bateraniye hamwe biga Ijambo ryayo. Nubwo gahunda zabo zishobora guhinduka ku munota wa nyuma kandi batari babyiteze, hari ikintu kimwe kidashobora guhinduka. Icyo kintu ni ukubaha abategetsi n’abandi bantu bagenzi babo.
Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakomeje guteranira hamwe bishimye kugira ngo bige Ijambo ry’Imana, uko imimerere barimo yaba imeze kose. Basenga ‘basabira abami n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru, kugira ngo bakomeze kubaho mu mahoro bafite ituze, biyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi bafatana ibintu uburemere.’—1 Timoteyo 2:2.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
Umuhamya witangiye gukora imirimo yifatanya mu gutegura ikoraniro ryabereye ku gasozi
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]
Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakomeje kubaho ‘mu mahoro bafite ituze, biyegurira Imana mu buryo bwuzuye’
[Amafoto yo ku ipaji ya 28]
Abitangiye gukora imirimo bafatanya gusukura ikibuga no guha amafunguro abantu babarirwa mu bihumbi bari baje mu ikoraniro
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Buri wese yishimiye kwiga Ijambo ry’Imana no kubona akazi katoroshye kakozwe n’abitangiye gukora imirimo