ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/3 pp. 8-12
  • Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki umwuka w’isi wiganje hose?
  • Ese uyoborwa n’umwuka w’isi?
  • Tujye tureka Yesu atubere icyitegererezo
  • Dushobora kunesha isi
  • Rwanya “umwuka w’isi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mbese, unanira umwuka w’isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/3 pp. 8-12

Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi

“Ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana, kugira ngo dushobore kumenya ibintu Imana yaduhaye ibigiranye ineza.”​—1 KOR 2:12.

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri bari ku rugamba? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

ABAKRISTO b’ukuri bari ku rugamba! Umwanzi wacu afite imbaraga, ni umunyamayeri kandi amenyereye urugamba. Afite intwaro ikomeye cyane ku buryo yayitsindishije abantu benshi. Ariko ntitugomba kumva ko nta mbaraga dufite cyangwa ko byanze bikunze tuzatsindwa (Yes 41:10). Dufite igihome kidukingira cy’umutamenwa.

2 Intambara turwana si intambara isanzwe, ahubwo ni intambara yo mu buryo bw’umwuka. Umwanzi wacu ni Satani, kandi intwaro y’ingenzi akoresha ni “umwuka w’isi” (1 Kor 2:12). Umwuka w’Imana ni wo mbere na mbere udufasha gutsinda ibitero bye. Dukeneye gusenga dusaba Imana umwuka wayo kandi tukagaragaza imbuto zawo mu mibereho yacu, kugira ngo dutsinde iyo ntambara kandi dukomeze kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana (Gal 5:22, 23). None se umwuka w’isi ni iki, kandi kuki uyobya abantu benshi? Twamenya dute ko umwuka w’isi utugiraho ingaruka? Ni irihe somo tuvana kuri Yesu ku birebana no kubona umwuka w’Imana no kurwanya umwuka w’isi?

Kuki umwuka w’isi wiganje hose?

3. Umwuka w’isi ni iki?

3 Umwuka w’iyi si uturuka kuri Satani, “umutware w’isi,” kandi urwanya umwuka wera w’Imana (Yoh 12:31; 14:30; 1 Yoh 5:19). Uwo mwuka w’isi ni imitekerereze yiganje muri iyi si, kandi ni wo uyobora abantu mu byo bakora. Izo mbaraga ziyobora abantu zituma barwanya ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo.

4, 5. Byagenze bite kugira ngo umwuka wa Satani wiganze hose?

4 Byagenze bite kugira ngo umwuka wa Satani wiganze hose? Mbere na mbere, Satani yashutse Eva mu busitani bwa Edeni. Yamwemeje ko kwiyobora atisunze Imana byari gutuma agira ubuzima bwiza kurushaho (Intang 3:13). Mbega umunyabinyoma (Yoh 8:44)! Hanyuma yakoresheje uwo mugore, atuma Adamu atumvira Yehova. Amahitamo Adamu yagize yatumye abantu baba imbata z’icyaha, kandi ibyo bituma bayoborwa n’umwuka wa Satani wo kutumvira.—Soma mu Befeso 2:1-3.

5 Nanone kandi, Satani yayobeje abamarayika benshi, maze bahinduka abadayimoni (Ibyah 12:3, 4). Icyo gikorwa cyo guhemukira Imana cyabaye mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Abo bamarayika bumvaga ko kureka umwanya wabo wo mu ijuru bakaza ku isi guhaza irari ridahuje na kamere yabo, byari gutuma barushaho kumererwa neza (Yuda 6). Satani ‘ayobya isi yose ituwe’ abifashijwemo n’abo badayimoni basubiye mu buturo bw’imyuka (Ibyah 12:9). Ikibabaje ni uko abantu benshi batazi ko bayoborwa n’abadayimoni.—2 Kor 4:4.

Ese uyoborwa n’umwuka w’isi?

6. Ni ryari umwuka w’isi watugiraho ingaruka?

6 Abantu benshi ntibazi ko bayoborwa na Satani, ariko Abakristo b’ukuri bo ntibayobewe amayeri ye (2 Kor 2:11). Mu by’ukuri, umwuka w’isi ntushobora kutugiraho ingaruka tutawuhaye urwaho. Nimucyo dusuzume ibibazo bine bizadufasha gutahura niba tuyoborwa n’umwuka w’Imana cyangwa uw’isi.

7. Bumwe mu buryo Satani akoresha agerageza kudutandukanya na Yehova ni ubuhe?

7 Imyidagaduro mpitamo ihishura ko ndi muntu ki? (Soma muri Yakobo 3:14-18.) Satani agerageza kudutandukanya n’Imana adushishikariza gukunda urugomo. Satani azi ko Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo (Zab 11:5). Ku bw’ibyo, agerageza kubyutsa irari ryacu ry’umubiri akoresheje ibitabo, filimi, umuzika n’imikino yo kuri orudinateri, imwe muri yo ikaba ituma abayikina basa n’abigana ubusambanyi bw’akahebwe cyangwa urugomo rukabije biyigaragaramo. Satani arishima iyo dukunda ibibi ateza imbere, ari na ko dukomeza gukunda ibyiza.—Zab 97:10.

8, 9. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza ku birebana n’imyidagaduro?

8 Umwuka w’Imana wo utuma abawufite baba abantu batanduye mu by’umuco, b’abanyamahoro kandi bagira imbabazi nyinshi. Byaba byiza twibajije tuti “ese imyidagaduro mpitamo inshishikariza kugira imico myiza?” Ubwenge buva mu ijuru “ntibugira uburyarya.” Abantu bayoborwa n’umwuka w’Imana ntibabwiriza abaturanyi babo ibirebana no kutandura mu by’umuco no kuba abanyamahoro, ngo maze mu ngo zabo bishimire kureba ubwiyandarike n’abantu bakorera abandi ibikorwa by’urugomo bagamije kwishimisha.

9 Yehova aba yiteze ko tumwiyegurira we wenyine nta kindi tumubangikanyije na cyo. Icyakora, Satani yanyurwa nubwo twakora igikorwa kimwe gusa cyo kumusenga, nk’uko yashakaga ko Yesu abigenza (Luka 4:7, 8). Twagombye kwibaza tuti “ese imyidagaduro mpitamo ituma ngaragaza ko niyeguriye Imana nta kindi nyibangikanyije na cyo? Ese ibyo mpitamo bituma ndwanya umwuka w’isi mu buryo bworoshye cyangwa bituma binkomerera? Ese ubutaha hari icyo nkwiriye guhindura ku birebana n’amahitamo yanjye?”

10, 11. (a) Ku birebana n’ubutunzi, umwuka w’isi utuma abantu bagira iyihe myifatire? (b) Ijambo ryahumetswe binyuze ku mwuka w’Imana ridutera inkunga yo kugira iyihe myifatire?

10 Mbona nte ibirebana n’ubutunzi? (Soma muri Luka 18:24-30.) Umwuka w’isi utuma abantu bagira “irari ry’amaso” ubashishikariza kugira umururumba no gukunda ubutunzi (1 Yoh 2:16). Watumye benshi bahatanira kuba abakire (1 Tim 6:9, 10). Uwo mwuka utuma twumva ko kwirundanyiriza ubutunzi ari byo bizatuma tugira umutekano urambye (Imig 18:11). Ariko rero, nitwemera ko gukunda amafaranga bisimbura urukundo dukunda Imana, Satani azaba atsinze. Twagombye kwibaza tuti “ese mu buzima bwanjye ikiza mu mwanya wa mbere ni ugushaka ubutunzi n’ibinezeza?”

11 Ibinyuranye n’ibyo, Ijambo ryahumetswe binyuze ku mwuka w’Imana ridutera inkunga yo gushyira mu gaciro ku birebana n’amafaranga no gukorana umwete kugira ngo tubone ibyo dukeneye n’ibyo gutunga umuryango (1 Tim 5:8). Umwuka w’Imana utuma abawufite bigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu. Bene abo bantu bazwiho kuba bakunda gutanga aho guhabwa gusa. Baha agaciro abantu kuruta ibintu, kandi mu gihe bishoboka bishimira gusangira n’abandi ibyo bafite (Imig 3:27, 28). Ntibajya bemera ko kwiruka inyuma y’amafaranga biza mbere yo gukorera Imana.

12, 13. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku mwuka w’isi, umwuka w’Imana wadufasha ute kugira imyifatire myiza?

12 Kamere yanjye igaragaza ko nyoborwa n’uwuhe mwuka? (Soma mu Bakolosayi 3:8-10, 13.) Umwuka w’isi utuma abantu barangwa n’imirimo ya kamere (Gal 5:19-21). Tugaragaza niba umwuka w’isi utugiraho ingaruka cyangwa ko utazitugiraho, mu gihe duhuye n’ikigeragezo; si mu gihe nta bibazo dufite. Ibyo bigaragara nko mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo atwirengagije, adukomerekeje cyangwa iyo adukoshereje. Nanone kandi, mu gihe turi mu ngo zacu bishobora kugaragara niba tuyoborwa n’umwuka wera cyangwa uw’isi. Byaba byiza rero umuntu yisuzumye. Ibaze uti “ese mu mezi atandatu ashize, kamere yanjye yarushijeho kumera nk’iya Kristo, cyangwa nasubiye ku mvugo n’imyitwarire bidakwiriye?”

13 Umwuka w’Imana ushobora kudufasha ‘kwiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo,’ maze tukambara “kamere nshya.” Ibyo bizadufasha kurushaho kugira urukundo no kugira neza. Tuzabangukirwa no kubabarirana, ndetse n’iyo haba hari impamvu yumvikana yo kurakara. Mu gihe twumva ko twarenganyijwe, ntituzongera kujya turangwa no ‘gusharira n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana.’ Ahubwo tuzashyiraho imihati kugira ngo ‘tugirirane impuhwe.’—Efe 4:31, 32.

14. Abantu benshi muri iyi si babona bate Ijambo ry’Imana?

14 Ese nubaha amahame ya Bibiliya arebana n’iby’umuco kandi nkayakunda? (Soma mu Migani 3:5, 6.) Umwuka w’isi urangwa no kwigomeka ku Ijambo ry’Imana. Abayoborwa na wo birengagiza ibintu bivugwa muri Bibiliya bumva bitabanogeye, bagahitamo imigenzo na filozofiya by’abantu (2 Tim 4:3, 4). Hari n’abatemera Ijambo ry’Imana ryose uko ryakabaye. Bene abo bibwira ko ari abanyabwenge, ntibemere ko Bibiliya ifite agaciro kandi ko ivuga ukuri. Batesha agaciro amahame yayo arebana n’ubuhehesi, kuryamana kw’abahuje ibitsina no gutana kw’abashakanye. Bigisha ko “icyiza ari kibi, n’ikibi bakavuga ko ari cyiza” (Yes 5:20). Ese uwo mwuka waba utugiraho ingaruka? Ese mu gihe duhanganye n’ibibazo, twishingikiriza ku bwenge bw’abantu, hakubiyemo n’ibitekerezo byacu? Cyangwa twihatira gukurikiza inama zitangwa na Bibiliya?

15. Ni iki twagombye gukora aho kwishingikiriza ku bwenge bwacu?

15 Umwuka w’Imana utuma twubaha Bibiliya. Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, tubona ko ijambo ry’Imana ari itara ry’ibirenge byacu n’urumuri rw’inzira yacu (Zab 119:105). Aho kugira ngo twishingikirize ku bwenge bwacu, twishingikiriza ku Ijambo ry’Imana rikadufasha gutandukanya icyiza n’ikibi. Ntitwitoza kubaha Bibiliya gusa, ahubwo nanone twitoza gukunda amategeko y’Imana.—Zab 119:97.

Tujye tureka Yesu atubere icyitegererezo

16. Kugira “imitekerereze ya Kristo” bisaba iki?

16 Kugira ngo tubone umwuka w’Imana, tugomba kugira “imitekerereze ya Kristo” (1 Kor 2:16). Kugira “imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite” bisaba ko tumenya uko yatekerezaga n’uko yakoraga, maze tukamwigana (Rom 15:5; 1 Pet 2:21). Reka turebe uko twabigeraho.

17, 18. (a) Ni irihe somo tuvana ku rugero Yesu yatanze mu birebana no gusenga? (b) Kuki twagombye ‘gukomeza gusaba’?

17 Jya usenga usaba umwuka w’Imana. Mbere y’uko Yesu ahangana n’ibigeragezo, yasenze Imana ayisaba ko umwuka wayo wamufasha (Luka 22:40, 41). Natwe tugomba gusenga Imana tuyisaba umwuka wayo wera. Yehova awuha abantu bose bawumusaba bafite ukwizera, akawubaha ku buntu kandi atitangiriye itama (Luka 11:13). Yesu yagize ati “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa. Usaba wese arahabwa, umuntu wese ushaka arabona, n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa.”—Mat 7:7, 8.

18 Mu gihe dushaka umwuka wa Yehova n’ubufasha bwe, ntitukihutire kureka gusenga tuwusaba. Bishobora kuba ngombwa ko dusenga incuro nyinshi dusaba ikintu kimwe kandi tukamara igihe kinini kurushaho tugisaba. Hari ubwo Yehova areka abamusenga bakagaragaza ko bahangayikishijwe cyane n’icyo basaba kandi ko bafite ukwizera nyakuri, mbere y’uko asubiza amasengesho yabo.a

19. Ni iki Yesu yakoraga buri gihe, kandi se kuki twagombye kumwigana?

19 Jya wumvira Yehova mu buryo bwuzuye. Buri gihe Yesu yakoraga ibishimisha Se. Hari igihe kimwe Yesu yifuje ko ikibazo cyakemuka mu buryo butandukanye n’uko Se yabishakaga. Ariko yabwiye Se afite icyizere ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Ibaze uti “ese numvira Imana niyo byaba bitanyoroheye?” Kumvira Imana ni ngombwa kugira ngo tubeho. Tugomba kuyumvira mu buryo bwuzuye kuko ari yo yaturemye; ni yo dukesha ubuzima kandi ni yo ituma dukomeza kubaho (Zab 95:6, 7). Nta kindi twasimbuza kuyumvira. Ntidushobora kwemerwa n’Imana tutayumvira.

20. Ni iki cyaranze Yesu mu buzima bwe, kandi se twamwigana dute?

20 Menya Bibiliya neza. Igihe Yesu yarwanyaga ibitero bitaziguye bya Satani, yasubiyemo imirongo y’Ibyanditswe (Luka 4:1-13). Igihe yahanganaga n’abayobozi b’idini bamurwanyaga, ibyo yavugaga byose byabaga bishingiye ku Ijambo ry’Imana (Mat 15:3-6). Mu buzima bwa Yesu bwose, yaranzwe no kumenya amategeko y’Imana no kuyakurikiza (Mat 5:17). Natwe twagombye gukomeza kugaburira ubwenge bwacu Ijambo ry’Imana rikomeza ukwizera (Fili 4:8, 9). Kubona igihe cyo kwiyigisha n’icyo kugira icyigisho cy’umuryango bishobora kubera bamwe muri twe ikibazo cy’ingorabahizi. Icyakora, tuzabona igihe ari uko tubanje kugishaka.—Efe 5:15-17.

21. Ni iyihe gahunda twakurikiza kugira ngo idufashe kurushaho kumenya Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa?

21 ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yadufashije kubona igihe cyo kwiyigisha n’icy’icyigisho cy’umuryango, ashyiraho gahunda ya buri cyumweru y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango (Mat 24:45). Ese ukurikiza iyo gahunda uko bikwiriye? Kugira ngo ugire imitekerereze ya Kristo, kuki mu gihe cy’icyigisho utahitamo ingingo runaka ugasuzuma icyo Yesu yayigishijeho? Ushobora gukoresha igitabo cy’amashakiro (Index des publications de la Société Watch Tower) kugira ngo kigufashe kubona aho washakira ibisobanuro ku ngingo igushishikaje. Urugero, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010, igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose yasohotsemo ingingo 12 zari zifite umutwe uvuga ngo “Isomo tuvana kuri Yesu.” Ushobora gukoresha izo ngingo mu gihe cy’icyigisho cyawe. Nanone kandi, wakoresha ingingo isohoka muri iyo gazeti, ifite umutwe uvuga ngo “Ese wari ubizi?” Izo ngingo zishobora kugufasha kongera ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Ese ntimwajya mukoresha izo ngingo muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango?

Dushobora kunesha isi

22, 23. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuneshe isi?

22 Kugira ngo tuyoborwe n’umwuka w’Imana, tugomba kurwanya umwuka w’isi. Ariko rero, kuwurwanya ntibyizana. Bishobora kuba intambara ikomeye (Yuda 3). Icyakora dushobora gutsinda. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.”—Yoh 16:33.

23 Natwe dushobora kunesha isi turamutse turwanyije umwuka wayo kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubone umwuka w’Imana. Mu by’ukuri, “niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?” (Rom 8:31). Nitubona umwuka w’Imana kandi tugakurikiza ubuyobozi bwawo buboneka muri Bibiliya, tuzagira umunezero, amahoro n’ibyishimo, kandi twiringire rwose ko tuzabaho iteka mu isi nshya yegereje.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 170-173.

Ese uribuka?

• Kuki umwuka w’isi wiganje hose?

• Ni ibihe bibazo bine twagombye kwibaza?

• Ni ibihe bintu bitatu twigira kuri Yesu ku birebana no kubona umwuka w’Imana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Bamwe mu bamarayika bahindutse abadayimoni bate?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Satani yigarurira abantu akoresheje umwuka w’isi, ariko dushobora kuwigobotora

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze