Jya wiringira Yehova uko imperuka igenda yegereza
“Mujye mwiringira Yehova ibihe byose.”—YES 26:4.
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’abagaragu b’Imana n’abantu bo muri iyi si?
MURI iyi si yacu, abantu babarirwa muri za miriyoni ntibakimenya umuntu cyangwa ikintu bakwiringira, wenda bitewe n’uko bagiriwe nabi cyangwa batengushywe kenshi. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’uko bimeze ku bagaragu ba Yehova! Kubera ko bayoborwa n’ubwenge buturuka ku Mana, bazi ko badakwiriye kwiringira iyi si cyangwa “abakomeye” bo muri yo (Zab 146:3). Ahubwo bashyira ubuzima bwabo n’igihe cyabo kizaza mu maboko ya Yehova, kuko bazi ko abakunda kandi ko buri gihe asohoza Ijambo rye.—Rom 3:4; 8:38, 39.
2. Ni iki Yosuwa yavuze ku birebana no kuba Imana ari iyo kwiringirwa?
2 Yosuwa wabayeho kera yavuze ko Imana ari iyo kwiringirwa. Mu marembera y’ubuzima bwe, yabwiye Abisirayeli bagenzi be ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho.”—Yos 23:14.
3. Ni iki izina ry’Imana rihishura ku birebana na yo?
3 Yehova asohoza amasezerano ye bidatewe gusa n’uko akunda abagaragu be, ahubwo cyane cyane bitewe n’izina rye (Kuva 3:14; 1 Sam 12:22). Hari Bibiliya yavuze ibirebana n’izina ry’Imana mu iriburiro ryayo, isobanura ko ryumvikanisha ko ishobora kuba igikenewe cyose kugira ngo isohoze amasezerano yayo. Iyo twumvise izina ryayo, twibuka ko buri gihe ikora ibyo ivuga. Ishobora gukora ibyo ishaka byose, mu gihe icyo ari cyo cyose n’ahantu aho ari ho hose. Nta kiyinanira. Imana izahora ikora ibihuje n’icyo izina ryayo risobanura. (The Emphasized Bible, by J. B. Rotherham.)
4. (a) Muri Yesaya 26:4 hadutera inkunga yo gukora iki? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
4 Ibaze uti “ese nzi Yehova neza ku buryo namwiringira byimazeyo? Ese ntegereje igihe kizaza mfite icyizere ko Imana izi neza uko ibintu byose bizagenda?” Muri Yesaya 26:4 hagira hati “mujye mwiringira Yehova ibihe byose, kuko Yah Yehova ari we Gitare cy’iteka ryose.” Mu by’ukuri, muri iki gihe Imana ntikigira icyo ikora ku bibazo by’abantu mu buryo bw’igitangaza, nk’uko yajyaga ibikora mu bihe bya Bibiliya. Ariko rero, dushobora kuyiringira “ibihe byose” kubera ko ari ‘Igitare cy’iteka ryose.’ Ni mu buhe buryo Imana yacu yiringirwa ifasha abantu b’indahemuka bayisenga? Reka dusuzume uburyo butatu ibafashamo: iradukomeza mu gihe tuyisabye kudufasha mu bigeragezo, iradushyigikira mu gihe tubwiriza abantu batitabira ubutumwa cyangwa baturwanya, kandi iduha imbaraga mu gihe dutsikamiwe n’imihangayiko. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo bintu uko ari bitatu, utekereze uko ushobora kurushaho kwiringira Yehova.
Jya wiringira Imana mu gihe uhuye n’ibishuko
5. Ni ryari kwiringira Imana bishobora kutugora cyane?
5 Biroroshye kwiringira Yehova ku birebana n’amasezerano atanga ya Paradizo n’umuzuko, kuko ari ibintu twifuza cyane. Ariko kumwiringira mu gihe duhuye n’ikigeragezo gisaba ko duhitamo gukurikiza amahame ye mbwirizamuco cyangwa kutayakurikiza, tukemera rwose ko kumvira inzira ze n’amahame ye ari byo bikwiriye kandi ko bizaduhesha ibyishimo byinshi, bishobora kutugora cyane. Umwami Salomo yatanze inama igira iti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe” (Imig 3:5, 6). Zirikana ko muri uwo murongo havuzwemo ibirebana n’“inzira” zacu. Koko rero, mu buzima bwacu bwose twagombye kugaragaza ko twiringira Imana, ntituyiringire gusa mu birebana n’ibyo idusezeranya. Twagaragaza dute ko tuyiringira mu gihe duhuye n’ibishuko?
6. Ni iki cyadufasha gukomera ku cyemezo twafashe cyo kwirinda ibitekerezo bibi?
6 Kwirinda ibibi bitangirira mu bitekerezo byacu. (Soma mu Baroma 8:5; Abefeso 2:3.) Ni iki cyagufasha gukomera ku cyemezo wafashe cyo kwirinda ibitekerezo bibi? Reka turebe ibintu bitanu wakora: 1. Jya usaba Imana ubufasha mu isengesho (Mat 6:9, 13). 2. Jya utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya batumviye Yehova n’abamwumviye, hanyuma uzirikane uko byabagendekeyea (1 Kor 10:8-11). 3. Tekereza ukuntu gukora icyaha bishobora kukubabaza wowe n’abo ukunda kandi bikabatera intimba. 4. Tekereza uko Imana yumva imeze iyo umwe mu bagaragu bayo akoze icyaha gikomeye. (Soma muri Zaburi ya 78:40, 41.) 5. Gerageza kwiyumvisha ibyishimo Yehova agira iyo abonye umugaragu we w’indahemuka yanze gukora ibibi, ahubwo agakora ibyiza, yaba ari mu ruhame cyangwa yiherereye (Zab 15:1, 2; Imig 27:11). Nawe ushobora kugaragaza ko wiringira Yehova.
Jya wiringira Imana mu gihe abantu batitabira ubutumwa cyangwa bakurwanya
7. Ni ibihe bigeragezo Yeremiya yahuye na byo, kandi se rimwe na rimwe yumvaga ameze ate?
7 Abavandimwe bacu benshi babwiriza mu mafasi agoye. Umuhanuzi Yeremiya na we yabwirije ahantu nk’aho, ni ukuvuga mu bwami bw’u Buyuda igihe bwarimo imivurungano buri hafi kurimbuka. Buri munsi yahuraga n’ibintu byageragezaga ukwizera kwe, bitewe n’uko yumviraga Imana agatangaza ubutumwa burebana n’urubanza rwayo. Hari n’igihe umwanditsi we Baruki wari indahemuka yitotombye avuga ko ananiwe (Yer 45:2, 3). Ese Yeremiya yaba yaracitse intege? Mu by’ukuri, hari igihe yumvaga yihebye. Yaravuze ati ‘havumwe umunsi navutseho! Kuki navuye mu nda ya mama kugira ngo mbone imiruho n’agahinda, hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni?’—Yer 20:14, 15, 18.
8, 9. Duhuje n’ibivugwa muri Yeremiya 17:7, 8 no muri Zaburi ya 1:1-3, ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kwera imbuto nziza?
8 Icyakora, Yeremiya ntiyigeze agamburura. Yakomeje kwiringira Yehova. Ibyo byatumye uwo muhanuzi w’indahemuka yibonera isohozwa ry’amagambo ya Yehova ari muri Yeremiya 17:7, 8, agira ati “hahirwa umugabo w’umunyambaraga wizera Yehova, Yehova akamubera ibyiringiro. We azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi, gishorera imizi yacyo iruhande rw’umugezi; izuba niricana nta cyo azaba, ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira. Mu mwaka w’amapfa ntazahangayika, kandi ntazareka kwera imbuto.”
9 Kimwe n’igiti gitohagiye cyera imbuto “cyatewe iruhande rw’amazi” cyangwa mu murima w’ibiti byera imbuto unyuramo imigende y’amazi, Yeremiya ntiyigeze ‘areka kwera imbuto.’ Ntiyigeze yemera koshywa n’abakobanyi bari bamukikije. Ahubwo, yiziritse akaramata ku Isoko y’“amazi” atuma ubuzima bukomeza kubaho, kandi yazirikanaga ikintu cyose Yehova yamubwiraga. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3; Yer 20:9.) Mbega ukuntu Yeremiya yadusigiye urugero rwiza, cyane cyane bamwe muri twe bakorera umurimo w’Imana mu mafasi agoye! Niba nawe ari uko bimeze, komeza kwiringira Yehova byimazeyo, we uzagufasha kwihangana mu gihe ‘utangariza mu ruhame izina rye.’—Heb 13:15.
10. Ni iyihe migisha dufite, kandi se ni iki dukwiriye kwibaza?
10 Hari ibintu byinshi Yehova yaduhaye kugira ngo dushobore guhangana n’ibibazo byinshi duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka. Muri ibyo harimo Ijambo ry’Imana ryuzuye, rikomeje guhindurwa mu buryo buhuje n’ukuri mu ndimi nyinshi. Aduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bizira igihe, binyuze ku itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Nanone kandi, yaduhaye bagenzi bacu benshi duhuje ukwizera badushyigikira, tuba turi kumwe mu materaniro no mu makoraniro. Ese wungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo bintu byose aduha? Ababigenza batyo bose “bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima.” Ariko abanga kumvira Imana ‘bazataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima, kandi baboroge bitewe n’uko bazaba bafite intimba ku mutima.’—Yes 65:13, 14.
Jya wiringira Imana mu gihe uhangayitse
11, 12. Iyo urebye ibibazo biri muri iyi si, ni ibihe bintu bihuje n’ubwenge umuntu yakora?
11 Nk’uko byahanuwe, abantu bahanganye n’ingorane nyinshi zagereranywa n’umwuzure (Mat 24:6-8; Ibyah 12:12). Iyo habayeho umwuzure, abantu bahita birukira ahantu hirengeye cyangwa bakajya ku bisenge by’amazu, mbese bakajya ahantu harehare hose hashoboka. Mu buryo nk’ubwo, uko ibibazo byo muri iyi si bigenda birushaho kwiyongera, abantu babarirwa muri za miriyoni bashakira ubuhungiro mu miryango babona ko ari iyo mu rwego rwo hejuru ishingiye ku bukungu, kuri politiki no ku madini, bakanabushakira muri siyansi n’ikoranabuhanga. Ariko nta na kimwe muri ibyo gihesha umutekano nyakuri (Yer 17:5, 6). Abagaragu ba Yehova bo bafite ubuhungiro bwiringirwa, ari bwo “Gitare cy’iteka ryose” (Yes 26:4). Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘[Yehova] ni we gitare cyanjye n’agakiza kanjye, kandi ni igihome kirekire kinkingira.’ (Soma muri Zaburi ya 62:6-9.) Ni mu buhe buryo twagira icyo Gitare ubuhungiro bwacu?
12 Twomatana na Yehova igihe twumviye Ijambo rye, akenshi usanga rinyuranye n’ubwenge bw’abantu (Zab 73:23, 24). Urugero, abantu bayoborwa n’ubwenge bw’abantu bakunda kuvuga bati “rya ubuzima ukibufite.” “Shaka akazi keza.” “Shaka ifaranga.” “Gura ibi na biriya.” “Tembera umenye isi.” Icyakora ubwenge buturuka ku Mana bwo, buhuje n’inama igira iti “abakoresha isi bamere nk’abatayikoresha mu buryo bwuzuye, kuko ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka” (1 Kor 7:31). Yesu na we yatugiriye inama yo guhora dushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, bityo tukibikira “ubutunzi mu ijuru,” aho buzaba bufite umutekano nyakuri.—Mat 6:19, 20.
13. Tuzirikanye ibivugwa muri 1 Yohana 2:15-17, ni iki twagombye kwibaza?
13 Ese uburyo ubona “isi” n’“ibintu biri mu isi” bugaragaza ko wiringira Imana mu buryo bwuzuye (1 Yoh 2:15-17)? Ese ubona ko ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka hamwe n’inshingano z’inyongera ushobora guhabwa mu murimo, ari byo bifite agaciro kurusha ibyo isi itanga (Fili 3:8)? Ese wihatira gukomeza kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe’ (Mat 6:22)? Birumvikana ko Imana itifuza ko uba umuntu utagira amakenga cyangwa utagira icyo yitaho, cyane cyane niba ufite umuryango ugomba kwitaho (1 Tim 5:8). Ariko iba yiteze ko abagaragu bayo bayiringira byimazeyo, aho kwiringira iyi si ya Satani ishira.—Heb 13:5.
14-16. Ni mu buhe buryo abantu bamwe na bamwe bungukiwe no kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe’ no gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?
14 Reka turebe urugero rwa Richard na Ruth, umugabo n’umugore we bafite abana batatu bakiri bato. Richard yagize ati “mu mutima wanjye numvaga rwose ko nshobora gukorera Yehova byinshi kurushaho. Nari mfite ubuzima bwiza, ariko numvaga nsa n’aho mpa Imana ibinsagutse. Jye na Ruth tumaze gushyira icyo kibazo mu isengesho, tukanasuzuma icyo bizadusaba, twumvikanye ko nari kujya kureba umukoresha wanjye, nkamusaba kugabanya iminsi nakoraga, nkajya nkora iminsi ine gusa mu cyumweru, nubwo mu gihugu cyacu ubukungu bwari bwifashe nabi. Umukoresha wanjye yarabyemeye, maze mu kwezi kwakurikiyeho ntangira iyo gahunda nshya.” Ubu Richard yumva ameze ate?
15 Yagize ati “umushahara wanjye wagabanutseho 20 ku ijana, ariko ubu buri mwaka mba mfite iminsi 50 y’inyongera marana n’umuryango wanjye, nkanigisha abana banjye. Igihe namaraga mu murimo wo kubwiriza cyikubye kabiri, ibyigisho byanjye bya Bibiliya byikuba gatatu, kandi ngira uruhare rugaragara mu kuyobora itorero. Kubera ko nsigaye mboneka ngafasha Ruth kwita ku bana, ubu rimwe na rimwe ajya aba umupayiniya w’umufasha. Niyemeje gukomeza iyo gahunda igihe kirekire uko bishoboka kose.”
16 Roy na Petina bafite umukobwa ukiba mu rugo, bashoboye kugabanya igihe bamaraga ku kazi, kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose. Roy yaravuze ati “nkora iminsi itatu mu cyumweru, Petina na we agakora ibiri. Nanone kandi, twavuye mu nzu nini tujya mu nzu nto itagoye kwitaho. Mbere y’uko tubyara umuhungu n’uwo mukobwa, twari abapayiniya, kandi ntitwigeze tureka kwifuza gukora uwo murimo. Ku bw’ibyo, igihe abo bana bacu bari bamaze kuba bakuru, twongeye gukora umurimo w’igihe cyose. Nta mafaranga wabona yagereranywa n’imigisha twabonye.”
Jya ureka “amahoro y’Imana” arinde umutima wawe
17. Nubwo utazi uko ejo bizamera, ni mu buhe buryo Ibyanditswe biguhumuriza?
17 Nta n’umwe muri twe uzi uko ejo bizamera, kuko “ibihe n’ibigwirira abantu” bitugeraho twese (Umubw 9:11). Icyakora, kutamenya uko ejo bizamera ntibyagombye kutubuza kugira amahoro yo mu mutima, nk’uko akenshi bikunze kumera ku bantu badafite umutekano uturuka ku mishyikirano myiza tugirana n’Imana (Mat 6:34). Intumwa Pawulo yaranditse ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.”—Fili 4:6, 7.
18, 19. Ni mu buhe buryo Imana iduhumuriza? Tanga urugero.
18 Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bumvise batuje kandi bafite amahoro aturuka kuri Yehova, nubwo bari mu mimerere igoye. Hari mushiki wacu wavuze ati “umuganga ubaga yagerageje kenshi kunshyiraho iterabwoba ngo nemere guterwa amaraso. Igihe cyose yabaga ageze aho ndi, yahitaga ambwira ati ‘harya ngo ibyo kudaterwa amaraso byo ni ibiki?’ Icyo gihe ndetse no mu bindi bihe, nasengaga Yehova bucece maze nkumva ngize amahoro amuturukaho. Numvaga nkomeye nk’urutare. Nubwo nari mfite intege nke bitewe n’amaraso make, nashoboye gutanga impamvu zishingiye ku Byanditswe zatumaga nanga guterwa amaraso.”
19 Rimwe na rimwe, Imana ishobora kuduha ubufasha dukeneye binyuze kuri mugenzi wacu duhuje ukwizera uzi guhumuriza abandi cyangwa binyuze ku byokurya byo mu buryo bw’umwuka bizira igihe. Wenda hari igihe wumvise umuvandimwe cyangwa mushiki wacu avuga ati “iyi ngingo ije nari nyikeneye. Ni jye yandikiwe rwose!” Koko rero, uko imimerere turimo yaba iri kose, cyangwa uko ibyo dukeneye byaba biri kose, Yehova azagaragaza ko adukunda nitumwiringira. N’ubundi kandi, turi “intama” ze kandi twitirirwa izina rye.—Zab 100:3; Yoh 10:16; Ibyak 15:14, 17.
20. Kuki abagaragu ba Yehova bazaba bafite umutekano isi ya Satani nirimbuka?
20 Ku “munsi w’uburakari bwa Yehova” ugenda wegereza cyane, buri kintu cyose isi ya Satani yiringira kizarimburwa. Zahabu, ifeza n’ibindi bintu by’agaciro ntibizahesha abantu umutekano (Zef 1:18; Imig 11:4). ‘Igitare cy’iteka ryose’ ni bwo buhungiro bwonyine tuzaba dufite (Yes 26:4). Nimucyo rero tugaragaze ko twiringira Yehova byimazeyo tugendera mu nzira ze zikiranuka twumvira, tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bwe nubwo abantu baba batabwitabira cyangwa baturwanya, kandi tumwikoreza imihangayiko yacu yose. Nitubigenza dutyo ‘tuzagira umutekano, kandi ntituzahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.’—Imig 1:33.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 102-106.
Ese wasobanura?
Twagaragaza dute ko twiringira Imana:
• mu gihe duhuye n’ibishuko?
• mu gihe abantu batitabira ubutumwa cyangwa baturwanya?
• mu gihe duhangayitse?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Gukurikiza amahame y’Imana bihesha ibyishimo
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
‘Yehova ni we Gitare cy’iteka ryose’