ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/3 pp. 20-23
  • Ntugatererane bagenzi bawe muhuje ukwizera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntugatererane bagenzi bawe muhuje ukwizera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo dusabwa gukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera
  • Kuremererwa n’imihangayiko y’ubuzima
  • Jya wisuzuma utibereye
  • Wakora iki kugira ngo ‘utunganirwe mu nzira yawe’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • ‘Mukomeze kubakana’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Duhorane ubumwe bwa gikristo mu mishyikirano y’ubucuruzi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Ese ushobora gufasha itorero ryawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/3 pp. 20-23

Ntugatererane bagenzi bawe muhuje ukwizera

JAROSŁAW n’umugore we witwa Beataa baravuze bati “twamaze imyaka icumi yose twaratwawe n’ubucuruzi bwo muri iyi si, kandi rwose twari twarabaye abakire. Nubwo twarerewe mu kuri, twari twarahabye ku buryo nta mbaraga zo mu buryo bw’umwuka twari dufite zo kugaruka.”

Undi muvandimwe witwa Marek yaravuze ati “nagiye nirukanwa ku kazi bitewe n’ibibazo bishingiye kuri politiki n’imibanire y’abantu mu gihugu cya Polonye. Numvaga rwose narashobewe. Natinyaga gucuruza kubera ko ntari mbifitemo ubuhanga. Amaherezo narabitangiye, ntekereza ko bizatuma ndushaho kwita ku byo umuryango wanjye ukeneye kandi ntibingireho ingaruka mu buryo bw’umwuka. Sinatinze kubona ko nibeshyaga!”

Muri iyi si aho ubuzima bugenda burushaho guhenda n’ubushomeri bukarushaho kwiyongera, hari bamwe biheba bigatuma bafata imyanzuro idahuje n’ubwenge. Hari abavandimwe bemera gukora amasaha y’ikirenga, cyangwa bakemera gukora akazi k’inyongera, cyangwa se bagatangira ubucuruzi nubwo baba batabufitemo ubuhanga. Bumva ko amafaranga y’inyongera bazinjiza azafasha umuryango kandi ntibibagireho ingaruka mu buryo bw’umwuka. Nyamara kandi, ibihe n’ibigwirira abantu n’ihungabana ry’ubukungu bishobora gutuma na gahunda ziteguwe neza zitangira kugenda nabi. Ibyo byagiye bituma bamwe bagwa mu mutego wo kugira umururumba maze bagahara inyungu zo mu buryo bw’umwuka bagamije kubona ubutunzi.—Umubw 9:11, 12.

Hari abavandimwe na bashiki bacu biruka inyuma y’iby’isi, ku buryo batakibona igihe cyo kwiyigisha, kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza. Uko bigaragara, kwirengagiza izo gahunda bibagiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka maze imishyikirano bafitanye na Yehova ikahazaharira. Nanone kandi, bashobora no kwirengagiza indi mishyikirano y’ingenzi, ni ukuvuga iyo bagirana n’‘abo bahuje ukwizera’ (Gal 6:10). Hari bamwe bagenda buhoro buhoro bitandukanya n’umuryango wa gikristo w’abavandimwe. Reka dusuzume icyo kibazo twitonze.

Ibyo dusabwa gukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera

Kubera ko turi abavandimwe, dufite uburyo bwinshi bwo kugaragarizanya urukundo (Rom 13:8). Ushobora kuba warabonye mu itorero ryanyu ‘imbabare zitabaza’ (Yobu 29:12). Hari bamwe baba babuze ibintu by’ibanze. Intumwa Yohana atwibutsa icyo ibyo byagombye gutuma dukora. Yaravuze ati “umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si akabona umuvandimwe we akennye, maze akanga kumugaragariza impuhwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?”—1 Yoh 3:17.

Ushobora kuba waragize icyo ubikoraho maze ugafasha abari bafite ibyo bakeneye. Nyamara kandi, kwita ku bavandimwe bacu ntibigarukira gusa ku kubaha ibintu bakeneye. Hari bamwe bashobora gutabaza basaba gufashwa bitewe n’uko bumva bari mu bwigunge cyangwa bacitse intege. Bashobora kuba bumva badakwiriye gukorera Yehova, cyangwa bakaba barwaye indwara ikomeye, cyangwa se barapfushije uwo bakundaga. Bumwe mu buryo twabateramo inkunga ni ukubatega amatwi kandi tukabaganiriza, bityo tugashobora kubahumuriza kandi tugatuma bakomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza (1 Tes 5:14). Incuro nyinshi, ibyo bikomeza urukundo dufitanye n’abavandimwe bacu.

Mu buryo bwihariye, abasaza b’itorero bashobora kwishyira mu mwanya w’abandi bakabatega amatwi, bakabagaragariza ko babumva, kandi bakabaha inama zishingiye ku Byanditswe babigiranye urukundo (Ibyak 20:28). Muri ubwo buryo, abagenzuzi baba bigana intumwa Pawulo wakundaga abavandimwe na bashiki be bo mu buryo bw’umwuka “urukundo rurangwa n’ubwuzu.”—1 Tes 2:7, 8.

Ariko se niba Umukristo ataboneka mu itorero, yafasha ate bagenzi be bahuje ukwizera? Abagenzuzi na bo bashobora guhura n’ibishuko byo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Byagenda bite Umukristo aguye muri uwo mutego?

Kuremererwa n’imihangayiko y’ubuzima

Nk’uko twabivuze, gukorana umwete kugira ngo duhe imiryango yacu ibintu by’ibanze ikenera, akenshi bidutera imihangayiko kandi bishobora gutuma tudakomeza guha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Mat 13:22). Marek twigeze kuvuga, yabisobanuye agira ati “igihe nahombaga, niyemeje kujya mu mahanga gushaka akazi kari gutuma mbona umushahara utubutse. Naragiye mara amezi atatu, nongera gusubirayo mara andi atatu, bityo bityo, nkajya ncishamo nkaza mu rugo nkahamara igihe gito. Ibyo byateraga agahinda umugore wanjye utarizeraga.”

Imibereho y’umuryango si yo yonyine yahazahariraga. Marek yakomeje agira ati “uretse amasaha menshi namaraga nkorera ahantu hari ubushyuhe bwinshi, nanakoranaga n’abantu bavugaga amagambo mabi, bashakaga kunyunyuza abandi imitsi. Bakoraga nk’agatsiko k’abanyarugomo. Numvaga nihebye kandi nkumva ndi mu bubata. Kuba naraburaga igihe cyo kwiyitaho byatumye ntangira gutekereza ko ntashobora no kugira icyo marira abandi.”

Izo ngaruka zibabaje zatewe n’umwanzuro Marek yafashe, zagombye gutuma dutekereza. Ese nubwo kujya mu mahanga bisa n’aho byakemura ibibazo by’amafaranga, ntibishobora guteza ibindi bibazo? Urugero, ese abagize umuryango wacu bazamererwa bate mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo? Ese kujya mu mahanga ntibizatuma dutana n’abagize itorero ryacu? Ese ntibizatubuza gukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera?—1 Tim 3:2-5.

Ariko nk’uko ushobora kuba ubizi, gukorera mu gihugu cy’amahanga si byo byonyine bishobora gutuma umuntu atwarwa n’akazi. Reka dusuzume urugero rw’ibyabaye kuri Jarosław na Beata. Jarosław yagize ati “byose byatangiye ubona nta cyo bitwaye. Tukiri abageni twabonye ahantu hato heza tuhacururiza imigati bashyiramo inyama. Kubera ko twungukaga cyane, byatumye twongera ubucuruzi bwacu. Ariko twari dusigaye tugira igihe gito, ku buryo twasibaga amateraniro ya gikristo. Bidatinze, naretse gukora umurimo w’ubupayiniya ndeka no kuba umukozi w’itorero. Twishimiye inyungu twabonaga maze dufungura iduka rinini kandi dutangira gukorana imirimo y’ubucuruzi n’umuntu utizera. Natangiye kujya njya mu mahanga gusinya amasezerano y’ubucuruzi yabaga afite agaciro k’amadorari abarirwa muri za miriyoni. Sinabonekaga mu rugo, maze imishyikirano nari mfitanye n’umugore wanjye n’umukobwa wanjye irahazaharira. Ubucuruzi bwacu bwungukaga cyane bwageze aho buradutwara ku buryo twaretse gukorera Yehova. Kubera ko twari tutacyifatanya n’itorero, ntitwari tugitekereza ku bavandimwe na bashiki bacu.”

Ibyo bitwigishije iki? Iyo Umukristo yifuje kwishyiriraho iye “paradizo,” bishobora kumubera umutego, bigatuma yidamararira, ndetse akaba yatakaza “imyenda ye,” ni ukuvuga ibiranga ko ari Umukristo (Ibyah 16:15). Ibyo byatuma dutandukana n’abavandimwe twashoboraga gufasha.

Jya wisuzuma utibereye

Dushobora gutekereza tuti “jye ibyo ntibyambaho!” Nyamara, byaba byiza buri wese muri twe asuzumye yitonze akamenya ibyo mu by’ukuri aba akeneye mu buzima. Pawulo yaranditse ati “nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo. Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Tim 6:7, 8). Birumvikana ko urwego rw’imibereho y’abantu rugenda rutandukana ukurikije ibihugu babamo. Umuntu witwa ko abayeho nabi mu gihugu gikize, mu bindi bihugu byinshi ashobora kugaragara ko ari umukire.

Uko urwego rw’imibereho y’aho tuba rwaba ruri kose, tuzirikane amagambo Pawulo yakomeje avuga, agira ati “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose” (1 Tim 6:9). Iyo umuntu agiye gutega umutego, awushyira ahantu hihishe. Aba agira ngo icyo yateze kiwugwemo kitabizi. Twakwirinda dute kugwa mu mutego w’‘irari ryangiza’?

Kugena ibikwiriye kujya mu mwanya wa mbere bishobora gutuma tubona igihe gihagije cyo kwita ku nyungu z’Ubwami, hakubiyemo no kwiyigisha. Kwiyigisha tukanasenga bishobora gutuma Umukristo ‘yuzuza ibisabwa byose, akagira ibikenewe byose’ kugira ngo afashe abandi.—2 Tim 2:15; 3:17.

Abasaza barangwa n’urukundo bamaze imyaka runaka bafasha Jarosław kandi bakamutera inkunga. Byatumye agira ihinduka rikomeye. Yaravuze ati “mu kiganiro gikomeye nagiranye n’abasaza, bampaye urugero rwo mu Byanditswe ruvuga iby’umusore wari umukire washakaga kubaho iteka, ariko akaba atari yiteguye guhara ubutunzi bwe. Hanyuma, bambajije babigiranye amakenga niba iyo nkuru hari icyo indebaho. Ibyo byamfashije rwose kwiyumvisha icyo nari nkeneye gukora!”—Imig 11:28; Mar 10:17-22.

Jarosław yasuzumye imimerere yarimo atibereye maze afata umwanzuro wo kureka imirimo y’ubucuruzi bukomeye yakoraga. Mu gihe cy’imyaka ibiri, we n’abagize umuryango we bongeye kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ubu akorera abavandimwe be ari umusaza. Jarosław yagize ati “iyo abavandimwe bishoye mu bucuruzi kugeza ubwo birengagiza ibintu by’umwuka, mbabwira ibyambayeho kugira ngo mbereke ko atari byiza kwifatanya n’abo tudahuje ukwizera. Ntibyoroshye kwitesha ubucuruzi buzana inyungu mu buryo bwihuse no kwirinda ibikorwa by’ubuhemu.”—2 Kor 6:14.

Marek na we yabonye isomo abanje gukubitika. Nubwo yari afite akazi gahemba neza yakoreraga mu mahanga katumaga umuryango we ubona amafaranga ukeneye, imishyikirano yari afitanye n’Imana n’abavandimwe be yarahazahariye. Nyuma y’igihe, yongeye gusuzuma ibyo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Yaravuze ati “namaze imyaka myinshi ndi mu mimerere nk’iya Baruki wabayeho mu gihe cya kera, ‘wakomezaga kwishakira ibikomeye.’ Amaherezo, nasutse imbere ya Yehova imihangayiko yanjye yose, none ubu numva mpagaze neza mu buryo bw’umwuka” (Yer 45:1-5). Ubu Marek yifuza gukora “umurimo mwiza” wo kuba umugenzuzi mu itorero.—1 Tim 3:1.

Marek aha abantu batekereza kujya mu mahanga gushaka akazi gahemba neza umuburo ugira uti “iyo umuntu ari mu mahanga, aba ashobora kugwa mu mitego y’iyi si mbi mu buryo bworoshye. Kutamenya neza ururimi rwaho bituma umuntu adashyikirana n’abandi. Ushobora kugaruka mu rugo ufite amafaranga, ariko nanone ufite ibikomere byo mu buryo bw’umwuka bishobora gufata igihe kinini kugira ngo bikire.”

Gukomeza gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi n’inshingano dufite yo gufasha abavandimwe bacu, bizatuma dushimisha Yehova. Nanone dushobora guha abandi urugero rwiza rwazatuma bafata imyanzuro ikwiriye. Abantu baremerewe baba bakeneye ko abavandimwe na bashiki babo babafasha, bakabagaragariza impuhwe, kandi bakabaha urugero rwiza. Abasaza b’itorero n’abandi bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera, kugira ngo bakomeze gushyira mu gaciro kandi birinde guheranwa n’imihangayiko y’ubuzima.—Heb 13:7.

Nimucyo twe kuzigera dutererana bagenzi bacu duhuje ukwizera bitewe no gutwarwa n’akazi (Fili 1:10). Ahubwo tube ‘abatunzi ku Mana’ dushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Luka 12:21.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Ese akazi ukora kajya kakubuza kujya mu materaniro?

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Ese uha agaciro uburyo ubona bwo gufasha abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze