ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/4 pp. 9-13
  • Jya ufatana uburemere umurimo ukorera Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ufatana uburemere umurimo ukorera Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gufatana ibintu uburemere mu isi ikunda ibinezeza
  • Dufatana uburemere gahunda yacu yo gusenga Imana tubyishimiye
  • Jya wemera inshingano mu itorero
  • Uko twagaragaza ko dufatana ibintu uburemere mu itorero no mu muryango
  • Jya ushyira mu gaciro
  • Umubyeyi n’umusaza—Uburyo bwo gusohoza izo nshingano zombi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Bavandimwe mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Bavandimwe, mubibire umwuka kandi mwifuze inshingano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/4 pp. 9-13

Jya ufatana uburemere umurimo ukorera Yehova

“Ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, . . . ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”​—FILI 4:8.

1, 2. Ni iki gituma abantu benshi bo muri iyi si bibanda ku binezeza, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

TURI mu bihe bikomeye kandi bibabaje kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka. Ku bantu badafitanye n’Imana imishyikirano myiza, guhangana n’ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ bisa n’aho bidashoboka rwose (2 Tim 3:1-5). Barwana n’ibibazo bahura na byo buri munsi, ariko babikemura mu rugero ruto gusa. Hari abantu benshi bahora bashakisha uburyo bushya bwo kwidagadura kugira ngo biyibagize ibibazo bahura na byo mu buzima.

2 Kugira ngo abantu bashobore kwihanganira imihangayiko y’ubuzima, akenshi bashyira ibinezeza mu mwanya wa mbere. Abakristo batabaye maso na bo bashobora kwiberaho batyo. Ibyo twabyirinda dute? Byaba se bisaba ko tuba abantu batajya bishimisha na rimwe? Ni mu buhe buryo twagaragaza ko dushyira mu gaciro mu birebana no kwinezeza hamwe n’inshingano dufite? Ni ayahe mahame y’Ibyanditswe yagombye kutuyobora kugira ngo, nubwo twita ku bintu by’ingenzi, tutaba abantu bakabya gufatana ibintu uburemere?

Gufatana ibintu uburemere mu isi ikunda ibinezeza

3, 4. Ibyanditswe bidufasha bite kwiyumvisha akamaro ko gufatana ibintu uburemere?

3 Nta wahakana rwose ko iyi si ituma abantu “bakunda ibinezeza” mu buryo bukabije (2 Tim 3:4). Kuba ituma abantu bumva ko kwinezeza ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere, bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova (Imig 21:17). Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko mu nzandiko intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo na Tito, ashyiramo n’inama irebana no gufatana ibintu uburemere. Kumvira iyo nama bizadufasha kwirinda imyifatire y’ab’isi yo gushyira ibinezeza mu mwanya wa mbere.—Soma muri 1 Timoteyo 2:1, 2; Tito 2:2-8.

4 Ibinyejana byinshi mbere yaho, Salomo yanditse ibihereranye n’akamaro ko gufata igihe cyo gutekereza ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima, aho guhora mu binezeza (Umubw 3:4; 7:2-4). Koko rero, kubera ko ubuzima ari bugufi, tugomba ‘guhatana cyane’ kugira ngo tuzabone agakiza (Luka 13:24). Kubera iyo mpamvu, tugomba gukomeza gutekereza ku bintu byose ‘bikwiriye gufatanwa uburemere’ (Fili 4:8, 9). Ibyo byumvikanisha ko tugomba kwita kuri buri kintu kigize imibereho ya gikristo.

5. Kimwe mu bintu tugomba gufatana uburemere ni ikihe?

5 Urugero, Abakristo bigana Yehova na Yesu bagafatana uburemere inshingano bafite yo gukorana umwete (Yoh 5:17). Ibyo bituma incuro nyinshi abantu babashimira ko ari abakozi b’abanyamwete kandi biringirwa. Abatware b’imiryango ni bo cyane cyane bagomba gukorana umwete kugira ngo batunge imiryango yabo. N’ubundi kandi, iyo umuntu adatunga abo mu rugo rwe aba “yihakanye ukwizera,” ibyo bikaba bisobanura ko aba yihakanye Yehova.—1 Tim 5:8.

Dufatana uburemere gahunda yacu yo gusenga Imana tubyishimiye

6. Tuzi dute ko tugomba gufatana uburemere gahunda yacu yo gusenga Yehova?

6 Igihe cyose Yehova yagiye abona ko ari ngombwa ko abantu bamusenga mu buryo yemera. Urugero, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Abisirayeli baretse gahunda yabo yo gusenga Yehova, maze bagerwaho n’akaga gakomeye (Yos 23:12, 13). Mu kinyejana cya mbere, abigishwa ba Kristo bagombaga gushyiraho imihati kugira ngo batume ugusenga k’ukuri kutanduzwa n’inyigisho z’ikinyoma hamwe n’imyifatire idakwiriye (2 Yoh 7-11; Ibyah 2:14-16). Muri iki gihe nabwo, Abakristo b’ukuri babona ko ari ngombwa ko bafatana uburemere gahunda yabo yo gusenga Yehova.—1 Tim 6:20.

7. Pawulo yiteguraga ate umurimo we?

7 Umurimo wacu wo kubwiriza utuma tugira ibyishimo. Icyakora, kugira ngo uwo murimo ukomeze kudutera ibyishimo, tugomba kuwuha agaciro kandi tukabanza kwitegura mbere yo kuwukora. Pawulo yasobanuye ukuntu yitaga ku bantu yigishaga. Yaranditse ati “nabaye byose ku bantu b’ingeri zose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe. Ariko byose mbikora ku bw’ubutumwa bwiza, kugira ngo mbugeze ku bandi” (1 Kor 9:22, 23). Pawulo yishimiraga gufasha abantu mu buryo bw’umwuka kandi yatekerezaga neza uko yahuza n’ibyo ababaga bamuteze amatwi babaga bakeneye. Ku bw’ibyo, yashoboye kubatera inkunga no kubashishikariza gusenga Yehova.

8. (a) Twagombye kugira iyihe mitekerereze ku birebana n’abantu twigisha mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo kwigisha umuntu Bibiliya bishobora gutuma tugira ibyishimo mu murimo?

8 Ni mu rugero rungana iki Pawulo yahaga agaciro umurimo we? Yari yiteguye kuba ‘umugaragu agakorera’ Yehova n’abari gutega amatwi ubutumwa bw’ukuri (Rom 12:11; 1 Kor 9:19). Ese iyo dufite inshingano yo kwigisha abantu Ijambo ry’Imana, haba mu gihe twigisha abantu Bibiliya cyangwa mu materaniro ya gikristo cyangwa se muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, twiyumvisha uburemere bw’iyo nshingano? Dushobora kuba twumva ko kwigisha umuntu Bibiliya buri gihe ari umutwaro. Ni koko, muri rusange bisaba ko dufata ku gihe twakoreshaga mu bindi bintu, maze tukagikoresha dufasha abandi. Ariko se, ibyo ntibihuje n’ibyo Yesu yavuze, agira ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35)? Kwigisha abandi inzira izabageza ku gakiza biduhesha ibyishimo tudashobora guhabwa n’undi murimo uwo ari wo wose.

9, 10. (a) Ese gufatana ibintu uburemere bivuga ko tudashobora kwidagadura no kwishimana n’abandi? Sobanura. (b) Ni iki cyafasha umusaza kuba umuntu utera abandi inkunga kandi wishyikirwaho?

9 Gufatana ibintu uburemere ntibivuga ko umuntu adashobora kwidagadura no kwishimana n’abandi. Yesu ntiyatanze urugero ruhebuje mu birebana no gufata igihe cyo kwigisha abandi gusa, ahubwo yanarutanze mu birebana no gufata igihe cyo kwidagadura no gushyikirana n’abandi (Luka 5:27-29; Yoh 12:1, 2). Nanone kandi, gufatana ibintu uburemere ntibivuga ko tugomba kuba abantu batajya baseka. Iyo Yesu aza kuba umuntu ushaririye kandi utishyikirwaho, mu by’ukuri abantu ntibari kumva bamwisanzuyeho. Ndetse n’abana bumvaga bamwisanzuyeho (Mar 10:13-16). Twakwigana dute urugero Yesu yatanze rwo gushyira mu gaciro?

10 Hari umuvandimwe wagize icyo avuga ku musaza umwe w’itorero, agira ati “we yumva yakora ibintu byose neza, ariko ntiyitega ubutungane ku bandi.” Ese nawe ibyo byakuvugwaho? Birakwiriye ko twitega ku bandi ibintu bimwe na bimwe bishyize mu gaciro. Urugero, iyo ababyeyi bashyiriyeho abana babo intego zishyize mu gaciro kandi bakabafasha, kuzigeraho biraborohera. Abasaza na bo bashobora gutera abantu runaka mu itorero inkunga yo kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, kandi bakabaha inama z’uko babikora. Byongeye kandi, iyo umusaza ashyira mu gaciro mu birebana n’uko yitekerezaho, atera abandi inkunga kandi akishyikirwaho (Rom 12:3). Hari mushiki wacu wavuze ati “si mba nifuza ko umusaza afata ibintu byose nk’imikino. Ariko nanone iyo ahora afatana ibintu uburemere, kumwishyikiraho birangora.” Undi we yavuze ko hari abasaza aba abona “batinyitse kubera ko bahora bacecetse.” Abasaza ntibakwifuza ko bagenzi babo bahuje ukwizera babura ibyishimo mu murimo bakorera Yehova, “Imana igira ibyishimo.”—1 Tim 1:11.

Jya wemera inshingano mu itorero

11. Abantu ‘bifuza inshingano’ mu itorero basabwa iki?

11 Igihe Pawulo yateraga abagabo bo mu itorero inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano, ntiyari agamije kubatera inkunga yo guhaza ibyifuzo byabo bwite. Ahubwo yaranditse ati “umuntu niyifuza inshingano yo kuba umugenzuzi, aba yifuje umurimo mwiza” (1 Tim 3:1, 4). Abagabo b’Abakristo ‘bifuza inshingano’ bagomba kuba biteguye gushyiraho imihati myinshi bakagira imico yo mu buryo bw’umwuka ikenewe kugira ngo bashobore gukorera abavandimwe babo. Niba umuvandimwe amaze nibura umwaka abatijwe, kandi akaba yujuje mu rugero runaka ibisabwa abifuza kuba abakozi b’itorero bivugwa muri 1 Timoteyo 3:8-13, ashobora gusabirwa guhabwa inshingano. Zirikana ko umurongo wa 8 uvuga mu buryo bweruye uti “abakozi b’itorero na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere.”

12, 13. Vuga bumwe mu buryo abavandimwe bakiri bato bashobora kugaragazamo ko bifuza inshingano.

12 Ese uri umuvandimwe wabatijwe urimo urenga igihe cy’amabyiruka kandi ufatana ibintu uburemere? Hari uburyo bwinshi wagaragazamo ko wifuza inshingano. Bumwe muri bwo ni ukunonosora uko ukora umurimo wo kubwiriza. Ese wishimira kubwirizanya n’abavandimwe bari mu kigero gitandukanye? Ese wihatira kubona umuntu wakwigisha Bibiliya? Niwigisha umuntu Bibiliya ukurikije amabwiriza tubonera mu materaniro ya gikristo, bizatuma wongera ubuhanga bwawe bwo kwigisha. Ikindi kandi, uzamenya kwishyira mu mwanya w’uwo wigisha inzira za Yehova. Mu gihe uwo mwigana Bibiliya azaba atangiye kubona akamaro ko kugira ihinduka, uziga uko wamufasha gukurikiza amahame yo muri Bibiliya wihanganye kandi ubigiranye amakenga.

13 Mwebwe bavandimwe mukiri bato, mushobora kuba hafi y’abantu bageze mu za bukuru, mukitangira kubafasha uko bishoboka kose. Mushobora no kwita ku Nzu y’Ubwami, mugafasha mu mirimo yo kuyisukura. Iyo mwitangiye gufasha uko mushoboye kose, bigaragaza ko mufatana uburemere umurimo wanyu. Kimwe na Timoteyo, mushobora kumenya kwita ku byo itorero riba rikeneye.—Soma mu Bafilipi 2:19-22.

14. Abakiri bato bashobora bate ‘kugeragezwa kugira ngo bagaragare ko bakwiriye’ guhabwa inshingano mu itorero?

14 Basaza, mujye muha imirimo abavandimwe bakiri bato bihatira ‘guhunga irari rya gisore’ kandi bagakurikira “gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro,” hamwe n’indi mico myiza (2 Tim 2:22). Kubaha imirimo yo gukora mu itorero bishobora gutuma ‘bageragezwa kugira ngo bagaragare ko bakwiriye’ guhabwa inshingano, bityo ‘amajyambere yabo akagaragarira bose.’—1 Tim 3:10; 4:15.

Uko twagaragaza ko dufatana ibintu uburemere mu itorero no mu muryango

15. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 5:1, 2, twagaragaza dute ko dufatana ibintu uburemere?

15 Gufatana ibintu uburemere bikubiyemo kubaha abavandimwe na bashiki bacu. Mu nama Pawulo yagiriye Timoteyo, yamweretse ko ari ngombwa kubaha abandi. (Soma muri 1 Timoteyo 5:1, 2.) Ibyo ni iby’ingenzi, cyane cyane mu mishyikirano tugirana n’abo tudahuje igitsina. Urugero Yobu yatanze rwo kubaha abagore, cyane cyane umugore we, rukwiriye kutubera icyitegererezo. Yashyiragaho imihati kugira ngo atitegereza undi mugore ku buryo yamurarikira (Yobu 31:1). Kubaha abavandimwe na bashiki bacu bizatuma twirinda kugirana na bo agakungu cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atwishisha. Kubaha abandi ni iby’ingenzi, cyane cyane mu gihe abantu babiri barambagizanya. Umukristo wubaha abandi ntazatinyuka gukinisha ibyiyumvo by’uwo badahuje igitsina.—Imig 12:22.

16. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ukuntu bamwe mu bantu b’isi babona inshingano y’umugabo n’icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inshingano ye.

16 Tugomba nanone gukomeza gufatana uburemere inshingano Imana yaduhaye mu muryango. Isi ya Satani itesha agaciro inshingano y’umugabo. Ibiganiro bihita kuri televiziyo na za filimi bipfobya inshingano ye. Icyakora, Ibyanditswe biha umugabo inshingano iremereye yo kuba “umutware w’umugore we.”—Efe 5:23; 1 Kor 11:3.

17. Sobanura ukuntu kwifatanya muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango bishobora kugaragaza ko dufatana uburemere inshingano zacu.

17 Umugabo ashobora guha abagize umuryango we ibyo bakenera mu buryo bw’umubiri. Ariko aramutse atabahaye ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka, yaba agaragaje ko adafite ubwenge n’ubushishozi (Guteg 6:6, 7). Ku bw’ibyo, muri 1 Timoteyo 3:4 havuga ko niba uri umutware w’umuryango kandi ukaba wifuza guhabwa inshingano mu itorero, ugomba kuba ‘uyobora neza abo mu rugo rwawe, ufite abana baganduka kandi bafatana ibintu uburemere.’ Ku bw’ibyo, ibaze uti “ese buri gihe ngira gahunda y’iby’umwuka mu muryango?” Hari Abakristokazi basa n’aho bingingira abagabo babo kuyobora gahunda z’iby’umwuka. Buri mugabo yagombye gusuzuma yitonze akamenya agaciro aha iyo nshingano. Birumvikana ko Umukristokazi na we yagombye gushyigikira gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi agafatanya n’umugabo we kugira ngo igende neza.

18. Abana bakwitoza bate kwita ku bintu by’ingenzi?

18 Abana na bo baterwa inkunga yo kwita ku bintu bizabafasha gukorera Yehova neza (Umubw 12:1). Iyo abakiri bato bitoje gukorana umwete, bagakora imirimo yo mu rugo ihuje n’ikigero bagezemo ndetse n’ubushobozi bwabo, nta cyo biba bitwaye (Amag 3:27). Igihe Umwami Dawidi yari akiri muto yitoje kuba umwungeri mwiza. Nanone, yize gucuranga no guhimba indirimbo, bikaba byaratumye ajya gukorera umuyobozi wa Isirayeli (1 Sam 16:11, 12, 18-21). Birumvikana ko Dawidi akiri muto yakundaga gukina, ariko nanone yize ibintu bitandukanye by’ingirakamaro, akaba yaraje kubikoresha nyuma yaho asingiza Yehova. Ibyo yize igihe yari umwungeri byamufashije kuyobora ishyanga rya Isirayeli yihanganye. Mwebwe abakiri bato, ni ibihe bintu by’ingirakamaro mwiga ubu bizabafasha gukorera Umuremyi wanyu kandi bikabategurira kuzasohoza inshingano muzahabwa mu gihe kiri imbere?

Jya ushyira mu gaciro

19, 20. Ni iyihe mitekerereze ishyize mu gaciro wiyemeje kugira ku birebana n’uko witekerezaho no ku birebana na gahunda yawe yo kuyoboka Imana?

19 Twese dushobora kwihatira gushyira mu gaciro, ntidukabye mu birebana n’uko twitekerezaho. Ntitwifuza kuba abantu ‘bakabya gukiranuka’ (Umubw 7:16). Kuba umuntu yacishamo agatera urwenya bishobora kugabanya imihangayiko, haba mu rugo, ku kazi, cyangwa mu gihe dushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Abagize umuryango bagomba kwirinda kuba abantu bakabya kunenga kugira ngo mu rugo hakomeze kuba ahantu harangwa amahoro. Twese abagize itorero dushobora kwitoza kwishimana n’abandi, kandi buri wese akishimira mugenzi we, ibiganiro byacu n’uburyo bwacu bwo kwigisha bikubaka abandi kandi bikabatera inkunga.—2 Kor 13:10; Efe 4:29.

20 Turi mu isi idaha agaciro Yehova cyangwa amategeko ye. Ibinyuranye n’ibyo, abagize ubwoko bwa Yehova bo babona ko kumvira Imana yabo no kuyibera indahemuka ari iby’ingenzi cyane. Mbega ukuntu dushimishwa n’uko turi mu bagize umuryango munini w’abantu ‘bafatana uburemere’ gahunda yabo yo gusenga Yehova! Nimucyo twiyemeze gukomeza guha agaciro ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, ndetse na gahunda yacu yo gusenga Imana.

Wasubiza ute?

• Kuki twagombye kwirinda imitekerereze y’isi yo kudafatana ibintu uburemere?

• Ni mu buhe buryo twafatana uburemere umurimo wacu kandi tukawishimira?

• Imitekerereze yacu ku birebana no kwemera inshingano igaragaza ite ko dufatana ibintu uburemere cyangwa ko tutabifatana uburemere?

• Sobanura impamvu kubaha abavandimwe bacu hamwe n’abagize umuryango wacu ari ibintu tugomba gufatana uburemere.

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Umugabo agomba guha umuryango we ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze