ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/5 pp. 24-26
  • Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya—Amafaranga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya—Amafaranga
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bareka kugurana bagakoresha amabuye y’agaciro
  • Uko ibiceri byakorwaga kera
  • Abavunjaga amafaranga, abakoresha b’ikoro n’abanyamabanki
  • Dukwiriye kubona amafaranga mu buryo bukwiriye
  • Ashyizemo menshi kuruta ay’abandi bose
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibiceri bibiri by’agaciro gake
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Umunsi wa nyuma wa Yesu mu rusengero
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/5 pp. 24-26

Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya​—Amafaranga

“Yicara aho yitegeye amasanduku y’amaturo, yitegereza uko abantu bashyiraga amafaranga mu masanduku y’amaturo; abantu benshi b’abakire bashyiragamo ibiceri byinshi. Haza umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.”​—MARIKO 12:​41, 42.

BIBILIYA ivuga ibirebana n’amafaranga incuro nyinshi. Urugero, inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko Yesu yakoresheje ibiceri bitandukanye, kugira ngo yigishe abantu amahame y’ingenzi. Yatanze isomo ahereye ku mpano umupfakazi yatanze ingana n’ “uduceri tubiri,” twavuzwe mu murongo w’Ibyanditswe twahereyeho. Ikindi gihe, yifashishije igiceri cy’idenariyo kugira ngo asobanurire abigishwa be uko bagombye kubona ubutegetsi.a​—Matayo 22:​17-21.

Kuki byabaye ngombwa ko amafaranga akoreshwa? Yakorwaga ate mu bihe bya Bibiliya? Yakoreshwaga ate, kandi se Bibiliya itubwira ko twagombye kuyakoresha dute?

Bareka kugurana bagakoresha amabuye y’agaciro

Mbere y’uko amafaranga abaho, abantu bahahiranaga bagurana ibintu. Baguranaga ibintu binganya agaciro cyangwa bagakorerana imirimo. Icyakora, hari igihe ubwo buryo bwo kugurana bwabangamiraga ababukoreshaga. Urugero, kugira ngo abantu bagurane, byasabaga ko umwe aba akeneye ibyo undi afite. Nanone kandi, abacuruzi babaga bagomba kwikorera ibicuruzwa byinshi cyangwa bakabyitaho. Muri byo twavuga nk’amatungo cyangwa imifuka y’ibinyampeke.

Amaherezo, abacuruzi baje kubona ko bakeneye uburyo bworoshye kurushaho bakoresha bagura cyangwa bagurisha ibintu. Bahisemo gukoresha amabuye y’agaciro, urugero nka zahabu, ifeza n’umuringa. Ifoto iri kumwe n’iyi ngingo irerekana umucuruzi urimo atanga amabuye y’agaciro, cyangwa imirimbo ikozwe muri ayo mabuye, kugira ngo agure ibintu cyangwa akorerwe imirimo runaka. Mbere yo kugura ibicuruzwa, ayo mabuye yapimwaga mu buryo bwitondewe ku minzani ikora neza. Urugero, igihe Aburahamu yaguraga isambu yo gushyinguramo Sara umugore we yakundaga, yapimye ifeza bamusabaga.​—Intangiriro 23:​14-16.

Igihe Yehova yahaga Abisirayeli Amategeko yanditse, abacuruzi b’abanyamururumba bakoreshaga iminzani ibeshya, cyangwa amabuye y’iminzani atujuje ibipimo kugira ngo bahende abaguzi. Kubera ko Yehova Imana yanga ubuhemu, yabwiye abacuruzi b’Abisirayeli ati “mujye mugira iminzani itabeshya, mugire amabuye y’iminzani yujuje ibipimo” (Abalewi 19:​36; Imigani 11:​1). Muri iki gihe, abacuruzi bagombye kwibuka ko uko Yehova yabonaga ibirebana n’umururumba n’ubuhemu, bitahindutse.​—Malaki 3:​6; 1 Abakorinto 6:​9, 10.

Uko ibiceri byakorwaga kera

Ibiceri bya mbere bishobora kuba byarakorewe mu Bwami bwa Lidiya (Turukiya yo muri iki gihe), mbere gato y’umwaka wa 700 Mbere ya Yesu. Bidatinze, abacuzi bo mu bihugu bitandukanye bakoze ibiceri bitagira ingano, maze abantu bo mu bihugu byinshi bivugwa muri Bibiliya batangira kubikoresha.

Ibiceri byakorwaga bite? Iyo umucuzi yamaraga gushongesha icyuma, yafataga umushongi wacyo (1) akawusuka mu iforomo ifukuye, hakavamo igiceri kitanditseho (2). Iyo yarangizaga, yafataga ibyo biceri akabishyira hagati y’ibyuma bibiri byandika ku biceri. Ibyo byuma byabaga biriho ibimenyetso cyangwa amashusho runaka (3). Hanyuma yafataga inyundo agahonda kuri bya byuma, noneho amashusho n’ibimenyetso biri kuri ibyo byuma bikiyandika ku giceri (4). Kubera ko babikoraga vuba vuba, akenshi amashusho ntiyiyandikaga ku giceri hagati neza. Abacuzi barobanuraga ibiceri, bakabipima kugira ngo barebe ko uburemere bwabyo ari bumwe, byaba ngombwa bakabisena kugira ngo bagabanye uburemere bwabyo (5).

Abavunjaga amafaranga, abakoresha b’ikoro n’abanyamabanki

Mu kinyejana cya mbere, ibiceri byakorewe mu bihugu bitandukanye byari byarageze no muri Palesitina. Urugero, abagenzi bajyaga ku rusengero rw’i Yerusalemu, bitwazaga ibiceri byo mu mahanga. Icyakora, abitaga ku rusengero bakiraga amafaranga y’amaturo agenewe urusengero ari uko hatanzwe ubwoko bwihariye bw’ibiceri. Abavunjaga amafaranga bakoreraga ubwo bucuruzi bwabo mu rusengero, kandi incuro nyinshi iyo bavunjiraga abantu barabahendaga cyane. Yesu yamaganye abo banyamururumba. Kubera iki? Ni ukubera ko bahinduraga inzu ya Yehova “inzu y’ubucuruzi,” n’ “indiri y’abambuzi.”​—Yohana 2:13-16; Matayo 21:12, 13.

Nanone, abaturage bo muri Palesitina bishyuraga imisoro itandukanye ya leta. Imwe muri iyo misoro ni “umusoro w’umubiri” abarwanyaga Yesu bigeze kumubaza ibyawo (Matayo 22:​17). Mu yindi misoro, harimo umusoro w’imihanda n’imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byinjiraga n’ibyasohokaga mu gihugu. Abakoresha b’ikoro bakoreraga ubutegetsi bwa Palesitina bari bazwiho kuba abahemu, bigatuma abaturage babanga (Mariko 2:16). Abakoresha b’ikoro bigwizagaho imitungo bunama ku basoreshwa, bakabaka imisoro y’ikirenga, arengaho bakayijyanira. Icyakora, bamwe mu bakoresha b’ikoro, urugero nka Zakayo, bumviye ubutumwa bwa Yesu maze bareka ibikorwa byabo by’ubuhemu (Luka 19:1-10). Muri iki gihe, umuntu wese ushaka gukurikira Kristo, na we agomba kuba inyangamugayo muri byose, hakubiyemo n’ubucuruzi.​—Abaheburayo 13:​18.

Irindi tsinda ry’abantu bakoreshaga amafaranga ni iry’abanyamabanki. Uretse kuba baravunjaga amafaranga, bashyizeho uburyo bwo kubitsa no kuguriza, kandi bagaha inyungu abantu babitsaga amafaranga muri ayo mabanki. Yesu yerekeje kuri abo banyamabanki mu rugero yatanze rw’abagaragu bahawe umubare utandukanye w’amafaranga, kugira ngo bayacuruze.​—Matayo 25:26, 27.

Dukwiriye kubona amafaranga mu buryo bukwiriye

Muri iki gihe, abantu bo mu bihugu byinshi bakorera amafaranga kugira ngo bagure ibyo bakeneye. Na n’ubu amagambo yavuzwe n’Umwami Salomo ahumekewe n’Imana, ubu hakaba hashize ibinyejana byinshi, aracyari ukuri. Ayo magambo agira ati ‘amafaranga ni uburinzi.’ Ariko yanavuze ko ubwenge buruta amafaranga, kubera ko “burinda ubuzima bw’ababufite” (Umubwiriza 7:12). Ubwo bwenge buboneka muri Bibiliya.

Yesu yafashije abigishwa be kubona amafaranga mu buryo bukwiriye, igihe yababwiraga ati “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kimwe n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, tugaragaza ubwenge mu gihe dukoresha amafaranga neza, nta buriganya kandi tukirinda kuyakunda.​—1 Timoteyo 6:9, 10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Amateka y’ibiceri,” ku ipaji ya 26.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Amateka y’ibiceri

● Kimwe mu biceri bito kurusha ibindi byakoreshwaga muri Palesitina yo mu kinyejana cya mbere, ni icyitwaga leputoni y’umuringa, nanone kizwi ku izina ry’isenge. Umukozi yashoboraga gukorera ako gaceri mu minota 15. Birashoboka ko umupfakazi uvugwa muri Bibiliya yashyize mu isanduku y’urusengero uduceri tubiri twa Leputoni.​—Mariko 12:​42.

● Idarakama y’ifeza yari igiceri cyo mu Bugiriki, umukozi yakoreraga hafi umunsi wose (Luka 15:​8, 9). Buri mwaka abagabo bose b’Abayahudi batangaga umusoro w’urusengero wari uhwanye n’idarakama ebyiri.​—Matayo 17:​24.

● Idenariyo y’ifeza yari igiceri cy’Abaroma cyariho ishusho ya Kayisari. Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko kiba igiceri gitangwaho “ikoro” buri Muyahudi wese w’umugabo yagombaga gutanga mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma (Abaroma 13:⁠7). Umukozi wabaga yakoze amasaha 12 yahembwaga idenariyo imwe.​—⁠Matayo 20:​2-14.

● Shekeli y’ifeza itavangiye yo mu mugi wa Tiro, yakoreshwaga muri Palesitina igihe Yesu yari ku isi. “Ibiceri by’ifeza” 30 abakuru b’abatambyi bahaye Yuda Isikariyota kugira ngo agambanire Yesu, bishobora kuba byari ibiceri bya Shekeli y’i Tiro.​—Matayo 26:​14-16.

Ibi biceri byagaragajwe uko biri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze