Ibiceri bibiri by’agaciro gake
Uburyo bw’ingenzi bwo guteza imbere inyungu z’Ubwami ni ugutanga impano z’amafaranga zigenewe umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. None se umuntu yabigenza ate igihe afite amikoro make?
Igihe kimwe Yesu yabonye umupfakazi w’umukene ashyira mu isanduku y’amaturo ibiceri bibiri by’agaciro gake. Nubwo yari “mu bukene,” urukundo yakundaga Yehova rwatumye ashyira muri iyo sanduku “ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro” (Mar 12:41-44). Kuba Yesu yaragize icyo abivugaho, bigaragaza ko ituro rye ryari iry’agaciro kenshi mu maso y’Imana. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ko gutanga impano z’amafaranga ari igikundiro. Baba abakire cyangwa abakene, bose batangaga uko bifite. Intumwa Pawulo yatanze urugero rw’Abanyamakedoniya bari mu ‘bukene bukabije,’ ariko bakaba ‘barakomezaga gusaba binginga cyane ngo na bo bagire icyo batanga.’—2 Kor 8:1-4.
Ku bw’ibyo rero, niyo twaba gusa dushobora gutanga ‘ibiceri bibiri by’agaciro gake,’ twagombye kwibuka ko izo mpano zishobora kugwira zikaba nyinshi. Nidutanga tubikuye ku mutima bizanezeza Data wo mu ijuru ugira ubuntu, “kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Kor 9:7.