Ese abakiri bato bagombye kubatizwa?
UMUBYEYI w’Umukristo wo muri Filipine witwa Carlosa yagize ati “nishimira cyane ko ubu umukobwa wanjye ari umugaragu wa Yehova, kandi nzi neza ko na we abyishimira.” Hari umubyeyi wo mu Bugiriki na we wanditse ati “jye n’umugore wanjye twishimira ko abana bacu batatu babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova bakibyiruka. Bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kandi bishimira gukorera Yehova.”
Ababyeyi b’Abakristo baba bafite impamvu yo kwishima cyane iyo abana babo babatijwe, ariko hari igihe ibyo byishimo biba bivanze no guhangayika. Hari Umukristokazi wagize ati “narishimye cyane, ariko nanone nari mpangayitse.” Kuki yumvaga ameze atyo? Yagize ati “nari nzi ko hari icyo Yehova azabaza umuhungu wanjye.”
Abakiri bato bose bagombye kwishyiriraho intego yo gukorera Yehova ari Abahamya be babatijwe. Icyakora, ababyeyi bubaha Imana bashobora gutekereza bati “nzi ko umwana wanjye yagize amajyambere agaragara; ariko se azashobora guhangana n’ibishuko byatuma yiyandarika, maze akomeze kuba umuntu utanduye mu maso ya Yehova?” Abandi bashobora kwibaza bati “ese umwana wanjye nahura n’ibishuko byo gushaka ubutunzi, azakomeza gukorera Imana afite ibyishimo n’ishyaka?” Ku bw’ibyo se, ni ayahe mahame ya Bibiliya yafasha ababyeyi kumenya niba abana babo bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe?
Ni ngombwa kubanza kuba umwigishwa wa Kristo
Ijambo ry’Imana ntirivuga imyaka umuntu agomba kuba afite kugira ngo abatizwe, ahubwo rigaragaza ibyo agomba kuba yujuje. Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza” (Mat 28:19). Ku bw’ibyo, habatizwa abantu baba baramaze kuba abigishwa ba Kristo.
Kuba umwigishwa wa Kristo bisobanura iki? Hari igitabo kibisobanura kigira kiti “iryo jambo ryerekeza mbere na mbere ku bantu bose bemera inyigisho za Kristo kandi bakabaho mu buryo buhuje na zo” (Étude perspicace des Écritures). Ese abakiri bato bashobora kuba abigishwa nyakuri ba Kristo? Hari mushiki wacu umaze imyaka isaga 40 ari umumisiyonari muri Amerika y’Epfo, wanditse avuga iby’igihe we na mukuru we na murumuna we babatizwaga, agira ati “twari dufite imyaka ihagije yo kumenya ko twifuzaga gukorera Yehova no kuzaba muri Paradizo. Kuba twariyeguriye Imana byadufashije kunesha ibishuko abakiri bato bahura na byo. Ntitwicuza kuba twariyeguriye Imana tukiri bato.”
Wabwirwa n’iki ko umwana wawe yamaze kuba umwigishwa wa Kristo? Bibiliya igira iti “imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye” (Imig 20:11). Reka dusuzume imigenzereze imwe n’imwe yerekana ko umuntu ukiri muto yagize “amajyambere” agaragaza ko ari umwigishwa wa Kristo.—1 Tim 4:15.
Ikigaragaza ko umuntu ari umwigishwa wa Kristo
Ese umwana wawe arakumvira (Kolo 3:20)? Ese akora imirimo ashinzwe mu rugo? Bibiliya ivuga ibya Yesu igihe yari afite imyaka 12 igira iti ‘akomeza kujya agandukira [ababyeyi be]’ (Luka 2:51). Birumvikana ko muri iki gihe nta mwana wakumvira ababyeyi be mu buryo butunganye. Ariko Abakristo b’ukuri bagomba ‘kugera ikirenge mu cya [Yesu].’ Bityo, abakiri bato bifuza kubatizwa bagombye kuba bazwiho ko bumvira ababyeyi babo.—1 Pet 2:21.
Reka dusuzume ibibazo bikurikira: ese umwana wawe ‘akomeza gushaka mbere na mbere Ubwami’ yifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza (Mat 6:33)? Ese yishimira kugeza ku bandi ubutumwa bwiza, cyangwa bisaba ko umutera inkunga zidasanzwe kugira ngo ajye kubwiriza, mwagera no ku nzu ukabigenza utyo kugira ngo avuge? Ese kuba ari umubwiriza utarabatizwa abiha agaciro? Ese yishimira gusubira gusura abantu bashimishijwe ahura na bo mu gihe abwiriza? Ese abwira abanyeshuri bagenzi be n’abarimu ko ari Umuhamya wa Yehova?
Ese yumva ko kujya mu materaniro y’itorero ari ngombwa (Zab 122:1)? Ese ajya asubiza mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyangwa mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero? Ese yishimira kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kandi agatanga ibiganiro yahawe?—Heb 10:24, 25.
Ese umwana wawe yihatira gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco, yirinda kwifatanya n’incuti mbi ku ishuri n’ahandi (Imig 13:20)? Ni uwuhe muzika akunda kumva? Ni izihe filimi na porogaramu za televiziyo akunda kureba? Ni iyihe mikino yo kuri orudinateri akunda? Akoresha ate interineti? Ese amagambo ye n’ibikorwa bye bigaragaza ko yifuza kumvira amahame ya Bibiliya?
Umwana wawe azi Bibiliya mu rugero rungana iki? Ese ashobora kuvuga mu magambo ye ibyo yize muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango? Ese ashobora gusobanura inyigisho z’ibanze za Bibiliya (Imig 2:6-9)? Ese ashishikazwa no gusoma Bibiliya no kwiga ibitabo byandikwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge (Mat 24:45)? Ese ajya abaza ibibazo ku birebana n’inyigisho za Bibiliya n’imirongo y’Ibyanditswe?
Ibyo bibazo bishobora kugufasha gusuzuma aho umwana wawe ageze agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nyuma yo kubisuzuma, ushobora kumenya niba hari ibyo yanonosora mbere yo kubatizwa. Icyakora, niba imibereho ye igaragaza ko ari umwigishwa wa Kristo, kandi akaba yariyeguriye Imana, ushobora kureka akabatizwa.
Abakiri bato bashobora gusingiza Yehova
Abagaragu b’Imana benshi bagaragaje ubudahemuka mu gihe cy’amabyiruka cyangwa mbere yaho. Tekereza kuri Yozefu, Samweli, Yosiya na Yesu (Intang 37:2; 39:1-3; 1 Sam 1:24-28; 2:18-20; 2 Ngoma 34:1-3; Luka 2:42-49). Abakobwa bane ba Filipo bahanuraga, na bo bagomba kuba bari baratojwe neza kuva bakiri bato.—Ibyak 21:8, 9.
Hari Umuhamya wo mu Bugiriki wagize ati “nabatijwe mfite imyaka 12. Sinigeze nicuza ko nafashe uwo mwanzuro. Kuva icyo gihe hashize imyaka 24, kandi 23 muri yo nyimaze mu murimo w’igihe cyose. Urukundo nkunda Yehova ni rwo buri gihe rwagiye rumfasha guhangana n’ibibazo abakiri bato bahura na byo. Igihe nari mfite imyaka 12, sinari mfite ubumenyi bw’Ibyanditswe nk’ubwo mfite ubu. Ariko nari nzi ko nkunda Yehova kandi nashakaga kumukorera iteka ryose. Nshimishwa n’uko yamfashije gukomeza kumukorera.”
Umuntu ugaragaza ko ari umwigishwa nyakuri wa Kristo, yaba muto cyangwa mukuru, yagombye kubatizwa. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘umutima ni wo umuntu yizeza bikamugeza ku gukiranuka, ariko akanwa ni ko yatuza bikamuhesha agakiza’ (Rom 10:10). Iyo umwigishwa wa Kristo ukiri muto ateye intambwe y’ingenzi akabatizwa, we n’ababyeyi be baba bageze ku kintu gikomeye. Ngaho rero ntihakagire ikibabuza, wowe n’abana bawe, kugira ibyo byishimo bitagereranywa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe yarahinduwe.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Uko twagombye kubona umubatizo
Hari Ababyeyi babona ko umubatizo w’abana babo ari ikintu cy’ingenzi cyane, ariko nanone giteje akaga. Ariko se kubatizwa no gukora umurimo wera byatuma umuntu atagira icyo ageraho? Bibiliya igaragaza ko atari byo. Mu Migani 10:22 hagira hati “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.” Pawulo na we yandikiye umusore Timoteyo ati “mu by’ukuri, kwiyegurira Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe.”—1 Tim 6:6.
Tuvugishije ukuri, gukorera Yehova ntibyoroshye. Yeremiya yahuye n’ibibazo byinshi mu murimo yakoze ari umuhanuzi w’Imana. Nyamara, yanditse ku birebana no kuba yari yariyeguriye Imana y’ukuri, agira ati “Yehova Mana nyir’ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe” (Yer 15:16). Yeremiya yari azi ko umurimo yakoreraga Imana ari wo watumaga agira ibyishimo. Isi ya Satani ni yo nyirabayazana w’ibibazo. Ababyeyi bagomba gufasha abana babo kumenya iryo tandukaniro.—Yer 1:19.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ese umwana wanjye yagombye kuba aretse kubatizwa?
Hari igihe abana baba bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe, ariko ababyeyi babo bakumva ko baba baretse kubatizwa. Ni iki gishobora kuba kibibatera?
Ntinya ko umwana wanjye aramutse abatijwe ashobora kuzakora icyaha gikomeye maze agacibwa. Ese bihuje n’ubwenge kumva ko umuntu ukiri muto abaye aretse kubatizwa nta cyo Imana yazamubaza ku birebana n’imyitwarire ye? Salomo yabwiye abakiri bato amagambo agira ati ‘mumenye ko [ibikorwa byanyu] bizatuma Imana y’ukuri ibashyira mu rubanza’ (Umubw 11:9). Pawulo na we yibukije abantu bose, atitaye ku myaka yabo, ati “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Rom 14:12.
Abantu bose bafite icyo bazabazwa n’Imana, baba barabatijwe cyangwa batarabatizwa. Wibuke ko Yehova arinda abagaragu be; ‘ntabareka ngo bageragezwe ibirenze ibyo bashobora kwihanganira’ (1 Kor 10:13). Igihe cyose ‘bazakomeza kugira ubwenge’ bakarwanya ibigeragezo, bashobora kwiringira ko Imana izabafasha (1 Pet 5:6-9). Hari Umukristokazi wanditse ati “abana babatijwe baba bafite impamvu zumvikana zo kurushaho kwirinda ibibi. Umuhungu wanjye wabatijwe afite imyaka 15 abona ko umubatizo wamubereye uburinzi. Yaravuze ati ‘uba wumva utakora ikintu kinyuranyije n’itegeko rya Yehova.’ Umubatizo utuma umuntu yihatira gukora ibyo gukiranuka.”
Iyo watoje abana bawe kumvira Yehova, haba mu byo ubabwira no mu rugero ubaha, ushobora kwizera ko bazakomeza kumwumvira na nyuma yo kubatizwa. Mu Migani 20:7 hagira hati “umukiranutsi agendera mu nzira itunganye; hahirwa abana bazamukomokaho.”
Hari intego nifuza ko umwana wanjye abanza kugeraho. Abakiri bato bagombye kwiga gukora kugira ngo nyuma y’igihe bazashobore kwitunga. Ariko kubashishikariza kwiga amashuri menshi no gushaka ubutunzi aho gushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere, bishobora kubateza akaga. Yesu yavuze ibirebana n’imbuto z’ikigereranyo, cyangwa ijambo ry’Ubwami, zitakuze, agira ati “naho izabibwe mu mahwa, ni wa muntu wumva ijambo ariko imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, bikaniga iryo jambo maze ntiyere imbuto” (Mat 13:22). Umubyeyi aramutse ashishikarije umwana we kwishyiriraho intego z’iby’isi, naho imishyikirano afitanye na Yehova ikaza nyuma, bishobora gutuma umwana adakomeza kugira icyifuzo cyo gukorera Imana.
Hari umusaza w’inararibonye wagize icyo avuga ku birebana n’abakiri bato buzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe ariko ababyeyi babo ntibabyemere, agira ati “kubuza umuntu ukiri muto kubatizwa bishobora gutuma adakomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, akaba yacika intege.” Naho umugenzuzi usura amatorero we yaranditse ati “umuntu ukiri muto ashobora kumva ko nta cyo yagezeho mu buryo bw’umwuka cyangwa akisuzugura. Ashobora kujya mu isi kugira ngo nibura yumve ko hari icyo yagezeho.”
[Ifoto]
Ese kwiga kaminuza ni byo byagombye kuza mu mwanya wa mbere?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Umuntu ukiri muto ashobora kugaragaza ko ari umwigishwa wa Kristo
[Amafoto yo ku ipaji ya 3]
Gutegura amateraniro no kuyifatanyamo
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Kumvira ababyeyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Gusenga ku giti cyawe