ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od p. 179-p. 184
  • Umugereka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugereka
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ibisa na byo
  • Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese abakiri bato bagombye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od p. 179-p. 184

Umugereka

Ubutumwa bugenewe ababyeyi b’Abakristo

Wifuza gufasha abana bawe bagakunda Yehova kandi bakamwiyegurira. Wabafasha ute kugira ngo bitegure kubatizwa? Ni ryari bazaba biteguye gutera iyo ntambwe y’ingenzi?

Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza” (Mat 28:19). Iryo tegeko rigaragaza ko ikintu cya mbere umuntu asabwa kugira ngo abatizwe, ari ukuba umwigishwa, ni ukuvuga ko aba asobanukiwe inyigisho za Kristo kandi akaba azizera, ariko nanone akaba azikurikiza uko bikwiriye. Ibyo kandi n’abakiri bato bashobora kubikora.

Jya uha abana bawe urugero rwiza kandi ubacengezemo inyigisho za Yehova (Guteg 6:6-9). Ibyo bikubiyemo gukoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kugira ngo ubigishe inyigisho z’ukuri z’ibanze zo muri Bibiliya kandi ubatoze gutekereza ku mahame yayo no kuyakurikiza. Fasha abana bawe gusobanura ibyo bizera mu magambo yabo (1 Pet 3:15). Ubumenyi bunguka n’inkunga baterwa mu gihe ubigisha, iyo biyigisha, muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mu materaniro cyangwa bari kumwe n’inshuti nziza, bibafasha kugira amajyambere bakabatizwa kandi na nyuma yaho bakazakomeza kugira amajyambere. Bafashe gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku ntego zo gukorera Imana.

Mu Migani 20:11 hagira hati: “Imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.” Ni ibihe bikorwa bigaragaza ko umwana, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, yabaye umwigishwa wa Yesu Kristo kandi ko yiteguye kubatizwa?

Umwana witeguye kubatizwa agomba kuba yumvira ababyeyi (Ibyak 5:29; Kolo 3:20). Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yari afite imyaka 12 ‘yakomezaga kugandukira’ ababyeyi be (Luka 2:51). Birumvikana ariko ko utagomba kwitega ubutungane ku mwana wawe. Ariko umuntu wifuza kubatizwa, yihatira gukurikiza urugero rwa Yesu kandi akaba azwiho ko agandukira ababyeyi be.

Nanone agomba kuba agaragaza ko ashishikazwa no kwiga ukuri ko muri Bibiliya (Luka 2:46). Ese umwana wawe ashishikazwa n’amateraniro kandi akayifatanyamo (Zab 122:1)? Yaba se ashishikarira gusoma Bibiliya buri munsi no kwiyigisha?—Mat 4:4.

Umwana witeguye kubatizwa yihatira gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Azirikana ko afite inshingano yo kubwiriza abandi. Abwiriza mu buryo butandukanye kandi ntaterwa isoni no kumenyesha abarimu n’abanyeshuri bigana ko ari Umuhamya wa Yehova. Afatana uburemere ibiganiro ahabwa mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.

Nanone yihatira kutandura mu by’umuco, akirinda inshuti mbi (Imig 13:20; 1 Kor 15:33). Ibyo bigaragarira mu muzika yumva, firimi areba, ibiganiro byo kuri tereviziyo areba, imikino yo kuri orudinateri akina n’uko akoresha interineti.

Hari abana benshi bakiriye neza inyigisho bahawe n’ababyeyi babo, bafatana uburemere ukuri, maze babatizwa bakiri bato. Turabifuriza ko Yehova yabaha imigisha mu gihe mufasha abana banyu gutera iyo ntambwe y’ingenzi mu mishyikirano bagirana na Yehova.

Ubutumwa bugenewe umubwiriza utarabatizwa

Kuba umubwiriza utarabatizwa ni inshingano ihebuje. Ukwiriye rwose gushimirwa ko wagize amajyambere. Kwiga Ijambo ry’Imana byatumye uyimenya kandi wizera amasezerano yayo.—Yoh 17:3; Heb 11:6.

Abahamya ba Yehova batarakwigisha Bibiliya, ushobora kuba wari umuyoboke w’idini runaka cyangwa ukaba nta dini wagiraga. Ushobora no kuba warakoraga ibintu binyuranye n’amahame yo muri Bibiliya. Ariko noneho wagaragaje ukwizera urihana, ibyo bikaba bisobanura ko wicujije ubikuye ku mutima amakosa yose wakoze, ukareka ibintu bibi wakoraga kera, ukiyemeza gukora ibyo Imana ishaka.—Ibyak 3:19.

Ushobora no kuba ‘waramenye Ibyanditswe uhereye mu buto bwawe.’ Ibyo byatumye wirinda imyifatire itari iya gikristo kandi bikurinda kugwa mu byaha bikomeye (2 Tim 3:15). Witoje guhangana n’amoshya y’urungano n’ibindi bishuko byose byashoboraga gutuma ukora ibintu Yehova yanga. Wagaragaje ukwizera, wiyemeza gukomera ku nyigisho z’ukuri no kuzigisha abandi. Watojwe kubwiriza, none ubu wifatiye umwanzuro wo gukorera Yehova uri umubwiriza utarabatizwa.

Waba waramenye Yehova umaze gukura cyangwa ukaba waratojwe inzira ze kuva ukiri muto, ubu ushobora kuba wifuza gutera izindi ntambwe ebyiri zigaragaza ko wagize amajyambere, ari zo kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Kwiyegurira Yehova ni ukumusenga, ukamubwira ko wiyemeje kumukorera we wenyine iteka ryose (Mat 16:24). Ugaragaza ko wamaze kwiyegurira Yehova, ubatizwa ukibizwa mu mazi menshi (Mat 28:19, 20). Iyo wiyeguriye Imana kandi ukabatizwa, uba uhindutse umukozi wa Yehova. Ibyo nta ko bisa.

Ariko nk’uko wabibonye igihe wigaga Bibiliya, icyo gikorwa kizatuma uhura n’ibigeragezo bitandukanye. Wibuke ko igihe Yesu yari amaze igihe gito abatijwe, ‘yajyanywe n’umwuka mu butayu, nuko Satani akamugerageza’ (Mat 4:1). Nawe rero ugomba kwitega ko nyuma yo kubatizwa ukaba umwigishwa wa Kristo uzahura n’ibigeragezo (Yoh 15:20). Bizaza mu buryo butandukanye. Umuryango wawe ushobora kukurwanya (Mat 10:36). Abo mukorana cyangwa se abahoze ari inshuti zawe bashobora kukugira urw’amenyo. Ariko buri gihe uge wibuka amagambo Yesu yavuze ari muri Mariko 10:29, 30. Hagira hati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazabona ibibikubye incuro ijana muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza.” Ku bw’ibyo rero, hatana kugira ngo ukomeze kuba hafi ya Yehova kandi ubeho mu buryo buhuje n’amahame ye akiranuka.

Igihe uzaba wifuza kubatizwa, uzabimenyeshe umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Ibibazo bikurikira ubu butumwa ni byo abasaza bazaganiraho nawe kugira ngo barebe niba wujuje ibisabwa ku buryo ushobora kubatizwa. Ushobora gutangira gusuzuma ibyo bibazo ku giti cyawe muri gahunda yawe yo kwiyigisha.

Mu gihe witegura icyo kiganiro muzagirana, uge ufata igihe cyo gusoma no gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe yagaragajwe muri iki gitabo. Ushobora kugira icyo wandika muri iki gitabo cyangwa ukandika ku rupapuro. Mu gihe uzaba uri kumwe n’abasaza, ushobora kuzifashisha ibyo wanditse kandi ushobora no kurambura iki gitabo. Niba hari ikibazo utumva neza, ntuzatinye kugisobanuza ukwigisha Bibiliya cyangwa abasaza.

Mu gihe uganira n’abasaza, ntuzumve ko ugomba gutanga ibisubizo birebire cyane cyangwa bikomeye ku bibazo bazaba bakubajije. Igisubizo kigufi, kigusha ku ngingo kandi utanze mu magambo yawe ni cyo kiza. Ibyinshi muri ibyo bibazo biba bisaba ko ubisubiza wifashishije umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri.

Niba utaragira ubumenyi buhagije mu birebana n’inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, abasaza bazagufasha, ku buryo uzamenya gusobanura imirongo y’Ibyanditswe mu magambo yawe kandi ukuzuza ibisabwa kugira ngo ikindi gihe uzabatizwe.

[Ibireba abasaza b’itorero: Amabwiriza arebana n’ikiganiro muzagirana n’abashaka kubatizwa ari ku ipaji ya 208-212.]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze