ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od pp. 206-212
  • Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ibisa na byo
  • Umugereka
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od pp. 206-212

IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA

Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa

Ubusanzwe umubatizo uba mu gihe cy’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Iyo disikuru y’umubatizo irangiye, umuvandimwe wayitanze asaba abiteguye kubatizwa guhaguruka maze bagasubiza mu ijwi riranguruye ibibazo bibiri bikurikira:

1. Ese wihannye ibyaha byawe, wiyegurira Yehova kandi wemera ko Yesu Kristo ari we yakoresheje kugira ngo uzabone agakiza?

2. Ese usobanukiwe neza ko kubatizwa bigaragaza ko ubaye Umuhamya wa Yehova wifatanya n’umuryango we?

Iyo abiteguye kubatizwa bashubije ngo: “Yego,” baba ‘batangarije mu ruhame’ ko bizera inshungu kandi ko biyeguriye Yehova batizigamye (Rom 10:9, 10). Abiteguye kubatizwa bagomba kubanza gutekereza kuri ibyo bibazo kandi bagasenga kugira ngo bazatange ibisubizo bibavuye ku mutima.

Ese wiyeguriye Yehova mu isengesho, umusezeranya ko ari we wenyine uzajya usenga kandi ko gukora ibyo ashaka ari byo uzashyira mu mwanya wa mbere?

Ese wumva witeguye kubatizwa vuba aha?

Ni iyihe myambaro ikwiranye n’umubatizo (1 Tim 2:9, 10; Yoh 15:19; Fili 1:10)?

Twagombye kwambara imyenda ‘yiyubashye kandi ishyize mu gaciro’ kugira ngo tugaragaze ko ‘twubaha Imana.’ Ni yo mpamvu abagiye kubatizwa badakwiriye kwambara imyenda igaragaza uko umuntu ateye, imyenda yanditseho cyangwa ishushanyijeho. Bagombye kwambara imyenda myiza, ifite isuku, inogeye ijisho kandi ikwiranye n’icyo gikorwa.

Umuntu yagombye kwitwara ate mu gihe abatizwa (Luka 3:21, 22)?

Umubatizo wa Yesu ni wo Abakristo bo muri iki gihe bigana. Yesu yari azi ko kubatizwa ari intambwe ikomeye umuntu aba ateye, kandi yabigaragaje mu myifatire ye no mu bikorwa bye. Bityo rero, abantu ntibagombye kuvugira amagambo adakwiriye ahantu habera umubatizo, wenda bagamije gutera urwenya, kandi ntibagombye kuhakinira, kuhogera cyangwa kuhakorera ibindi bintu bishobora gutesha agaciro uwo muhango. Nanone umuntu umaze kubatizwa ntiyagombye kwitwara nk’umuntu ubonye insinzi. Nubwo igihe cy’umubatizo ari igihe k’ibyishimo, ibyo byishimo byagombye kugaragazwa mu buryo bwiyubashye.

Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro buri gihe no gukomeza kwifatanya n’itorero bizagufasha kugaragaza ko wiyeguriye Yehova?

Kuki ugomba gukomeza kwiyigisha no kubwiriza buri gihe na nyuma yo kubatizwa?

AMABWIRIZA AREBA ABASAZA B’ITORERO

Iyo umubwiriza utarabatizwa abwiye abasaza ko yifuza kubatizwa, bamusaba gusuzuma yitonze “Ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa” biri ku ipaji ya 185-207 y’iki gitabo. Bagomba kumusobanurira ko akwiriye gusuzuma ingingo ivuga ngo: “Ubutumwa bugenewe umubwiriza utarabatizwa” iri ku ipaji ya 182. Iyo ngingo isobanura uko wakwitegura kuganira n’abasaza. Ivuga ko umuntu wifuza kubatizwa ashobora kwifashisha ibyo yanditse ku rupapuro, kandi ko ashobora kurambura iki gitabo mu gihe aganira n’abasaza. Ariko rero, si ngombwa ko undi muntu abanza gusuzumana na we ibyo bibazo mbere y’uko abisuzumana n’abasaza.

Umuntu wese wifuza kubatizwa, yagombye kubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Iyo uwo muntu wifuza kubatizwa amaze gusoma “Ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa,” umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza amubaza niba yaramaze kwiyegurira Yehova mu isengesho akamusezeranya ko azakora ibyo ashaka. Niba yaramaze kwiyegurira Yehova, umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza azagena abasaza babiri kugira ngo baganire na we kuri ibyo ‘bibazo bigenewe abifuza kubatizwa.’ Buri musaza asuzumana na we igice kimwe. Si ngombwa ko bamenya igihe ikoraniro rizabera ngo babone gutangira kubiganiraho.

Ubusanzwe buri gice gishobora gusuzumwa mu gihe k’isaha imwe, nubwo bitababuza gukoresha igihe kirenzeho mu gihe babona ko ari ngombwa. Bagombye gutangira kandi bagasoza n’isengesho. Uwifuza kubatizwa hamwe n’abasaza, ntibagomba guhushura mu gihe basuzuma ibyo bibazo. Abasaza bahawe inshingano yo kuganira n’uwifuza kubatizwa, ni yo bashyira mu mwanya wa mbere.

Ubundi biba byiza iyo basuzumanye ibyo bibazo na buri wese mu bifuza kubatizwa, aho kuba mu itsinda ry’abifuza kubatizwa. Iyo uwifuza kubatizwa agize icyo avuga kuri buri kibazo bituma abasaza bamenya uko ubumenyi afite bungana, bityo bakamenya niba yujuje ibisabwa kugira ngo abatizwe. Ikindi nanone, ibyo bishobora gutuma umuntu wifuza kubatizwa yisanzura akavuga icyo atekereza. Umugabo n’umugore we bashobora kuganira n’abasaza kuri ibyo bibazo bari kumwe.

Niba uwifuza kubatizwa ari mushiki wacu, umusaza azasuzumana na we ibyo bibazo aho abandi bashobora kubabona, ariko batumva ibyo bavuga. Bibaye ngombwa ko aba ari kumwe n’undi muntu, yagombye kuba ari umusaza cyangwa umukozi w’itorero hakurikijwe igice basuzuma, nk’uko bivugwa muri paragarafu ikurikira.

Amatorero afite abasaza bake ashobora gusaba abakozi b’itorero bashoboye, bazi gufata imyanzuro myiza kandi bafite ubushishozi, gusuzumana n’abifuza kubatizwa ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa, Igice cya 1, gifite umutwe uvuga ngo: “Inyigisho za gikristo.” Abasaza ni bo bonyine bagomba gusuzumana n’abifuza kubatizwa Igice cya 2 gifite umutwe uvuga ngo: “Imibereho ya gikristo.” Niba itorero ridafite abavandimwe bahagije bashoboye, rishobora kubimenyesha umugenzuzi usura amatorero kugira ngo arebe niba hari abavandimwe bo mu itorero rya hafi babafasha.

Iyo umuntu wifuza kubatizwa atarageza ku myaka y’ubukure, umubyeyi we wizera yagombye kuba ahari mu gihe abasaza basuzumana na we ibyo bibazo. Niba uwo mubyeyi adashobora kuboneka, icyo gihe abasaza babiri ni bo babisuzumana na we. (Bishobora no gukorwa n’umusaza n’umukozi w’itorero bitewe n’igice bagiye gusuzuma.)

Abasaza basuzuma niba umuntu wifuza kubatizwa asobanukiwe mu rugero runaka inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Nanone basuzuma niba uwo muntu aha agaciro inyigisho z’ukuri kandi ko yubaha umuryango wa Yehova. Niba adasobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya, abasaza bazamufasha kuzuza ibisabwa maze azabatizwe ikindi gihe. Abandi bashobora gukenera guhabwa igihe runaka kugira ngo babanze kugaragaza ko baha agaciro umurimo wo kubwiriza, cyangwa ko bagandukira gahunda z’umuryango wa Yehova. Mu gihe k’isaha cyangwa irengaho abasaza bamara bigana buri gice n’uwifuza kubatizwa, bagenda bagenera buri kibazo igihe gikwiriye kugira ngo babashe gutahura niba uwo muntu akwiriye kubatizwa. Nubwo bashobora kumara igihe kinini ku bibazo bimwe na bimwe ibindi ntibabitindeho, bagomba gusuzuma ibibazo byose.

Iyo abasaza bahawe inshingano yo kuganira n’umuntu wifuza kubatizwa bamaze kwigana na we igice cya kabiri, barahura maze bakemeza niba uwo muntu akwiriye kubatizwa. Abasaza bazirikana imimerere buri wese mu bifuza kubatizwa yakuriyemo, ubushobozi bwe n’ibindi bintu bitandukanye. Ikintu k’ingenzi ni ugusuzuma niba umuntu akunda Yehova by’ukuri kandi ko asobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Iyo abantu bifuza kubatizwa bafashijwe mu buryo burangwa n’urukundo bituma basohoza neza inshingano y’ingenzi yo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Nyuma yaho, umwe muri abo basaza cyangwa bombi bagomba kubonana n’uwo muntu bakamubwira niba yemerewe kubatizwa cyangwa niba atabyemerewe. Niba abyemerewe, bazasuzumana na we “Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa” biri ku ipaji ya 206-207. Niba uwiteguye kubatizwa atararangiza kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, abasaza bagomba kumushishikariza gukomeza kucyiga nyuma yo kubatizwa. Nanone abasaza bamenyesha uwifuza kubatizwa ko itariki azabatirizwaho izashyirwa ku Ifishi y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’Umubwiriza. Bamubwira ko abasaza bashyira kuri iyo fishi amakuru amureba, kugira ngo umuryango wacu ukomeze gukurikiranira hafi ibikorwa bya gikristo by’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Nanone ayo makuru atuma umubwiriza yifatanya mu bikorwa by’itorero kandi abasaza bakamwitaho mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, abasaza bashobora kubwira ababwiriza bashya ko amakuru areba umuntu ku giti ke, akoreshwa hakurikijwe Amabwiriza y’Uko Umuryango w’Abahamya ba Yehova Urinda Amakuru Yerekeye Umuntu ku Giti Ke. Ayo mabwiriza aboneka ku rubuga rwa jw.org. Ubusanzwe icyo kiganiro kimara iminota icumi gusa cyangwa itagezeho.

Mu gihe umuntu amaze umwaka umwe abatijwe, abasaza babiri bagomba kubonana na we kugira ngo bamutere inkunga kandi bamuhe inama zamufasha. Umwe muri abo basaza agomba kuba ari umugenzuzi w’itsinda uwo mubwiriza arimo. Niba uwo muntu wabatijwe atarageza ku myaka y’ubukure, ababyeyi be bizera bagomba kuba bahari. Bagomba kuganira bisanzuye kandi mu buryo butera inkunga. Abasaza baganira na we ku majyambere amaze kugira mu byo kwizera kandi bakamuha inama zifatika z’uko yakomeza kwiyigisha buri gihe, gusoma Bibiliya buri munsi, kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro buri gihe no kuyifatanyamo ndetse no kubwiriza buri cyumweru (Efe 5:15, 16). Niba atararangiza kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, abasaza bazamushakira umuntu uzamufasha kurangiza kwiga icyo gitabo. Abasaza bagomba kumushimira babivanye ku mutima. Ubusanzwe kumugira inama no kumutera inkunga ku ngingo imwe cyangwa ebyiri, biba bihagije.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze