Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni mu rugero rungana iki umubwiriza utarabatizwa yakwifatanya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza kugira ngo abone kubatizwa?
Kubatizwa ni umwanzuro ukomeye kuruta iyindi yose umuntu afata. Ku bw’ibyo rero, mbere y’uko umuntu yemererwa kubatizwa, agomba kubanza gusobanukirwa neza icyo Imana iba imwitezeho. Nanone, yagombye kuba agaragaza ko yiyemeje kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana imusaba.
Abakristo bahawe itegeko ryo kutirengagiza guteranira hamwe n’abandi. Ku bw’ibyo, umubwiriza utarabatizwa yagombye kuba ajya mu materaniro yose kuri gahunda (Heb 10:24, 25). Yagombye no kuba ayifatanyamo atanga ibitekerezo. Nanone yagombye kuba atanga ishuri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi nubwo ibyo atari itegeko.
Nanone kandi, kubera ko Abakristo bahawe itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa, mbere y’uko umuntu abatizwa yagombye kuba yifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza (Mat 24:14; 28:19, 20). Umubwiriza utarabatizwa yagombye kumara amezi angahe akora umurimo wo kubwiriza kugira ngo abone kubatizwa? Byaba byiza ahawe igihe gihagije cyo kugaragaza ko yiyemeje kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe, kandi ko akorana umwete ukwezi kugashira ukundi kugataha (Zab 78:37). Icyakora, si ngombwa ko umuntu amara igihe kirekire. Ashobora wenda kumara amezi runaka. Yagombye kuba atanga amasaha angahe kuri raporo? Ibyo nta mategeko atagoragozwa bigira. Abasaza bagombye gusuzuma imimerere ya buri mubwiriza kandi bagashyira mu gaciro.—Luka 21:1-4.
Abasaza (cyangwa abakozi b’itorero mu matorero afite abasaza bake) baganira n’abitegura kubatizwa bagombye kuzirikana ko abantu batandukanye. Nanone bagombye kugira ubushishozi mu gihe bemeza niba umuntu yujuje ibisabwa ngo abatizwe. Baba biteze ko uwo muntu afite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuba Umuhamya wa Yehova, ko yishimira umurimo wo kubwiriza no kwifatanya n’umuteguro wa Yehova. Abasaza bazirikana ko uwo muntu aba atarakura mu buryo bw’umwuka kandi ko aba ataraba inararibonye nk’ababwirizabutumwa babatijwe. Niba abasaza bumva ataruzuza ibisabwa ngo abatizwe, bagombye kumusobanurira mu bugwaneza impamvu zishingiye ku Byanditswe zatumye bafata uwo mwanzuro kandi bakamufasha mu buryo bw’umwuka.