ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/6 pp. 18-19
  • ‘Uzanzanire imizingo, cyane cyane iy’impu’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Uzanzanire imizingo, cyane cyane iy’impu’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Abakristo bakoreshaga imizingo
  • Ni irihe somo tuvana ku rugero rwa Pawulo?
  • Ukuri ku bihereranye n’imizingo yo ku nyanja y’umunyu ni ukuhe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imizingo yo nyanja y’umunyu—Kuki yagombye kugushishikaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abatesalonike na Timoteyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umunsi w’urubanza ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/6 pp. 18-19

‘Uzanzanire imizingo, cyane cyane iy’impu’

AYO ni amagambo intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo, umumisiyonari mugenzi we, amusaba kumuzanira inyandiko zimwe na zimwe. Ni iyihe mizingo, ndetse n’iy’impu Pawulo yavugaga? Ni iki cyatumye avuga ayo magambo? Ibyo yasabye byatwigisha iki?

Hagati mu kinyejana cya mbere, igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, ibitabo 39 bigize Ibyanditswe bya Giheburayo byari byaragabanyijwemo ibitabo 22 cyangwa 24, bikaba bishoboka ko ibyinshi muri byo byari imizingo itandukanye. Umwarimu wo muri kaminuza witwa Alan Millard yavuze ko ‘abantu badakize cyane bashoboraga kugura’ iyo mizingo, nubwo yari ihenze. Hari abashoboraga nibura kugura umuzingo umwe. Urugero, Umunyetiyopiya w’inkone yari afite umuzingo mu igare rye, kandi yagendaga “asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.” Bibiliya ivuga ko ‘yategekeraga Kandake, umwamikazi w’Abanyetiyopiya, akaba ari na we wacungaga ubutunzi bwe bwose.’ Agomba kuba yari akize ku buryo yashoboraga gutunga ibitabo bimwe na bimwe by’Ibyanditswe.—Ibyak 8:27, 28.

Pawulo yandikiye Timoteyo ati “nuza, uzanzanire umwenda nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n’imizingo, cyane cyane iy’impu” (2 Tim 4:13). Ibyo byumvikanisha ko hari ibitabo Pawulo yari atunze. Mu bitabo byose yari atunze, Ijambo ry’Imana ni ryo ryari rifite agaciro kenshi. Ku birebana n’amagambo ngo ‘imizingo y’impu’ yakoreshejwe muri uwo murongo, intiti mu bya Bibiliya yitwa A. T. Robertson yaravuze ati “ishobora kuba yari igizwe n’ibitabo byo mu Isezerano rya Kera, ikaba yari ihenze [kandi ikomeye] kurusha ikozwe mu mfunzo.” Kuva Pawulo akiri muto ‘yigishirijwe ku birenge bya Gamaliyeli,’ wigishaga Amategeko ya Mose kandi akaba yarubahwaga n’abantu bose. Birumvikana rero ko Pawulo ashobora kuba yari atunze iye mizingo y’Ijambo ry’Imana.—Ibyak 5:34; 22:3.

Uko Abakristo bakoreshaga imizingo

Icyakora, abantu benshi ntibari bafite imizingo y’Ibyanditswe Byera. None se, abenshi mu Bakristo bo muri icyo gihe bashoboraga bate gusoma Ijambo ry’Imana no kuryumva? Ibaruwa Pawulo yabanje kwandikira Timoteyo ituma tubisobanukirwa. Yaranditse ati “mu gihe ntarakugeraho, ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame” (1 Tim 4:13). Muri gahunda y’amateraniro y’itorero rya gikristo habagamo no gusomera mu ruhame, bikaba byarakorwaga n’ubwoko bw’Imana kuva mu gihe cya Mose.—Ibyak 13:15; 15:21; 2 Kor 3:15.

Timoteyo wari umusaza yagombaga ‘kugira umwete’ wo gusoma mu ijwi riranguruye, bikaba byari gufasha abantu batari bafite imizingo y’Ibyanditswe. Nta gushidikanya ko igihe Ijambo ry’Imana ryabaga risomerwa mu ruhame, abantu bose bategaga amatwi bitonze kugira ngo hatagira ikibacika, kandi iyo ababyeyi n’abana bageraga mu rugo, bagomba kuba baraganiraga ku byabaga byasomewe mu materaniro.

Umuzingo wa Yesaya uzwi cyane wavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu, ufite uburebure bwa metero hafi 7,3. Kubera ko umuzingo wabaga uriho agakoni kuri buri ruhande, kandi akenshi ukagira igifubiko cyo kuwurinda, washoboraga kuba uremereye. Biragaragara ko abenshi mu Bakristo batashoboraga kwitwaza imizingo myinshi mu gihe babaga bagiye kubwiriza. Nubwo Pawulo yari afite imizingo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, birashoboka ko mu ngendo yakoraga atashoboraga kuyitwara yose. Uko bigaragara, hari iyo yari yarasize i Tirowa kwa Karupo.

Ni irihe somo tuvana ku rugero rwa Pawulo?

Mbere y’uko Pawulo asaba Timoteyo kumuzanira imizingo, igihe yari afungiwe i Roma ku ncuro ya kabiri, yaranditse ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa . . . Guhera ubu, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka” (2 Tim 4:7, 8). Ashobora kuba yaranditse ayo magambo ahagana mu mwaka wa 65, igihe Nero yatotezaga Abakristo. Icyo gihe yari afunze yahuye n’ibibazo bikaze cyane. Mu by’ukuri, yumvaga ko yari hafi kwicwa (2 Tim 1:16; 4:6). Ku bw’ibyo, kuba Pawulo yarifuzaga cyane ko bamuzanira imizingo ye byari bifite ishingiro. Nubwo yari yizeye ko yarwanye intambara nziza akarangiza isiganwa, yashakaga kurushaho gukomera mu buryo bw’umwuka, yiyigisha Ijambo ry’Imana.

Timoteyo ashobora kuba yari akiri muri Efeso ubwo yabonaga urwandiko Pawulo yamwandikiye amusaba kumuzanira imizingo (1 Tim 1:3). Kuva muri Efeso ujya i Roma unyuze i Tirowa, hari nk’ibirometero 1.600. Muri urwo rwandiko, Pawulo yasabye Timoteyo ati “ukore uko ushoboye kose ungereho amezi y’imbeho ataratangira” (2 Tim 4:21). Bibiliya ntivuga niba Timoteyo yarabonye ubwato bwamugejeje i Roma igihe Pawulo yifuzaga ko ahagerera.

Kuba Pawulo yarasabye ko bamuzanira “imizingo, cyane cyane iy’impu” bitwigisha iki? No muri icyo gihe cyari kigoye cyane, yakomeje kwifuza cyane Ijambo ry’Imana. Ese ntubona ko iryo ari ryo banga ryatumaga ahora afitanye na Yehova imishyikirano myiza, akamukorera abigiranye ishyaka kandi agatera abandi inkunga?

Niba dutunze Bibiliya yuzuye ni imigisha rwose. Hari na bamwe muri twe batunze Bibiliya nyinshi kandi bakaba bafite ubuhinduzi bwa Bibiliya butandukanye. Kimwe na Pawulo, tugomba kwihatira kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe. Mu nzandiko 14 zahumetswe Pawulo yanditse, urwandiko rwa kabiri yandikiye Timoteyo ni rwo rwa nyuma. Ibyo bintu yasabye Timoteyo yabivuze icyo gitabo kigiye kurangira. Mu by’ukuri, amagambo Pawulo yabwiye Timoteyo amusaba ngo ‘amuzanire imizingo, cyane cyane iy’impu’ ni bimwe mu byifuzo bye bya nyuma byanditswe.

Ese nawe wifuza cyane kurwana intambara nziza yo kwizera, ukarangiza isiganwa nka Pawulo? Ese wifuza gukomeza gukorana umwete umurimo wa Yehova kandi ukaba witeguye kubwiriza igihe cyose Umwami acyifuza ko dukora uwo murimo? None se, kuki utakora ibihuje n’ibyo Pawulo yateye Abakristo inkunga yo gukora? Yaravuze ati “ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha.” Ibyo wabigeraho ugira umwete wo kwiga Bibiliya buri gihe, ubu ifitwe n’abantu benshi kurusha mbere hose, kandi ikaba imeze neza kurusha uko imizingo yari imeze.—1 Tim 4:16.

[Ikarita/​Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Efeso

Tirowa

Roma

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze