Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Imana ibona ko hari ubwoko buruta ubundi?
▪ Ibyo si byo. Bibiliya ibivuga mu buryo bwumvikana igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
Uko Imana ibibona, bihabanye cyane n’uko abantu badatunganye babibona. Abantu benshi bemera ko hari ubwoko (cyane cyane ubwoko bwabo), buruta ubundi. Ibyo bitekerezo by’ivangura ry’amoko bihuje n’ibya Charles Darwin, wanditse ati “mu gihe kiri imbere, . . . amoko y’abantu bateye imbere, azatsemba amoko y’abantu basigaye inyuma mu majyambere maze ayasimbure.” Ikibabaje ni uko abantu benshi bagiye bahohoterwa n’abo mu yandi moko, biyumvagamo ko ubwoko bwabo buruta ubw’abandi.
Ese gutekereza ko hari ubwoko buruta ubundi birakwiriye? Urugero, ese siyansi igaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi, hakaba n’ubundi busuzuguritse ku buryo wabibona no mu maraso? Umwarimu witwa Bryan Sykes, wigisha muri Kaminuza ya Oxford akaba ari n’umuhanga mu binyabuzima, yaravuze ati “iyo ugenzuye ingirabuzima fatizo zigena uko umuntu azaba ateye, nta kintu gifatika ubona kigaragaza ibintu amoko y’abantu atandukaniyeho. . . . Abantu bakunze kumbaza niba Abagiriki cyangwa Abataliyani bagira ingirabuzima fatizo zitandukanye n’iz’abandi; ariko birumvikana ko ibyo atari ukuri. . . . Twese dufitanye isano ya bugufi.”
Ubwo bushakashatsi buhuje n’ibivugwa mu Byanditswe. Bibiliya yigisha ko Imana yaremye umugabo umwe n’umugore umwe, bakomotsweho n’abandi bantu bose (Intangiriro 3:20; Ibyakozwe 17:26). Ku bw’ibyo, Imana ibona ko hariho ubwoko bumwe gusa, ari bwo bw’abantu.
Yehova ntiyita ku ibara ry’uruhu rw’umuntu cyangwa isura ye. Ahubwo hari ikindi kintu aha agaciro kuruta icyo, ni ukuvuga umutima wacu w’ikigereranyo, cyangwa abo turi bo imbere. Yaravuze ati “simpitamo nk’abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima” (1 Samweli 16:7; Bibiliya Ijambo ry’Imana). Ni mu buhe buryo ayo magambo ashobora kuduhumuriza?
Nubwo turi mu moko atandukanye, abenshi muri twe hari ibyo tutishimira ku isura yacu, kandi tukaba nta cyo twabihinduraho. Nyamara hari ikintu cy’ingenzi dushobora guhindura; dushobora guhindura ibitekerezo n’ibyiyumvo byo mu mutima wacu (Abakolosayi 3:9-11). Turamutse twigenzuye tutibereye, dushobora kubona ko hari igihe twumva ko hari icyo turusha abantu bo mu yandi moko, cyangwa tukumva ko hari icyo baturusha. Twagombye gukora uko dushoboye tukarandura ibyo bitekerezo mu mutima wacu, kubera ko nta na kimwe muri ibyo gihuje n’ibyo Imana itekereza.—Zaburi 139:23, 24.
Nitwihatira kubona abandi nk’uko Yehova ababona, dushobora kwiringira ko azabidufashamo. Ijambo rye riravuga riti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Ibyo birashoboka ku muntu wese, uko ubwoko bwe bwaba bumeze kose.