ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/7 pp. 24-28
  • Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko bamwe basobanuye iby’isanzure ry’ikirere
  • 1. Ese isanzure ry’ikirere ntirishobora kwaguka?
  • 2. Imibumbe yo mu kirere ifashwe n’iki?
  • 3. Ese isanzure ry’ikirere rihoraho cyangwa rishobora kwangirika?
  • Ni nde wagombye kubihererwa ikuzo n’icyubahiro?
  • Aristote
    Nimukanguke!—2016
  • Mbese koko siyansi na Bibiliya biravuguruzanya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Ibyaremwe bitangaza icyubahiro cy’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/7 pp. 24-28

Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?

“ESE wigeze umenya amategeko agenga ijuru” (Yobu 38:33)? Imana yabajije Yobu icyo kibazo igira ngo ifashe uwo mugaragu wayo wari uhangayitse, kwiyumvisha ukuntu mu by’ukuri abantu nta cyo bazi, ubagereranyije n’Umuremyi ufite ubwenge butagira akagero. Wowe se wumva abantu bazi iki ubagereranyije n’Imana?

Nubwo abantu bamenye ibintu byinshi ku birebana n’amategeko agenga ijuru, abahanga mu bya siyansi benshi biyemerera ko hakiri byinshi byo kwiga. Kuva kera, ibintu bishya abahanga mu bya siyansi bagiye bavumbura, byatumye babona ko hari ibyo bagomba guhindura ku byo bari basanzwe bazi ku miterere y’isanzure ry’ikirere. Ese ibintu bishya abahanga bavumbuye, bigaragaza ko ikibazo Imana yabajije Yobu nta shingiro kigifite? Cyangwa ibyo bagezeho bigaragaza ko Yehova ari we washyizeho amategeko agenga ijuru?

Bibiliya irimo amagambo ashishikaje adufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo. Ni iby’ukuri ko Bibiliya atari igitabo cya siyansi. Ariko iyo igize icyo ivuga ku birebana n’ijuru rihunze inyenyeri, ibyo ivuga biba bihuje n’ukuri mu buryo butangaje, kandi akenshi ibyo yagiye ivuga abahanga bagiye babivumbura nyuma y’igihe.

Uko bamwe basobanuye iby’isanzure ry’ikirere

Kugira ngo tumenye uko bamwe bagiye basobanura ibirebana n’isanzure ry’ikirere, reka dusubire inyuma mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu. Hari hashize imyaka igera ku ijana Isezerano rya kera, ni ukuvuga igice cya Bibiliya cyanditswe mu giheburayo, rirangije kwandikwa. Icyo gihe, umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwa Aristote, yigishaga intiti zikomeye zo mu gihe cye ibyerekeye isanzure ry’ikirere. Muri iki gihe, aracyabarirwa mu bahanga mu bya siyansi bakomeye babayeho. (Reba ingingo iri ku ipaji ya 25.) Hari igitabo cyagize kiti “Aristote ni we muhanga mu bya siyansi nyawe wabanjirije abandi mu mateka. . . . Buri muhanga mu bya siyansi yagombye kumushimira.”—Encyclopædia Britannica.

Aristote yakoze igishushanyo kigaragaza imiterere y’isanzure ry’ikirere abyitondeye. Yagaragaje ko isi iri hagati mu isanzure ry’ikirere, maze arigabanyamo ibice birenga 50 bitaboneshwa amaso bimeze nk’inziga, buri ruziga rugiye ruri mu rundi. Icyo gishushanyo cyagaragazaga inyenyeri zifashe ku gice cy’isanzure kiri inyuma y’ibindi, naho imibumbe iri mu bice by’isanzure byegereye isi. Nanone, yagaragaje ko ibindi bintu byose bikikije isi bihoraho kandi ko bidahindagurika. Abantu bo muri iki gihe bashobora kumva ko ibyo bintu bidashoboka, nyamara abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka igera ku 2.000 ari uko babyumva.

Ariko se izo nyigisho za Aristote zihuriye he n’izo muri Bibiliya? Amateka agaragaza ko iz’ukuri ari izihe? Reka dusuzume ibibazo bitatu bifitanye isano n’amategeko agenga isanzure ry’ikirere. Ibisubizo byabyo bizatuma turushaho kwizera Umwanditsi wa Bibiliya, ari na we washyizeho “amategeko agenga ijuru.”—Yobu 38:33.

1. Ese isanzure ry’ikirere ntirishobora kwaguka?

Aristote yavuze ko isanzure rifite imipaka ntarengwa. Yagaragaje ko igice cy’isanzure kirimo inyenyeri, kimwe n’ibindi bice byose bigize isanzure ry’ikirere, kidashobora kugabanuka cyangwa kwaguka.

Ese Bibiliya na yo ishyigikira icyo gitekerezo kidasobanutse? Si ko bimeze, kuko nta bisobanuro bidasubirwaho Bibiliya itanga. Icyakora, reka dusuzume imvugo ishishikaje Bibiliya yakoresheje ivuga iby’iyo ngingo. Yaravuze iti “hari utuye hejuru y’uruziga rw’isi, abayituyemo bakaba bameze nk’ibihore; ni we urambura ijuru nk’umwenda mwiza ubonerana, akaribamba nk’ihema ryo kubamo.”—Yesaya 40:22.a

Ese muri ibyo bitekerezo byombi, icyagaragaye muri iki gihe ko ari ukuri ni ikihe? Ese ni icyatanzwe na Aristote cyangwa n’icyavuzwe na Bibiliya? None se abahanga mu by’ikirere bo muri iki gihe basobanura bate isanzure ry’ikirere? Mu kinyejana cya 20, abahanga mu by’inyenyeri batangajwe no kumenya ko burya isanzure ry’ikirere rishobora kwaguka. Mu by’ukuri, babonye ko mu matsinda y’inyenyeri ari mu isanzure, buri tsinda risa n’aho rigenda ryitarura irindi. Nta muhanga mu bya siyansi wari warigeze atekereza ko isanzure ry’ikirere rishobora kwaguka muri ubwo buryo, kandi niba banahari ni bake. Abahanga mu by’ikirere bo muri iki gihe, muri rusange bemera ko isanzure ry’ikirere ryatangiye ari rito cyane, maze nyuma yaho rikagenda ryaguka. Koko rero, siyansi yagaragaje ko ibyavuzwe na Aristote nta shingiro bifite.

None se twavuga iki ku byavuzwe na Bibiliya? Nta we byagora kwiyumvisha ukuntu umuhanuzi Yesaya yubuye amaso, akitegereza ijuru rihunze inyenyeri, maze agahita yibonera ukuntu rimeze neza neza nk’ihema ribambye.b Ashobora no kuba yariboneye ko itsinda ry’inyenyeri ryitwa Inzira Nyamata, rimeze nk’“umwenda mwiza ubonerana.”

Nanone kandi, amagambo ya Yesaya adutumirira kujya tugerageza kwiyumvisha uko ibintu runaka biba bimeze. Reka duse n’abareba uko ihema ryo mu bihe bya Bibiliya ryari rimeze. Dushobora guhita tubona umwenda wari uzingazinze, bakawurambura hejuru y’inkingi, ukaba ubaye ihema rimeze nk’inzu. Nanone dushobora guhita dutekereza umucuruzi ufashe umwenda mwiza uzinze, akawurambura kugira ngo umuguzi awusuzume. Izo ngero zombi zumvikanisha ikintu cyari kizingazinze, noneho umuntu akaza kukirambura ku buryo tubona kibaye kinini.

Birumvikana ko tudashaka kugaragaza ko iyo mvugo y’ubusizi ya Bibiliya y’ihema n’umwenda mwiza, igamije gusobanura ukuntu isanzure ry’ikirere na ryo rigenda ryaguka. Ariko se ntutangazwa n’ukuntu uburyo Bibiliya ivuga iby’isanzure ry’ikirere, buhuje neza neza n’ibyo siyansi y’iki gihe ivuga? Aristote yabayeho hashize ibinyejana bitatu Yesaya abayeho, kandi abahanga mu bya siyansi batanze gihamya nyayo y’uko isanzure ryaguka, hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Yesaya abayeho. Nyamara nta gikeneye kunonosorwa ku byo uwo muhanuzi w’Umuheburayo woroheje yavuze ku birebana n’isanzure ry’ikirere. Ariko kandi, cya gishushanyo gihambaye cyakozwe na Aristote cyo gikeneye kunonosorwa.

2. Imibumbe yo mu kirere ifashwe n’iki?

Aristote yumvaga ko isanzure ry’ikirere ryuzuye imibumbe. Yumvaga ko isi n’ikirere kiyikikije bigizwe n’ibintu bine, ari byo ubutaka, amazi, umwuka n’umuriro. Kuri we, ibindi bice byose bigize isanzure ry’ikirere byari bigizwe n’ubwoko bwa gazi yo mu kirere yise eteri. Yumvaga ko imibumbe iri mu kirere ifashe ku bice bigize isanzure bitagaragara. Hashize igihe kirekire abahanga mu bya siyansi bemera icyo gitekerezo cya Aristote, kuko bumvaga ko gishingiye ku ihame ry’ibanze kandi ryumvikana, ry’uko ikintu cyose kigomba kuba gifite aho giteretse cyangwa aho gifashe, kuko bitagenze bityo cyagwa.

Bibiliya yo se ibivugaho iki? Irimo amagambo y’umugabo w’indahemuka witwaga Yobu, wavuze ko Yehova ‘yatendetse isi hejuru y’ubusa’ (Yobu 26:7). Nta gushidikanya ko icyo gitekerezo cyari gutuma Aristote akorwa n’isoni.

Mu kinyejana cya 17, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka igera ku 3.000 Yobu abayeho, abahanga mu bya siyansi bumvaga ko isanzure ry’ikirere ryari ryuzuyemo ubwoko bwa gazi, aho kuba rigabanyijemo ibice runaka bitabonwa n’amaso. Icyakora nyuma y’ibinyejana byinshi, umuhanga mu bya fiziki witwa Isaac Newton yatanze igitekerezo gihabanye n’icyo. Yavuze ko imibumbe yo mu kirere ihora ikururana bitewe n’imbaraga rukuruzi ziba mu kirere. Icyo gihe Newton yari hafi gusobanukirwa ko isi n’indi mibumbe yo mu kirere bitendetse ku busa, ibyo abantu bakaba barabonaga ko ari ibintu bidafite “ishingiro.”

Inyigisho ya Newton ivuga iby’izo mbaraga rukuruzi yararwanyijwe cyane. Abahanga mu bya siyansi benshi bari batariyumvisha ukuntu inyenyeri n’imibumbe yo mu kirere bidafashe ku kintu gikomeye. Bishoboka bite ko isi yacu ingana itya n’indi mibumbe, byaguma mu kirere nta kintu kibifashe? Bamwe bumvaga ko ibyo birenze ubwenge bw’abantu. Kuva mu gihe cya Aristote, abahanga mu bya siyansi benshi bumvaga ko hari ikintu runaka cyuzuye mu isanzure ry’ikirere.

Birumvikana ko Yobu atari azi iby’imbaraga zitagaragara zifata isi, zigatuma hagati yayo n’izuba haba intera idahinduka. None se ni iki cyatumye avuga ko isi itendetse ‘hejuru y’ubusa?’

Igitekerezo cy’uko isi itendetse ku busa gituma havuka ikindi kibazo: ni iki gituma isi n’indi mibumbe yo mu kirere biguma mu nzira yabyo? Zirikana amagambo ashishikaje Imana yabwiye Yobu, igira iti “ese ushobora guhambiranya imirunga y’itsinda ry’inyenyeri rya Kima ukayikomeza, cyangwa guhambura imigozi y’itsinda ry’inyenyeri rya Kesili” (Yobu 38:31)? Mu buzima bwa Yobu bwose, buri joro yabonaga inyenyeri zo muri ayo matsinda zaka, ubundi zikarenga.c Ariko se kuki ishusho izo nyenyeri zabaga zikoze itahindukaga, igahora ari imwe umwaka ugashira undi ugataha? Ni iki gifatanya izo nyenyeri n’indi mibumbe yose yo mu isanzure ry’ikirere ku buryo biguma mu mwanya wabyo? Nta gushidikanya ko iyo Yobu yatekerezaga ibyo bibazo yumvaga agize ubwoba.

Iyo inyenyeri ziza kuba zifashe ku bice bitandukanye bigize isanzure ry’ikirere, ntibyari kuba ngombwa ko zigira iyo ‘mirunga’ izihuza. Nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi, ni bwo abahanga mu bya siyansi bamenye byinshi ku birebana n’iyo ‘mirunga’ cyangwa “imigozi,” ifatanyiriza hamwe imibumbe, mu ngendo ndende ikora yogoga ikirere buhoro buhoro. Isaac Newton na Albert Einstein wabayeho nyuma yaho, baje kwamamara bitewe n’ibyo bavumbuye ku birebana n’iyo ngingo. Birumvikana ko Yobu atari azi imbaraga Imana ikoresha kugira ngo imibumbe yo mu isanzure ry’ikirere igume hamwe. Ariko icyo tuzi ni uko byagaragaye ko amagambo yahumetswe aboneka mu gitabo cya Yobu, ari ay’ukuri kurusha inyigisho za Aristote. None se ni nde wundi wari kumenya ibyo bintu, uretse uwashyizeho amategeko agenga ikirere?

3. Ese isanzure ry’ikirere rihoraho cyangwa rishobora kwangirika?

Aristote yemezaga ko isi n’ijuru bitandukanye cyane. Yavugaga ko isi ishobora guhinduka no kwangirika, mu gihe ya gazi ya eteri iri mu kirere gihunze inyenyeri idashobora guhinduka, kandi ihoraho iteka. Yumvaga ko ibice bigize isanzure ry’ikirere, hamwe n’imibumbe ibifasheho bitazigera bihinduka, ngo byangirike cyangwa ngo bishireho.

Ese uko ni ko Bibiliya ibivuga? Muri Zaburi 102:25-27 hagira hati “washyizeho imfatiro z’isi kera cyane, kandi ijuru ni umurimo w’amaboko yawe. Byo bizarimbuka ariko wowe uzahoraho; byose bizasaza nk’umwenda. Uzabihindura nk’uko bahindura umwambaro, kandi bizacyura igihe. Ariko wowe uhora uko uri, kandi imyaka yawe ntizarangira.”

Zirikana ko uwo mwanditsi wa zaburi, ushobora kuba yaranditse ayo magambo ibinyejana bibiri mbere y’uko Aristote abaho, adashyira itandukaniro hagati y’isi n’ijuru rihunze n’inyenyeri, nk’aho isi ishobora kwangirika, naho inyenyeri zigahoraho. Ahubwo yagaragaje ko ijuru n’isi bitandukanye n’Imana ifite imbaraga, yo yategetse ko ibyo byombi biremwa.d Iyo zaburi igaragaza ko inyenyeri zishobora kwangirika, nk’uko bimeze ku kindi kintu cyose kiri ku isi. None se abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe babivuzeho iki?

Siyansi yiga imiterere y’isi na yo yemeza ko isi yacu ishobora kwangirika, nk’uko byagaragajwe na Bibiliya na Aristote. Koko rero, amabuye yo ku isi agenda asaza agashiraho bitewe n’isuri, hanyuma agasimburwa n’andi binyuze ku mikorere y’ibirunga n’iyo mu nda y’isi.

Ariko se bite ku birebana n’inyenyeri? Ese ubusanzwe na zo zishobora kwangirika nk’uko Bibiliya ibivuga, cyangwa zihoraho iteka ryose, nk’uko Aristote yabivuze? Mu kinyejana cya 16, ni bwo abahanga mu by’ikirere bo mu Burayi batangiye gushidikanya ku gitekerezo cya Aristote cy’uko inyenyeri zihoraho iteka, ubwo biboneraga bwa mbere inyenyeri isandarira mu kirere. Kuva icyo gihe, abahanga mu bya siyansi bagiye bibonera ko inyenyeri zishobora gusandara zigashiraho, cyangwa zikagenda ziyonga buhoro buhoro, cyangwa se zikaba zagongana zigasandara. Icyakora, abahanga mu by’ikirere biboneye inyenyeri nshya zivukira mu bicu byuzuyemo ibyuka by’inyenyeri zishaje ziba zasandaye. Ku bw’ibyo, imvugo y’ikigereranyo Bibiliya ikoresha ivuga ko ijuru n’isi bisaza nk’umwenda kandi ko bihindurwa nk’uko bahindura umwambaro, irakwiriye rwose.e Biratangaje kuba uwo mwanditsi wa zaburi wo mu bihe bya kera, yarashoboye kwandika amagambo ahuza neza neza n’ibyo abahanga bavumbuye muri iki gihe.

Ariko kandi, ushobora kwibaza uti “ese Bibiliya yigisha ko hari igihe isi cyangwa ijuru rihunze inyenyeri, bizashiraho cyangwa bigasimburwa?” Ibyo si byo, kuko Bibiliya idusezeranya ko bizahoraho iteka (Zaburi 104:5; 119:90). Ariko kandi, ibyo ntibiterwa n’uko ibyo bintu byaremanywe ubushobozi bwo guhoraho iteka, ahubwo ni uko Imana yabiremye, idusezeranya ko izatuma bigumaho iteka ryose (Zaburi 148:4-6). None se nubwo Imana itavuga uko izabigenza, ntibihuje n’ubwenge kumva ko uwaremye isanzure ry’ikirere afite n’ubushobozi bwo gutuma rigumaho iteka ryose? Ibyo byagereranywa n’ukuntu umwubatsi w’umuhanga yita ku nzu yubatse, kugira ngo ayituremo we n’umuryango we.

Ni nde wagombye kubihererwa ikuzo n’icyubahiro?

Amategeko make tumaze gusuzuma agenga isanzure ry’ikirere, asubiza neza icyo kibazo. Ese iyo dutekereje uwatumye habaho ikirere gihunze inyenyeri zitabarika n’imibumbe myinshi ikirimo, ntitwumva tumutinye cyane? None se ntiturushaho kumutinya, iyo twibutse ko azifatanyiriza hamwe akoresheje imbaraga rukuruzi, kandi agakomeza kuzitaho mu ngendo zazo zihoraho?

Impamvu zituma twumva tumutinye zishobora kuba zisobanurwa neza kurushaho muri Yesaya 40:26, hagira hati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina.” Inyenyeri zigereranywa n’umutwe w’ingabo ushobora kuba ugizwe n’abasirikare benshi cyane. Izo ngabo ziramutse zidafite amabwiriza zihabwa n’umugaba wazo, zateza akaduruvayo. Imibumbe, inyenyeri ndetse n’amatsinda yazo biramutse bidafite amategeko aturuka kuri Yehova abigenga, ntibyagendera kuri gahunda; habaho akaduruvayo. Sa n’ureba ingabo zibarirwa muri za miriyari ziyobowe n’Umugaba w’ingabo uziha gahunda zigomba kugenderaho, kandi akaba azi izina rya buri musirikare, aho ari n’uko amerewe!

Amategeko agenga isanzure ry’ikirere aduha umusogongero w’ukuntu uwo Mugaba w’ingabo afite ubwenge butagira akagero. Ni nde wundi wari gushobora gushyiraho ayo mategeko, agakoresha abantu kugira ngo bayandike, kandi ibyo bakabikora imyaka ibarirwa mu magana ndetse mu bihumbi, mbere y’uko abahanga mu bya siyansi bayasobanukirwa? Koko rero, isanzure ry’ikirere rigaragaza ko dufite impamvu zumvikana zo guha Yehova “ikuzo n’icyubahiro.”—Ibyahishuwe 4:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Birashishikaje kuba Bibiliya ivuga ko isi ari uruziga, cyangwa nk’uko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho ribyumvikanisha, ikaba ari umubumbe. Aristote n’abandi Bagiriki ba kera bavugaga ko isi ari umubumbe, ariko icyo kibazo cyagiye kigibwaho impaka mu myaka ibarirwa mu bihumbi yakurikiyeho.

b Iyo mvugo y’ikigereranyo ikoreshwa incuro nyinshi muri Bibiliya.—Yobu 9:8; Zaburi 104:2; Yesaya 42:5; 44:24; 51:13; Zekariya 12:1.

c “Itsinda ry’inyenyeri rya Kima” rishobora kuba ryarerekezaga ku itsinda ry’inyenyeri rigizwe n’inyenyeri ndwi nini cyane n’izindi ntoya nyinshi. “Itsinda ry’inyenyeri rya Kesili,” rishobora kuba ryarerekezaga ku itsinda ry’inyenyeri rigizwe n’inyenyeri ebyiri zaka cyane. Kugira ngo imiterere y’izo nyenyeri ihinduke mu buryo bugaragara, bitwara imyaka ibarirwa mu bihumbi mirongo.

d Amagambo yo muri iyo mirongo ashobora no kwerekezwa ku Mwana w’ikinege wa Yehova, kubera ko Yehova yamukoresheje ari “umukozi w’umuhanga” mu kurema ibintu byose.—Imigani 8:30, 31; Abakolosayi 1:15-17; Abaheburayo 1:10.

e Mu kinyejana cya 19, umuhanga mu bya siyansi witwa William Thomson, nanone bita Lord Kelvin, yavumbuye itegeko rya kabiri ry’ishami rya fiziki ryiga iby’imbaraga kamere, rivuga ko uko igihe kigenda gihita, ibintu bigize isanzure ry’ikirere bigenda bisaza bikangirika. Imwe mu mpamvu yatumye afata uwo mwanzuro, ni uko yasuzumye yitonze amagambo aboneka muri Zaburi 102:25-27.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji 24 n’iya 25]

Yahinduye ibitekerezo bya benshi

Hari igitabo cyagize kiti “Aristote ni we muhanga mu bya filozofiya no mu bya siyansi ukomeye wabayeho mu bihe bya kera” (The 100—A Ranking of the Most Influential Persons in History). Ntibitangaje kuba uwo mugabo udasanzwe yaravuzweho amagambo nk’ayo. Aristote (wabayeho hagati y’umwaka wa 384 n’uwa 322 Mbere ya Yesu) yigishijwe n’umuhanga mu bya filozofiya uzwi cyane witwa Platon, maze na we aza kwigisha igikomangoma cyaje kuba umwami w’abami Alexandre Le Grand. Dukurikije urutonde rwa kera rw’ibitabo, mu nyandiko nyinshi Aristote yanditse, harimo ibitabo bigera ku 170, muri byo 47 bikaba bikiriho na n’ubu. Yanditse ingingo nyinshi zivuga ibirebana n’ubumenyi bw’ikirere, ibinyabuzima, shimi, inyamaswa, fiziki, ubumenyi bw’isi hamwe n’imyifatire n’imitekerereze y’abantu. Yanditse ibintu byinshi kandi bishishikaje ku birebana n’ibinyabuzima, kandi ibyo abikora imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko hagira undi muntu ubikoraho ubushakashatsi cyangwa ngo agire icyo abivugaho. Cya gitabo twigeze kuvuga, cyaravuze kiti “Aristote yahinduye ibitekerezo by’abantu benshi bo mu bihugu byateye imbere mu buryo bukomeye.” Icyakora cyongeyeho kiti “abantu baramushimagizaga cyane, ku buryo mu mpera z’ikinyejana cya 15 bari hafi kujya bamusenga.”

[Aho amafoto yavuye]

Royal Astronomical Society /​Photo Researchers, Inc.

From the book A General History for Colleges and High Schools, 1900

[Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Imbaraga rukuruzi zituma amatsinda y’inyenyeri aguma mu mwanya wayo

[Aho ifoto yavuye]

NASA and The Hubble Heritage Team (AURA/​STScl)

[Ifoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

Inyenyeri ndwi nini n’izindi ntoya

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Inyenyeri zimwe zisandarira mu kirere

[Aho ifoto yavuye]

ESA/Hubble

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Inyenyeri nshya zivukira mu bicu byo mu kirere

[Aho ifoto yavuye]

J. Hester and P. Scowen (AZ State Univ.), NASA

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]

© Peter Arnold, Inc./​Alamy

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze