Umunara w’Umurinzi mushya mu cyongereza cyoroshye
TUNEJEJWE no kubamenyesha ko guhera kuri iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa, tugiye kugerageza gusohora mu gihe cy’umwaka indi gazeti ikoresha icyongereza cyoroshye, na yo ikazajya isohoka buri kwezi. Izaba irimo ibice byo kwigwa, kandi nihaboneka umwanya hasohokemo n’izindi ngingo. Turizera ko iyo gazeti izafasha Abahamya ba Yehova benshi mu buryo bw’umwuka. Kubera iki?
Icyongereza ni ururimi ruvugwa n’abavandimwe bacu bo mu bihugu nka Fiji, Gana, Ibirwa bya Salomo, Kenya, Liberiya, Nijeriya na Papouasie Nouvelle Guinée. Nubwo abavandimwe bacu bo muri ibyo bihugu bashobora kuba bavuga izindi ndimi zaho, akenshi bakoresha icyongereza mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Ariko kandi, bakoresha icyongereza cyoroshye kurusha icyo dukoresha mu bitabo byacu. Nanone hari abandi Bahamya ba Yehova bimukiye mu bihugu bikoresha icyongereza, bakaba bagomba kukivuga nubwo batakizi neza. Ikindi kandi, ntibashobora kubona itorero bakwifatanya na ryo rikoresha ururimi rwabo kavukire.
Ibice twiga buri cyumweru mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi ni bwo buryo bw’ibanze tubonamo amafunguro yo mu buryo bw’umwuka azira igihe. Ku bw’ibyo, kugira ngo ababa baje mu materaniro bose bungukirwe mu buryo bwuzuye n’izo nyigisho, iyo gazeti irimo icyongereza cyoroshye izajya ikoresha amagambo, ikibonezamvugo n’interuro byoroshye. Iyo gazeti nshya izaba ifite igifubiko cyihariye. Udutwe duto, paragarafu, ibibazo by’isubiramo n’amafoto byo mu bice byo kwigwa bizaba bimeze nk’ibyo mu igazeti isanzwe yo kwigwa. Bityo rero, abantu bose bazashobora gukurikira no gutanga ibitekerezo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, baba bafite igazeti isanzwe yo kwigwa cyangwa iyo mu cyongereza cyoroshye. Kugira ngo urebe itandukaniro ry’amagambo y’icyongereza cyakoreshejwe muri ayo magazeti yombi, reba urugero rwagaragajwe hasi rwavanywe muri paragarafu ya 2 y’igice cya mbere cyo kwigwa cy’iyi gazeti.
Turiringira ko iyo gazeti nshya izasubiza ibyo abantu benshi babwiye Yehova mu isengesho bagira bati “umpe gusobanukirwa kugira ngo menye amategeko yawe” (Zab 119:73). Bityo rero, turizera ko abantu batazi icyongereza neza, hamwe n’abakiri bato bavuga icyongereza, bazashobora gutegura neza kurushaho Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru. Dushimira Yehova kubera ko urukundo ‘akunda umuryango wose w’abavandimwe’ rutuma akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo aduhe ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka.—1 Pet 2:17; Mat 24:45.
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova