Ibintu bishishikaje byahindutse ku bihereranye n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi
1 Vuba aha muri uyu mwaka, amatorero yabonye itangazo rishishikaje rigira riti “guhera muri Mutarama 2008, igazeti y’Umunara w’Umurinzi izagira amagazeti abiri anyuranye. Imwe izaba igenewe abantu bose naho indi igenewe Abakristo.” Wenda mwaribajije muti “ayo magazeti abiri azaba atandukaniye he? None se, kugira amagazeti abiri atandukanye bifite akahe kamaro? Mbese haba hari ibindi bintu bishya bizaba biri muri ayo magazeti?”
2 Aho atandukaniye: Igazeti yo ku itariki ya mbere ya buri kwezi izitwa igazeti igenewe abantu bose. Ibiganiro byose bizaba biyirimo bizajya bitegurwa ku bw’inyungu z’abantu bose. Igazeti yo ku itariki ya 15 ya buri kwezi izitwa igazeti yo kwigwa kandi ntizajya itangwa mu murimo wo kubwiriza. Izajya iba ikubiyemo ibice byo kwigwa byose bizigwa mu kwezi kumwe, hamwe n’izindi ngingo zizashishikaza mu buryo bwihariye Abakristo biyeguriye Yehova. Igazeti y’Umunara w’umurinzi igenewe abantu bose ntizashimisha Abahamya gusa ahubwo nanone izashimisha mu buryo bwihariye abantu batari Abahamya, ariko bakaba bemera Bibiliya. Igazeti ya Réveillez-vous! yo izakomeza kuba iy’abantu bose, hakubiyemo abemeragato hamwe n’abavuga ko bari mu madini atari aya gikristo.
3 Akamaro: Mu igazeti yo kwigwa hari amagambo bitazongera kuba ngombwa ko asobanurwa mu buryo butuma abantu batari Abahamya bayasobanukirwa, urugero nk’“umupayiniya.” Nanone, iyo gazeti izajya iba ikubiyemo ibitekerezo bigenewe mu buryo bwihariye Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Bibiliya bafite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Bite se ku bihereranye n’igazeti igenewe abantu bose? Kubera ko ingingo zizaba ziri muri iyo gazeti ndetse n’ukuntu yanditswe bizaba bigenewe abantu bose, ni yo mpamvu abatari Abahamya bazishimira gusoma iyo gazeti yose uko yakabaye. Birumvikana ko buri Muhamya wa Yehova wese azungukirwa no gusoma buri gazeti. Kubera ko mu murimo wo kubwiriza tuzajya dutanga igazeti imwe y’Umunara w’Umurinzi hamwe n’iya Réveillez-vous ! buri kwezi, tuzajya tuba dufite ukwezi kose ko kwitoza uburyo bwiza bwo kuyatanga.
4 Ibintu bishya: Hateganyijwe ibintu bishya kandi bishishikaje bizashyirwa mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose. Kimwe muri ibyo ni ikiganiro kizajya gisobanura mu buryo bworoshye inyigisho z’ibanze zo mu Byanditswe. Ikindi kizasobanura uko Bibiliya ishobora gufasha imiryango. Hazaba harimo ingingo zigamije kwigisha abakiri bato Bibiliya. Buri nomero y’iyo gazeti izajya iba ifite ikiganiro cyibanda ku mirongo y’Ibyanditswe itwigisha ibihereranye n’imico ya Yehova.
5 Dusenga Yehova tumusaba guha imigisha ubwo buryo bushya bwo gucapa igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Twifuza ko iyo gazeti y’Umunara w’Umurinzi hamwe n’iya Réveillez-vous! yarushaho kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi bakwiriye.—Mat 10:11.