Ese winjiye mu kiruhuko cy’Imana?
“Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.”—HEB 4:12.
1. Ni mu buhe buryo twinjira mu kiruhuko cy’Imana? Kuki kumvira bishobora kutugora?
MU GICE cyabanjirije iki, twabonye ko twinjira mu kiruhuko cy’Imana iyo tuyumvira kandi tugakorana n’umuteguro wayo. Ibyo bishobora kutoroha. Urugero, iyo tumenye ko Yehova atemera ikintu runaka dukunda, hari igihe guhita twumvira bitugora. Ibyo bigaragaza ko dukeneye kwitoza kuba abantu bahora ‘biteguye kumvira’ (Yak 3:17). Muri iki gice, turi busuzume imimerere imwe n’imwe ishobora kugaragaza niba mu by’ukuri tuba twiteguye kumvira buri gihe.
2, 3. Ni iyihe mihati tugomba gukomeza gushyiraho kugira ngo duhore turi abantu bifuzwa mu maso ya Yehova?
2 Ni mu rugero rungana iki wemera inama zishingiye kuri Bibiliya? Ibyanditswe bitubwira ko Imana ishaka kwireherezaho ‘ibyifuzwa byo mu mahanga yose’ (Hag 2:7). Birumvikana ko tukimenya ukuri tutari abantu bifuzwa. Icyakora, urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda Umwana wayo ikunda cyane, rwatumye tugira ihinduka rikomeye mu mitekerereze yacu no mu myifatire yacu, kugira ngo dushimishe Imana mu buryo bwuzuye. Hanyuma twarasenze cyane kandi dushyiraho imihati myinshi, maze umunsi utazibagirana uragera, nuko turabatizwa.—Soma mu Bakolosayi 1:9, 10.
3 Ariko kandi, intambara turwana na kamere yacu idatunganye ntiyarangiye igihe twabatizwaga. Yarakomeje kandi izakomeza igihe cyose tukiri abantu badatunganye. Icyakora, dufite icyizere cy’uko nidukomeza guhatana kandi tukiyemeza kurushaho kuba abantu bifuzwa mu maso y’Imana, Yehova azaduha imigisha ku bw’imihati dushyiraho.
Mu gihe duhawe inama
4. Ni mu buhe buryo butatu dushobora kubonamo inama zishingiye ku Byanditswe?
4 Mbere yo kugira ibintu duhindura mu mibereho yacu, tugomba kubanza kumenya ibyo bintu ibyo ari byo. Disikuru itangiwe mu Nzu y’Ubwami cyangwa ingingo runaka yo mu bitabo byacu bishobora gutuma umuntu atekereza cyane akamenya aho afite intege nke. Iyo hatanzwe disikuru cyangwa se tugasoma ingingo irimo inama itureba ariko ntitubashe kuyitahura, Yehova ashobora gukoresha Umukristo mugenzi wacu kugira ngo atwereke aho dufite intege nke.—Soma mu Bagalatiya 6:1.
5. Rimwe na rimwe tubigenza dute iyo umuntu adukosoye? Kuki abasaza b’Abakristo bagomba gukomeza kugerageza kudufasha?
5 Kwemera inama duhawe n’umuntu udatunganye ntibyoroha, nubwo yaba yayiduhaye abigiranye amakenga kandi akayiduha mu buryo burangwa n’urukundo. Icyakora, mu Bagalatiya 6:1 hagaragaza ko Yehova asaba abakuze mu buryo bw’umwuka ‘kugerageza’ kutugorora, bakabikora “mu mwuka w’ubugwaneza.” Iyo twemeye inama baduhaye, turushaho kuba abantu bifuzwa mu maso y’Imana. Birashishikaje ko iyo dusenga, twemera rwose ko turi abantu badatunganye. Nyamara, iyo hari utweretse ikosa twakoze, twihutira kwisobanura, tugapfobya iryo kosa, tugashidikanya ku mpamvu yatumye atugira inama cyangwa tukanenga uburyo yayiduhayemo (2 Abami 5:11). Dushobora kurakara cyane mu gihe abasaza batubwiye ikintu tutashakaga kumva. Urugero, bashobora kutubwira ko hari umwe mu bagize umuryango wacu ukora ibintu bibi cyangwa ko imyambarire yacu idakwiriye. Bashobora no kutubwira ko dukeneye kurushaho kugira isuku ku mubiri wacu, cyangwa ko dukunda imyidagaduro idashimisha Yehova. Uburakari bushobora gutuma tuvuga ibintu tutagombye kuvuga, bigatuma tubabara kandi bikababaza n’umuvandimwe wageragezaga kuduha inama. Ariko iyo tumaze gucururuka, akenshi tubona ko iyo nama yari ikwiriye.
6. Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana rihishura “ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo”?
6 Umurongo w’Ibyanditswe iki gice gishingiyeho utwibutsa ko ijambo ry’Imana “rifite imbaraga.” Koko rero, ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura imibereho y’abantu. Ridufasha kugira ihinduka rikenewe nyuma y’umubatizo, nk’uko riba ryaradufashije mbere yawo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yanavuze ko ijambo ry’Imana ‘rihinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi [ko] rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Heb 4:12). Mu yandi magambo, iyo dusobanukiwe neza ibyo Imana yifuza ko dukora, uburyo tuyumvira bugaragaza abo turi bo imbere. Ese rimwe na rimwe hari igihe uko abandi batubona (ni ukuvuga “ubugingo”) biba bitandukanye n’abo mu by’ukuri turi bo (ni ukuvuga “umwuka”)? (Soma muri Matayo 23:27, 28.) Suzuma uko wakwitwara mu mimerere ikurikira.
Komeza kugendana n’umuteguro wa Yehova
7, 8. (a) Ni iki cyaba cyaratumye bamwe mu Bakristo b’Abayahudi bakomeza kubahiriza bimwe mu byari bigize Amategeko ya Mose? (b) Kuki twavuga ko ibyo bakoraga byari binyuranye n’umugambi wa Yehova?
7 Abenshi muri twe bashobora kuvuga mu mutwe amagambo ari mu Migani 4:18, hagira hati “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Ibyo byumvikanisha ko uko igihe kigenda gihita ari na ko turushaho gusobanukirwa ibyo Imana yifuza ko dukora, kandi tukarushaho gukora ibimushimisha.
8 Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, kuba Abakristo barasabwaga kudakomeza gukurikiza Amategeko ya Mose, byagoye Abakristo benshi b’Abayahudi nyuma y’urupfu rwa Yesu (Ibyak 21:20). Nubwo Pawulo yagaragaje neza ko Abakristo batagitwarwa n’Amategeko, hari abanze kwemera ibitekerezo bye byahumetswe (Kolo 2:13-15). Wenda batekerezaga ko gukomeza kubahiriza bimwe mu byasabwaga n’Amategeko byari kubarinda ibitotezo. Uko byari biri kose, Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo abasobanurira neza ko batashoboraga kwinjira mu kiruhuko cy’Imana igihe cyose bari kuba banze gukora ibihuje n’umugambi wayo.a (Heb 4:1, 2, 6; soma mu Baheburayo 4:11.) Kugira ngo bemerwe na Yehova, bagombaga kwemera ko yashakaga ko abagize ubwoko bwe bamusenga mu bundi buryo.
9. Twagombye kwitwara dute mu gihe hari ibintu binonosowe ku birebana n’uko twumvaga inyigisho z’Ibyanditswe?
9 Muri iki gihe, umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ajya adufasha gusobanukirwa neza inyigisho runaka za Bibiliya kuruta uko twari dusanzwe tuzisobanukiwe. Ibyo ntibyagombye kutubera ikibazo; ahubwo byagombye gutuma turushaho kumwiringira. Iyo abahagarariye ‘umugaragu’ babonye ko hari ikintu kigomba kunonosorwa ku birebana n’uko twumvaga inyigisho iyi n’iyi, ntibatinya kugira icyo bahindura ku buryo bari basanzwe basobanura iyo nyigisho kugira ngo irusheho kumvikana neza. Abagize iryo tsinda ry’umugaragu bishimira gukora ibihuje n’umugambi w’Imana aho guhangayikishwa n’uko nibagira icyo bahindura abantu bazabajora. Witwara ute iyo hari inyigisho ishingiye ku Byanditswe inonosowe?—Soma muri Luka 5:39.
10, 11. Ni iki bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya bakoze igihe basabwaga kugerageza ubundi buryo bwo kubwiriza? Ibyo bitwigisha iki?
10 Reka dufate urundi rugero. Mu myaka igera ku ijana ishize, bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya bari bazi gutanga neza disikuru batekerezaga ko gutanga disikuru ari bwo buryo bwiza bwo kubwiriza. Bakundaga kuvugira imbere y’abantu benshi. Mu by’ukuri, bamwe muri bo bumvaga banezerewe cyane iyo abantu babashimaga kubera disikuru batanze. Ariko nyuma yaho, abagize ubwoko bwa Yehova barushijeho gusobanukirwa ko yashakaga ko bakora ibirenze gutanga disikuru. Yashakaga ko babwiriza ku nzu n’inzu, no mu bundi buryo. Bamwe muri bo ntibabyishimiye. Disikuru batangaga zatumaga abantu batekereza ko bakunda Yehova kandi bamwubaha, ariko uko bitwaye icyo gihe byagaragaje ko atari ko byari bimeze. Tuzi ko ibyo bakoze bitashimishije Yehova. Bahise bava mu muteguro.—Mat 10:1-6; Ibyak 5:42; 20:20.
11 Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko abantu bose bakomeje kuba indahemuka ku muteguro, bo kubwiriza ku nzu n’inzu byari biboroheye. Abenshi byarabagoye, cyane cyane mu mizo ya mbere. Icyakora barumviye. Uko igihe cyagendaga gihita bagiye babimenyera kandi Yehova yabahaye imigisha myinshi. Wowe ubyifatamo ute iyo usabwe kubwiriza mu buryo wumva butagushimishije? Ese uba witeguye kumvira, ukabugerageza?
Mu gihe uwo dukunda aretse Yehova
12, 13. (a) Kuki Yehova asaba ko abanyabyaha batihana bacibwa mu itorero? (b) Ni ikihe kigeragezo ababyeyi b’Abakristo bamwe na bamwe bahura na cyo, kandi se ni iki gituma kiba ikibazo gikomeye cyane?
12 Nta gushidikanya ko twese twemera ihame rivuga ko tugomba kuba abantu batanduye mu buryo bw’umubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka kugira ngo dushimishe Imana. (Soma muri Tito 2:14.) Ariko hari imimerere ishobora gutuma kumvira iryo hame bitugora. Reka tuvuge ko umugabo n’umugore b’Abakristo b’intangarugero bafite umwana umwe gusa, maze akareka ukuri. Kubera ko uwo mwana yahisemo “kumara igihe gito yishimira icyaha,” akabirutisha imishyikirano afitanye na Yehova n’ababyeyi be bubaha Imana, byatumye acibwa mu muteguro.—Heb 11:25.
13 Abo babyeyi barababaye cyane. Birumvikana ko bazi icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’umuntu waciwe. Igira iti ‘mureke kwifatanya n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo’ (1 Kor 5:11, 13). Bazi nanone ko ijambo “umuntu wese” rikoreshwa muri uwo murongo rikubiyemo abagize umuryango batakiba mu rugo. Ariko bakunda umwana wabo cyane! Urukundo rwinshi bamukunda rushobora gutuma batekereza bati “twafasha dute umwana wacu kugarukira Yehova niba turetse gushyikirana na we burundu? Ese dukomeje gushyikirana na we si bwo twarushaho kumufasha?”b
14, 15. Ni uwuhe mwanzuro utoroshye ababyeyi bafite abana baciwe bagomba gufata?
14 Abo babyeyi turabumva rwose. Umwana wabo yashoboraga guhitamo kureka ibibi yakoraga, ariko yahisemo kubikomeza aho kugumana n’ababyeyi be hamwe n’abagize itorero. Abo babyeyi nta cyo bashoboraga kubikoraho. Ni yo mpamvu bababaye cyane.
15 Ariko se abo babyeyi bazabyifatamo bate? Ese bazumvira itegeko risobanutse neza Yehova yatanze? Cyangwa bazatekereza ko bashobora gushyikirana kenshi n’umwana wabo waciwe bavuga ko hari utubazo tw’umuryango bagomba gukemura? Mu gufata imyanzuro, ntibagombye kwirengagiza uko Yehova abona ibyo bakora. Ashaka ko umuteguro we uhora urangwa n’isuku, kandi ashishikariza abanyabyaha kwisubiraho mu gihe bishoboka. Ababyeyi b’Abakristo bashyigikira bate iyo gahunda?
16, 17. Gutekereza ku rugero rwa Aroni byatwigisha iki?
16 Aroni umuvandimwe wa Mose yahuye n’ikibazo gikomeye ku birebana n’abahungu be babiri. Tekereza uko agomba kuba yarumvise ameze igihe abahungu be, ari bo Nadabu na Abihu, bazanaga imbere ya Yehova umuriro utemewe maze akabica. Birumvikana ko nta ho bari kongera guhurira n’ababyeyi babo. Ariko si ibyo gusa. Yehova yabwiye Aroni n’abahungu be b’indahemuka ati “ntimuhirimbize imisatsi yanyu kandi ntimushishimure imyambaro yanyu [mubaririra], kugira ngo mudapfa kandi uburakari [bwa Yehova] bukagurumanira iteraniro ryose” (Lewi 10:1-6). Icyo yashakaga kuvuga kirumvikana. Tugomba gukunda Yehova cyane kuruta uko dukunda abagize imiryango yacu b’abahemu.
17 Muri iki gihe nta bwo Yehova ahita yica abarenga ku mategeko ye. Urukundo rutuma abaha uburyo bwo kwihana bakareka ibikorwa byabo bibi. Ariko se, Yehova yakumva ameze ate igihe ababyeyi batumviye itegeko rye maze bagatekereza ko bafite impamvu zumvikana zo gushyikirana n’umwana wabo waciwe?
18, 19. Abagize umuryango bumvira amabwiriza Yehova atanga ku birebana n’abantu baciwe, bashobora kubona iyihe migisha?
18 Hari abantu benshi bigeze gucibwa bemera ko kuba incuti zabo n’abagize imiryango yabo baririnze gushyikirana na bo byabafashije kwisubiraho. Urugero, hari umukobwa wabwiye abasaza ko kimwe mu byamufashije guhindura imibereho ye, ari uburyo musaza we yamwitwayeho igihe yari yaraciwe. Yavuze ko “kuba musaza we yarashyigikiye mu budahemuka amabwiriza duhabwa n’Ibyanditswe byatumye yumva ashaka kugaruka.”
19 Ku bw’ibyo se, ni iki tugomba gukora? Tugomba kwirinda kumvira imitima yacu idatunganye iba ishaka kwigomeka ku nama zo mu Byanditswe. Tugomba kwemera rwose ko ibyo Imana idusaba ari byo buri gihe biba bidufitiye akamaro.
“Ijambo ry’Imana ni rizima”
20. Ni ibihe bintu bibiri amagambo ari mu Baheburayo 4:12 ashobora kwerekezaho? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
20 Igihe Pawulo yandikaga ko ‘ijambo ry’Imana ari rizima,’ ntiyerekezaga ku Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya.c Amagambo akikije uwo murongo agaragaza ko yerekezaga ku masezerano y’Imana. Pawulo yashakaga kuvuga ko Imana itajya itanga isezerano ngo ireke kurisohoza. Yehova yabyemeje binyuze ku muhanuzi Yesaya, agira ati ‘ijambo ryanjye ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo naritumye’ (Yes 55:11). Ku bw’ibyo, ntitugomba kurambirwa mu gihe Imana idashohoje isezerano ryayo vuba nk’uko twabyifuzaga. Yehova ‘akomeza gukora’ kugira ngo asohoze umugambi we.—Yoh 5:17.
21. Amagambo ari mu Baheburayo 4:12 ashobora ate gufasha abageze mu za bukuru gukomeza gukorera Yehova?
21 Abenshi mu bagize “imbaga y’abantu benshi” bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova (Ibyah 7:9). Hari benshi batatekerezaga ko bazasaza iyi si mbi ikiriho. Nyamara ntibigeze bacika intege (Zab 92:14). Bazi ko ijambo ry’Imana ari rizima kandi ko amasezerano ya Yehova azasohora. Kubera ko Imana iha agaciro umugambi wayo, iyo dukomeje kuwuha umwanya wa mbere mu mibereho yacu, birayishimisha. Yehova akomeje kuruhuka kuri uyu munsi wa karindwi, azi neza ko umugambi we uzasohora kandi ko abagize ubwoko bwe, mu rwego rw’itsinda, bazawushyigikira. Wowe se bite? Ese nawe winjiye mu kiruhuko cy’Imana?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abayobozi b’Abayahudi benshi bakurikizaga Amategeko ya Mose yose, ariko igihe Mesiya yazaga banze kumwemera. Barwanyaga umugambi w’Imana.
b Reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 207-209.
c Muri iki gihe, Imana ituvugisha binyuze ku Ijambo ryayo ryanditse, rifite imbaraga zo guhindura imibereho yacu. Bityo rero, amagambo Pawulo yavuze mu Baheburayo 4:12 ashobora no kwerekeza kuri Bibiliya.
Ese uribuka?
• Ni iki tugomba gukora kugira ngo twinjire mu kiruhuko cy’Imana?
• Mu gihe Bibiliya itweretse icyo Imana ishaka ko dukora, tugaragaza dute ko twifuza kuyishimisha?
• Ni iyihe mimerere ishobora gutuma kumvira amabwiriza dusanga mu Byanditswe bitatworohera, ariko se kuki ari iby’ingenzi ko twumvira?
• Ni ibihe bintu bibiri amagambo ari mu Baheburayo 4:12 ashobora kwerekezaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Aba babyeyi barababaye cyane!