Jya ugaragaza ko uri indahemuka ku mahame ya gikristo mu gihe umuntu mufitanye isano aciwe
1. Ni ikihe kigeragezo Umukristo wifuza kuba indahemuka ku mahame ya Gikristo ashobora guhangana na cyo?
1 Abagize umuryango baba bafitanye imirunga ikomeye cyane ibahuza. Ibyo bituma Umukristo ahangana n’ikigeragezo mu gihe uwo bashakanye, umwana we, umubyeyi cyangwa undi muntu bafitanye isano rya bugufi aciwe cyangwa akitandukanya n’itorero (Mat 10:37). Ni gute Abakristo b’indahemuka bagombye gufata uwo muntu bafitanye isano? Mbese, hari ukundi ugomba kumufata ngo ni uko mubana mu rugo? Mbere na mbere, nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo; amahame akurikizwa ku bantu baciwe no ku bivanye mu muteguro ni amwe.
2. Dukurikije Bibiliya, ni gute Abakristo bagomba gufata abantu baciwe mu itorero?
2 Uko Twafata Abantu Baciwe: Ijambo ry’Imana rigira Abakristo inama yo kutifatanya cyangwa kudasabana n’umuntu waciwe mu itorero rigira riti ‘ntimukifatanye n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi, cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo, cyangwa utukana, cyangwa umusinzi, cyangwa umunyazi: umeze atyo ntimugasangire na we. Mukure uwo munyabyaha muri mwe’ (1 Kor 5:11, 13). Nanone amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 18:17 afitanye isano n’iyo ngingo. Aho haragira hati “[umuntu waciwe] azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Abari bateze Yesu amatwi, bari bazi neza ko Abayahudi batasabanaga n’Abanyamahanga kandi ko birindaga abakoresha b’ikoro, bakabaha akato. Ku bw’ibyo rero, Yesu yari arimo aha abigishwa be amabwiriza yo kutifatanya n’abantu baciwe.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 17-19 (mu Gifaransa).
3, 4. Ni iyihe mishyikirano tutagomba kugirana n’umuntu waciwe cyangwa uwitandukanyije n’umuteguro?
3 Ibyo bisobanura ko Abakristo b’indahemuka batagomba kugirana imishyikirano ihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka n’umuntu uwo ari we wese waciwe mu itorero. Ariko kandi, ibyo bikubiyemo byinshi. Ijambo ry’Imana rivuga ko ‘tutagomba no gusangira n’uwo muntu’ (1 Kor 5:11). Ku bw’ibyo rero, twirinda no gusabana n’umuntu waciwe. Ibyo bisobanura ko tutagomba kujyana na we gutembera, mu bukwe, gukinana umupira, kujyana guhaha, cyangwa se kwicarana ngo dusangire, haba mu rugo cyangwa muri resitora.
4 Bite se ku bihereranye no kuvugisha umuntu waciwe? Nubwo Bibiliya itavuga buri kantu kose gafitanye isano n’icyo kibazo, muri 2 Yohana 10 hadufasha kumenya uko Yehova abona ibyo bintu. Aho haragira hati “nihagira uza iwanyu, atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire, kandi ntimuzamuramutse muti ‘ni amahoro.’ ” Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981 ku ipaji ya 23 (mu Gifaransa) wagize icyo uvuga kuri ibyo ugira uti “gusuhuza umuntu ubwabyo bishobora kuba intambwe ya mbere yatuma mugirana ikiganiro, ndetse wenda n’ubucuti. Mbese, twakwifuza gutera iyo ntambwe ya mbere ituganisha ku kugirana imishyikirano n’umuntu waciwe?”
5. Mu gihe umuntu aciwe, ni iki aba yivukije?
5 Koko rero, bihuje n’uko iyo gazeti y’Umunara w’Umurinzi ikomeza ibivuga ku ipaji yayo ya 31 igira iti “iyo Umukristo yirekuye akagwa mu cyaha ku buryo biba ngombwa ko acibwa, aba yivukije byinshi: ntaba acyemewe mu maso y’Imana, . . . kandi aba atakaje incuti nyinshi z’abavandimwe, wenda n’Abakristo bafitanye na we isano.”
6. Mbese, Umukristo agomba kureka kugirana imishyikirano iyo ari yo yose n’umuntu bafitanye isano waciwe babana mu rugo? Sobanura.
6 Abo Tubana mu Rugo: Mbese, ibyo byaba bisobanura ko Abakristo babana n’umuntu waciwe wo mu bagize umuryango bagomba kwirinda kumuvugisha, ntibabe basangira na we cyangwa ngo bifatanye na we mu mirimo yabo ya buri munsi? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1991 ku ipaji ya 22 (mu Gifaransa), mu bisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji, wavuze ko “mu gihe mu muryango w’Umukristo harimo umuntu waciwe, aba akiri umwe mu bawugize, kandi agomba kwifatanya mu mirimo isanzwe ya buri munsi.” Ku bw’ibyo rero, mu gihe cy’amafunguro cyangwa mu yindi mirimo yo mu rugo, abagize umuryango ni bo bashobora kugena urugero bashobora kwifatanyamo n’umwe mu bawugize waciwe. Ariko rero, ntibagombye gutuma abavandimwe bifatanya na bo bumva ko ari nta cyahindutse.
7. Ni gute imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka ihinduka mu gihe umwe mu bagize umuryango aciwe?
7 Icyakora, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981 ku ipaji ya 28 (mu Gifaransa), werekeza ku muntu waciwe cyangwa witandukanyije n’itorero ugira uti “imirunga yo mu buryo bw’umwuka yamuhuzaga n’abo bahuje ukwizera iba yaracitse. Ibyo ni na ko biba bimeze rwose ku bantu bafitanye isano, hakubiyemo n’abo babana mu rugo. . . . Ibyo byumvikanisha ko hari ibigomba guhinduka mu mishyikirano ifitanye isano n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka yari isanzwe mu muryango. Urugero, niba ari umugabo uciwe, umugore we n’abana ntibakwishimira ko ayobora icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, cyangwa se gahunda yo gusoma Bibiliya no kubahagararira mu isengesho. Mu gihe ashatse kubahagararira mu isengesho, wenda nk’igihe cy’amafunguro, afite uburenganzira bwo kubikora kuko aba ari mu rugo rwe. Ariko kandi, bashobora kuvuga bucece iryabo sengesho (Imig 28:9; Zab 119:145, 146). Byagenda bite se mu gihe umuntu waciwe yifuje kuba ari kumwe n’abagize umuryango muri gahunda yabo yo gusoma Bibiliya cyangwa mu cyigisho cya Bibiliya? Abagize umuryango bashobora kumureka akaba ari kumwe na bo kugira ngo atege amatwi, niba atari bugerageze kubigisha cyangwa kuvuga uko abona ibintu.”
8. Ni iyihe nshingano ababyeyi b’Abakristo bafite ku bana babo bato baciwe babana mu rugo?
8 Mu gihe yaba ari umwana muto uba mu rugo waciwe, ababyeyi b’Abakristo baba bagifite inshingano yo kumuha uburere. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1988 ku ipaji ya 20 (mu Gifaransa), ugira uti “nk’uko baba bagomba gukomeza kumuha ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, ni na ko baba bagomba kumwigisha no kumutoza ikinyabupfura mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana (Imigani 6:20-22; 29:17). Ku bw’ibyo, ababyeyi buje urukundo bashobora kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, kabone n’iyo yaba yaraciwe. Wenda ahari bitewe no kuba bigana na we mu buryo bwa bwite, azungukirwa cyane bitume yikosora. Cyangwa se nanone bashobora kumureka akifatanya mu cyigisho cy’umuryango.”—Reba nanone Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2001, ku ipaji ya 16-17.
9. Ni mu rugero rungana iki Umukristo yagombye gushyikirana n’umuntu bafitanye isano waciwe batabana mu rugo?
9 Abo Dufitanye Isano Tutabana mu Rugo: Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1988 ku ipaji ya 28 (mu Gifaransa) wagize uti “imimerere iba itandukanye mu gihe umuntu mufitanye isano waciwe cyangwa akitandukanya n’itorero yaba aba ahandi hantu hatari aho mu rugo. Birashoboka rwose ko tutagirana na we imishyikirano iyo ari yo yose. Nubwo haba hari ibintu byo mu muryango bisaba ko duhura, nta gushidikanya ko tuzirinda cyane gushyikirana na we uko bishoboka kose.” Ibyo bihuje rwose n’itegeko ry’Imana ryo ‘kutifatanya n’uwitwa mwene Data’ wakoze icyaha akaba atagaragaza ukwicuza (1 Kor 5:11). Abakristo b’indahemuka bagombye rwose kwirinda kugirana imishyikirano itari ngombwa n’uwo muntu bafitanye isano, ndetse bakishyiriraho imipaka batagomba kurenga mu by’ubucuruzi.—Reba nanone Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 27-29 (mu Gifaransa).
10, 11. Ni iki Umukristo agomba gusuzuma mbere yo kwemera ko umuntu bafitanye isano waciwe agaruka mu rugo?
10 Umunara w’Umurinzi werekeza ibitekerezo byacu ku yindi mimerere ishobora kuvuka, ugira uti “byagenda bite se mu gihe umuntu mufitanye isano rya bugufi, wenda nk’umuhungu wawe cyangwa umubyeyi wawe mutabana, aciwe mu itorero hanyuma akifuza kuza ngo mubane? Umuryango ushobora kugena icyakorwa, ukurikije uko ibintu byifashe. Urugero, niba ari umubyeyi waciwe, ashobora kuba arwaye bityo akaba atagishoboye kwitunga cyangwa kugira icyo yimarira. Ibyanditswe bitegeka abana b’Abakristo kwita ku babyeyi babo (1 Tim 5:8). . . . Ariko kandi, icyo umwana yakora cyose, azagikora azirikana ibyo umubyeyi akeneye koko, imyifatire ye, n’imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abagize umuryango we.”—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 26-27.
11 Mu gihe uwaciwe ari umwana, iyo ngingo ikomeza igira iti “rimwe na rimwe ababyeyi b’Abakristo bagiye bemera ko umwana wabo waciwe agaruka mu rugo mu gihe yabaga arwaye cyangwa yihebye. Ariko kandi, ababyeyi ni bo bagomba gusuzuma imimerere y’umwana wabo. Mbese, uwo mwana waciwe, yaba yari asanzwe yitunze, none ubu akaba atagishoboye kwibeshaho? Cyangwa se impamvu y’ibanze ituma yifuza kugaruka mu rugo ni ukugira ngo yidamararire? Bite se ku bihereranye n’imico ye n’imyifatire ye? Mbese aho, nta musemburo yaba agiye kuzana mu rugo?—Gal 5:9.”
12. Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zibonerwa mu gihano cyo gucibwa?
12 Inyungu Zibonerwa mu Kuba Indahemuka Kuri Yehova: Gukurikiza ihame rishingiye ku Byanditswe ryo guca no kwirinda umunyabyaha utihana ni iby’ingirakamaro. Bituma itorero ritandura kandi bikagaragaza ko twizirika ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Bibiliya (1 Pet 1:14-16). Biturinda amoshya yangiza (Gal 5:7-9). Nanone bituma umunyabyaha yungukirwa mu buryo bwuzuye n’igihano aba yarahawe, ibyo bikaba bishobora kumufasha ‘kwera imbuto zo gukiranuka.’—Heb 12:11.
13. Ni gute umuryango umwe wagize ibyo uhindura, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
13 Mu gihe umuvandimwe na mushiki we bavukana bari bamaze kumva disikuru yatanzwe mu ikoraniro ry’akarere, basanze bagomba kugira ibyo bahindura ku buryo bafataga nyina batabanaga wari umaze imyaka itandatu yaraciwe. Ikoraniro rikimara kurangira, uwo muhungu yahise atumaho nyina aramwihererana, maze amubwira nta buryarya ko amukunda, ariko nyuma y’aho aza kumusobanurira ko we na mushiki we batari kuzongera kumuvugisha; keretse gusa mu gihe habaye impamvu zikomeye zo mu muryango zituma bahura. Nyuma y’igihe gito, nyina yatangiye kujya mu materaniro, maze mu gihe runaka aza kugarurwa. Si ibyo gusa kandi, kuko umugabo we utarizeraga yatangiye kwiga Bibiliya maze nyuma y’igihe runaka akabatizwa.
14. Kuki twagombye gushyigikira ihame ryo guca abantu mu itorero?
14 Gushyigikira ihame rishingiye ku Byanditswe ryo guca umuntu mu itorero, bigaragaza ko dukunda Yehova kandi bigaha igisubizo umutuka (Imig 27:11). Amaherezo, ibyo bishobora gutuma twemerwa na Yehova kandi akatugororera. Umwami Dawidi yanditse yerekeza kuri Yehova, agira ati ‘amategeko ye sinayaviririye. Ku badahemuka, uri indahemuka.’—2 Sam 22:23, 26, Bibiliya Ntagatifu.