ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/8 p. 8
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Uko dukwiriye gufata umuntu waciwe
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Jya ugaragaza ko uri indahemuka ku mahame ya gikristo mu gihe umuntu mufitanye isano aciwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Tugomba gukunda Yehova cyane kuruta bene wacu
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aretse gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/8 p. 8

IBIBAZO BY’ABASOMYI

Ese byaba bikwiriye ko ababyeyi b’Abakristo bicarana mu materaniro n’umwana wabo waciwe?

Nta mpamvu yo guhangayikishwa cyane n’aho umuntu waciwe agomba kwicara mu Nzu y’Ubwami. Iyi gazeti yagiye itera ababyeyi b’Abakristo inkunga yo gufasha mu buryo bw’umwuka umwana wabo waciwe ukiba mu rugo, mu gihe babona ko bikwiriye. Nk’uko byagaragajwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2001, ku ipaji ya 16 kugeza ku ya 18, ababyeyi bashobora no kwigisha Bibiliya umwana wabo ukiri muto waciwe, ukibana na bo. Baba biringiye ko bizafasha uwo mwana guhindura imyifatire ye.

Nanone kandi, byaba bishyize mu gaciro ko mu Nzu y’Ubwami umwana waciwe yicarana n’ababyeyi be atuje. Kubera ko umuntu waciwe adasabwa kwicara inyuma mu Nzu y’Ubwami, nta mpamvu yagombye gutuma umwana waciwe aticarana n’ababyeyi be, aho baba bicaye hose. Kubera ko ababyeyi baba bagomba gufasha umwana wabo mu buryo bw’umwuka, nta gushidikanya ko bazashaka kumenya niba akurikira mu materaniro. Ku bw’ibyo rero, byarushaho kuba byiza umwana wabo yicaranye na bo, aho kwicara ahandi nta muntu umwitaho.

Byagenda bite se mu gihe umwana waciwe atakibana n’ababyeyi be? Ese ibyo byaba bivuga ko atakwicarana na bo? Mu gihe cyashize, iyi gazeti yagaragaje neza imyifatire Umukristo yakwihatira kugira mu birebana no kwifatanya n’umwe mu bagize umuryango we waciwe ariko akaba atakiba mu rugo.a Icyakora, kuba umuntu waciwe yakwicarana n’abagize umuryango we atuje mu gihe cy’amateraniro, bitandukanye cyane no kuba bakwifatanya na we bitari ngombwa. Niba abandi bagize umuryango bitwara uko bikwiriye ku birebana n’uwo muntu waciwe, kandi bakaba bihatira gukurikiza inama zo mu Byanditswe zibasaba kutifatanya na we, nta mpamvu yo kubigiraho ikibazo.—1 Kor 5:11, 13; 2 Yoh 11.

Uwaciwe yakwicarana n’uwo mu muryango we cyangwa n’undi wese mu bagize itorero, nta kibazo byagombye gutera igihe cyose afite imyifatire ikwiriye. Kugena aho umuntu agomba kwicara bishobora guteza ibibazo, bitewe n’imimerere. Niba abaje mu materaniro bose, harimo n’abagize umuryango w’uwaciwe b’indahemuka, bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya arebana n’uko tugomba kwitwara ku muntu waciwe, kandi abavandimwe bakaba batasitazwa n’uko uwaciwe yicaye ahantu aha n’aha, nta mpamvu yo guhangayikishwa cyane n’aho abaza mu materaniro ya gikristo bicara.

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 28 n’iya 29 (mu gifaransa); reba n’igitabo Mugume mu rukundo rw’Imana, ku ipaji ya 207-209.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze