Ni nde wagombye kwigisha abana ibyerekeye Imana?
“Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha we.”—LUKA 6:40.
HARI ababyeyi bumva ko badafite ubushobozi bwo kwigisha abana babo ibyerekeye Imana. Bashobora kumva ko batize bihagije cyangwa ko batazi byinshi ku birebana n’idini, ku buryo baba abigisha beza. Ibyo bishobora gutuma bumva ko iyo nshingano y’ingenzi ireba bene wabo cyangwa umuyobozi w’idini.
Ariko se ni nde ukwiriye kwigisha abana inyigisho z’idini n’amahame mbwirizamuco? Reka dusuzume icyo Bibiliya ibivugaho, maze tugereranye ibyo ivuga n’ibyo abashakashatsi bagezeho.
Inshingano ya se w’umwana ni iyihe?
Icyo Bibiliya yigisha: “Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.”—Abefeso 6:4.
Icyo ubushakashatsi bwagaragaje: Iyo ba se b’abana bakomeye ku myizerere yabo, ni izihe nyungu babona? Hari ingingo yasohotse mu mwaka wa 2009, igira iti “idini rishobora gufasha abagabo kuba ababyeyi beza. Rifasha abantu kugira imico myiza kandi rigatuma bumva batekanye. Nanone kandi, ribaha inyigisho n’ubuyobozi bakurikiza mu mibereho yabo.”—Fathers’ Religious Involvement and Early Childhood Behavior.
Bibiliya igaragaza neza ko umugabo ari we ufite uruhare runini mu kurera abana no kubatoza (Imigani 4:1; Abakolosayi 3:21; Abaheburayo 12:9). Ese iyo nama iracyafite agaciro? Mu mwaka wa 2009, kaminuza yo muri Leta ya Floride, yasohoye inyandiko ivuga ibirebana n’uruhare abagabo bagira mu burere bw’abana babo. Abakoze ubwo bushakashatsi, bagaragaje ko abana bafite ba se bagize uruhare rukomeye mu burere bwabo, bavamo abantu bishyira mu mwanya w’abandi kandi bumva bafite agaciro. Abana b’abahungu barushaho kwitwara neza, naho ab’abakobwa ntibakunde kurwara indwara zo mu mutwe. Nta gushidikanya rero ko iyo nama yo muri Bibiliya igifite agaciro.
Umugore afite inshingano ikomeye
Icyo Bibiliya yigisha: “Ntukareke icyo nyoko agutegeka.”—Imigani 1:8.
Icyo ubushakashatsi bwagaragaje: Mu mwaka wa 2006, hari igitabo cyavuze ko ugereranyije ababyeyi b’abagore bamarana n’abana igihe kirekire cyane kuruta ababyeyi b’abagabo, kandi ibyo ni ko bimeze mu bihugu byinshi (Handbook of Child Psychology). Kubera ko ababyeyi b’abagore bamarana igihe kingana gityo n’abana babo, ibyo bavuga, ibyo bakora n’imyifatire yabo bigira ingaruka zikomeye ku burere bw’abana babo.
Iyo ababyeyi bombi bafatanyije kwigisha abana babo ukuri ku byerekeye Imana, hari impano ebyiri z’agaciro kenshi baba babahaye. Mbere na mbere, bituma abana bagirana ubucuti na Se wo mu ijuru, ibyo bikaba bibagirira akamaro ubuzima bwabo bwose. Icya kabiri, ni uko abana bibonera ko umugabo n’umugore bagombye gufatanya kugira ngo bagere ku ntego z’ingenzi (Abakolosayi 3:18-20). Nubwo hari abandi bantu bashobora gufasha ababyeyi kurera abana babo, ababyeyi ni bo bafite inshingano yo kubigisha ibyerekeye Imana, bakabereka n’icyo Imana iba yiteze ku bagize umuryango.
Ariko se, ababyeyi bakwigisha abana babo bate? Ni ubuhe buryo bwiza bashobora gukoresha?