ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/8 pp. 24-26
  • Ese koko Papa ni we “uzungura Petero Mutagatifu”?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko Papa ni we “uzungura Petero Mutagatifu”?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese Petero ni we mupapa wa mbere?
  • Amateka agaragaza iki ku birebana n’inkomoko y’ubupapa?
  • Ese imyifatire y’abapapa n’inyigisho zabo bigaragaza ko ibyo bavuga ari ukuri?
  • Ese koko Petero ni we wabaye papa wa mbere?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Dukomeze Gushikama Ku Kwizera Kwacu Kw’Igiciro Cyinshi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Shebuja yamwigishije kubabarira
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yabaye indahemuka mu bigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/8 pp. 24-26

Ese koko Papa ni we “uzungura Petero Mutagatifu”?

MU MWAKA wa 2002, Papa Yohani Pawulo wa II yandikiye musenyeri w’umugi wa Limburg mu Budage, avuguruza umwanzuro uwo musenyeri yari yafashe ku birebana no gukuramo inda. Mu ibaruwa Papa yamwandikiye, yatangiye avuga ko afite inshingano yo “kwita ku bumwe n’imikorere myiza ya za kiliziya zose nk’uko ubushake bwa Yezu Kristu buri.” Yavuze ko afite uburenganzira bwo kuvuguruza umwanzuro w’uwo musenyeri, kubera ko kuba ari papa bisobanura ko ari we “uzungura Petero Mutagatifu.”

Dukurikije uko Kiliziya Gatolika y’i Roma ibisobanura, “Kristu yagize Petero Mutagatifu umukuru w’izindi ntumwa zose.” Kiliziya Gatolika yumvikanisha nanone ko “Kristu yategetse ko hari kuzabaho abari kuzungura Petero kuri iyo nshingano, kandi ko abepiskopi b’i Roma ari bo bari kuzajya bamuzungura.”—New Catholic Encyclopedia (2003), Umubumbe wa 11, ipaji ya 495-496.

None se ko ayo magambo akomeye, waba warayigenzuriye kugira ngo umenye niba ari ukuri? Reka dusuzume ibisubizo by’ibibazo bitatu bikurikira: (1) ese Bibiliya ishyigikira igitekerezo cy’uko Petero ari we mupapa wa mbere? (2) Amateka agaragaza iki ku birebana n’inkomoko y’urukurikirane rw’abapapa? (3) Ese imyifatire y’abapapa n’inyigisho zabo, bigaragaza ko ari abazungura ba Petero koko?

Ese Petero ni we mupapa wa mbere?

Kugira ngo Abagatolika bagaragaze ko kiliziya yubatse kuri Petero, bakunze kwitwaza umurongo wo muri Matayo 16:18. Aho hagira hati “uri Petero, kandi kuri uru rutare ni ho nzubaka itorero ryanjye.” Bageze nubwo bandika ayo magambo mu rurimi rw’ikilatini, munsi y’igisenge cya Bazilika ya Mutagatifu Petero iri i Roma.

Umwe mu babyeyi ba Kiliziya bubahwa cyane witwa Augustin, yigeze kwemera ko itorero ryubatse kuri Petero. Ariko mu marembera y’ubuzima bwe, yahinduye uko yumvaga ayo magambo ya Yesu. Mu gitabo yanditse yavuze ko kiliziya, cyangwa itorero rya gikristo, yubatse kuri Yesu, atari kuri Petero.a—Retractations.

Nta wahakana ko intumwa Petero ivugwa cyane mu Mavanjiri. Mu bihe runaka byihariye, Yesu yatoranyaga batatu mu ntumwa ze, ari bo Petero, Yakobo na Yohana, kugira ngo abe ari kumwe na bo (Mariko 5:37, 38; 9:2; 14:33). Nanone Yesu yahaye Petero “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru,” Petero akaba yarazikoresheje afungurira abandi inzira ijya mu Bwami. Yabanjirije ku Bayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi, akurikizaho Abasamariya, hanyuma azikoresha no ku Banyamahanga (Matayo 16:19; Ibyakozwe 2:5, 41; 8:14-17; 10:45). Kubera ko Petero yari intyoza, hari igihe yahagarariraga izindi ntumwa akazibera umuvugizi (Ibyakozwe 1:15; 2:14). Ariko se, ibyo byatumye aba umutware w’itorero ryo mu kinyejana cya mbere?

Intumwa Pawulo yanditse ko Petero yahawe ubushobozi bwo kuba “intumwa ku bakebwe” (Abagalatiya 2:8). Icyakora, imirongo ikikije uwo igaragaza ko Pawulo atashakaga kuvuga ko Petero yayoboraga itorero. Pawulo yashakaga kuvuga ibyerekeye uruhare Petero yari afite mu kubwiriza Abayahudi.

Nubwo Petero yari yarahawe inshingano ikomeye, nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko yari umutware w’itorero wafatiraga abigishwa bose imyanzuro. Mu rwandiko yanditse, we ubwe yavuze ko ari “intumwa” n’“umusaza;” nta kindi yongeyeho.—1 Petero 1:1; 5:1.

Amateka agaragaza iki ku birebana n’inkomoko y’ubupapa?

None se, igitekerezo cyo gushyiraho abapapa cyaje ryari kandi mu buhe buryo? Igitekerezo cy’uko hashobora kubaho umuntu mukuru utegeka bagenzi be bahuje ukwizera kandi ko nta cyo bitwaye, cyatangiye gushinga imizi mu gihe cy’intumwa. Intumwa zabonaga zite iyo mitekerereze?

Intumwa Petero ubwe yateye inkunga abagabo bayoboraga itorero, ko batagombaga ‘gutwaza igitugu abagize umurage w’Imana,’ ahubwo ko bagombaga gukenyera kwiyoroshya mu mishyikirano bagiranaga (1 Petero 5:1-5). Intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko mu itorero hari kuzaduka abantu “bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyakozwe 20:30). Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, intumwa Yohana yanditse urwandiko, maze yamagana yihanukiriye imyifatire y’umwigishwa witwaga Diyotirefe. Kuki yamucyashye? Imwe mu mpamvu zabiteye, ni uko uwo mugabo ‘yakundaga kwishyira imbere’ mu itorero (3 Yohana 9). Iyo nama intumwa zatanze yatumye nibura mu gihe runaka, abari bafite inyota yo kwishyira imbere batagira icyo bageraho.—2 Abatesalonike 2:3-8.

Nyuma y’igihe gito intumwa zose zimaze gupfa, hari abantu batangiye kwishyira imbere. Hari igitabo cyavuze kiti “birashoboka ko mbere y’ikinyejana cya kabiri rwagati, nta musenyeri ‘wategekaga abandi’ i Roma” (The Cambridge History of Christianity). Mu kinyejana cya gatatu, musenyeri wa Roma yigize umuyobozi mukuru uruta abandi, ategeka abasenyeri ba kiliziya zimwe na zimwe.b Kugira ngo bamwe bumvikanishe ko musenyeri w’i Roma yarutaga abandi, bakoze urutonde rw’abazungura ba Petero.

Icyakora, urwo rutonde ntirugaragaza mu buryo bufatika ko ibyo bavuga ari ukuri. Kubera iki? Mbere na mbere, ni uko nta wakwemeza ko bamwe mu bavugwa muri urwo rutonde babayeho koko. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ibivugwa ku muntu urwo rutonde ruheraho atari ukuri. Twabyemeza dute? Nubwo Petero yabwirije i Roma, nk’uko bimwe mu bitabo bitari Bibiliya byo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri bibigaragaza, nta gihamya yemeza ko yabaye umukuru w’itorero ryaho.

Kimwe mu bintu bigaragaza ko Petero atari we wari umukuru w’itorero ry’i Roma, ni uko mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yashyizemo urutonde rurerure rw’Abakristo bari muri iryo torero. Icyakora ntiyigeze avugamo Petero (Abaroma 16:1-23). Ubwo koko, iyo Petero aza kuba ari umukuru w’iryo torero, Pawulo yari kumwirengagiza cyangwa akanga kumushyira kuri urwo rutonde?

Uzirikane nanone ko igihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa mbere rwahumetswe, Pawulo na we yandikiye Timoteyo urwandiko rwa kabiri. Muri urwo rwandiko, Pawulo yahise avuga iby’itorero ry’i Roma. Koko rero, igihe Pawulo yari i Roma yanditse inzandiko esheshatu, ariko nta na rumwe yigeze avugamo Petero.

Nyuma y’imyaka igera kuri 30 Pawulo yanditse inzandiko ze, intumwa Yohana yanditse inzandiko eshatu n’igitabo cy’Ibyahishuwe. Nta na hamwe muri izo nzandiko Yohana yigeze avuga ko itorero ry’i Roma ryarutaga ayandi, cyangwa ngo abe yakwerekeza ku muyobozi runaka wa kiliziya waba wari ufite umwanya wo hejuru wo kuba umuzungura wa Petero. Haba muri Bibiliya cyangwa mu mateka, nta na hamwe wabona hagaragaza ko Petero yaba yarigize umwepiskopi wa mbere w’itorero ry’i Roma.

Ese imyifatire y’abapapa n’inyigisho zabo bigaragaza ko ibyo bavuga ari ukuri?

Turamutse twiteze ko umuntu uvuga ko ari we “wazunguye Petero Mutagatifu” cyangwa ko ari “Igisonga cya Kristu” agira imyitwarire nk’iya Petero na Kristo, kandi agakurikiza inyigisho zabo, ntitwaba dukabije. Urugero, ese Petero yigeze yemera ko bagenzi be bahuje ukwizera bamufata nk’umuntu udasanzwe? Oya. Ibyo bigaragazwa n’uko yanze ko hagira umukorera ikintu icyo ari cyo cyose kigaragaza ko amuhaye icyubahiro kidasanzwe (Ibyakozwe 10:25, 26). Bite se ku byerekeye Yesu? Yavuze ko ataje gukorerwa, ahubwo ko yaje gukorera abandi (Matayo 20:28). Nyamara se, abapapa bo bazwiho iki? Ese baba banga kuba ibyamamare, bakanga amazina y’icyubahiro kandi bakirinda kurata ubukire bwabo n’ububasha bwabo?

Petero na Kristo bari abantu b’indakemwa baharanira amahoro. Gereranya ibyo bavugwaho n’ibyo igitabo kimwe cyavuze ku myifatire ya Papa Léon wa X. Icyo gitabo cyagize kiti “Léon wa X yirengagije umurimo wihutirwa yari afite wo kugabura iby’Imana, yishora muri politiki, mu bucuruzi bushingiye ku cyenewabo no mu iraha ry’iby’isi” (Lexikon für Theologie und Kirche). Umupadiri w’Umugatolika witwa Karl Amon wigisha amateka ya kiliziya muri kaminuza, yavuze ko hari raporo zizewe zemeza ko Papa Alexandre wa VI, yari “umuhemu biteye ubwoba, agakoresha nabi ubutware bwe, agasaba abantu ruswa kugira ngo abahe imyanya y’ubuyobozi muri kiliziya, kandi ko yishoraga mu bwiyandarike.”

Bite se ku birebana n’inyigisho z’abapapa? Zihuriye he n’inyigisho za Petero na Kristo? Petero ntiyizeraga ko abeza bose bajya mu ijuru. Yavuze yeruye ibirebana n’umwami mwiza Dawidi, agira ati “Dawidi ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru” (Ibyakozwe 2:34). Uretse n’ibyo, Petero ntiyigeze yigisha ko impinja zagombye kubatizwa. Ahubwo yigishije ko umubatizo ari intambwe umuntu wizeye atera azi icyo akora.—1 Petero 3:21.

Yesu yigishije ko nta n’umwe mu bigishwa be wagombye gushaka kuba mukuru kuruta abandi. Yaravuze ati “umuntu nashaka kuba uw’imbere, agomba kuba uw’inyuma kandi akaba umukozi wa bose” (Mariko 9:35). Igihe yari ashigaje igihe gito ngo apfe, yahaye abigishwa be amabwiriza asobanutse neza, agira ati “ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So ari umwe, akaba ari mu ijuru. Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo” (Matayo 23:1, 8-10). Ese utekereza ko abapapa bakurikije inyigisho za Petero na Kristo?

Hari abavuga ko urutonde rw’abapapa rudahinduka, kabone n’iyo umupapa runaka yaba adakurikiza amahame ya gikristo. Ese urumva ibyo bishyize mu gaciro? Yesu yaravuze ati “igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zitagira umumaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.” Ese ushingiye ku byo wabonye, urumva Petero cyangwa Kristo bakwishimira kwera imbuto nk’izo abapapa beze?—Matayo 7:17, 18, 21-23.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ikiganiro Yesu yagiranye na Petero, cyari kigamije kugaragaza uwo Kristo ari we n’uruhare rwe; nticyibandaga ku ruhare rwa Petero (Matayo 16:13-17). Nyuma yaho, Petero ubwe yivugiye ko Yesu ari we buye itorero ryubatseho (1 Petero 2:4-8). Intumwa Pawulo na we yemeje ko itorero rya gikristo ryubatse kuri Yesu, we “buye ry’urufatiro rikomeza imfuruka.” Ntiryubatse kuri Petero.—Abefeso 2:20.

b Yesu n’intumwa ze batanze umuburo w’uko mu itorero rya gikristo hari kuzaduka abantu bigisha inyigisho z’ubuhakanyi (Matayo 13:24-30, 36-43; 2 Timoteyo 4:3; 2 Petero 2:1; 1 Yohana 2:18). Ayo magambo yaje gusohora, igihe itorero ryo mu kinyejana cya kabiri, cyangwa kiliziya, yatangiraga kwemera imigenzo ya gipagani kandi ikavanga inyigisho za Bibiliya na filozofiya y’Abagiriki.

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Ese hari gihamya igaragaza ko abapapa bakurikije urugero rwa Petero?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze