ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/9 p. 3
  • Ni nde wihishe inyuma y’ibibi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde wihishe inyuma y’ibibi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese ubugome buzashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Uko icyiza kizatsinda ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/9 p. 3

Ni nde wihishe inyuma y’ibibi?

IGIHE uwari umugaba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yibukaga ukuntu uwo muryango wananiwe guhagarika jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yaravuze ati “naramukanyije na Satani.” Undi muntu wiboneye ubwicanyi bw’agahomamunwa bwabaye icyo gihe, yaravuze ati “niba hari umuntu ugitinyuka kuvuga ko Satani atabaho, azaze mu Rwanda mwereke imva zishyinguyemo abantu batabarika.” Ese koko ubwo bwicanyi bw’agahomamunwa bwatewe na Satani?

Abantu benshi ntibemera ko hari ikiremwa cy’umwuka kibi kitagaragara, giteza urugomo n’ubugome bukabije. Bumva ko ibyo byose biterwa ahanini n’ububi buba muri kamere muntu. Abandi batekereza ko hari itsinda ry’abantu b’abakire kandi b’ibikomerezwa bo hirya no hino ku isi bakorana rwihishwa, bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo baragize abaturage ibikoresho kugira ngo babone uko bategeka isi. Hari n’abandi bavuga ko akarengane n’imibabaro bibageraho, babiterwa na za leta hamwe n’abategetsi bazo.

Wowe se ubibona ute? Kuki ibibi, urugomo, ibikorwa by’agahomamunwa n’imibabaro bigenda bifata indi ntera, kandi abantu bakora uko bashoboye kugira ngo bigabanuke? Kuki abantu basa n’aho biyahura bagakora ibikorwa bibarimbura, kandi bahora baburirwa bakanga kumva? Ese haba hari uwihishe inyuma y’ibyo byose? Ni nde mu by’ukuri utegeka iyi si? Igisubizo uri bubone gishobora kugutangaza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze