ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/9 pp. 30-32
  • Ese ushobora kumera nka Finehasi mu gihe uhanganye n’ibibazo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ushobora kumera nka Finehasi mu gihe uhanganye n’ibibazo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Arahaguruka’
  • Kugira ubushishozi bituma hatabaho ingorane zikomeye
  • Yabajije Yehova
  • Yehova ashobora kugufasha gusohoza inshingano zikomeye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Yehova avugisha Samweli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mbese, Abakristo bagombye kugira ishyari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/9 pp. 30-32

Ese ushobora kumera nka Finehasi mu gihe uhanganye n’ibibazo?

KUBA umusaza w’itorero ni inshingano ihebuje. Icyakora, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abasaza bahura n’ibibazo. Hari igihe baba bagomba gukemura ibibazo birebana n’abakoze ibyaha, ‘bagaca imanza’ mu cyimbo cya Yehova (2 Ngoma 19:6). Hari n’ubwo umugenzuzi ashobora guhabwa inshingano akumva atiteguye kuyisohoza nk’uko byagenze kuri Mose, wicishije bugufi akabaza Yehova ku birebana n’inshingano yari amuhaye ati “nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo?”—Kuva 3:11.

Bibiliya, yanditswe binyuriye ku mwuka wera, ari na wo ukoreshwa mu gushyiraho abasaza, irimo ingero z’abagenzuzi bahuye n’ibibazo kandi bakabikemura neza. Finehasi yari umuhungu wa Eleyazari n’umwuzukuru wa Aroni, bityo akaba yari kuzaba umutambyi mukuru. Hari ibintu bitatu byabaye mu mibereho ye bigaragaza ko muri iki gihe abasaza bagomba guhangana n’ibibazo bafite ubutwari n’ubushishozi kandi bakishingikiriza kuri Yehova.

‘Arahaguruka’

Finehasi yari umusore igihe Abisirayeli bari bakambitse mu bibaya by’i Mowabu. Bibiliya igira iti ‘abantu batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu. Abisirayeli barya ku bitambo kandi bunamira imana zabo’ (Kub 25:1, 2). Yehova yateje icyorezo cyica abakoze icyaha. Ese uriyumvisha ukuntu Finehasi agomba kuba yarababajwe no kumenya iby’icyo cyaha cyari cyakozwe n’icyorezo cyateje?

Iyo nkuru ikomeza igira iti “umugabo wo mu Bisirayeli azana Umumidiyanikazi mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’abagize iteraniro ry’Abisirayeli ryose bari bateraniye ku muryango w’ihema ry’ibonaniro barira” (Kub 25:6). Ni iki umutambyi Finehasi yari gukora? Urebye yari akiri muto, kandi Umwisirayeli wari wakoze icyo cyaha yari umutware wayoboraga abandi muri gahunda yo kuyoboka Imana.—Kub 25:14.

Ariko Finehasi yatinyaga Yehova aho gutinya abantu. Igihe yababonaga, yahise afata icumu rye akurikira uwo mugabo mu ihema, maze abatikura iryo cumu rirabahinguranya. Kuba Finehasi yaragize ubutwari kandi agahita agira icyo akora, Yehova yabibonye ate? Yehova yahise ahagarika cya cyorezo, kandi agororera Finehasi agirana na we isezerano ry’uko ubutambyi bwari kuguma mu muryango we “kugeza ibihe bitarondoreka.”—Kub 25:7-13.

Birumvikana ko muri iki gihe abasaza b’Abakristo badakora ibikorwa byo kwica mu gihe bakemura ibibazo. Icyakora, bagomba kuba biteguye guhita bagira icyo bakora kandi bakagira ubutwari nka Finehasi. Urugero, igihe Guilherme yari amaze amezi make gusa ari umusaza, yasabwe kuba umwe mu bagize komite y’urubanza. Urwo rubanza rwari urw’umusaza wari waramufashije akiri muto. Yaravuze ati “numvise ntakwiriye kujya muri urwo rubanza. Iryo joro sinasinziriye. Nakomeje gutekereza ukuntu nari kwitwara kugira ngo ibyiyumvo bitambuza gukurikiza amahame ya Yehova. Namaze iminsi nsenga kandi nkora ubushakashatsi mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.” Ibyo byamufashije kugira ubutwari yari akeneye mu gukemura icyo kibazo kitari cyoroshye, no gufasha uwo muvandimwe we wari wakoze icyaha.—1 Tim 4:11, 12.

Iyo abasaza bagize ubutwari kandi bagahita bagira icyo bakora mu gihe bikenewe mu itorero, baba intangarugero mu birebana n’ukwizera n’ubudahemuka. Birumvikana ariko ko mu gihe abandi Bakristo na bo bamenye ko umuntu runaka yakoze icyaha gikomeye, bagomba kugira ubutwari bwo kubibwira abasaza. Nanone kandi, kugira ngo umuntu areke gukomeza gushyikirana n’incuti ye cyangwa mwene wabo waciwe, bisaba kuba indahemuka.—1 Kor 5:11-13.

Kugira ubushishozi bituma hatabaho ingorane zikomeye

Ubutwari Finehasi yagize ntibwatewe n’ubuhubutsi bwa gisore. Reka dusuzume ukuntu yagaragaje ubushishozi, akagira ubwenge n’amakenga, igihe yumvaga indi nkuru. Hari igihe abari bagize umuryango w’Abarubeni, uw’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase bubatse igicaniro hafi y’uruzi rwa Yorodani. Abandi Bisirayeli batekereje ko bari bacyubakiye gusenga ibigirwamana, maze bitegura kubatera.—Yos 22:11, 12.

Finehasi yakoze iki? We n’abatware b’imiryango ya Isirayeli bagize amakenga babanza kuganira n’abari bubatse icyo gicaniro. Imiryango yaregwaga yasobanuye ko mu by’ukuri icyo gicaniro cyari umuhamya w’uko bari ‘kuzakorera Yehova.’ Ku bw’ibyo, ikibazo cyahise gikemuka.—Yos 22:13-34.

Mu gihe Umukristo yumvise hari ibintu barega undi mugaragu wa Yehova cyangwa bamuvuga ibintu bibi, byaba byiza yiganye Finehasi. Ubushishozi buturinda kurakara cyangwa kuvuga ibintu bitari byiza ku bavandimwe bacu.—Imig 19:11.

Ni mu buhe buryo kugira ubushishozi byafasha abasaza gukora nk’ibyo Finehasi yakoze? Jaime umaze imyaka isaga icumi ari umusaza yaravuze ati “iyo umubwiriza atangiye kumbwira ikibazo afitanye na mugenzi we, mpita nsaba Yehova kumfasha kugira ngo ntagira uruhande mbogamiraho, ahubwo ntange inama zishingiye ku Byanditswe. Hari mushiki wacu wigeze kumbwira ikibazo yari yaragiranye n’umuvandimwe wari ufite inshingano mu rindi torero. Kubera ko uwo muvandimwe yari incuti yanjye, byari byoroshye ko nagenda nkabimubwira. Aho kubigenza ntyo, naganiriye n’uwo mushiki wacu ku mahame anyuranye yo muri Bibiliya. Yemeye kubanza kubiganiraho n’uwo muvandimwe (Mat 5:23, 24). Icyakora, ntibahise bakemura icyo kibazo. Ku bw’ibyo, namugiriye inama yo gusuzuma andi mahame yo mu Byanditswe. Yafashe umwanzuro wo kongera gusenga Yehova akamubwira icyo kibazo, hanyuma akagerageza kubabarira.”

Ibyo byageze ku ki? Jaime yagize ati “hashize amezi runaka, uwo mushiki wacu yaje kundeba. Yansobanuriye ko nyuma yaho wa muvandimwe yababajwe n’ibyo yari yaravuze, maze ategura gahunda yo kujyana n’uwo mushiki wacu kubwiriza, nuko aramushimira. Ikibazo cyari gikemutse. Icyo kibazo cyakemutse neza kubera ko ntacyivanzemo ntinya ko nagira aho mbogamira.” Bibiliya itanga inama igira iti “ntukihutire gushoza urubanza” (Imig 25:8). Abasaza barangwa n’ubushishozi batera Abakristo bagiranye ibibazo inkunga yo gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe kugira ngo bimakaze amahoro.

Yabajije Yehova

Finehasi yari afite inshingano yihariye yo kuba umutambyi w’ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe. Nk’uko twabibonye, yagiraga ubutwari budasanzwe n’ubushishozi, ndetse n’igihe yari akiri muto. Icyakora, kuba yarashoboraga gukemura ibibazo neza byaterwaga n’uko yiringiraga Yehova.

Nyuma y’amarorerwa yakozwe n’abantu b’i Gibeya, bo mu muryango wa Benyamini, ubwo bafataga ku ngufu inshoreke y’umugabo w’Umulewi barangiza bakayica, indi miryango yahise ifata umwanzuro wo gutera Ababenyamini (Abac 20:1-11). Basenze Yehova bamusaba kubafasha mbere y’uko bajya kurwana, ariko incuro ebyiri zose baratsinzwe, kandi batakaza abantu benshi (Abac 20:14-25). Ese bari gufata umwanzuro w’uko Imana itumvise amasengesho yabo? Ese koko Yehova yari ashyigikiye ko bagira icyo bakora ku birebana n’ayo marorerwa?

Finehasi, icyo gihe wari umutambyi mukuru wa Isirayeli, ntiyaretse kwiringira Yehova. Yongeye gukora ikintu gikomeye. Yarasenze ati “nongere njye gutera bene Benyamini umuvandimwe wanjye, cyangwa mbireke?” Yehova yashubije iryo sengesho atuma Abisirayeli banesha Ababenyamini kandi Gibeya yose iratwikwa, irakongoka.—Abac 20:27-48.

Ni iki ibyo bitwigisha? Hari ibibazo bidahita bikemuka mu itorero nubwo abasaza baba bashyizeho imihati kandi bagasenga Imana bayisaba kubafasha. Mu gihe ibyo bibaye, byaba byiza abasaza bibutse amagambo ya Yesu agira ati “mukomeze gusaba [cyangwa gusenga] muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa” (Luka 11:9). Niyo isengesho ryasa n’aho ritinze gusubizwa, abagenzuzi bashobora kwiringira rwose ko Yehova azarisubiza mu gihe abona ko gikwiriye.

Urugero, hari itorero ryo muri Irilande ryari rikeneye cyane kubaka Inzu y’Ubwami ariko uwari ushinzwe imyubakire muri ako gace ntiyabemerera. Ikibanza cyose abavandimwe bamwerekaga yaracyangaga. Undi muyobozi wenyine washoboraga kwemera ibyo basabaga ni umuyobozi wari ushinzwe iby’imyubakire mu rwego rw’intara. Ese isengesho ryari kugira icyo rimara nk’uko byagenze mu gihe cya Finehasi?

Umusaza wo muri ako gace yagize ati “tumaze gusenga cyane twinginga, twafashe urugendo tujya kureba wa muyobozi ushinzwe iby’imyubakire mu rwego rw’intara. Bari bambwiye ko kugira ngo tumubone bizadusaba ibyumweru byinshi. Nyamara twashoboye kuvugana na we mu gihe cy’iminota itanu. Amaze kubona ibishushanyo mbonera twari dufite, yahise aduha uburenganzira bwo gukomeza, kandi kuva icyo gihe ushinzwe iby’imyubakire muri ako gace yashishikariye cyane kudufasha. Ibyo byatweretse ko isengesho rigira imbaraga.” Koko rero, Yehova azajya asubiza amasengesho avuye ku mutima, avugwa n’abasaza bamwiringira.

Finehasi yari afite inshingano itoroshye muri Isirayeli ya kera, ariko ubutwari, ubushishozi no kwishingikiriza ku Mana byatumye akemura neza ibibazo yahuraga na byo. Kuba Finehasi yarashyiragaho imihati akita ku itorero ry’Imana byashimishije Yehova. Imyaka 1.000 nyuma yaho, Ezira yarahumekewe maze arandika ati “Finehasi mwene Eleyazari ni we wahoze ari umutware wabo. Yehova yari kumwe na we” (1 Ngoma 9:20). Turifuza ko byamera bityo ku bantu bose bafite inshingano yo kuyobora ubwoko bw’Imana muri iki gihe, ndetse no ku Bakristo bose bayikorera mu budahemuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze