Ese wari ubizi?
Kuki mu rusengero rw’i Yerusalemu habaga abavunjaga amafaranga?
▪ Mbere gato y’uko Yesu apfa, yamaganye ibikorwa by’akarengane gakabije byakorerwaga mu rusengero. Bibiliya iravuga iti “Yesu . . . , yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma. Nuko arababwira ati “handitswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’ ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”—Matayo 21:12, 13.
Mu kinyejana cya mbere, Abayahudi n’abahindukiriye idini rya kiyahudi baturukaga mu bihugu bitandukanye no mu migi itandukanye, bakaza mu rusengero rwari i Yerusalemu bitwaje ibiceri by’aho baturutse. Amafaranga babaga bitwaje bagombaga kuyavunjisha ku giciro cyashyizweho, kugira ngo bishyure umusoro w’urusengero watangwaga buri mwaka, bagure amatungo yo gutambaho ibitambo kandi batange andi maturo yatangwaga ku bushake. Bityo rero, abavunjaga amafaranga bavunjaga ibyo biceri bivuye imihanda yose, bagaha bene byo amafaranga yakoreshwaga icyo gihe, ariko bakagira ayo basigarana bitewe n’uko babavunjiye. Iyo iminsi mikuru y’Abayahudi yabaga yegereje, abavunjaga amafaranga bateraga ameza mu rusengero, mu Rugo rw’Abanyamahanga.
Bityo rero, kuba Yesu yaravuze ko abo bantu bahinduye urusengero “indiri y’abambuzi,” bigaragaza ko bavunjiraga abantu babatse inyungu zihanitse.
Kuki mu bihe bya Bibiliya ibiti by’imyelayo byakundwaga cyane?
▪ Imizabibu n’ibiti by’imyelayo biri mu migisha Imana yari yarasezeranyije ubwoko bwayo bwari gukomeza kuba indahemuka (Gutegeka kwa Kabiri 6:10, 11). Kugeza ubu, mu duce tubamo ibiti by’imyelayo abantu baracyabikunda cyane. Bishobora kumara imyaka ibarirwa mu magana byera imbuto nyinshi nubwo byaba bititaweho cyane. Igiti cy’umwelayo gishobora kwera n’iyo cyaba giteye mu butaka bw’urubuye kandi cyihanganira ibihe by’amapfa. N’iyo bagitemye, imizi yacyo izana imishibu myinshi ishobora kuvamo ibindi biti.
Mu bihe bya Bibiliya, igishishwa cy’icyo giti n’amababi yacyo byari bifite akamaro, kuko babyifashishaga bavura umuntu urwaye uhinda umuriro. Amariragege ava ku mashami ashaje y’ibiti by’imyelayo aba afite impumuro nziza; kera yakorwagamo imibavu. Ariko mu buryo bw’ibanze, icyo giti abantu bagihaga agaciro bitewe n’uko ari cyo bakuragaho ibyokurya, ni ukuvuga imbuto zacyo, ariko cyane cyane amavuta yacyo. Urubuto ruhishije rw’umwelayo rutanga amavuta ajya kungana na kimwe cya kabiri cy’uburemere bwarwo.
Igiti cyiza cy’umwelayo cyashoboraga gutanga litiro 57 z’amavuta mu mwaka. Amavuta y’umwelayo nanone yashyirwaga mu matara, agakoreshwa mu minsi mikuru no mu bijyanye no gusenga Imana, abantu bakayisiga ku mubiri no mu misatsi, bakayakoresha nk’umuti wo komora ibisebe cyangwa mu kuvura ibikomere.—Kuva 27:20; Abalewi 2:1-7; 8:1-12; Rusi 3:3; Luka 10:33, 34.