ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/10 pp. 24-25
  • Igihe utagombye kuba usinziriye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igihe utagombye kuba usinziriye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Umusore asinzira
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Mube maso”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/10 pp. 24-25

Jya wigisha abana bawe

Igihe utagombye kuba usinziriye

ESE ntiwemera ko kudasinzira mu ishuri ari byiza? Hari abana benshi basinzira mu ishuri, ariko kugira ngo wowe wige, ugomba kudasinzira. Ushobora kuba ujya no mu materaniro kugira ngo wige Bibiliya.

None se ni iki cyagufasha kudasinzira?—a Kimwe mu byagufasha, ni ukujya uryama hakiri kare. Hari igihe akaruhuko gato ka saa sita gashobora kugufasha. Reka dutekereze ku byabaye ku musore wasinziriye rimwe ari nijoro igihe intumwa Pawulo yigishaga. Rambura Bibiliya yawe mu Byakozwe igice cya 20, umurongo wa 7 kugeza ku wa 12, maze wumve uko byagenze.

Pawulo yari yagiye gusura itorero ryari ku cyambu, mu mugi wa Tirowa. Bibiliya ivuga ko Pawulo “yagombaga kugenda bukeye bwaho.” Ubwo rero ‘yakomeje kubaganirira kugeza mu gicuku.’ Bibiliya ikomeza igira iti “hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga.” Waba uzi uko byagenze?—

Utuko yarahanutse “ava mu igorofa rya gatatu yitura hasi.” Pawulo n’abandi bari kumwe na we bamanutse amadarajya biruka cyane. Basanze Utuko aryamye hasi yapfuye! Ese uriyumvisha agahinda bagize?— Bibiliya ivuga ko Pawulo yateruye Utuko akamuhobera. Hashize akanya Pawulo yasabwe n’ibyishimo maze aravuga ati ‘nimuhumure ni muzima.’ Imana yari yazuye Utuko!

Ni irihe somo twakwigira kuri Yehova bitewe n’ibyo yakoreye Utuko?— Isomo twakuramo ni uko Yehova, Data wo mu ijuru, ashobora kuzura abapfuye, nubwo baba bakiri bato. Yehova azi ibyo mukeneye kandi arabakunda kurusha n’uko ababyeyi banyu babakunda. Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje imico nk’iya Se igihe yateruraga abana akabaha umugisha. Nanone yazuye abantu bakiri bato, harimo n’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12.

Ese kumenya ko Data wo mu ijuru agukunda bituma wumva umeze ute?— Yee, bituma natwe dukunda Yehova kandi tukumvira amategeko ye. Ese twagaragaza dute ko dukunda Yehova?— Kimwe mu byo twakora ni ukumubwira ko tumukunda. Yesu yaravuze ati “nkunda Data.” Ariko Yesu ntiyavuze ko akunda Imana gusa, ahubwo yaranabigaragaje.

Yesu yumviraga Yehova. Yaravuze ati “buri gihe nkora ibimushimisha.” Natwe nidukora uko dushoboye kose kugira ngo twirinde gusinzira, tuzashimisha Yehova n’Umwana we Yesu.

Soma iyi mirongo muri Bibiliya yawe

  • Ibyakozwe 20:7-12

  • Luka 8:49-56

  • Yohana 8:29; 14:31

a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze