Inama nziza ku birebana n’ubuseribateri no gushaka
‘Ibi ndabivuga kugira ngo mbashishikarize ibikwiriye no gukorera Umwami buri gihe mudafite ibibarangaza.’—1 KOR 7:35.
1, 2. Kuki umuntu yagombye gushaka inama za Bibiliya ku birebana n’ubuseribateri no gushaka?
MU MISHYIKIRANO tugirana n’abo tudahuje igitsina, ibyishimo, gutenguhwa no guhangayika ni ibintu bitabura. Kubera ko tugira ibyo byiyumvo, dukenera ubuyobozi bw’Imana, ariko hari n’ibindi bintu byinshi bituma twifuza kuyoborwa na yo. Hari igihe Umukristo wishimiye kuba ari umuseribateri aba afite ikibazo cy’uko umuryango we cyangwa incuti ze bamuhatira gushaka. Undi we ashobora kuba yifuza gushaka ariko akaba atarabona uwo bakwiranye. Hari ababa bakeneye inama zabafasha kwitegura gusohoza inshingano zireba umugabo cyangwa izireba umugore. Ikindi kandi, baba Abakristo b’abaseribateri cyangwa abashatse, bose bagomba kwirinda ubusambanyi.
2 Uretse kuba ibyo byose bituvutsa ibyishimo, binagira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Mu gice cya 7 cy’urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, yatanze inama ku birebana n’ubuseribateri no gushaka. Yari afite intego yo gushishikariza abari kuzarusoma gukora ‘ibikwiriye no gukorera Umwami buri gihe badafite ibibarangaza’ (1 Kor 7:35). Mu gihe uri bube usuzuma inama yatanze kuri ibyo bintu by’ingenzi, ugerageze kubona ko imimerere urimo, waba uri umuseribateri cyangwa warashatse, ari uburyo ufite bwo gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.
Umwanzuro utoroshye buri muntu yifatira
3, 4. (a) Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka mu gihe abantu bahangayikishijwe cyane n’incuti yabo cyangwa mwene wabo utarashaka? (b) Ni mu buhe buryo inama Pawulo yatanze yafasha umuntu gushyira mu gaciro ku birebana no gushaka?
3 Kimwe n’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, abantu benshi muri iki gihe babona ko gushaka ari ngombwa. Iyo umusore cyangwa inkumi arengeje imyaka runaka atarashaka, incuti ze cyangwa bene wabo barahangayika bakumva bagomba kumugira inama. Mu biganiro bagirana, bashobora kumubwira ko agomba gushaka uwo babana. Bashobora no kumubwira uwo babona ko bakwiranye cyangwa bakabahuza mu mayeri. Hari igihe ibyo bikorwa bishobora gutuma abantu bakorwa n’ikimwaro, ubucuti bwabo bukazamo agatotsi kandi bakababara.
4 Nta muntu Pawulo yigeze ahatira gushaka cyangwa kudashaka (1 Kor 7:7). Yishimiraga gukorera Yehova ari umuseribateri, ariko yubahaga uburenganzira abandi bari bafite bwo gushaka. Muri iki gihe nabwo, buri Mukristo afite uburenganzira bwo guhitamo gushaka cyangwa kudashaka. Abandi ntibagombye kubahatira gukora iki cyangwa kiriya.
Gukoresha neza ubuseribateri
5, 6. Kuki Pawulo yavuze ko byaba byiza abantu bakomeje kuba abaseribateri?
5 Ikintu gishishikaje mu magambo Pawulo yabwiye Abakorinto, ni ukuntu ubuseribateri bushobora kuba bwiza. (Soma mu 1 Abakorinto 7:8.) Nubwo Pawulo yari umuseribateri, ntiyigeze yishyira hejuru y’abantu bashatse nk’uko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo babigenza. Ahubwo iyo ntumwa yagaragaje ibyiza ababwiriza b’ubutumwa bwiza batarashaka bageraho. Ni ibihe bintu byiza bageraho?
6 Incuro nyinshi, Umukristo utarashaka aba ashobora kwemera inshingano zinyuranye mu murimo wa Yehova, umuntu washatse adashobora gusohoza. Pawulo yahawe inshingano yihariye yo kuba “intumwa ku banyamahanga” (Rom 11:13). Soma mu Byakozwe igice cya 13 kugeza ku cya 20, maze use n’ujyana na we hamwe n’abamisiyonari bagenzi be aho bagiye kubwiriza mu mafasi mashya, kandi bakagenda bashinga amatorero. Mu murimo Pawulo yakoze, yahuye n’ibigeragezo bikomeye cyane abenshi muri twe batazigera bahura na byo (2 Kor 11:23-27, 32, 33). Icyakora, yari yiteguye kwihanganira iyo mibabaro yose kugira ngo ahindure abantu abigishwa, kandi ibyo byatumaga agira ibyishimo byinshi (1 Tes 1:2-7, 9; 2:19). Ese iyo aza kuba yarashatse cyangwa afite abana, yari kugera ku byo yagezeho byose? Ntiyari kubigeraho.
7. Tanga urugero rw’Abahamya b’abaseribateri bakoresheje neza imimerere barimo kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami.
7 Abakristo benshi b’abaseribateri bakoresha neza imimerere baba barimo, bagakora byinshi ku bw’inyungu z’Ubwami. Sara na Limbania, abapayiniya b’abaseribateri bakorera umurimo muri Boliviya, bimukiye mu mudugudu wari umaze imyaka myinshi utabwirizwamo. Ese kuba aho hantu hatari amashanyarazi byari kubabera inzitizi? Baravuze bati “abantu baho bakunda gusoma cyane kuko nta radiyo na televiziyo bihari ngo bibatware igihe cyabo.” Bamwe mu baturage baho beretse abo bapayiniya ibitabo by’Abahamya ba Yehova bari bagisoma nubwo ubu bitagicapwa. Kubera ko aho abo bashiki bacu bajyaga kubwiriza hose basangaga abantu bashimishijwe, bananiwe kurangiza iyo fasi. Hari umukecuru wababwiye ati “ubwo noneho Abahamya ba Yehova batugezeho imperuka igomba kuba igiye kuza!” Bamwe mu baturage baho ntibatinze kwitabira amateraniro y’itorero.
8, 9. (a) Ni iki Pawulo yatekerezaga igihe yavugaga ibyiza byo kuba umuseribateri? (b) Ni iki Abakristo b’abaseribateri barusha abandi?
8 Birumvikana ko Abakristo bashatse na bo bagera kuri byinshi iyo babwiriza ubutumwa bwiza mu mafasi agoye. Icyakora, inshingano zimwe na zimwe zishobora guhabwa abapayiniya b’abaseribateri, zishobora kugora abashatse cyangwa abafite abana. Igihe Pawulo yandikiraga ayo matorero, yari azi ko hari hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe. Yifuzaga ko buri muntu yagira ibyishimo nk’ibyo yari afite. Ni yo mpamvu yavuze ko gukorera Yehova umuntu ari umuseribateri ari byiza.
9 Hari mushiki wacu w’umupayiniya w’umuseribateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ati “hari abantu bamwe bumva ko umuseribateri adashobora kugira ibyishimo. Ariko nabonye ko ibyishimo nyakuri bishingira ku mishyikirano umuntu afitanye na Yehova. Nubwo ubuseribateri busaba kwigomwa, iyo ubukoresheje neza buba impano itangaje.” Ku birebana no kugira ibyishimo, yaranditse ati “kuba umuseribateri ntibibuza umuntu kugira ibyishimo. Nzi ko nta muntu Yehova adakunda, yaba umuseribateri cyangwa uwashatse.” Ubu akorera umurimo yishimye mu gihugu gikeneye ababwiriza benshi b’Ubwami. Ese niba uri umuseribateri, ushobora gukoresha umudendezo ufite ukarushaho kugira uruhare mu kwigisha abandi ukuri? Nawe ubuseribateri bushobora kukubera impano y’agaciro katagereranywa ituruka kuri Yehova.
Abaseribateri bifuza gushaka
10, 11. Yehova afasha ate abantu bifuza gushaka ariko batarabona umuntu bakwiranye?
10 Bamwe mu bagaragu ba Yehova bizerwa bamaze igihe ari abaseribateri bashobora kwifuza gushaka. Kubera ko baba bazi ko bakeneye ubuyobozi, basenga Yehova bamusaba kubafasha kubona umuntu bakwiranye.—Soma mu 1 Abakorinto 7:36.
11 Niba wumva uzashaka umuntu ufite icyifuzo nk’icyawe cyo gukorera Yehova n’umutima wawe wose, ujye ukomeza kubibwira Yehova mu isengesho (Fili 4:6, 7). Uko igihe wamara utegereje cyaba kingana kose, ntukihebe. Imana izi ibyo ukeneye, kandi nuyiringira izagufasha kwihanganira iyo mimerere urimo.—Heb 13:6.
12. Kuki Umukristo yagombye kugira amakenga mu gihe umuntu amusabye ko babana?
12 Umuntu udakomeye mu buryo bw’umwuka cyangwa utizera, ashobora gusaba Umukristo w’umuseribateri wifuza gushaka ko bashyingiranwa. Ibyo nibikubaho, ujye wibuka ko intimba iterwa no guhitamo nabi uwo mwabana iruta kure umubabaro waterwa no kwifuza gushaka. Kandi iyo umuntu amaze gushaka, yashaka neza cyangwa nabi, aba ahambiriwe ku wo bashakanye ubuzima bwose (1 Kor 7:27). Kwiheba ntibizatume ufata umwanzuro uzicuza nyuma yaho.—Soma mu 1 Abakorinto 7:39.
Itegure mbere yo gushaka
13-15. Ni ibihe bintu bishobora guteza ibibazo mu ishyingiranwa abarambagizanya bagombye kubanza kuganiraho?
13 Nubwo Pawulo yagiriye abantu inama yo gukorera Yehova ari abaseribateri, ntiyigeze asuzugura abafata umwanzuro wo gushaka. Ahubwo inama zahumetswe yatanze zifasha abashakanye guhangana n’ibibazo bivuka mu muryango kandi zigakomeza ishyingiranwa ryabo.
14 Abagabo n’abagore bamwe baba bagomba kugira ibyo bahindura ku birebana n’ibyo bari biteze ku wo bashakanye. Iyo abantu barambagizanya, bashobora kubona ko urukundo rwabo rwihariye kandi bakumva ko ari bo ba mbere bakundanye urukundo nk’urwo. Bashakana bumva ko batazigera babura ibyishimo mu muryango wabo. Ariko kandi, uko si ko bigenda mu buzima. Ntibishoboka ko umuntu yishima igihe cyose. Ni iby’ukuri ko ibihe abashakanye baba bagaragarizanya urukundo bibatera kugira ibyishimo, ariko byo ubwabyo ntibishobora gukemura ibibazo n’ingorane abashakanye bose bahura na byo mu ishyingiranwa ryabo.—Soma mu 1 Abakorinto 7:28.a
15 Abantu benshi bamaze igihe gito bashatse baratungurwa, ndetse bakamanjirwa iyo basanze badahuza n’abo bashakanye ku bibazo by’ingenzi. Bashobora gusanga batumvikana ku birebana n’uko bazakoresha amafaranga, ibihe byo kwirangaza, aho bazatura, n’incuro bazajya basura ababyeyi babo. Ikindi kandi, buri wese aba afite inenge zishobora kubabaza mugenzi we. Iyo abantu barambagizanya bashobora kudafatana uburemere ibibazo nk’ibyo, ariko bamara gushakana bikababera umutwaro. Abarambagizanya bagomba kubanza kuganira ku bibazo nk’ibyo mbere y’uko bashyingiranwa.
16. Kuki abashakanye bagombye kumvikana ku buryo bwo gukemura ibibazo bivuka mu muryango wabo?
16 Kugira ngo abashakanye bagire icyo bageraho kandi bishime, bagomba gufatanya gukemura ibibazo baba bahanganye na byo. Bagombye kumvikana ku birebana n’ibihano baha abana babo n’uko bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Ibibazo bivuka mu muryango ntibyagombye gutuma batavuga rumwe. Gushyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga, bizabafasha gukemura ibibazo byinshi, bihanganire ibyo badashoboye gukemura, kandi bakomeze kwishimana.—1 Kor 7:10, 11.
17. Ni iyihe mihangayiko ‘y’iby’isi’ abashatse bagira?
17 Hari ikindi kibazo abashakanye bagira Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 7:32-34. (Hasome.) Byanze bikunze abantu bashatse ‘bahangayikishwa n’iby’isi,’ urugero nk’ibyokurya, imyambaro, aho kuba n’ibindi bintu bitari iby’umwuka. Kubera iki? Iyo umuvandimwe ari umuseribateri aba ashobora gukora umurimo mu buryo bwuzuye. Ariko iyo amaze gushaka, aba agomba gufata kuri icyo gihe n’imbaraga yakoreshaga, akabikoresha yita ku mugore we kugira ngo amwemere. Uko ni na ko bimeze ku mugore. Yehova azi ko abashakanye baba bakeneye kwitanaho. Azi ko kugira ngo abantu bagire ishyingiranwa ryiza, akenshi baba bagomba kugabanya igihe n’imbaraga bakoreshaga mu murimo we bakiri abaseribateri, kugira ngo bitaneho.
18. Ku birebana no kwirangaza, ni iki bamwe baba bagomba guhindura nyuma yo gushaka?
18 Ariko si ibyo gusa. Niba umugabo n’umugore bagomba kugabanya ku gihe n’imbaraga bakoreshaga mu murimo w’Imana kugira ngo bitaneho, ese uko si ko bagombye kubigenza no ku gihe n’imbaraga bakoreshaga birangaza bakiri abaseribateri? Umugore yakumva ameze ate umugabo we akomeje kujya akunda kujyana n’incuti ze muri siporo? Cyangwa se umugabo yakumva ameze ate umugore we akomeje kujya amarana igihe kinini n’incuti yari afite atarashaka? Uwaba yasigaye wenyine ashobora kugira irungu, akumva atishimye kandi adakunzwe. Ibyo bashobora kubyirinda buri wese akoze ibishoboka byose kugira ngo ishyingiranwa ryabo rikomere.—Efe 5:31.
Yehova adusaba kuba abantu batanduye mu by’umuco
19, 20. (a) Kuki gushaka atari ko byanze bikunze birinda abantu kugwa mu mutego w’ubusambanyi? (b) Ni akahe kaga abashakanye bashobora guhura na ko baramutse bemeye kumara igihe kirekire batari kumwe?
19 Abagaragu ba Yehova biyemeje gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco. Hari bamwe bafata umwanzuro wo gushaka kugira ngo bakemure ibibazo bifitanye isano n’ibyo. Icyakora, gushaka si ko byanze bikunze birinda umuntu ubusambanyi. Mu bihe bya Bibiliya, abantu babaga bari mu mugi ugoswe n’inkuta bagiraga umutekano ari uko bawugumyemo. Ariko iyo umuntu yawuvagamo yashoboraga guhura n’amabandi cyangwa abambuzi, bakaba bamwambura cyangwa bakamwica. Abashakanye na bo bashobora kwirinda ubusambanyi ari uko gusa bakomeje kumvira amabwiriza bashyiriweho na Yehova, we watangije ishyingiranwa.
20 Mu 1 Abakorinto 7:2-5, Pawulo yasobanuye iby’ayo mabwiriza. Umugabo aba agomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we gusa; kandi n’umugore we ni uko. Buri wese aba agomba guha mugenzi we “ibyo amugomba,” ni ukuvuga imibonano mpuzabitsina buri wese mu bashakanye afitiye uburenganzira. Icyakora, hari abagabo n’abagore bamara igihe kirekire batari kumwe, urugero buri wese akajya mu biruhuko ukwe cyangwa bagatandukanywa n’akazi, maze buri wese ntabone ibyo mugenzi we “amugomba.” Tekereza ukuntu byaba ari akaga umwe muri bo ‘ananiwe kwifata’ maze akagwa mu bishuko bya Satani, agaca inyuma uwo bashakanye. Yehova aha imigisha abatware b’imiryango bashakira abayigize ibibatunga ariko badashyize mu kaga ishyingiranwa ryabo.—Zab 37:25.
Inyungu zibonerwa mu kumvira inama za Bibiliya
21. (a) Kuki gufata umwanzuro wo gukomeza kuba umuseribateri cyangwa gushaka bigorana? (b) Kuki inama iri mu 1 Abakorinto igice cya 7 ari ingirakamaro?
21 Umwanzuro urebana no gukomeza kuba umuseribateri cyangwa gushaka, ni umwe mu myanzuro ikomeye umuntu aba agomba gufata. Abantu bose ntibatunganye, kandi icyo ni cyo gikunda guteza ibibazo mu mibanire y’abantu. Ku bw’ibyo, n’abantu Yehova yemera kandi akabaha imigisha hari igihe bumva batengushywe, baba ari abaseribateri cyangwa barashatse. Nushyira mu bikorwa inama ziboneka mu 1 Abakorinto igice cya 7, ushobora kuzatuma ibyo bibazo biba bike. Waba uri umuseribateri cyangwa warashatse, ushobora gushimisha Yehova. (Soma mu 1 Abakorinto 7:37, 38.) Kwemerwa n’Imana ni yo ntego iruta izindi zose waharanira kugeraho. Dushobora kwemerwa na yo muri iki gihe, ndetse no mu gihe tuzaba turi mu isi nshya yasezeranyijwe. Mu isi nshya abagabo n’abagore ntibazaba bakigirana ibibazo nk’ibyo bagirana muri iki gihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
Ese ushobora gusubiza?
• Kuki nta wagombye guhatira undi gushaka?
• Ni mu buhe buryo umugaragu wa Yehova w’umuseribateri yakoresha neza igihe cye?
• Abantu barambagizanya bakwitegura bate ibibazo bivuka mu muryango?
• Kuki gushaka atari ko byanze bikunze birinda umuntu ubusambanyi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Abakristo b’abaseribateri babonera ibyishimo mu gukoresha igihe cyabo bagura umurimo
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ni ibiki bamwe baba bagomba guhindura nyuma yo gushaka?