Akamaro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya
ESE ibyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina byaba bitagihuje n’igihe tugezemo kandi bikabuza abantu umudendezo? Oya. Ahubwo ibyo ivuga ku mibonano mpuzabitsina, bishobora kudufasha kwirinda:
▪ Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
▪ Gutwara inda y’indaro
▪ Ingaruka ziterwa n’uko urugo rusenyutse
▪ Kugira umutimanama uducira urubanza
▪ Kuba igikoresho cy’abashaka kwinezeza
Umuremyi wacu Yehova Imana,a yifuza ko wabona ibyishimo bitangwa no gukoresha neza impano yaguhaye. Imana ni yo ‘ikwigisha ibikugirira umumaro’ (Yesaya 48:17). Umuntu ukurikiza ibyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina:
▪ Yemerwa n’Imana
▪ Agira amahoro yo mu mutima
▪ Abana neza n’uwo bashakanye
▪ Ashimwa n’abandi
▪ Ariyubaha
None se wakora iki niba ubu udakurikiza amahame yo muri Bibiliya? Ese birashoboka ko hari icyo wahindura ku myifatire yawe? Ese Imana izakuryoza ibyo wakoze kera?
Suzuma ibi bikurikira: bamwe mu Bakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere bari barahoze ari abasambanyi, abahehesi kandi baryamanaga n’abo bahuje igitsina. Bahinduye imyifatire yabo maze bibonera imigisha myinshi (1 Abakorinto 6:9-11). Muri iki gihe, hari abantu babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi bahisemo guhindura imyifatire. Baretse ibikorwa byabo by’ubwiyandarike bahuza imibereho yabo n’amahame yo muri Bibiliya, kandi ibyo byatumye babona inyungu nyinshi. Reka tugaruke ku rugero rwa Sarah wavuzwe mu ngingo yabanje.
“Numvise nduhutse”
Sarah yabonye ko gukora ibyo ashatse byose bitatumye abona umudendezo cyangwa ngo yumve anyuzwe nk’uko yabitekerezaga. Yaravuze ati “numvaga umutimanama wanjye undya. Numvaga mfite ikimwaro kandi mpangayikishijwe no gutwara inda y’indaro cyangwa nkandura indwara ikomeye. Nari nzi neza ko Imana ibaho, kandi ko ibyo nakoraga byayibabazaga. Numvaga meze nk’umuntu wanduye mu maso y’Imana, kandi ibyo byakomeje kumunga umutima buhoro buhoro.”
Amaherezo Sarah yabonye imbaraga ahindura imyifatire ye. Kubera ko ababyeyi be ari Abahamya ba Yehova, yabasabye kumufasha. Nanone yiyambaje Abakristo b’abasaza b’itorero kugira ngo bamufashe guhinduka. Sarah yaravuze ati “natangajwe no kubona ukuntu ababyeyi banjye n’abasaza bo mu itorero ryacu banyakiranye ibyishimo n’urugwiro. Numvise nduhutse.”
Ubu Sarah arera abana be babiri, umuhungu n’umukobwa. Yaravuze ati “njya nganira n’abana banjye nta cyo mbakinga ukuntu nari narahisemo nabi. Nifuza ko bamenya uburyo kwirengagiza amahame y’Imana byangizeho ingaruka. Ubu intego mfite ni iyo kubafasha kubona ko gukurikiza amahame y’Imana arebana n’imibonano mpuzabitsina, bituma umuntu agira amagara mazima kandi akagira umutimanama utamucira urubanza. Nemera ntashidikanya ko Imana iduha amahame mbwirizamuco tugenderaho, bitewe n’uko iba idashaka ko duhura n’ingorane.”
Nawe ushobora kubona akamaro ko kugendera ku mategeko y’Imana yuje urukundo. Bibiliya iduha isezerano rigira riti “amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima. Amategeko ya Yehova ntiyanduye, ahumura amaso. . . . Kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye.”—Zaburi 19:8, 11.b
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yehova ni izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya.
b Niba wifuza kumenya neza inama z’ingirakamaro Bibiliya itanga, baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu. Nanone ushobora kutwandikira kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 4, cyangwa ukajya kuri uyu muyoboro wacu wa interineti: www.watchtower.org
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Abirengagiza amahame yo muri Bibiliya akenshi bagira intimba ku mutima
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
Abakurikiza amahame yo muri Bibiliya bagira umutimanama ukeye kandi babana neza n’abo bashakanye