ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/11 p. 3
  • Ese kubimenya ni ngombwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kubimenya ni ngombwa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Imana yamwise “umwamikazi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Akamaro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Uri umugore ufite uburanga”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/11 p. 3

Ese kubimenya ni ngombwa?

“Natangiye gusohokana n’abahungu mfite imyaka icumi. Mu mizo ya mbere, nta kindi twakoraga uretse kujya dufatana ibiganza tukanasomana. Ariko bidatinze, twatangiye kujya dukorakorana ku myanya ndangagitsina. Mfite imyaka 15, natangiye akazi kandi abagabo twakoranaga bajyaga bansaba ko turyamana. Muri jye, nifuzaga kwereka abo dukorana ko ntari ikigwari kandi ko ibyo bakoraga byose nanjye nabaga niteguye kubikora. Kuba narashakaga ko banyemera, byatumye nkora imibonano mpuzabitsina incuro nyinshi.”—SARAH,a wo muri OSITARALIYA.

ESE watangazwa no kumenya ko Sarah yarerewe mu muryango w’Abakristo? Ababyeyi be nta ko batagize ngo bamurere bamutoza gukurikiza amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya. Ariko Sarah yahisemo kugendera mu yindi nzira.

Hari benshi bakumva ko ibyo Sarah yakoze nta kibi kirimo. Abo baba batekereza ko ibyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina bitagihuje n’igihe tugezemo. Abandi bo bumva ko kuba ufite idini usengeramo bitakubuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo ushatse.

Ese kuba uzi icyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina kandi ukaba ubyubahiriza, hari icyo bimaze? Bibiliya ivuga ko ‘yahumetswe n’Imana, kandi ifite akamaro ko kwigisha’ (2 Timoteyo 3:16). Niba wemera ko Imana ari yo yaremye abantu kandi ko Bibiliya ari Ijambo ryayo ryahumetswe, birakwiriye ko umenya icyo ivuga kuri iyo ngingo.

Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu benshi badasobanukiwe icyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina. Abayobozi b’amadini bavuga ko bubaha Bibiliya, bigisha ibitekerezo bivuguruzanya ku mibonano mpuzabitsina. Ibyo bituma amadini afite abayoboke benshi na yo atabivugaho rumwe.

None se aho kugendera ku byo abandi bavuga, kuki wowe utafata iminota mike ngo wigenzurire icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo? Ingingo ikurikira isubiza ibibazo icumi abantu bakunze kwibaza, ku cyo Bibiliya ivuga ku mibonano mpuzabitsina. Muri iyo ngingo, urasangamo ibisubizo bisobanutse neza by’icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Ingingo isoza izi ngingo zikurikirana, isobanura impamvu twagombye guhitamo neza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze