Jya wiga Ijambo ry’Imana
Ese amategeko y’Imana ashobora kutugirira akamaro?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Kuki dukwiriye kumvira Imana?
Dukwiriye kumvira Imana kubera ko yaturemye. Na Yesu ubwe yumviraga Imana igihe cyose (Yohana 6:38; Ibyahishuwe 4:11). Amategeko y’Imana atuma tumenya uko twagaragaza ko tuyikunda.—Soma muri 1 Yohana 5:3.
Amategeko ya Yehova yose adufitiye akamaro. Atwigisha uko twabaho neza muri iki gihe kandi atwereka icyo twakora ngo tuzahabwe imigisha y’iteka.—Soma muri Zaburi 19:7, 11; Yesaya 48:17, 18.
2. Amategeko y’Imana agirira akahe kamaro ubuzima bwacu?
Itegeko ry’Imana ribuzanya ubusinzi riturinda impanuka n’indwara zishobora kuduhitana. Kunywa inzoga nyinshi bishobora guhindura umuntu umusinzi kandi bigatuma yitwara nabi (Imigani 23:20, 29, 30). Yehova yemera ko tunywa inzoga, ariko mu buryo bushyize mu gaciro.—Soma muri Zaburi ya 104:15; 1 Abakorinto 6:10.
Nanone Yehova adusaba kwirinda ishyari, umujinya utagira rutangira n’indi myifatire yangiza ubuzima. Uko tugenda dukurikiza inama ze, ni na ko tugenda turushaho kumererwa neza.—Soma mu Imigani 14:30; 22:24, 25.
3. Ni mu buhe buryo amategeko y’Imana aturinda?
Itegeko ry’Imana ritubuza gukora imibonano mpuzabitsina tutarashyingiranwa (Abaheburayo 13:4). Abarikurikije bumva baguwe neza kandi abana babo bagakura neza. Ariko kutarikurikiza, akenshi bitera kwandura indwara, gutana, ihohoterwa, ihungabana, no kurerwa n’umubyeyi umwe.—Soma mu Migani 5:1-9.
Iyo twirinze ibishuko bishobora gutuma dukora imibonano mpuzabitsina tutarashaka, bituma dukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Nanone biturinda kubabaza abandi.—Soma mu 1 Abatesalonike 4:3-6.
4. Kubaha ubuzima bitugirira akahe kamaro?
Iyo abantu bubaha impano y’ubuzima Imana yabahaye baretse ingeso mbi, nko kunywa itabi n’izindi zishyira ubuzima bwabo mu kaga, bagira ubuzima bwiza (2 Abakorinto 7:1). Imana ibona ko n’ubuzima bw’umwana ukiri mu nda ari ubw’agaciro (Kuva 21:22, 23). Bityo rero, ntidukwiriye kwica umwana utaravuka. Nanone, ababona ko ubuzima bufite agaciro nk’uko Imana ibibona, birinda ibintu byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga igihe bari mu kazi, mu rugo no mu modoka (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Uretse n’ibyo, kubera ko ubuzima ari impano bahawe n’Imana, birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bakora siporo.—Soma muri Zaburi 36:9.
5. Kubona ko amaraso ari ayera bitugirira akahe kamaro?
Amaraso ni ayera bitewe n’uko Imana yavuze ko ubuzima cyangwa ubugingo bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo (Intangiriro 9:3, 4). Itegeko ry’Imana rivuga ko amaraso ari yo buzima, ritugirira akamaro. Mu buhe buryo? Amaraso atuma abantu bababarirwa ibyaha.—Soma mu Balewi 17:11-13; Abaheburayo 9:22.
Amaraso ya Yesu yari yihariye kuko we yari atunganye. Yesu yamurikiye Imana amaraso ye, yagereranyaga ubuzima bwe (Abaheburayo 9:12). Amaraso ye yamenwe yatumye tugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Soma muri Matayo 26:28; Yohana 3:16.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 12 n’icya 13 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.