“Abashyitsi” mu isi mbi
‘Abo bose batangarizaga mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu, [bafite] ukwizera.’—HEB 11:13.
1. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’uko abigishwa be babona isi?
YESU yerekeje ku bigishwa be agira ati “bari mu isi.” Ariko yakomeje agira ati ‘si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi’ (Yoh 17:11, 14). Bityo, Yesu yagaragaje neza uko abigishwa be b’ukuri babona “iyi si” Satani abereye imana (2 Kor 4:4). Nubwo baba muri iyi si mbi, ntibagomba kuba ab’isi. Baba muri iyi si ari nk’“abimukira n’abashyitsi.”—1 Pet 2:11.
Babayeho nk’“abashyitsi”
2, 3. Kuki twavuga ko Enoki, Nowa, Aburahamu na Sara babayeho nk’‘abanyamahanga n’abashyitsi’?
2 Kuva mu bihe bya kera, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye bagaragaza ko batandukanye n’abantu bo mu isi barimo yarangwaga no kutubaha Imana. Mbere y’Umwuzure, Enoki na Nowa ‘bagendanaga n’Imana y’ukuri’ (Intang 5:22-24; 6:9). Bombi babwirije iby’imanza Yehova yaciriye isi mbi ya Satani babigiranye ubutwari. (Soma muri 2 Petero 2:5; Yuda 14, 15.) Enoki na Nowa bakoze ibikwiriye nubwo bari mu isi yarangwaga no kutubaha Imana. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Enoki “yashimishije Imana rwose,” kandi ko Nowa “yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye.”—Heb 11:5; Intang 6:9.
3 Aburahamu na Sara bakoze ibyo Imana yabasabye, bareka ubuzima bwiza bari bafite mu mugi wa Uri y’Abakaludaya, maze bemera kuba abimukira mu gihugu cy’amahanga (Intang 11:27, 28; 12:1). Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira akava iwabo ubwo yahamagarwaga, akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ho umurage; yavuye iwabo, nubwo atari azi aho agiye. Kwizera ni ko kwatumye aba nk’umwimukira mu gihugu cy’isezerano, akakibamo nk’uri mu gihugu cy’amahanga, abana mu mahema na Isaka na Yakobo, abari kuzaraganwa na we iryo sezerano” (Heb 11:8, 9). Pawulo yavuze ibirebana n’abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka ati “abo bose bapfuye bizera, nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe. Ahubwo babibonye biri kure kandi barabyishimira, batangariza mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu.”—Heb 11:13.
Umuburo wahawe Abisirayeli
4. Ni uwuhe muburo Abisirayeli bahawe mbere y’uko batura mu gihugu cyabo?
4 Abakomotse kuri Aburahamu, ari bo Bisirayeli, babaye benshi maze amaherezo baba ishyanga rifite amategeko n’igihugu (Intang 48:4; Guteg 6:1). Abisirayeli ntibagombaga kwibagirwa ko igihugu barimo cyari icya Yehova (Lewi 25:23). Ni nk’aho bari mu bukode, bakaba baragombaga kubahiriza ibyo uwabakodeshaga yabategekaga. Byongeye kandi, bagombaga kwibuka ko “umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa”; ntibagombaga kwemera ngo ubutunzi butume bibagirwa Yehova (Guteg 8:1-3). Mbere y’uko Abisirayeli batura mu gihugu cyabo, bahawe umuburo ugira uti “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo ko azaguha, igihugu gifite imigi minini kandi myiza utubatse, gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibitega by’amazi utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga, uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova.”—Guteg 6:10-12.
5. Kuki Yehova yanze Isirayeli, kandi se ni irihe shyanga rishya yatoranyije?
5 Uwo muburo wari ufite ishingiro. Mu gihe cya Nehemiya, hari Abalewi bavuganye isoni ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari bamaze kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Abisirayeli bamaze gutura mu mazu meza kandi bakagira ibyokurya byinshi na divayi, ‘barariye barahaga, barabyibuha.’ Bigometse ku Mana ndetse bica n’abahanuzi yabatumagaho kugira ngo bababurire. Ku bw’ibyo, Yehova yabahanye mu maboko y’abanzi babo. (Soma muri Nehemiya 9:25-27; Hos 13:6-9.) Nyuma yaho, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma, Abayahudi b’abahemu bageze n’ubwo bica Mesiya wasezeranyijwe! Yehova yarabanze maze atoranya ishyanga rishya, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.—Mat 21:43; Ibyak 7:51, 52; Gal 6:16.
‘Si ab’isi’
6, 7. (a) Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’uko abigishwa be bagombaga kubona isi? (b) Kuki Abakristo b’ukuri batari kuba ab’isi ya Satani?
6 Nk’uko twigeze kubivuga, Umutware w’itorero rya gikristo ari we Yesu Kristo, yagaragaje neza ko abigishwa be batari kuba ab’isi mbi ya Satani. Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ati “iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo. Ariko noneho kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma isi ibanga.”—Yoh 15:19.
7 Ariko se, uko ubukristo bwari kugenda bukwirakwira, Abakristo bari kugera ubwo bahuza n’isi, bagakurikiza ibikorwa byayo kandi bakaba abayo? Oya. Aho bari kuba hose, bagombaga kwitandukanya n’isi ya Satani. Hashize imyaka igera kuri 30 Kristo apfuye, intumwa Petero yandikiye Abakristo babaga mu turere tunyuranye tw’ubwami bw’Abaroma agira ati “bakundwa, ndabinginga kuko muri abimukira n’abashyitsi, ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri, ari ryo rirwanya ubugingo. Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga.”—1 Pet 1:1; 2:11, 12.
8. Ni iki umuhanga mu by’amateka yavuze ku birebana n’uko Abakristo ba mbere babonaga isi?
8 Umuhanga mu by’amateka witwa Kenneth Scott Latourette yemeje ko Abakristo ba mbere babagaho nk’“abanyamahanga n’abimukira” mu bwami bw’Abaroma, igihe yandikaga ati “birazwi ko mu binyejana bitatu bya mbere by’amateka y’Abakristo, bahoraga batotezwa bikomeye . . . Baregwaga ibintu binyuranye. Kubera ko Abakristo bangaga kwifatanya mu mihango ya gipagani, bitwaga ko batemera Imana. Kuba batarifatanyaga mu bikorwa byinshi by’abantu bari babakikije, urugero nk’iminsi mikuru ya gipagani, imyidagaduro babonaga ko irimo imyizerere n’ibikorwa bya gipagani n’ubwiyandarike, byatumaga bavugwaho ko banga abantu.”
Ntibakoresha isi mu buryo bwuzuye
9. Twebwe Abakristo b’ukuri tugaragaza dute ko “tutanga abantu”?
9 Byifashe bite muri iki gihe? Natwe dukomeza kubona “iyi si mbi” nk’uko Abakristo ba mbere bayibonaga (Gal 1:4). Kubera iyo mpamvu, hari benshi batatwumva, ndetse bamwe baratwanga. Ariko kandi, “ntitwanga abantu.” Urukundo dukunda abantu rutuma tujya ku nzu n’inzu, tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubone buri wese tumugezeho ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami [bw’Imana]’ (Mat 22:39; 24:14). Igituma tubikora ni uko twemera ko ubutegetsi bw’Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo bugiye kuvanaho ubutegetsi bw’abantu, bukabusimbuza isi nshya ikiranuka.—Dan 2:44; 2 Pet 3:13.
10, 11. (a) Ni mu buhe buryo dukoresha iyi si mu rugero ruciriritse? (b) Bumwe mu buryo Abakristo bari maso birinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye ni ubuhe?
10 Twebwe abagaragu ba Yehova tuzi ko iherezo ry’iyi si ryegereje, bityo ko iki atari igihe cyo kuyidamararamo. Twumvira inama intumwa Pawulo yatanze agira ati “bavandimwe, ndababwira ko igihe gisigaye kigabanutse. Ku bw’ibyo, . . . abagura bamere nk’abatagira icyo batunze, n’abakoresha isi bamere nk’abatayikoresha mu buryo bwuzuye, kuko ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka” (1 Kor 7:29-31). Ariko se, Abakristo bo muri iki gihe bakoresha bate isi? Bakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho bigezweho kugira ngo bakwirakwize ubumenyi bwa Bibiliya hirya no hino ku isi, mu ndimi zibarirwa mu magana. Bakoresha isi mu rugero ruciriritse kugira ngo babone ikibatunga. Bagura ibintu bakenera mu buzima bwa buri munsi biboneka muri iyi si. Icyakora, birinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye kubera ko badashyira mu mwanya wa mbere ubutunzi n’akazi.—Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.
11 Abakristo bari maso birinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye mu birebana no kwiga za kaminuza. Abantu benshi muri iyi si babona ko kwiga za kaminuza ari ngombwa kugira ngo babe abantu bakomeye kandi babeho neza. Ariko twebwe Abakristo tubaho nk’abashyitsi muri iyi si, kandi dufite intego zitandukanye n’izo. Twirinda ‘guhoza ibitekerezo ku bintu bihanitse’ (Rom 12:16; Yer 45:5). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, twumvira umuburo yatanze agira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Ku bw’ibyo, Abakristo bakiri bato baterwa inkunga yo gukurikira intego zo mu buryo bw’umwuka, bakiga gusa amashuri azatuma babona iby’ibanze bakeneye, kugira ngo bazashobore gukorera Yehova ‘n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’imbaraga zabo zose n’ubwenge bwabo bwose’ (Luka 10:27). Kubigenza batyo bishobora gutuma baba ‘abatunzi ku Mana.’—Luka 12:21; soma muri Matayo 6:19-21.
Jya wirinda kuremererwa n’imihangayiko y’ubuzima
12, 13. Ni mu buhe buryo kumvira inama Yesu yatanze muri Matayo 6:31-33 bituma tuba abantu batandukanye n’ab’isi?
12 Abagaragu ba Yehova babona ibintu byo muri iyi si mu buryo butandukanye n’uko abandi bantu babibona. Mu birebana n’ibyo, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose. Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa” (Mat 6:31-33). Abenshi mu bo duhuje ukwizera bagiye bibonera ko Data wo mu ijuru abaha ibyo bakeneye.
13 “Kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n’ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye” (1 Tim 6:6, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Ibyo bihabanye cyane n’imitekerereze y’abantu bo muri iyi si. Urugero, iyo abenshi mu basore bashatse, baba biteze ko bazahita babona ibyo bakeneye byose, urugero nk’inzu yuzuyemo ibikoresho bihenze, imodoka nziza n’ibikoresho bya elegitoroniki bigezweho. Icyakora, Abakristo babaho nk’abashyitsi ntibifuza ibintu bidashyize mu gaciro kandi badashobora kubona. Koko rero, kuba hari Abakristo benshi bigomwa ibintu bimwe na bimwe kugira ngo bongere igihe n’imbaraga bakoresha mu murimo wa Yehova ari ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka, ni ibyo gushimirwa. Abandi baba abapayiniya, abakozi ba Beteli, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abamisiyonari. Twese twishimira umurimo bagenzi bacu duhuje ukwizera bakorera Yehova babigiranye umutima wabo wose.
14. Ni irihe somo twavana ku mugani wa Yesu w’umubibyi?
14 Mu mugani wa Yesu w’umubibyi, yavuze ko “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” bishobora kuniga ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu maze ntitwere imbuto (Mat 13:22). Kubaho nk’abashyitsi muri iyi si kandi tunyuzwe, bizadufasha kwirinda kugwa muri uwo mutego. Bituma dukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe,” mbese tukerekeza ibitekerezo byacu ku Bwami bw’Imana kandi tugakomeza gushyira inyungu zabwo mu mwanya wa mbere.—Mat 6:22.
‘Isi [irimo] irashira’
15. Ni ayahe magambo intumwa Yohana yavuze agenga uko Abakristo b’ukuri babona iyi si kandi akagenga imyifatire yabo?
15 Impamvu y’ibanze ituma twebwe Abakristo b’ukuri twumva ko turi “abimukira n’abashyitsi” muri iyi si, ni uko twemera ko iminsi yayo ibaze (1 Pet 2:11; 2 Pet 3:7). Kubona ibintu dutyo ni byo bigenga amahitamo tugira, ibyifuzo byacu n’ibyo duharanira kugeraho. Intumwa Yohana yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera inama yo kudakunda isi cyangwa ibintu biri mu isi, kuko ‘isi ishirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.’—1 Yoh 2:15-17.
16. Twagaragaza dute ko twatoranyirijwe kuba ubwoko bwihariye?
16 Abisirayeli bari barabwiwe ko nibumvira Yehova, bari kuba ‘umutungo we bwite yatoranyije mu bandi bantu bose’ (Kuva 19:5). Iyo Abisirayeli babaga indahemuka, batandukanaga n’andi mahanga yose mu birebana no kuyoboka Imana no mu buryo bwabo bwo kubaho. Muri iki gihe nabwo, Yehova yitoranyirije ubwoko bwe butandukanye cyane n’abagize iyi si ya Satani. Bibiliya itugira inama igira iti ‘muzibukire kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi. Mubeho muri iyi si mugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana, mu gihe tugitegereje isohozwa rishimishije ry’ibyiringiro byacu, no kugaragara mu ikuzo kw’Imana ikomeye hamwe n’Umukiza wacu Kristo Yesu, watwitangiye ngo aducungure adukize ubwicamategeko bw’uburyo bwose kandi yeze abagomba kuba ubwoko bwe bwite, bafite ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:11-14). Ubwo ‘bwoko’ bugizwe n’Abakristo basutsweho umwuka hamwe n’abagize “izindi ntama” za Yesu babarirwa muri za miriyoni babafasha kandi bakabashyigikira.—Yoh 10:16.
17. Kuki abasutsweho umwuka na bagenzi babo batazigera bicuza ko babayeho nk’abashyitsi muri iyi si mbi?
17 Abasutsweho umwuka bafite ‘ibyiringiro bishimishije’ byo gutegekana na Kristo mu ijuru (Ibyah 5:10). Igihe ibyiringiro by’abagize izindi ntama byo kuba ku isi iteka ryose bizasohora, ntibazaba bakiri abashyitsi mu isi mbi. Bazagira amazu meza n’ibyokurya n’ibyokunywa byinshi (Zab 37:10, 11; Yes 25:6; 65:21, 22). Mu buryo bunyuranye n’uko Abisirayeli babigenje, bo ntibazigera bibagirwa ko ibyo byose babikesha Yehova, “Imana y’isi yose” (Yes 54:5). Abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama ntibazigera bicuza ko babayeho nk’abashyitsi muri iyi si mbi.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo abantu bizerwa bo mu bihe bya kera babayeho nk’abashyitsi?
• Abakristo ba mbere babonaga bate isi?
• Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri birinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye?
• Kuki tutazigera twicuza ko twabayeho nk’abashyitsi muri iyi si mbi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abakristo ba mbere ntibifatanyaga mu myidagaduro irangwa n’urugomo n’ubwiyandarike