“Ubu naramugaye ariko si ko bizahora!”
Byavuzwe na Sara van der Monde
Abantu bakunda kumbwira bati “Sa, useka neza pe! Kuki uhora wishimye?” Mbabwira ko mfite ibyiringiro byihariye, nkabasobanurira nti “ubu naramugaye ariko si ko bizahora!”
NAVUKIYE i Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 1974. Navutse bigoranye, nyuma yaho bansuzumamo indwara ifata ubwonko igatuma ingingo zidakora neza. Amaboko yanjye n’amaguru ntibyagiraga urutege kandi ibyo navugaga byagoraga abantu kubyumva. Nanone kandi, narwaye igicuri kandi ngakunda kurwara indwara zitandukanye.
Igihe nari mfite imyaka ibiri, umuryango wacu wimukiye i Melbourne, muri Ositaraliya. Tuhamaze imyaka ibiri, papa yaradutaye. Ubwo ni bwo bwa mbere numvise mfitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi. Mama yari Umuhamya wa Yehova kandi yanjyanaga mu materaniro buri gihe, aho namenyeye ko Imana inkunda kandi ko inyitaho. Ubwo bumenyi n’ukuntu Mama yankundaga kandi akampumuriza byatumye numva mfite umutekano, nubwo imimerere yacu yari yarahindutse.
Mama yananyigishije gusenga Yehova. Mu by’ukuri, mbona ko gusenga binyorohera kuruta kuvuga. Iyo nsenga, sindwana no gushaka amagambo nkoresha, ahubwo numva yizana mu bwenge. Ikindi kandi, kubera ko kumva ibyo mvuga bigorana, kumenya ko Yehova yumva buri kintu cyose mvuze, nakivuga bucece cyangwa nkakivuga ndedemanga, birampumuriza.—Zab 65:2.
Uko nahanganye n’ibibazo
Igihe nari mfite imyaka itanu, indwara yanjye yari yariyongereye ku buryo nagombaga kwambara ibyuma biva ku birenge bigafata mu matako kugira ngo ibyo bice by’umubiri bikomere nshobore kugenda. Mu by’ukuri, nagendaga ntaguza. Mfite imyaka 11, sinashoboraga no kugenda. Byageze nubwo ntashoboraga kujya kuryama cyangwa kubyuka ntabifashijwemo n’imashini yabigenewe, yanteruraga ikanshyira mu igare ry’abamugaye rikoreshwa na moteri, natwaraga nkoresheje amaboko.
Mvugishije ukuri, hari igihe numva ubumuga bwanjye bunciye intege. Ariko iyo bigenze bityo, mpita nibuka amagambo iwacu dukunda kuvuga tuti “ntugahangayikishwe n’icyo udashobora kugira icyo ukoraho. Jya wita ku byo ushoboye.” Ibyo byatumye mbasha kwiga kugendera ku ifarashi, gutwara ubwato, gukambika ku gasozi, ndetse no gutwara imodoka ahantu hatanyura amamodoka menshi. Kuba muri kamere yanjye nkunda ubugeni mbigaragaza nkora ibishushanyo, ndoda, mfuma, kandi ngakora ibintu bikozwe mu ibumba.
Kubera ko mfite ubumuga bukomeye, hari abatiyumvisha ko nshobora kwifatira umwanzuro wo gusenga Imana. Igihe nari mfite imyaka 18, hari umwarimu wambwiye ngo mve mu rugo mpunge idini rya mama. Ndetse yambwiye ko yari kumfasha kubona aho mba. Icyakora, namubwiye ko ntazigera ndeka ukwizera kwanjye kandi ko nzava mu rugo ari uko numva nshoboye kuba jyenyine.
Nyuma gato y’uko uwo mwarimu ambwira atyo, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Imyaka ibiri nyuma yaho, nagiye kuba mu nzu nto ikodeshwa. Numva mpishimiye kubera ko mbona ubufasha nkeneye kandi nkaba nshoboye kuba jyenyine.
Nabwiwe ikintu cyantunguye
Uko imyaka yagiye ihita, nahuye n’ibintu byagerageje ukwizera kwanjye. Umunsi umwe, natangajwe cyane no kumva umwe mu banyeshuri twiganaga, na we wamugaye, ansaba ko twashyingiranwa. Mu mizo ya mbere numvise binshimishije. Nk’uko bimeze ku bandi bakobwa benshi, nifuza gushaka. Ariko kandi, kuba twembi twaramugaye si cyo cyari gutuma tugira ishyingiranwa ryiza. Byongeye kandi, uwo muhungu ntitwari duhuje ukwizera. Imyizerere yacu, ibikorwa byacu n’intego zacu byari bitandukanye rwose. Ubwo se, twari kubana dute? Nanone kandi, nari nariyemeje kumvira itegeko ry’Imana risobanutse neza ryo gushaka gusa uwo duhuje ukwizera (1 Kor 7:39). Ku bw’ibyo, nabwiye uwo musore mu bugwaneza ko ibyo yansabye bidashoboka.
Kugeza n’uyu munsi, nzi ko nagize amahitamo meza, kandi sinshidikanya rwose ko nzagira ibyishimo mu isi nshya Imana yasezeranyije (Zab 145:16; 2 Pet 3:13). Hagati aho, niyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka no kwishimira imimerere ndimo.
Ntegerezanyije amatsiko igihe nzasimbuka nkava mu igare ryanjye, maze nkiruka nta mbogamizi. Icyo gihe nzarangurura nti “nari naramugaye, ariko ubu mfite amagara mazima kugeza iteka ryose!”