Uko wahangana n’impanuka kamere
Ese ko impanuka kamere zigenda zirushaho kwiyongera, n’ubukana bwazo bukiyongera, umuntu yahangana na zo ate? Reka turebe ingamba umuntu ashobora gufata.
Jya wirinda ibintu byashyira ubuzima bwawe mu kaga.
Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga” (Imigani 22:3). Iyo ni inama yagufasha no mu gihe habaye impanuka kamere. Niba hatanzwe umuburo ko ikirunga kiri hafi kuruka, ko amazi ashobora kurengera akarere runaka, cyangwa ko hari inkubi y’umuyaga ikaze yugarije ako karere, byaba byiza abahatuye bahise bahava bakajya ahari umutekano. Ubuzima burusha agaciro inzu cyangwa ibindi bintu utunze.
Kuri bamwe, bishobora kuba ngombwa ko bahitamo kutaba mu karere gashobora kwibasirwa n’impanuka kamere. Hari umuyobozi umwe wavuze ati “impanuka kamere zikunze kwibasira cyane uturere tumwe kurusha utundi. Hari uduce duto two ku isi dukunze kwibasirwa cyane n’impanuka kamere, kandi inyinshi mu mpanuka kamere zishobora kuzaba mu gihe kiri imbere, zizibasira cyane utwo duce.” Ibyo bishobora kubaho nko mu turere two ku nkombe z’inyanja dufite ubutumburuke buri hasi cyane, cyangwa mu turere twegereye aho ibice bibiri by’imigabane y’isi bihurira. Uramutse wirinze kuba mu turere nk’utwo dushobora kwibasirwa n’impanuka kamere, cyangwa ukahimuka niba wari uhatuye, waba uteye intambwe igaragara mu kwirinda kugerwaho n’impanuka kamere.
Jya uba witeguye guhangana n’impanuka kamere.
Nubwo ushobora gufata ingamba zo kwirinda, hari igihe wagerwaho n’impanuka kamere itunguranye. Kumenya icyo wakora icyo gihe bishobora kukorohera uramutse warabyiteguye mbere. Ibyo bihuje n’inama twigeze kubona iri mu Migani 22:3. Ese ufite ibintu by’ibanze wakwifashisha mu gihe habaye impanuka kamere, ku buryo wahunga igihe icyo ari cyo cyose? Agatabo gakubiyemo amabwiriza y’ibanze umuntu yakurikiza mu gihe habaye impanuka kamere (1-2-3 of Disaster Education), gatanga inama yo kwitwaza ibi bikurikira: imiti yakoreshwa mu gihe habaye impanuka, amacupa y’amazi, ibyokurya bitangirika ndetse n’impapuro zawe zigufitiye akamaro. Byaba byiza nanone musuzumiye hamwe mu rwego rw’umuryango impanuka kamere zishobora kuba mu karere mutuyemo, n’icyo mwakora mu gihe zibaye.
Komeza gukora ibishimisha Imana.
Ibyo bishobora kugufasha mu mimerere waba urimo yose. Bibiliya ivuga ko Imana ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.” Hari undi murongo na wo uvuga ko Imana “ihumuriza abashenguwe umutima.”—2 Abakorinto 1:3, 4; 7:6.
Koko rero, Imana izi neza ibibazo abayiringira bahura na byo. Ni Imana igira urukundo kandi ihumuriza abantu mu buryo butandukanye (1 Yohana 4:8). Nusenga ntugasabe ko Imana igukorera ibitangaza, ahubwo ujye uyisaba kuguha imbaraga z’umwuka wayo wera ngo ugufashe guhangana n’ibyo bibazo. Umwuka wera ushobora kukwibutsa imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza kandi igakomeza abahanganye n’ibibazo. Ushobora kumva umeze nka Dawidi, wari umwami wa Isirayeli ya kera, wavuze ati “nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi, sinzatinya ikibi, kuko uri kumwe nanjye. Inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.”—Zaburi 23:4.
Nusenga ntugasabe ko Imana igukorera ibitangaza, ahubwo ujye uyisaba kuguha imbaraga z’umwuka wayo wera ngo ugufashe guhangana n’ibyo bibazo
Abakristo barafashanya.
Mu kinyejana cya mbere, umuhanuzi w’Umukristo witwaga Agabo yahanuye ko “inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe; kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo.” Iyo nzara yazahaje abenshi mu bigishwa ba Yesu bari batuye muri Yudaya. Abigishwa ba Yesu bo mu tundi turere bakoze iki bamaze kumva akaga bagenzi babo barimo? Iyo nkuru ikomeza igira iti “nuko abigishwa, bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona, biyemeza gufata ingamba zo koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya” (Ibyakozwe 11:28, 29). Babagaragarije urukundo baboherereza imfashanyo.
Iyo muri iki gihe hagize akarere kibasirwa n’impanuka kamere, abagaragu b’Imana na bo ni ko babigenza. Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bafasha abo bahuje ukwizera. Urugero, igihe umutingito ukaze wibasiraga igihugu cya Chili ku itariki ya 27 Gashyantare 2010, Abahamya ba Yehova bihutiye gufasha abari bibasiwe n’uwo mutingito. Umugore witwa Karla, wari ufite inzu yatwawe n’imiraba ikaze yo mu nyanja yitwa tsunami, yaravuze ati “twarishimye kandi duhumurizwa no kubona ku munsi wakurikiye uwo mutingito, Abahamya bagenzi bacu baturutse mu tundi turere baza kudufasha. Ubugwaneza abo bavandimwe batugaragarije, bwatwemeje mu buryo budashidikanywaho ko Yehova yaduhumurije. Numvise nkunzwe kandi nitaweho.” Sekuru wa Karla utari Umuhamya, yitegereje uburyo Karla yafashijwe. Yaravuze ati “ibi bitandukanye cyane n’ibyo maze imyaka myinshi mbona mu idini ryacu.” Ibyo yiboneye byatumye asaba Abahamya ba Yehova ngo bamwigishe Bibiliya.
Abakristo bafasha bagenzi babo guhangana n’ingaruka z’impanuka kamere
Kuba hamwe n’abantu bakunda Imana bishobora kugufasha cyane mu bihe bikomeye. Ariko se, hari igihe ku isi hatazongera kuvugwa impanuka kamere? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.