Ni nde wasobanura ubuhanuzi?
Byavugwaga ko ipfundo rya Gordius ari ryo yobera rikomeye cyane ryari ryarashobeye abantu bose mu gihe cya Alexandre Le Grand. Abantu bumvaga ko uwari gupfundura iryo pfundo yari kuba ari umunyabwenge wari no kuzigarurira ibihugu byinshi.a Alexandre Le Grand yafinduye iryo yobera, nk’uko bivugwa mu migani y’Abagiriki, apfundura iryo pfundo aricishije inkota ye.
UKO imyaka yagiye ihita, abanyabwenge ntibageragezaga gupfundura amapfundo akomeye gusa, ahubwo bageragezaga no gufindura ibisakuzo, gusobanura ubuhanuzi no guhanura ibizaba.
Incuro nyinshi ariko, gusobanura ibyo bintu byarabagoraga cyane. Urugero, abanyabwenge b’i Babuloni bananiwe gusobanura ibyo ikiganza cyanditse mu buryo bw’igitangaza ku rukuta rw’ingoro y’Umwami Belushazari, igihe yari yakoresheje ibirori by’akataraboneka. Daniyeli wenyine, umuhanuzi w’Imana Yehova wari ugeze mu za bukuru, wari uzwiho ubushobozi bwo “gupfundura amapfundo,” ni we wabashije gusobanura ubwo buhanuzi (Daniyeli 5:12). Ubwo buhanuzi bwavugaga ibyago byari byugarije ubwami bw’Abanyababuloni, kandi bwasohoye muri iryo joro nyir’izina.—Daniyeli 5:1, 4-8, 12, 25-30.
Ubuhanuzi ni iki?
Ibisobanuro bitangwa kuri iryo jambo, bivuga ko ubuhanuzi ari ibintu bizaba mu gihe kizaza, ariko byavuzwe mbere y’uko biba. Ubuhanuzi bw’ukuri buba bukubiyemo ubutumwa bwahumetswe, bwaba mu nyandiko cyangwa mu magambo, buhishura ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo. Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi buvuga uko Mesiya yari kuzaza n’ibyari kuzamuranga, ibyari kuranga “iminsi y’imperuka” n’ubutumwa buvuga iby’urubanza rw’Imana.—Matayo 24:3; Daniyeli 9:25.
“Abanyabwenge” bo muri iki gihe, ni ukuvuga abahanga mu bya siyansi, mu bukungu, mu buvuzi, muri politiki, mu bidukikije no mu bindi bintu bitandukanye, bagerageza guhanura ibizaba mu gihe kizaza. Nubwo ibyo bavuga ko bizaba bisubirwamo cyane n’itangazamakuru kandi rubanda bakabishishikarira cyane, usanga ahanini babivuga bashingiye gusa ku bintu basanzwe bazi bishobora kuzabaho cyangwa bakabishingira ku bitekerezo byabo bwite. Byongeye kandi, igitekerezo cyose bavuze, kigira ibindi byinshi bikivuguruza. Bityo rero, kugerageza kuvuga ibizaba mu gihe kizaza ni ukwigerezaho.
Isoko y’ubuhanuzi nyakuri
None se ni nde uhanura ubuhanuzi bw’ukuri? Kandi se ni nde ushobora kubusobanura? Intumwa Petero yaranditse ati “nta buhanuzi bwo mu Byanditswe buturuka ku bisobanuro by’umuntu ku giti cye” (2 Petero 1:20). Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ibisobanuro” ryumvikanisha “igisubizo” cyangwa “guhishura.” Rikubiyemo igitekerezo cy’ikintu “gihishuwe cyangwa gihambuwe ariko mbere cyari gihambiriye.” Ni yo mpamvu hari Bibiliya ihindura ayo magambo ya Petero igira iti “nta buhanuzi bwo mu Byanditswe umuntu ahambura uko yiboneye.”—The Amplified New Testament.
Sa n’ureba umusare w’umuhanga urimo ahambira umugozi w’ubwato akawupfundikamo ipfundo rigoye guhambura. Arangije kuripfundika, none umuntu utamenyereye iby’amapfundo yitegereje uko uwo mugozi usobekeranye, ariko ayoberwa uko yawupfundura. Mu buryo nk’ubwo, nubwo abantu bashobora kuba babona ibintu birimo biba biteza ibibazo bikomeye, ntibazi neza uko bizagenda mu gihe kiri imbere.
Abahanuzi ba kera bahumekewe n’Imana, urugero nka Daniyeli, ntibabanzaga gusuzuma ibyarimo biba icyo gihe ngo babone guhanura basobanura iby’igihe kizaza giteye urujijo. Iyo bagerageza gusobanura iby’igihe kizaza muri ubwo buryo, ubwo buhanuzi bwabo bwari kuba bushingiye ku mitekerereze yabo. Ibyo byari kuba ari amagambo y’abantu buntu, ari ukugerageza gufindura by’abantu badatunganye. Ahubwo, Petero yakomeje avuga ati “nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 Petero 1:21.
‘Gusobanura ni ukw’Imana’
Hashize imyaka 3.700 abantu babiri bafungiwe muri Egiputa. Buri wese muri bo yarose inzozi zigoye gusobanura. Kubera ko aho bari nta munyabwenge wo kuzisobanura wari uhari, bazibwiye indi mfungwa yitwaga Yozefu. Baramubwiye bati “twarose inzozi kandi ntidufite uzidusobanurira.” Uwo mugaragu w’Imana yabasabye kuzimurotorera, arababwira ati “mbese gusobanura si ukw’Imana” (Intangiriro 40:8)? Yehova Imana wenyine ni we ushobora gusobanura ubuhanuzi, nk’uko umusare w’umuhanga ashobora gupfundura ipfundo rikomeye. N’ubundi kandi, Imana ni yo yatanze ubwo buhanuzi bujimije bumeze nk’ipfundo rikomeye, kandi ni na yo yari kubusobanura. Bityo rero, birakwiriye ko ari yo dushakiraho ibisobanuro. Ni yo mpamvu Yozefu yavuze mu buryo bukwiriye ko Imana ari yo isobanura ubuhanuzi.
None se ni mu buhe buryo ‘gusobanura ari ukw’Imana?’ Hari ibintu byinshi bibigaragaza. Bibiliya ivuga bumwe mu buhanuzi n’uko bwagiye busohora. Ubwo buhanuzi busa n’aho kubusobanura byoroshye, nk’uko hari amapfundo umusare asobanura mu buryo bworoshye uko bayapfundura.—Intangiriro 18:14; 21:2.
Hari ubundi buhanuzi umuntu asobanukirwa ari uko abanje gusuzuma andi magambo abukikije. Umuhanuzi Daniyeli yeretswe “imfizi y’intama ifite amahembe abiri” yasekuwe n’‘isekurume y’ihene’ yari ifite “ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo” ikayinesha. Imirongo ikikije uwo, igaragaza ko iyo mfizi y’intama igereranya “abami b’Abamedi n’Abaperesi,” naho isekurume y’ihene ikagereranya “umwami w’u Bugiriki” (Daniyeli 8:3-8, 20-22). Hashize imyaka irenga 200 Daniyeli yeretswe ubwo buhanuzi, rya ‘hembe rinini,’ ni ukuvuga Alexandre Le Grand, ryatangiye kwigarurira u Buperesi. Hari umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe wavuze ko igihe ingabo za Alexandre zarwaniraga hafi y’i Yerusalemu, bamweretse ubwo buhanuzi kandi na we akemera ko ari we busohoreraho.
Ibyo byumvikanisha ko ‘gusobanura ari ukw’Imana.’ Kubera ko Yozefu, umugaragu w’Imana w’indahemuka, yari ayobowe n’umwuka wera, yabashije kumenya icyo za nzozi zateye urujijo bagenzi be zisobanura (Intangiriro 41:38). Muri iki gihe, iyo abagaragu b’Imana batazi neza icyo ubuhanuzi ubu n’ubu busobanura, basenga Imana bayisaba umwuka wayo maze bakiga Ijambo ry’Imana ryahumetswe babyitondeye kandi bagakora ubushakashatsi. Imana irabayobora bakabona imirongo y’Ibyanditswe ibereka icyo ubuhanuzi bumwe na bumwe busobanura. Ibisobanuro by’ubuhanuzi ntibibaza mu bwenge mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo Imana ni yo isobanura ubuhanuzi, kuko busobanuka binyuze ku mwuka wayo n’Ijambo ryayo. Nta wasobanura ubuhanuzi adashingiye kuri Bibiliya, wenda ngo ashingire ku bumenyi afite mu bintu runaka.—Ibyakozwe 15:12-21.
Nanone ‘gusobanura ni ukw’Imana,’ bitewe n’uko ari yo igena niba igihe kigeze ngo abagaragu b’indahemuka bayo bo ku isi basobanukirwe ubwo buhanuzi, kandi ni yo ibibafashamo. Icyo ubuhanuzi busobanura gishobora kumenyekana mbere y’uko busohora, mu gihe busohora cyangwa nyuma y’uko busohora. Kubera ko Imana ari yo ihishura ubuhanuzi, ibusobanura mu gihe yo ibona ko gikwiriye.
Muri ya nkuru ya Yozefu na bagenzi be babiri bari bafunganywe, yasobanuye inzozi hasigaye iminsi itatu ngo ibyo zivuga bisohore (Intangiriro 40:13, 19). Nyuma yaho, igihe Yozefu yajyanwaga imbere ya Farawo ngo asobanure inzozi Farawo yarose, hari hagiye gukurikiraho imyaka irindwi y’uburumbuke. Yozefu abifashijwemo n’umwuka w’Imana, yasobanuye inzozi za Farawo kugira ngo hashyirweho gahunda yo guhunika imyaka yari igiye kwera ari myinshi.—Intangiriro 41:29, 39, 40.
Hari ubundi buhanuzi abagaragu b’Imana basobanukirwa ari uko bumaze gusohora. Hari ibintu byinshi byaranze ubuzima bwa Yesu byari byarahanuwe ibinyejana byinshi mbere y’uko avuka. Icyakora, abigishwa be basobanukiwe ubwo buhanuzi Yesu yaramaze kuzuka (Zaburi 22:18; 34:20; Yohana 19:24, 36). Nanone, nk’uko bivugwa muri Daniyeli 12:4, hari ubuhanuzi bwagombaga ‘gushyirwaho ikimenyetso gifatanya’ “kugeza mu gihe cy’imperuka,” igihe ‘ubumenyi nyakuri bwari kugwira.’ Ubu turi muri icyo gihe ubwo buhanuzi burimo busohora.b
Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bukureba
Yozefu na Daniyeli bagize ubutwari bwo guhagarara imbere y’abami b’icyo gihe, batangaza ubutumwa bwarebaga ibihugu n’ubwami. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bagize ubutwari bwo guhanurira abantu bo muri icyo gihe, bavuganira Yehova Imana y’ubuhanuzi, kandi byagiriye akamaro ababateze amatwi.
Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose batangaza ubuhanuzi, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi babwira abantu ko ubuhanuzi bwa Yesu buvuga “iminsi y’imperuka” burimo busohora (Matayo 24:3, 14). Ese waba uzi ubwo buhanuzi ubwo ari bwo n’icyo bukurebaho? Abahamya ba Yehova biteguye kugufasha gusobanukirwa bumwe mu buhanuzi bukomeye bwo muri Bibiliya, kandi ukibonera akamaro kabwo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imigani y’Abagiriki yavugaga ko Gordius, washinze umugi wa Gordium, wari umurwa mukuru wa Furugiya, yaziritse ku nkingi igare rye rikururwa n’amafarashi, arizirikisha umugozi ufite ipfundo rigoye cyane gupfundura, ryashoboraga gupfundurwa gusa n’umuntu wari kuzigarurira ibihugu byo muri Aziya.
b Reba igazeti yo ku itariki ya 1 Gicurasi 2011, mu ngingo ivuga ngo “Ubuhanuzi butandatu bwa Bibiliya burimo busohora.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Yozefu na Daniyeli bavuze ko Imana ari yo yabafashaga gusobanura ubuhanuzi