ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/12 pp. 14-15
  • Twasuye ubutayu bunini bw’urwererane

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye ubutayu bunini bw’urwererane
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri iki gihe
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/12 pp. 14-15

Ibaruwa yaturutse muri Noruveje

Twasuye ubutayu bunini bw’urwererane

HARI mu gitondo cya kare kandi uwo munsi hari haramutse urubura. Twafunguye umwenda wo mu idirishya, turunguruka hanze ngo turebe uko ikirere cyifashe. Twashimishijwe no kubona ikirere gitamurutse. Twari tugiye kumara iminsi itatu tubwiriza mu karere k’imisozi miremire ko mu majyaruguru y’Impera y’Isi, ahitwa Finnmarksvidda.

Kubera ko igihe cy’imbeho n’urubura byari byegereje aho muri Noruveje, twabanje gutinya kujya mu butayu bwo mu majyaruguru y’icyo gihugu. Igishimishije ariko, ni uko muri urwo rugendo twari kumwe n’Abahamya ba Yehova batatu bo muri ako gace. Kubera ko abo Bahamya bari bahamenyereye, batugiriye inama z’ingirakamaro.

Kubera ko imihanda ari mike, kugira ngo tubashe kugera ku bantu batuye mu duce twitaruye, twagendaga mu tumodoka twabigenewe tugenda tunyerera ku rubura. Twapakiye imyenda yacu, ibyokurya na lisansi muri utwo tumodoka. Imbere yacu, twagendaga tubona akarere kanini k’imisozi yererana. Imirase y’izuba yarasaga kuri urwo rubura, ukabona rushashagirana nka diyama. Byari bibereye ijisho rwose!

Ako karere ka Finnmarksvidda kabamo inyamaswa zo mu bwoko bw’impongo zifite amahembe ameze nk’amashami, izo mu bwoko bw’ibisamagwe, inkwavu zo mu gasozi, ingunzu, ibirura hamwe n’idubu nke. Ariko icyari kidushishikaje kurusha ibindi, ni uguhura n’abantu bo muri ako karere kitaruye. Twari dufite amatsiko yo kubona bamwe mu bantu bo mu bwoko bw’Abasami, batunzwe no korora za nyamaswa zo mu bwoko bw’impongo cyangwa bagakora mu macumbi aba ku misozi yaho.

Tukigera mu mpinga z’umusozi hafi y’inzu y’amacumbi, twahasanze abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa birukankaga baserebeka ku rubura. Barahagaze ngo batubaze ikitugenza. Birumvikana ko natwe twishimiye kubasobanurira. Ubwo twatandukanaga na bo, umwe muri bo yadusezeyeho ati “Bibiliya ibafashe!” Igihe twari tugarutse muri twa tumodoka twacu, twambutse ibiyaga binini byabaye barafu n’ubutayu bwatwikiriwe n’urubura. Twibazaga niba turi buhure n’ishyo rya za nyamaswa zo mu bwoko bw’impongo.

Igihe twagendaga tugana mu nzu nto yari hafi aho, hari umugabo waje kudusanganira adusuhuza afite akanyamuneza. Ni umwe mu bantu bake batuye aho hantu. Abonye ko akantu kameze nk’agatanda gakururwa na twa tumodoka kariho imizigo yacu kari kangiritse, yemeye kukadukorera. Yafashe umwanya uhagije wo kugasana, kuko abantu bo muri ako karere bakora ibintu bitonze cyane. Imico ye yatumye twumva tuguwe neza. Amaze kugasana, twaramushimiye, tumugezaho ibitekerezo byo muri Bibiliya bisobanura impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Yaduteze amatwi yitonze. Mbere y’uko dutandukana, twamusigiye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, tumuha n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!. Yaramwenyuye nuko aratubwira ati “mbashimiye ko mwaje kudusura.”

Tumaze gusura abandi bantu bake, bwatangiye kwira, nuko twerekeza ku kazu gato twari buraremo iryo joro. Twagize dutya tubona ingunzu. Kubera ko yari ihagaze mu rubura rwererana, wabonaga ubwoya bwayo butukura busa n’ubushashagirana. Yahagaze umwanya muto itwitegereza itangaye, nuko irikomereza. Icyo gihe, urubura rwari rutangiye kugwa ku buryo no kureba aho twajyaga bitari byoroshye. Mbega ukuntu twiruhukije amaherezo tugeze kuri ka kazu! Twacanye umuriro, nuko buhoro buhoro mu nzu hagenda hasusuruka. Nubwo twari twananijwe cyane no kuba uwo munsi wose twari twiriwe tugenda muri twa tumodoka, mu mihanda irimo imikuku, twumvaga twishimye.

Ntibwatinze gucya. Twongeye gupakira twa tumodoka tugenda ku rubura, tumanukira aho umugezi unyura, nuko tugera ku icumbi ryari ku wundi musozi. Aho twahasanze umusore tuganira na we ku ngingo nyinshi zo muri Bibiliya. Yatugiriye neza, atwereka inzira y’ubusamo idusubiza iyo twaturutse.

Amaherezo, umunsi wa nyuma twari kuhamara warageze. Tucyinjira mu ishyamba ry’ahitwa Stabbursdalen, twagize dutya tubona akarere kabereye ijisho, hakurya hari imisozi itwikiriwe n’urubura ishashagirana bitewe n’imirase y’izuba. Twagize dutya tubona inyamaswa nyinshi zo mu bwoko bw’impongo zifite amahembe ameze nk’amashami! Zarishaga zituje, zicukura mu rubura zikoresheje ibinono byazo kugira ngo zizamure ibyatsi byatwikiriwe n’urubura. Twaje kubona umuntu uvuga ururimi rwa Sami wari wicaye mu kamodoka ke hakurya, aragiye iryo shyo, yitegereza uko ririsha. Imbwa ye na yo yabimufashagamo, bityo ntizitatane. Iyo mbwa yamaze akanya ihunahuna yumva aho turi, ariko ihita yikomereza ibyo yari irimo. Tugeze kuri uwo mugabo wari uragiye, twaramubwirije. Yatwakiriye neza adutega amatwi.

Igihe twari mu nzira dusubira iwacu, twagendaga twibuka abantu bose twabonanye muri urwo rugendo rw’ibirometero 300 twakoze. Dushimishwa no kuba nibura twaragize uruhare ruto mu murimo wo kubwiriza, tukagera kuri abo bantu bo muri ubwo butayu bunini bw’urwererane.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 15 yavuye]

© Norway Post

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze